Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive #rwanda #RwOT

Written by

in

Rayon Sports yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Panthère Sportive du Ndé ikomeza ku giteranyo cy’igitego 1-1 kuko yabashije gutsindira igitego hanze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, Rayon Sports yari yakiriye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza wabereye muri Cameroun, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Umutoza wa Rayon Sports nta mpinduka yigeze akora muri 11 bakinnye umukino ubanza aho Dande Junior, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Ganijuru Elie, Nshuti Didier, Charles Tchouplaou, Nisingizwe Christian, Muderi Akbar, Tambwe Ngongo Gloire, Elie Tatu, Atisso Kodjo na Kameni Junior ni bo n’ubundi babanjemo.

Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishaka igitego aho ku munota wa mbere iba yanakibonye ku mupira mwiza Ganijuru Elie yahinduye imbere y’izamu ariko Kameni Herman Junior akananirwa kuwushyira mu izamu.

Ganijuru Elie yongeye guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 28 ariko Tambwe Gloire Ngongo ashyizeho umutwe umunyezamu arawufata, aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 31 ubwo Elie Tatu yinduraga umupira imbere y’izamu ariko Kameni ananirwa gushyira mu izamu.

Rayon Sports wabonaga ishaka igitego muri iyi minota, Ganijuru Elie yongeye guhindura umupira mwiza ariko umunyezamu arirambura awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 45, Elie Tatu yafashe umupira arebana n’umunyezamu ariko ateye umupira awufata byoroshye. Nyuma y’umunota umwe gusa, Kameni yongeye gucomekera umupira mwiza Elie Tatu asigarana n’umunyezamu mu rubuga rw’amahina ariko ateye bawukuramo.

Rayon Sports yashatse igitego mu gice cya kabiri ariko abakinnyi barimo Elie Tatu, Kameni ndetse na Tambwe Gloire Ngongo ku munota wa nyuma ntiyayabyaje umusaruro amahirwe babonye.

Umukino warangiye ari ubusa ku busa maze Rayon Sports ikomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’igitego 1-1, igitego cyo hanze ni cyo gitumye ikomeza.

Izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Black Bulls yo muri Zambia na Atomic Ngomé yo muri Comores.

Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé

Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasezereye-panthere-sportive.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *