Ibi yabivugiye mu nama rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF), yabaye ku wa 11 Nzeri 2026.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko nubwo hari ibyo kwishimira mu iterambere ry'umugore ariko hari ibindi bibazo bibangamiye umuryango kandi nk'abagore bakwiye kwitaho.
Ati 'Twavuga nko kurwanya amakimbirane mu muryango, umwanda, abana baterwa inda, igwingira, ubusinzi n'ibindi. By'umwihariko tumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubusinzi n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Turabasaba gukomeza kugira uruhare rufatika muri ibi bikorwa, mutanga amakuru ku hantu bigikorerwa kuko bikomeje kugira ingaruka ku muryango n'urubyiruko by'umwihariko.'
Akomeza agaragaza ko byaba bibabaje kubona umugore unywa inzoga akagenda adandabirana mu muhanda, asaba ko n'abari barabaswe n'ubusinzi baboneraho kubireka.
Ati 'Nasaba ko kandi niba hari bagenzi bacu babaye imbata z'ubusinzi babureka kuko kubona umugore ugenda yandika umunani mu muhanda kubera ubusinzi si iby'i Rwanda. Bene iyo myitwarire si iya mutimawurugo, si na ko gaciro tuvuga ko twahawe.'
Minisitiri kandi yasabye abagore kwitabira kwiyamamariza imyanya ifata ibyemezo, uhereye ku matora y'inzego z'ibanze ateganyijwe dore ko abagore bakiri bake muri izo nzego.
Imibare ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) ya 2024/2025 igaragaza ko mu myanya y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze abagore 23% bari abayobozi b'uturere, 17% bakaba abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu, mu gihe abayobozi b'imidugudu ari 16% gusa.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko kuba abagore bafite amahirwe ya 30% yo kuba mu myanya y'ubuyobozi, badakwiye kwirara ahubwo bakwiye kwerekana umusaruro wo kuba barahawe ayo mahirwe.
Ati 'Abagore twagize amahirwe ndetse tugomba kuyakoresha neza, ariko tukajya no muri wa murongo w'impinduramatwara. Atari kwicara mu myanya ntacyo wahinduye, atari kwicara mu mwanya ngo ibibazo bihari ntibikemuke.'
Perezida wa CNF, Belancille Nyiramajyambere, yagaragaje ko uruhare rw'abagore rudakwiye kugaragarira mu myanya ifata ibyemezo mu nzego nkuru gusa ahubwo rukwiye no kujya mu myanya yo mu nzego z'ibanze kandi bakagaragaza umusaruro.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ko ku wa 24 Ukwakira 2026 ari hazatangira amatora ubwo hazabanza amatora yo ku rwego rw'umudugudu.
Hazatorwa abagize Komite Nyobozi y'Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari, abakandida babiri b'abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akagari.
Uwo munsi kandi hazatorwa n'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu.
Amatora azakomeza kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026. NEC igaragaza ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z'Inama z'Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y'amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.





Leave a Reply