Ntitwemeranya n'Urukiko rwa ICC- Makolo ku Munyamerika wavuze ko rwafashije u Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabaye nyuma y'ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yashyize ku rubuga rwa X, aho yasangije amagambo y'Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, wanenze imikorere ya ICC.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 21 Nyakanga 2026, Ambasade ya Amerika i Kigali yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itazemera guhara ubusugire bwayo hejuru y'uru rukiko ishinja imikorere idahwitse, ivuga ko yatangiye ibikorwa bigamije kurwanya icyo yise 'kwivanga gukabije' kwa ICC.

Aya magambo yari ashingiye ku butumwa Marco Rubio yari yashyize kuri X, aho yavuze ko ICC ishaka kuba urwego rushobora gukurikirana no gufata abaturage b'ibihugu cye uko rubishaka, ashimangira ko rushaka kubangamira ubusugire bwa Amerika.

Nyuma y'ubutumwa bwa Ambasade ya Amerika, Cameron Hudson yavuze ko atumva uburyo ubutumwa bwo kunenga ICC buva kuri Ambasade ya Amerika iri mu Rwanda, igihugu avuga ko cyungukiye cyane mu butabera mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hudson yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikunze gutangwa nk'urugero mu biganiro byerekeye impamvu hashyizweho ICC, kubera ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho uburyo bwo gukurikirana abayigizemo uruhare.

Yavuze ko kunenga ICC gusa, ariko ntihagaragazwe agaciro k'ubutabera mpuzamahanga, bishobora gutanga ubutumwa bubi ku bantu bakoresha imbaraga mu guhungabanya amahoro n'umutekano.

U Rwanda si urugero rukwiye niba ushaka kuvugira ICC

Mu kumusubiza, Yolande Makolo yavuze ko Hudson yakoresheje urugero rutari rwo mu kurengera ICC, asobanura ko u Rwanda rumaze igihe rutemeranya n'imikorere y'uru rukiko, kuko rwibasira Abanyafurika.

Makolo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoresheje uburyo bwa Gacaca nk'ubutabera bwubakiye ku mateka n'umuco, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Ati 'U Rwanda ni urugero rutari rwo wakoresha mu kurengera ICC. Twakomeje kurwanya ICC nk'urwego rutoranya, rwihunza inshingano, kandi rwagiye rukoreshwa mu kwibasira Abanyafurika mu buryo budakwiye.'

Makolo yavuze ko Gacaca yafashije gukemura imanza hafi miliyoni ebyiri mu myaka 10, ifasha mu kugaragaza ukuri, guhana abakoze ibyaha no gutuma abaturage bongera kubana, anavuga ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Ati 'Urukiko rwa kure kandi rubogama nka ICC ntabwo rwashoboraga gutanga ubutabera no gufasha mu bwiyunge kuri icyo kigero, ntabwo twari kuzabibonesha amaso.'

Cameron Hudson ni umusesenguzi wibanda ku mutekano wa Afurika, imiyoborere n'ingaruka za politiki mpuzamahanga. Ubu akorera 54 Advisors, ikigo gitanga inama ku bijyanye na politiki n'ishoramari.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ICC atari yo yatanze ubutabera ku bakoze Jenoside


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwemeranya-n-urukiko-rwa-icc-makolo-ku-munyamerika-wavuze-ko-rwafashije-u

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *