Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron w'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Perezida Macron mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo yari mu Bufaransa aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by'isanzure 'International Space Summit'.

Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n'ibikorwa by'ingenzi byerekeye iterambere n'imibanire mpuzamahanga.

Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku by'isanzure yatangiye ku wa 9 Nzeri 2026 ikarangira ku wa 10 Nzeri. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw'u Bufaransa n'u Budage, ihuza abayobozi b'ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, ibigo bishinzwe iby'isanzure, abahanga mu bya siyansi ndetse n'abahagarariye urwego rw'abikorera.

Iyi nama yibanze ku hazaza h'urwego rw'iby'isanzure, by'umwihariko uruhare rw'ubukungu bushingiye ku isanzure, ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n'imikoreshereze irambye y'ibyogajuru n'ikoranabuhanga ryarwo.

Mu biganiro byagarutsweho muri iyo nama harimo n'uruhare rwa Afurika mu iterambere ry'urwego rw'iby'isanzure, aho abitabiriye baganiriye ku buryo umugabane wakoresha iri koranabuhanga mu kwihutisha iterambere, kongera ubushobozi mu bya siyansi n'ikoranabuhanga ndetse no kugira uruhare mu igenwa ry'amabwiriza mpuzamahanga arugenga.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere imikoranire n'amahanga mu nzego zirimo ubumenyi, ikoranabuhanga n'ubushakashatsi, bigamije kugira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron w'u Bufaransa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-macron-w-u-bufaransa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *