Imibare yatangajwe n'Urwego rw'Ubucamanza mu mwaka wa 2025/26 igaragaza ko imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye ari zo zikomeje kwiganza, zingana na 6.799 harebewe ku nzego zose z'inkiko.
Izi manza zikubye hafi gatatu ugereranyije n'izaburanishijwe mu mwaka w'ingengo y'imari wari wabanje.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenge, Mukantaganzwa Domitilla ubwo yari mu Kiganiro n'Abanyamakuru ku wa 11 Nzeri 2026, yatangaje ko umuryango mugari ari wo wakabaye ukemura ikibazo cyugarije umuryango.
Ati 'Burya abashakanye baba babaye abavandimwe, iyo bagize umugisha bakabyara baba ari abavandimwe. Iyo byarenze umuryango bikajya ku karubanda ubwo biba byacitse. Ubundi umuryango wari ukwiye kubafasha bagakemura ikibazo ntitunakimenye. Iyo mvuze umuryango simvuze umuryango w'amaraso gusa n'inshuti nziza ziba ziri mu muryango. Iyo rero byanze ni uko bigera ku karubanda bakaregana bikaza mu nkiko.'
Yasobanuye ko imanza zitangazwa ari imibare ikomatanyije ku buryo hari ikirego cy'ubutane kimwe gishobora kuvamo imanza ebyiri kubera ubujurire cyangwa ibijyanye n'imitungo ishamikiye kuri bombi.
Mu birego by'ubutane byatanzwe ku rwego rwa mbere mu 2026 bingana na 5.980. Uyu mubare ungana n'umubare w'imiryango (ugizwe n'umugore n'umugabo/couple) yasabye.
Raporo yitwa Civil Registration and Vital Statisticsbwakozwe y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2025, yagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4.479. Abahawe gatanya n'inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari bari ingo 2.629.
Umujyi wa Kigali ni wo wari wihariye ku kugira umubare munini aho wagize gatanya 1.820, ukurikirwa n'Intara y'Amajyepfo yagize 920, Iburasirazuba hanoneka 820, Amajyaruguru 520, naho Iburengerazuba ni 339.
NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abamaranye kuva ku myaka 5-14, nk'uko imibare ya 2025 ibigaragaza.
Mukantaganzwa yavuze ko igihugu kitifuza ko habaho ubutane mu miryango yaba imishya cyangwa imaranye igihe.
Ati 'Twese dutaha ubukwe, twarabyaye turacyanabyara dufite abana, nta mubyeyi wifuza ko abana be batandukana n'igihugu ntabwo cyifuza ko Abanyarwanda batandukana, abakiri bato murinde igihugu izo nkuru mbi n'abubatse mukuze. Kuko burya iyo tubivuze mwibwira ko ari abana gusa ariko ubu dufite n'abamaranye imyaka 40 na 35 na 42 na bo bari mu butane ako ni akaga ku gihugu.'
Gutandukana hari igihe biba igisubizo….
Mukantaganzwa yavuze ko hari igihe gutandukanya abashakanye biba igisubizo ku bantu b'ingeri zitandukanye zigize umuryango.
Ati 'Hari igihe no gutandukana aba ari igisubizo aho kugira ngo abantu bicane, aho kugira ngo umuntu yicwe n'agahinda, cyangwa aho kugira ngo n'abana bahore babona ibyo bikorwa bibi bya mama na papa batumvikana, ikindi twe tuvuga abo batandukana ariko ingaruka zigera ku bana, ku bakozi bo muri urwo rugo ni byo bibi kurushaho.'
'Bihungabanya abana, bihungabanya abo ari bo bose, ndetse n'imiryango ugasanga yafashe uruhande bikaba ibintu bibi. Ubutane rero ni urubanza rubi, ni urubanza rubishye ariko ndashaka kuvuga ko ingo zubatse neza ni nyinshi zirahari, ingo z'urugero kandi ziri mu myaka yose, hari ingo z'abakiri bato zubatse neza, hari ingo z'abakuru z'intangarugero na zo zirahari.'
Gusa agaragaza ko mu ngo zirenga miliyoni eshatu ziri mu Rwanda izibanye neza ari zo nyinshi, kandi hari n'igihe abantu bashobora kongera gusubirana.
Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko biba atari iherezo kuko n'abatanye baba bashobora kongera gusubirana…njyewe ndabazi basubiranye na nyuma y'imyaka 10, 20 ibyo rero ntabwo bitangaje.'
Itegeko rigenga abantu n'umuryango rya 2024 riteganya ko Inama y'Umuryango ari yo ikwiye kureberera iterambere ry'umuryango, kurengera inyungu z'abawugize no gukemura ibibazo biwuvutsemo. Riteganya ko iteka rya Minisitiri ufite umuryango mu nshingano rigena abagize inama y'umuryango, inshingano, imiterere n'imikorere byayo. Gusa kugeza ubu iri teka ntirirashyirwaho.

Leave a Reply