Rutsiro: Hafunzwe umusore ukekwaho gusambanya umwana amwizeza kumugira umugore – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga. Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026.

Uyu mwana w'umukobwa yabwiye IGIHE ko uyu musore basanzwe baturanye, ndetse bari bamaze umwaka bakundana.

Yatangaje ko uyu musore yari yaragerageje kenshi kumusaba ko baryamana akamubera ibamba, kera kabaye aramushuka amubwira ko agiye ku mugira umugore, undi aremera bararyamana.

Ati “Tumaze umwaka dukundana, ari na ho yahereye aranshuka ambwira ko agiye kungira umugore tujyana iwabo turararana, mu gitondo aransohora ambwira ko nsubira iwacu.”

''Ni bwo nabibwiye ubuyobozi, banjyana ku Kigo Nderabuzima, bankomezanya ku Bitaro bya Murunda, bampa imiti kandi ndakomeza nyinywe uko muganga yabinsabye, kuko ubu ndi mu rugo.''

Uyu mwana yabwiye IGIHE kandi ko amaze imyaka ibiri acikirije amashuri, aho yari ageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, ariko ubushobozi buke bw'umuryango we ntibutume akomeza kwiga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe arimo agerageza gutoroka.

Ati “Twahawe amakuru dufatanya n'inzego zitandukanye afatirwa i Kinihira arimo agerageza gutoroka, ashyikirizwa ubutabera, ubu iperereza rirakomeje.'

Gitifu Niyodusenga yaboneyeho gusaba abaturage kwigisha abana babo ko batagakwiriye kugwa mu bishuko babitewe n'ubukene, kuko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zifasha abaturage.

Uyu musore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hafunzwe-umusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-nyuma-yo-kumwizeza-kumugira

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *