Nyuma yo kugera mu Rwanda, umunyamerika Ashton Hall yavuze ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Kagarara uzwi nka Ashton Small watumye arumenya.
Mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye ni bwo Kagarara ari kumwe na Ashton Hall wamenyekanye cyane mu gukora sports ku mbuga nkoranyambaga na Indian Ashton Hall bageze mu Rwanda.
Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bya Afurika mu ruzinduko uyu Munyamerika yahisemo kugirira muri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane agahura n’abakunzi be, abigana ibyo akora n’abandi.
Akigera i Kanombe, Ashton Hall yabwiye Abanyamakuru benshi bari bamutegereje ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Ashton Small watumye arumenya.
Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”
Ashton Hall wishimiye kugera mu Rwanda, yabasabye kwima amatwi ababaca intege bitewe n’inzozi bifuza kugeraho.
Ati “Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho.”
Ashton Hall yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira Kagarara, banamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ni nyuma yo kwiyemeza gufasha Kagarara kugera ku mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera kuri miliyoni.
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda.
Ashton Hall kuva icyo gihe yabaye inshuti na Kagarara ari bwo yamwitaga Ashton Small, batangira kuvugana kugeza ubwo yamutumiraga muri Ghana batangirana urugendo ruzenguruka Afurika, amusezeranya kuzasura u Rwanda nubwo rutari mu bihugu yateganyije.
Mu minsi azamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.
Baje mu Rwanda nyuma yo kuba muri Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.
Source : http://isimbi.rw/ntabeshye-ntabwo-nari-nzi-u-rwanda-ni-kagarara-watumye-ndumenya-ashton-hall.html
Leave a Reply