Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye umukinnyi wabwo, Faustin Likau Kitoko ibisobanuro nyuma yo kudatangirana n’abandi imyitozo akaba ataranagera mu Rwanda.
Tariki ya 29 Kamena 2026 ni bwo Rayon Sports yatangiye umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho banafite Rayon Day tariki ya 18 Nyakanga 2026 bakazanakina na Gor Mahia kuri uwo munsi, nyuma bakine CECAFA Kagame Cup.
Yatangiranye n’abakinnyi bari imbere mu gihugu abandi by’umwihariko abanyamahanga bagenda babasanga bitewe n’igihe bavugiye ko bazaza.
Gusa kugeza ubu ntabwo umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Faustin Likau Kitoko aragera mu bandi aho amakuru avuga ko yategereje itike y’indege akayibura ntibayimwoherereze.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ISIMBI ko Faustin Likau Kitoko yatinze kubera impamvu ze bwite ndetse bamusabye ibisobanuro.
Ati “Likau yakererewe kuza mu kazi kubera impamvu ze bwite. Ni amakosa. Twamusabye ibisobanuro.”
Mu gihe ibisobanuro yatanga bitakumvikana, uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano na Rayon Sports.
Gusa hari andi makuru avuga ko uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2025, Rayon Sports yaba irimo ishaka uburyo itandukana na we kuko itishimiye umusaruro we.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasabye-ibisobanuro-faustin-likau-kitoko.html
Leave a Reply