Perezida wa Zambia yashimye intambwe yatewe n'u Rwanda mu kwakira F1 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Hichilema yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira Formula 1 African Grand Prix ari ikimenyetso cy'ubushobozi, icyerekezo n'umurava byaruranze mu rugendo rw'iterambere.

Ati 'Ndashima umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame n'Abanyarwanda ku bw'amahirwe babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'

Yakomeje agira ati 'Iki gikorwa cy'amateka kigaragaza ubushobozi bwanyu bwo guhangana n'ibibazo, icyerekezo mufite n'umurava mukorana ubushishozi. Zambia yifatanyije namwe mu kwishimira iyi ntambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika.'

Perezida Kagame yasubije ubwo butumwa, ashimira mugenzi we wa Zambia, anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukorana n'ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo iri rushanwa rizagirire akamaro umugabane wose.

Mu butumwa na we yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati 'Murakoze muvandimwe wanjye Perezida Hichilema. Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika, kandi dutegereje gukorana namwe n'abavandimwe bacu b'Abanyafurika kugira ngo African Grand Prix izagende neza, ibe intsinzi y'umugabane wose.'

Ubutumwa bwa Hichilema buje nyuma y'uko Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, na we washimye u Rwanda ku bw'iyi ntambwe, agaragaza ko ari ishema ku Mugabane wa Afurika.

Ramaphosa yavuze ko Afurika y'Epfo, yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwemejwe nk'igihugu kizakira Formula 1 African Grand Prix mu muhango wabereye muri BK Arena ku wa 13 Ukwakira 2026, witabiriwe na Perezida Kagame, abayobozi b'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) n'aba Formula 1.

Amasezerano yashyizweho umukono ateganya ko u Rwanda ruzakira aya marushanwa mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.

Ni intambwe ikomeye kuko Formula 1 izaba igarutse ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo isiganwa rya nyuma ryaberaga muri Afurika y'Epfo.

Biteganyijwe ko amasiganwa azajya abera ku kibuga gishya kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa.

Icyo kibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

U Rwanda rwari rumaze igihe rushyira imbaraga mu gushaka kwakira aya marushanwa, nyuma y'uko Perezida Kagame atangaje ku mugaragaro kandidatire yarwo mu mpera za 2024.

Formula 1 African Grand Prix izaterwa inkunga na Visit Rwanda, ikaba yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Perezida wa Zambia yashimye intambwe yatewe n'u Rwanda mu kwakira F1


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-zambia-yashimye-intambwe-yatewe-n-u-rwanda-mu-kwakira-f1

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *