Umusimbura we, abaryamana n'abo bahuje ibitsina n'aho asize Itorero Angilikani: Dr Mbanda twaganiriye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu bindi Itorero Angilikani mu Rwanda yamaganye kenshi harimo gushyira mu myanya y'ubuyobozi bw'itorero abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina nyamara Bibiliya itabyemera.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Arikiyepisikopi Laurent Mbanda, yavuze ko bishimira ko mu myaka amaze ku buyobozi, abakristo biyongereye aho nko muri Diyosezi ya Gasabo bavuye ku barenga 2900 barenga ibihumbi 10.

Yashimangiye ko bashyize imbere ibikorwa byo kwigira kandi babigezeho ku buryo ahakoreshwaga amafaranga bahawe bagombye gukoma amashyi ubu hakoreshwa ayavuye mu bikorwa by'itorero.

IGIHE: Amatora yagenze neza ugereranyije n'uko mwari mubyiteze?

Dr Laurent Mbanda:Turashima Imana ko amatora yagenze neza. Turashima Imana ko hari ubufatanye bukomeye kandi ko habaye amatora meza ku mwepisikopi uzansimbura. Icyo ni ikintu gikomeye cyane, ni ikintu kivuga ubumwe, ni ikintu kivuga ubufatanye kivuga uguhuza.

Mwaba mwanyuzwe n'uwatowe?

Twanyuzwe cyane ni yo mpamvu tuvuga ko tubishimira Imana, twasabaga Imana ngo iduhe umwepisikopi ibona ukwiye itorero mu gihe cya none kandi yamuduhaye, turabishimira Imana.

Bishop Dr Gahima mwatoye wowe umufata ute?

Bishop Gahima ni umuntu ukijijwe, ni umuntu ucisha bugufi, ni umuntu usabana n'abantu, ni umuntu ufite ubunararibonye mu by'ubuyobozi mu nzego zitandukanye haba mu mashuri, haba mu nzego z'ibanze, haba mu itorero, ni umuntu kandi werekanye ko ari umuntu wakwizerwa, waca mu bihe bikomeye kandi akabihagararamo neza, ni umuntu werekanye ko no mu gihe haba hari ibibazo na bwo yahagarara neza kandi yabiciyemo, ni umuntu kandi ukunda ivugabutumwa, ni umuyobozi.

Ku giti cyanje nanyuzwe kandi n'Itorero ryacu ryanyuzwe kandi n'abepisikopi bose bamutoye banyuzwe.

Itorero murisize hehe?

Itorero risigaye ahantu heza cyane. Itorero Angilikani ry'u Rwanda muri iyi myaka umunani ryarakuze. Nta diyosezi n'imwe idafite umubare w'abakiristo biyongereye, nta diyosezi n'imwe itaragiye mu ivugabutumwa no mu gukuza abakiristo. Nta diyosezi n'imwe itaragiye muri gahunda z'iyogezabutumwa zashyizweho. Dufite icyo twita 'Community Bible Study' twatangiye kera iri muri diyosezi imwe, uyu munsi wa none iri mu ma diyosezi yose, ubu uyisangamo abantu bagera ku bihumbi 200 biga Ijambo ry'Imana, bakuzwa mu Ijambo ry'Imana ndetse bakagira n'ubundi buryo bwo kwiga kwifasha no kwizamura no kwikura mu bukene.

Mu itorero Angilikani ry'u Rwanda kuva muri 2018 dufite amadiyosezi abiri mashya. Ayo madiyosezi abiri mashya rero, dufite Diyosezi ya Karongi twita diyosezi misiyoneri, ariko kuba iriho, kuba abakiristu bahari, kuba hari amaparuwasi amwe ahari nubwo amwe yaba afunze, ivugabutumwa rirakorwa.

Dufite Diyosezi ya Nyaruguru yatangiye ivutse kuri Diyosezi ya Kigeme, umurimo w'Imana urimo gukoreka, ubwo na bwo ni ukunguka, ni ugukura kw'itorero. Dufite mu madiyosezi atandukanye, amaparuwasi mashya yagiye atangira, insengero nshya zagiye zubakwa, amatorero shingiro yagiye ashyirwaho, hari ubuzima mu itorero.

Ni izihe mbogamizi mwahuye na zo muri uru rugendo rwo kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda?

Imbogamizi za mbere ni abantu. Kandi ahari abantu haba urunturuntu. Imyumvire, burya abantu batinda kumva, abantu batinda gusobanukirwa.

Imbogamizi za mbere ni ukuvuga ngo 'Ese uyu aravuga ubutumwa?, Ese uyu arakora ibikorwa?, bakibagirwa ko Kristu yaje ngo [Intama] zibone ubugingo kandi bwuzuye, bakibagirwa ko umuntu atari roho gusa uvuga ngo iruka uyifate uyizane imbere ya Kristo ataragaruka kugira ngo itazajya mu muriro, bakibagirwa ko uyu muntu akeneye kurya, kuryama, kwivuza,…tugendera ku ivugabutumwa ryuzuye.

Bamwe bumva ko dukwiye kugendera gusa ku by'umwuka ibindi tudakwiye kubirebaho, hari abandi bavuga ngo wagiye mu iterambere gusa, ariko ndatekereza ko bigomba kujyana. Imbogamizi uvuga zituruka ku myumvire, zituruka ku nyungu z'umuntu ku giti cye zihanganishijwe n'ishyaka ry'itorero.

Hari abavuga ngo manda irarangiye ariko ntimuzava mu miyoborere y'itorero

Ndarangiza inshingano mu Ukwakira 2026 ariko ntabwo mvuye mu mirimo y'Imana. Mfite izindi nshingano ngiye gukora kugeza ku myaka ibiri. Iyo myaka ibiri rero ndizera ko Imana izayikoresha kugira ngo intize Global Anglican Communion aho ibona imfitiye ubushobozi bwo kungeza n'umusanzu nshobora gutangamo.

Ndi umukiristo, nkunda itorero, nkunda umurimo w'Imana aho ari ho hose haba mu Rwanda, haba hanze, nzakenerwa gutanga umusanzu mu gihe mfite, mu buryo mfite kandi butamvunnye ntabwo nareka kubutanga. Gukorera Imana rero nzakorera Imana kugeza ngiye mu Ijuru. Aho gukorera Imana na ho ngira ngo ni hagari kandi harahari, nta mpamvu yo kugundaguranira mu cyumba kimwe.

Ni ibiki musize mutarangije mwifuza ko uzabasimbura yazashyiramo imbaraga?

Nzasohoka muri uyu murimo nshima Imana ko mu nkingi eshanu niyemeje nta deni mfite. Ntacyo nibaza ko Imana itamfashije kugeraho. Ese byose byaranoze? Oya! Uzaza hari icyo abona akwiye kunoza Imana izamufashe akinoze kandi agishyire ku murongo.

Nibwira ko na we aje afite icyerekezo cy'aho Imana imwerekeza muri uyu murimo w'itorero. Icyo namusabira ni ugukomeza ubumwe bw'itorero, ni ukuribumbatira, ni ukurikomeza mu cyerekezo cy'umuhamagaro w'itorero. Ibindi Imana izamuhishurira icyo akwiye kuvuga, afite urufatiro rwiza, ashobora gushingira kuri urwo rufatiro agakora ibindi Imana imusaba gukora kandi abona byagirira itorero umumaro.

Hari inama mutigeze muhabwa igihe mwajyaga muri iyi mirimo mwamugira?

Nta nama n'imwe ntahawe cyangwa namuha ntahawe ahubwo namwifuriza ko akomera kuri Kristo, akagumisha Kristo hagati mu itorero, namwifuriza ko yashinga kandi agahagarara ku Ijambo ry'Imana kandi akarishyira hagati mu itorero. Ibindi Imana izagenda imuhishurira imwereka.

Icyo nzashobora kumwereka nzakimwereka, ntacyo nzamuhisha, ibindi aho azashaka kugisha inama turahari…nta na kimwe atazi muri iri torero amaze, imyaka ari umu-bishop, nta n'ubwo twakoreye mu bwihisho, twagiye dukorera ahagaragara, nta n'umwe rero wavuga ko atazi imirimo dukora ahubwo kuba we yari yitaje gatoya ashobora no kubona ibikwiye gushyirwamo imbaraga, ibikwiye kongerwamo ubwenge bikazamuka.

We rero wari witaje gato ashobora kuzana ibishya agatanga umusanzu kandi azawutanga.

Itorero Angilikani mu Rwanda ryapfuye iki n'iryo mu Bwongereza?

Twarwanyije icyemezo cyo kutagendera ku Ijambo ry'Imana n'icyo ryigisha, twarwanyije ubuyobozi buhagarariye inyigisho zitajyanye n'icyo Ijambo ry'Imana ryigisha.

Abavuze ko ari uko ryashyizeho umuyobozi w'umugore?

Ni imyumvire mike y'abantu kuko mu itorero Angilikani dufite abagore b'abayobozi, n'aha mu Rwanda dufite abapasiteri b'abagore. Muri Afurika dufite abagore b'abayobozi…hari ama-province atemera abagore mu buyobozi ariko nta na rimwe abangamira abemera abagore mu buyobozi bw'itorero. Ikibazo ni Bibiliya hagati mu itorero.

Iyo utangiye gukura Ijambo ry'Imana mu itorero ukarishyira ku ruhande, ukavuga ngo ibyo ni ibya kera ntibigezweho ukavuga uti “Reka tuzane imico igezweho tujyane n'igihe” aho ntabwo tuzemeranywa. Niba rero yimakaza inyigisho Bibiliya yamagana, ntabwo tuzamwemera, ntabwo ari uko ari umugore, ni ikibazo cyo kuyoborwa na Bibiliya.

Abaryamana bahuje ibitsina mubona bakwiye guhezwa ahigishirizwa Ijambo ry'Imana?

Uzabanzanire ku Cyumweru baze mu rusengero tuvuge ubutumwa, ushaka kwihana yihane, ushaka kumva Ijambo ry'Imana aryumve, ushaka gufunga amatwi na we uzamureke yicare nibura yumve Ijambo ry'Imana. Ntawe duheza kumva Ijambo ry'Imana. Twizera ko rihindura kandi abantu bagomba gukizwa. Icyakora nuvuga ngo abe Musenyeri, ibyo ntabwo tuzabyemera, nuvuga ngo abe Pasiteri, ibyo ntabwo tuzabyemera.

Kuko hari icyo Ijambo ry'Imana risaba k'ukwiye kuba umuyobozi w'itorero, uko akwiye kuba ameze, uko akwiye kuba yifata…ibyo rero ntabwo tuzabiteshukaho ngo ni uko icyamamaye ari uko…ariko ubundi kuza mu rusengero, ahubwo iyaba bari baje wenda Kristu yabafasha bagahinduka.

Nyuma yo kwitandukanya n'Itorero Angilikani mu Bwongereza hari ingaruka byaba byarabagizeho?

Tugifatanya n'Abongereza twahoraga dusaba, dukoma mu mashyi. Ubu tuvuga ijambo rikumvwa, twicara ku meza tukaganira kubera ko twifite kandi twigira kandi tudashukishwa udufaranga tw'intica ntikize. Mu magambo make nta ngaruka byatugizeho. Ese hari ibyo twabonaga tutakibona? Yego. Ese hari ibyo twungutse? Yego. Ntabwo ugurisha umutima wawe, ntabwo ugurisha ukwemera kwawe ngo ni uko amafaranga yaje.

Oya, ugomba guhagarara ku byo wemera. Kandi ndabona tutabayeho nabi nk'itorero. Niba hari n'ibyo twabonaga tutakibona, twarabisimbuje. Turabibona kandi tubyihaye, kandi kubyiha bituma tugira ijwi. Ubwo rero Sarah Mallary nashaka kuza kundeba i Kigali akagira ibyo ambaza muzamubwire, kumusanga mu Bwongereza bwo ntibirimo.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yashimangiye ko batazigera bemera ko umuntu ufite imyifatire y’abaryamana bahuje ibitsina agera mu buyobozi bw’itorero kuko Bibiliya ibibuza


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusimbura-we-abaryamana-n-abo-bahuje-ibitsina-n-aho-asize-itorero-angilikani

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *