Iri soko ryabaye kimomo mu Rwanda kubera gutinda kuzura, kuko imirimo yo kuryubaka yamaze imyaka 13 bitewe n'ikibazo cyo kubura amikoro.
Ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda ya 2021-2026 y'Inama Njyanama y'Akarere ku wa 10 Nzeri 2026, abayobozi bagaragaje ko uyu mushinga wagoranye cyane bitewe n'uko watinze kurangira.
Meya w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasobanuye ko abacuruzi bari bararambiwe, batagifite icyizere ko rizuzura, Inama Njyanama ifata umwanzuro w'uko akarere gashoramo miliyari 1,1 Frw kugira ngo umushinga uzuke.
Ati 'Akarere kashyizemo 1.100.000.000 Frw kugira ngo umushinga uzuke kandi ukomeze kuko byari bigeze aho abacuruzi bacitse intege, baranabivuyemo. Twashyizeho umugenagaciro, asanga ryaramaze kugeza muri miliyari 10 Frw kandi akomeza no kuzamuka.'
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Habimana Ignace, yavuze ko kugira ngo bafate icyemezo cyo gushora amafaranga muri uyu mushinga bitari byoroshye kuko abantu batabyumvaga.
Ati 'Kugira ngo Inama Njyanama ifate iki cyemezo si ibintu byari byoroshye kuko ntabwo abantu babyumvaga. Twagerageje kunganirana n'abikorera kugira ngo bafate umwenda, baryubake, biranga ariko turashimira ko iki gikora gisoje neza.'
Iri soko ni inyubako igeretse kane. Riri ku buso bwa metero kare 5750, rikagira imiryango 270. Muri Nzeri 2025 ni bwo ryatangiye gucururizwamo.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaciro-k-isoko-rya-gisenyi-kiyongereyeho-miliyari-4-frw
Leave a Reply