Jamus SC yatunguye benshi, Kevin turabizi aratuzi azakora ibishoboka – Umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko ikipe ya Jamus SC benshi bayisuzuguye irabatungura rero bayiteguye neza nta kujenjeka.

Avuze ibi mbere yo guhura nayo mu mukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026 uzaba ejo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026.

Haringingo Francis yavuze ko ari umukino ukomeye kuko Jamus SC yatunguye benshi cyane ko yanavuye mu itsinda rikomeye kandi iriyoboye.

Ati “Twiteguye neza. Umukino dufite na Jamus SC, ni umukino ukomeye, yavuye mu itsinda rikomeye ryarimo ikipe yatwaye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup giheruka (Singida Black Stars), harimo ikipe ikomeye nka Simba SC, kuvamo uri ikipe iyoboye itsinda ni ibintu byatangaje benshi.”

Yakomeje avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bayisezerere nubwo bazi neza ko iyo bakinnye mu mukino wa gicuti yarangiye.

Ati “Natwe turiteguye. Urebye aho twakiniye bahinduye abakinnyi, natwe turiteguye kugira ngo turebe ko tuzayisezerera ariko uzaba ari umukino utoroshye.”

Haringingo Francis yashimangiye ko amakipe nka Simba SC yasuzuguye Jamus SC irabatungura.

Ati “Abantu benshi basuzuguye amakipe kubera amazina barimo za Singida na za Simba SC, zaratunguwe ntabwo bari bazi ko Jamus izi gukina umupira, ntibari bazi ko yayobora itsinda, ibyo rero byatubereye isomo.”

Yanagarutse kuri Muhire Kevin, kapiteni wa Jamus SC wanabaye kapiteni wa Rayon Sports ko babizi azakora ibishoboka byose ngo abatsinde.

Ati “Azi Rayon Sports yayibereye kapiteni, ni umukinnyi w’umunyamwuga azakora ibishoboka byose batsinde, nubwo yayivuyemo ntabwo yagiye kure cyane azabasangiza byinshi ku mupira w’u Rwanda, turabizi ko izaba itoroshye, tuzakora ibishoboka byose dutsinde.”

Rayon Sports yaherukaga kugera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup muri 2013 ubwo batsindwaga na Vital’o FC y’i Burundi 1-0 ikaba ari nayo yaje gutwara iki gikombe itsinze APR FC 2-0.

Muhire Kevin ngo azakora ibishoboka byose batsinde Rayon Sports

Haringingo Francis yavuze ko ari umukino uzaba utoroshye

Source : http://isimbi.rw/jamus-sc-yatunguye-benshi-kevin-turabizi-aratuzi-azakora-ibishoboka-umutoza-wa.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *