Ni nyuma y'aho hari abaturage batujwe mu nzu bubakiwe na Leta bamaze igihe basabwa ko bahabwa ibyangombwa by'ubutaka zubatseho kugira ngo bazigireho uburenganzira buseseye, ndetse babe bashobora no kuzitangaho ingwate muri banki bityo zibafashe kwiteza imbere.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, iherutse gushyira ahagaragara amabwiriza agenga inzu zubakirwa abaturage muri gahunda yo kubakira abatishoboye.
Ayo mabwiriza ashyira izo nzu mu byiciro bitatu. Harimo ikiciro cy'abatizwa inzu. Ni icyiciro cy'inzu zihabwa abantu bakiri bato badafite ubushobozi bwo kwiyubakira cyangwa kwikodeshereza ariko bigaragara ko bahawe amahirwe bakwikura mu bukene bakagira ubushobozi bwo kwiyubakira cyangwa kwikodeshereza.
Iyo uwo muntu avuye mu cyiciro cy'abatishoboye iyo nzu itizwa abandi.
Icyiciro cya kabiri ni icy'abantu bubakiwe na Leta ariko bakaba bafite uruhare bagize mu iyubakwa ry'iyo nzu. Uruhare rushobora kuba imiganda, cyangwa gutanga ikibanza. Aba bazengurirwa izo nzu burundu ku buryo bashobora kuyitangaho ingwate muri banki cyangwa kuyitangaho impano.
Icyiciro cya gatatu ni icy'inzu zubakirwa abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bazegurirwa inzu bubakiwe ariko zitambamirwe ku buryo igihe bagiye kuzitangaho ingwate mu kigo cy'imari cyangwa kuzitangaho impano babiganiraho n'ubuyobozi.
Aya mabwiriza avuga ko ibi byashyizweho mu kwirinda ko uwamugariye ku rugamba cyangwa uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakoresha nabi iyo nzu akazongera gukenera kubakira.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, mu kiganiro n'abanyamakuru, akarere kateguye ku bufatanye n'impuzamiryango ishinzwe amajyambere y'ibanze CCOAIB, yavuze ko kuva mu 1995 kugeza ubu Akarere ka Nyamasheke kamaze kubakira imiryango 3525.
Ati 'Bose twamaze kubabarura buri wese agiye guhabwa icyangombwa cy'ubutaka inzu yubatseho bitewe n'icyiciro arimo. Mu kubamara impungenge, icyo twababwira ni uko dufite imiryango 2825 bose bazegurirwa inzu zidatambamiye. Itsinda ribishinzwe ryaratangiye buri wese azahabwa icyangombwa kijyanye n'icyiciro inzu yubakiwe irimo'.
Bizimana Antoine ufite umugore n'abana batanu, ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke bubakiwe. Mu kiganiro na IGIHE uyu mugabo yavuze ko yaryamaga ntasinzire kubera ko inzu babagamo yari yaratobotse bisaba ko iyo imvura iguye bimukira.
Ati 'Ndashima gahunda ya Leta yo kubakira abatishoboye, kuko nyuma yo kubakirwa ubu nsigaye ndyama ngasinzira. Inzu nubakiwe iri kumfasha kwiteza imbere kuko nsigaye mbasha kwiyishurira ubwisungane mu kwivuza no kwishyurira abana amashuri'.

Leave a Reply