Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yatangije iri huriro ry'imiryango mpuzamahanga itari iya Leta yita ku bana rigamije guhuza imbaraga mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwabo birusheho no guca burundu ihohoterwa ryose ribakorerwa.
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu guteza imbere uburenganzira bw'abana no gukomeza uburyo bwo kubarinda, haracyari urugendo rurerure ku bijyanye n'ihohoterwa ribakorerwa, haracyagaragara intambamyi.
Ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n'urubyiruko (VACYS), bwakozwe mu 2015/2016, bwagaragaje ko abarenga 50% by'abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri cyangwa ku marangamutima.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa batanu mu 10 bahura n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose, mu gihe abahungu batandatu mu 10 na bo bahura na byo.
Irishingiye ku gitsina na ryo riracyari ikibazo. Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yagaragaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw'abana mu Rwanda irimo SOS Children's Villages Rwanda, Plan International Rwanda, Save the Children Rwanda na World Vision International Rwanda yihurije hamwe kugira ngo barwanye ihohoterwa rikorerwa abana.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'uyu muryango mu Rwanda, Emile Fernandes, yagaragaje ko nubwo buri muryango ukora wigenga kandi ufite intego zawo, bahisemo guhuriza hamwe imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ati 'Twahuje imbaraga, umutungo n'ubuvugizi kugira ngo duharanire intego imwe yo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.'
Fernandes avuga ko mu bikorwa by'ingenzi bateganya gukora harimo ubuvugizi ku buryo abana bazajya bagira uruhare rufatika mu bibakorerwa, gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa no gushishikariza inzego bireba gukora ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana.
Yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bushya kugira ngo hazaboneke amakuru mashya yerekana aho igihugu kigeze mu kurikumira.
Ati 'Imibare iheruka yo mu 2016 igaragaza ko umwana umwe muri babiri mu Rwanda yahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turizera ko iki gipimo cyagabanyutse, ariko nta yandi makuru mashya yo ku Rwego rw'Igihugu dufite yatwereka uko bihagaze ubu.'
Umwana wavuze ahagarariye abandi witwa Vestina Cyomoro yavuze ko abana bakeneye kwigishwa uburenganzira bwabo kugira ngo niba hari n'icyamuhungabanyije amenye aho yakigeza.
Ati 'Abana dukeneye kumenya uburenganzira bwacu. Tukabwigishwa kugira ngo bidufashe kubuharanira. Ni na cyo dusaba iri huriro ko bafatanya na leta uburenganzira bw'abana bugasigasirwa.'
Umuyobozi wa SOS Children's Villages, Rwanda Jean Bosco Kwizera yavuze ko kwihuriza hamwe bigiye kubongerera imbaraga mu gukomeza kurengera abana.
Bosco ati, 'Kwishyira hamwe byari bikenewe cyane. Buri muryango wari ufite mu nshingano zawo uburyo bwo kurengera umwana ariko gushyira hamwe bizaduha imbaraga ndetse n'ahakeneye ubufasha bwihuta butangwe mu buryo bwihuse.'
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye iyi miryango yiyemeje gushyira hamwe no gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abana n'uburenganzira bwabo.
Ati 'Ubu bufatanye bukwiye kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa, kumenya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana, gufasha abana bahuye na ryo mu gihe gikwiye no gukangurira abaturage kumva ko kurengera abana ari inshingano ya buri wese.'
Ubushakashatsi ku mibereho n'ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.




Leave a Reply