Mutobo: Abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC basabwe kuba umusemburo w'iterambere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ubwo hasozwaga amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abantu 209 bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bagiye gusubira mu miryango yabo.

Aba basubijwe mu buzima busanzwe bari mu cyiciro cya 77, kigizwe n'abagabo 154 n'abagore 55.

Uwera Jean Maurice yibukije abasoje aya masomo ko badakwiye gukomeza kwizirika ku mateka y'ibyo banyuzemo, ahubwo ko bakwiye gufatanya n'abandi Banyarwanda mu kwiyubakira ubuzima, gukora cyane no kwirinda kuganzwa n'ubukene batewe no kuba baramaze igihe mu mashyamba.

Ati 'Mwagarutse mu Rwanda, mwagarutse mu gihugu cyanyu. Guhera uyu munsi mutangiye ubuzima busanzwe nk'abandi Banyarwanda bose. Benshi muri mwe mwanyuze mu nzira itari yoroshye, hari abamaze imyaka bari kure y'imiryango yabo. Hari abavukiye hanze y'igihugu, ndetse muri mwe hari abahuye n'ibihe by'amakuba byabasigiye ibikomere, ubwoba ndetse n'ubuzima butari bworoshye biba bigoye kwibagirana.'

Yakomeje agira ati '[…] Ibyahise ni igice cy'amateka yanyu, ariko si byo bigomba kugena ejo hazaza hanyu. Uyu munsi mufite amahirwe yo gutangira bundi bushya, mugahitamo inzira yo gukoresha imbaraga zanyu mu guteza imbere imiryango yanyu n'igihugu cyanyu. Gutaha si ukugaruka gusa mu gihugu, gutaha ni ukugaruka no mu nshingano. Hari imiryango ibategereje, hari abana bategereje ababyeyi, hari abavandimwe bakeneye kongera kubabona, hari igihugu kibakeneye.'

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yanabibukije ko u Rwanda ari igihugu cy'ibyiringiro n'amahirwe menshi, abasaba kureba ku mahirwe bafite mu nzego zirimo ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, imyuga n'ubwubatsi kugira ngo biteze imbere.

Sgt. Maj. Ndayisenga Prospeur wahagarariye abasoje gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe, yashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye amahirwe yo kongera kuba Abanyarwanda nk'abandi, bagafatanya kubaka igihugu nubwo bari barigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

Yavuze ko we na bagenzi be bagiye gushyira hamwe mu gusigasira gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'.

Ati 'Turashimira byimazeyo Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uburyo yatwakiye nk'Abanyarwanda atitaye ku bikorwa bitari byiza twari tumaze imyaka myinshi tubamo mu mitwe yitwaje intwaro twabayemo.'

Sgt. Maj. Ndayisenga kandi yashimiye amahirwe bahawe yo kwiga amateka y'u Rwanda, avuga ko byabafashije gusobanukirwa amateka nyakuri y'igihugu.

Yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no Kubohora Igihugu, aho bamenye amateka atandukanye n'ibinyoma bari barabwiwe bakiri mu mashyamba ya RDC.

Ati 'Bikaba byaratumye dusobanukirwa amateka nyakuri yaranze igihugu cyacu, ubu tukaba dutahanye impamba ihagije tuzabwira na bagenzi bacu basigaye mu mashyamba ya Congo.'

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasoje iyi gahunda kudatatira ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, anasaba abandi Banyarwanda kubakira neza no gufatanya na bo mu kubaka igihugu.

Yasabye kandi abandi Banyarwanda bakiri mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya RDC gutaha, bagafatanya n'abandi kwiyubakira igihugu cyabo, kuko mu Rwanda hari amahoro.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye.

Aba baturage bashimira Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu

Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valérie, yashimiye ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutobo-abahoze-ari-abarwanyi-mu-mashyamba-ya-rdc-basabwe-kuba-umusemburo-w

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *