Dr Gahima yatowe kuri uyu wa Gatanu mu Nama Nkuru y'abayobozi b'Itorero Angilikani mu Rwanda, yabereye ku cyicaro gikuru cyaryo mu Mujyi wa Kigali.
Mbere y'amatora, Dr Gahima yari mu bahabwaga amahirwe yo kuyobora iri torero. Mu cyiciro cya nyuma yari ahanganye na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umushumba wa Diyoseze ya Kigeme.
Umushumba wa Diyoseze ya Kigali, Nathan Rusengo Amooti, na we yari yabanje kugaragara ku rutonde rw'abashoboraga gutorerwa uyu mwanya, ariko aza kuruvaho, hasigara abakandida babiri.
Muri Werurwe 2026, Dr Gahima yari yatorewe kuyobora Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda (CPR). Icyo gihe, gutorerwa uwo mwanya byatumye izina rye ritangira kuvugwa cyane mu bashoboraga gusimbura Dr Laurent Mbanda ku buyobozi bw'Itorero Angilikani mu Rwanda.
Dr Gahima yari asanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, akaba ari uwa kabiri wari uyoboye iyo Diyoseze.
Yavukiye mu 1970, akurira muri Uganda nyuma y'uko umuryango we uhungiye muri icyo gihugu.
Amashuri abanza yayize i Kasonga muri Uganda, ayisumbuye ayakomereza muri Kololo no muri St Andrea Kahwa's College.
Nyuma yaje kubona impamyabumenyi mu burezi, akomereza amashuri makuru mu bijyanye n'ubucuruzi muri Kaminuza y'u Rwanda, icyo gihe yari izwi nka Umutara Polytechnic.
Afite kandi impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y'abakozi no mu by'iyobokamana, ndetse n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu bijyanye n'amasomo y'iyobokamana.
Mbere yo kwinjira mu buyobozi bw'Itorero Angilikani, Dr Gahima yakoze mu nzego zitandukanye z'uburezi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Kuva mu 1995 kugeza mu 1997, yabaye Umuyobozi wungirije w'ishuri Lycée de Kigali, aho yari ashinzwe abanyeshuri bigaga mu Cyongereza.
Hagati ya 1997 na 2001, yabaye Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Karangazi, naho kuva mu 2004 kugeza mu 2005 aba Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Gabiro.
Nyuma y'amavugurura yabaye mu nzego z'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Gahima yerekeje mu buyobozi bw'Itorero Angilikani muri Diyoseze ya Gahini, aho yabaye Umuyobozi wungirije wa Diyoseze.
Mu 2019, yimikiwe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, inshingano yari amaze imyaka irindwi akora mbere yo gutorerwa kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda.
Dr Gahima arubatse kandi afite abana umunani.



Leave a Reply