Ibyabapfu biribwa n'abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuva mu mwaka wa 2010, Thomas Nahimana nibwo yatangiye kuba impirimbanyi ya politiki y'ubuhezanguni atangiza ikinyamakuru Le Prophete, kuva uwo munsi yihishe mu mwambaro w'ubupadiri arya abantu amafaranga ngo barafasha intumwa ije kubacungura.

Byatangiye ubundi yaka amafaranga abantu ku giti cyabo nyuma akura agahu ku nnyo ashinga imishinga igamije kurya abantu amafaranga. Ikigarasha Mukankiko Sylvie cyabonye kare Nahimana ko ari umutekamutwe aramutamaza avuga ko Nahimana agenzwa n'igitsina n'amafaranga ku bagore. Ibyo ntibimara kabiri dore ko na Nadine Kansinge nawe nyuma umubano udasanzwe nawe bashwanye.

Muri i nkuru turagaruka ku mishinga ya baringa Nahimana yakoresheje kugirango arye amafranga indangazi z'ibigarasha.

Ku ikubitiro Nahimana yashyizeho igipapuro kimeze nk'igipande cy'umuganda wa kera ngo ni pasiporo izajya ikoreshwa ku isi yose. Hari abo Nahimana wagirango yaroze barayigura. Ubundi ashinga irimbi kuri internet aho buri wese ajya agura ikibanza ku madorali 100, iryo rimbi ryajyanye n'amafaranga Nahimana yakiriye bwa mbere.

Abantu batangiye kumenya Nahimana uwariwe maze bamushiraho nyuma yuko avuzeko azaza kwiyamamaza kuba Perezida muri 2017 maze bamuha amafaranga, amanukana na Nadine Kansige bibera muri Hotel Nairobi nyuma yo kwifata amafoto ku kibuga cy'indege. Bivugwa ko Nahimana yari afite impamba y'ibihumbi makumyabiri by'idorali yakusanyije. Icyo gihe umubano wa Nadine Kansige na Nahimana ntabwo wari wakajemo agatotsi. Bibereye Nairobi iminsi mike amafaranga bayaryamo firingi babeshya ko Leta y'u Rwanda yanze ko binjira mu ndege ijya mu Rwanda.

Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y'uburyabarezi, yashinze ngo kaminuza yigisha politiki ariko iyi yo yabuze abayoboke. Hadaciye Kabiri Nahimana yahimbye indi mishinga ibiri yise Kagoma n'igishura; Kagoma ngo ni ingabo ze zizabohoza u Rwanda mu gihe bitanze akuzuza ibihumbi ijana by'amadorali noneho agashaka izo ngabo zitwa Kagoma. Ayo mafaranga yakusanyijwe akaba mu kigega yise Igishura. Akabi gasekwa nk'akeza Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y'uburyabarezi.

 

 

Ubu nta muntu wamarana amezi atatu na Nahimana. Ibyo byose yabikoraga afite Youtube channel ennye; ibindi bigarasha bibona byaratanzwe nabyo bishinga Channels zabo aribo Chaste Gahunda Mukankiko, Ntagara n'abandi

 

Imicungire y'icyo 'Gishura' yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.

 

Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko uzi neza Padiri Nahimana amwita imbwa y'umujura, umutekamutwe, umutindi, n'andi magambo agaragaza'Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro'. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo 'guverinoma' avuga ko yirukanwe na Nahimana kubera yamwinye igitsina yanga no kumuguriza amafaranga

 

Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri 'guverinoma' n' injijite nkeya, ari kubeshya dore ko na Nadine Claire Kansiinge, yabeshyaga ngo azamugira Perezida w'uRwanda kugirango biryamanire amusenyera urugo ubu bashwanye. Mukankiko avuga ko Nahimana akunda abagore kandi agenda atwaye igitsina cye mu ntoki. Abana Nahimana amaze kubyara ni benshi wakongeraho nabo yasize mu Rwanda bakaba Nahimana nawe ubwo atabazi. Nubwo arya amafaranga menshi nta ndezo atanga mu Rwanda.

 

Usibye guteka imitwe arya amafaranga, Nahimana azwiho gusenya ingo z'abandi ariko abagabo benshi baramuvumbuye. Ubu asigaye ahugiye ku nyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Facebook na Twitter yitwa Simon Pierre Gahamanyi avuga ko abajenosideri bose ko bari bafite abagore b'Abatutsikazi bityo batari gukora Jenoside.

Source : https://rushyashya.net/ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-uburyo-thomas-nahimana-akomeje-kurya-imitsi-ibigarasha-birangaye/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *