Tag: uburezi

  • Ibyishimo bivanze n’agahinda gakomeye kuri Ndayisaba Fabrice #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o ubwo ishuri rye ry’incuke rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ryasozaga umwaka w’amashuri ariko na none agahinda ni kose kubera abashaka gusenya ibyo yaruhiye.

    Tariki ya 8 Nyakanga 2026 ni bwo Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yakoze ibirori bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-26.

    Ni ibirori byari byiza, bibereye ijisho aho n’ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n’abana babo.

    Mu dukino dutandukanye, kwiyerekana nk’abanyamideli ni bimwe mu byo aba bana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri y’incuke beretse ababyeyi birabashimisha.

    Muri aba banyeshuri harimo icyiciro gisoje amashuri y’incuke kigomba kujya mu mashuri abanza, kikaba ari icyiciro cya kane kuva iri shuri ryashingwa.

    Ndayisaba Fabrice washijze iri shuri yavuze ko ari ibintu byiza kandi Imana nimufasha azashinga n’amashuri abanza (primaire).

    Ati “Ni ibintu byiza. Iyo ukoreye aba bana ibi birori binatera imbaraga barumuna babo. Intego ni ukurera tukarerera igihugu.”

    “Njye mba numva nakora ibishoboka byose nkatanga imbaraga zanjye zose mfite nubaka igihugu cyanjye, n’iri shuri nasanze ari wo musanzu natanga.”

    Yakomeje agira ati “Uko twatangiye siko bimeze, hari impinduka, umwaka utaha bizaba byiza kurushaho, ubushobozi bubonetse mfite inzozi ko nazagira n’ikigo cy’amashuri abanza.”

    Nubwo avuva gutya ariko wa mugani wa Riderman ni we waririmbye ati “nakoze iki gituma abantu bamwe bamwe banzira, nakoze iki gituma banyitambika mu nzira.”

    Fabrice afite agahinda gakomeye kuko yaje guhura n’ikibazo aho ishuri rye ubu riri mu nkiko kubera umuntu washatse gusenya ibyo yiyuhiye icyuya.

    Ati “Ntabwo bimeze neza, nta byinshi navuga ibintu bikiri mu nkiko, ariko umuntu yaraje ku kigo cy’amashuri asiba ibirango by’ishuri n’ibindi, havukamo ibibazo bikomeye ariko twizeye ko tuzahabwa ubutabera nta muntu urengana mu Rwanda. Iyo utekereje imbaraga washoyemo, biba bibabaje cyane.”

    Ni ibintu abona byakozwe mu rwego rwo guharabika isura y’ikigo cye no kumuca intege.

    Iri shuri ribarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma Umudugudu wa Intaho, ni igipangu cy’umuntu yakodesheje.

    Yahise agihindura akigira ikigo cy’ishuri yewe no mu masezerano bagiranye bumvikanye ko najya kukigurisha yazamubwira akaba ari we ukigura.

    Yaje kukigurisha rwihishwa maze uwakiguze binyuranyije n’amategeko ni we wakoze ibyo byose kandi anabikora atabanje kuvugana na Fabrice ngo amubwire ibyo yifuza byibuze bimunanire, ni mu gihe yari akinafite amasezerano yo gukorera aho hantu ndetse n’ubu amasezerano amwemerera kuhakorera.

    Muri raporo zakozwe n’Umudugudu wa Intaho n’Akagari ka Ngoma iri shuri ribarizwamo, bemeje ko ibyo bikorwa byakozwe hari ibyo bo biboneye n’amaso yabo.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yasoje umwaka w’amashuri

    Byari ibyishimo bikomeye

    Bamwe mu banyeshuri basoje umwaka wa gatatu

    Ndayisaba Fabrice arimo kunyura mu bihe bitoroshye

    Tuyishime Jean Pierre umwe mu bagabo babanye na Ndayisaba Fabrice mu bibazo akanamufasha

    Source : http://isimbi.rw/ibyishimo-bivanze-n-agahinda-gakomeye-kuri-ndayisaba-fabrice.html

  • Dante’s Inferno: Urugendo rwa Dante Alighieri mu nzego 9 z’Ikuzimu


    Dante’s Inferno ni igice cya mbere cy’igitabo gikomeye cyitwa Divina Commedia (The Divine Comedy) cyanditswe n’umusizi w’Umutaliyani Dante Alighieri mu ntangiriro z’ikinyejana cya 14. Iki gitabo ni kimwe mu bihangano bikomeye by’ubuvanganzo bw’isi, kuko gikoresha inkuru y’urugendo rwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo gisobanure ibyaha, ubutabera n’imyemerere yo mu gihe cya Dante.

    Muri Inferno, Dante avuga ko yagiye mu rugendo rw’amayobera anyura mu Ikuzimu (Hell) ayobowe n’umusizi w’Umuroma wa kera Virgil. Urwo rugendo rumwereka uko abakoze ibyaha bitandukanye bahabwa ibihano bihuye n’uburemere bw’ibikorwa bakoze.

    Dante asobanura Ikuzimu nk’ahantu hateguwe mu byiciro icyenda (9 circles), aho uko umuntu amanuka agenda ahura n’ibyaha bikomeye kurushaho.


    1. Limbo: Abatabaye mu kwemera (The Virtuous Pagans)

    Iki ni cyo cyiciro cya mbere. Aha Dante ashyira abantu batakoze ibyaha bikomeye, ariko batigeze bagira amahirwe yo kwakira ukwemera kwa gikristo.

    Muri aba harimo abanyabwenge n’abanditsi ba kera nka Homer, Horace na bamwe mu bahanga bo mu bihe bya kera.

    Igihano cyabo:

    Ntibababazwa n’umuriro cyangwa ububabare bukomeye, ariko babaho batagira ibyiringiro byo kugera ku munezero w’ijuru.


    2. Lust: Abatwawe n’irari ry’umubiri

    Iki cyiciro kirimo abantu bemeye ko ibyifuzo by’umubiri bibayobora kurusha ubwenge n’indangagaciro.

    Dante atanga urugero rwa Cleopatra na Helen of Troy nk’abantu bahuye n’ingaruka z’irari.

    Igihano cyabo:

    Bazengurutswa n’umuyaga ukomeye udahagarara, nk’ikimenyetso cy’uko mu buzima bwabo batigeze bagira ubushobozi bwo kugenzura ibyifuzo byabo.


    3. Gluttony: Abanyamururumba mu kurya no kunywa

    Aha harimo abantu babayeho bashaka gusa kunezeza irari ryabo ryo kurya no kunywa, batita ku bindi.

    Igihano cyabo:

    Baryama mu mwanda no munsi y’imvura idahagarara, ikonje kandi ibabaza.

    Dante yashakaga kwerekana ko ubuzima bwo kwirundaho ibinezeza gusa bushobora gutuma umuntu atakaza agaciro ke.


    4. Greed: Abanyamururumba ku butunzi

    Iki cyiciro kirimo abantu bakunze kwirundaho amafaranga n’ibintu cyangwa abakoresheje nabi umutungo.

    Dante agabanyamo amatsinda abiri:

    • Abakundaga ubutunzi bukabije.
    • Abatakazaga umutungo wabo mu buryo budatekerejweho.

    Igihano cyabo:

    Basunika imitwaro iremereye bahurira hagati, nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bwabo bwari bushingiye ku bintu by’isi.


    5. Wrath: Abagira umujinya n’urwango

    Iki cyiciro kigizwe n’abantu bemeye ko uburakari bubayobora.

    Hari:

    • Abagaragazaga umujinya ku bandi.
    • Abahishe urwango imbere muri bo.

    Igihano cyabo:

    Abafite umujinya bararwana mu mazi y’umwijima, naho abafite inzika bihisha munsi y’amazi.


    6. Heresy: Abahakanyi b’amyemerere

    Iki cyiciro kirimo abantu Dante yabonaga ko bahakanye cyangwa bahinduye ukuri kw’imyemerere.

    Igihano cyabo:

    Bafungirwa mu mva zishyushye, zerekana ko ibitekerezo byabo byabashyize kure y’ukuri.


    7. Violence: Abakoresha urugomo

    Iki ni icyiciro kigizwe n’abakoze urugomo, kandi Dante agigabanyamo ibice bitatu:

    A. Abakoreye urugomo abandi

    Abicanyi n’abategetsi b’abanyagitugu.

    Igihano:

    Batekerwa mu ruzi rw’amaraso ashyushye.

    B. Abakoreye urugomo bo ubwabo

    Aha harimo abantu bakoze ibikorwa byangiza ubuzima bwabo.

    Igihano:

    Bahinduka ibiti bibabazwa n’ibiremwa by’inkazi.

    C. Abakoreye Imana, kamere cyangwa umurimo w’ubwenge urugomo

    Harimo abatesheje agaciro ibintu byafatwaga nk’ibyera.

    Igihano:

    Bababarizwa ahantu hashyushye cyane.


    8. Fraud: Abashukanyi n’abanyabinyoma

    Iki ni kimwe mu byiciro bikomeye kuko Dante yabonaga ko uburiganya bukoresha ubwenge bw’umuntu nabi.

    Iki cyiciro gifite ibyobo 10 (bolgias) birimo:

    1. Abashutse abandi bakoresheje amayeri.
    2. Abagambanyi n’abakoresheje uburiganya mu nzego z’ubuyobozi.
    3. Abacuruzi b’ibinyoma.
    4. Abapfumu n’abiyitaga bafite imbaraga zidasanzwe.
    5. Abanyabyaha bagurishaga ubutabera.
    6. Abindyarya.
    7. Abajura.
    8. Abatanga inama mbi.
    9. Abateza amacakubiri.
    10. Abahimbye ibinyoma.

    Igihano:

    Buri tsinda rihabwa igihano gihuye n’uburiganya bwaryo.


    9. Treachery: Ubuhemu

    Iki ni cyo cyiciro cyo hasi cyane mu Kiyuzimu cya Dante.

    Aha harimo abantu bagambaniye abo bagombaga gukunda no kurinda.

    Dante agabanya iki cyiciro mu bice bine:

    A. Abagambaniye abo bari bafitanye isano

    Nk’abagize ubuhemu mu miryango.

    B. Abagambaniye igihugu cyangwa inshuti

    Abahinduye umugongo ku bo bari bashinzwe.

    C. Abagambaniye abashyitsi

    Abarenze ku mategeko yo kwakira no kubaha abashyitsi.

    D. Abagambaniye ababayobora

    Iki ni cyo gice gikomeye kurusha ibindi.

    Hagati y’iki cyiciro Dante ashyiramo Satan, uhagarariye ubuhemu bukomeye kurusha ubundi.

    Igihano:

    Abagambaniye abandi bafungiye mu rubura rukomeye, kuko Dante yabonaga ko ubuhemu bukonjesha umutima w’umuntu kurusha ikindi cyaha.


    Ubutumwa bukomeye buri muri Dante’s Inferno

    Nubwo ari inkuru ivuga ku kuzimu, Inferno si igitabo kigamije gutera ubwoba gusa. Dante yakoreshaga urugendo rwe kugira ngo atange amasomo ku:

    • Ubutabera: buri cyaha kigira ingaruka zijyanye nacyo.
    • Imyitwarire: umuntu agomba kuyobora ibyifuzo bye akoresheje ubwenge.
    • Politiki n’ubutegetsi: Dante yanenze abayobozi n’abanyamadini yakundaga kubona nk’abakoresheje nabi ububasha.
    • Urugendo rwo kwisubiraho: kuva mu mwijima ujya ku kuri.

    Dante’s Inferno yakomeje kugira uruhare rukomeye mu muco w’isi, ndetse n’amashusho menshi y’ikuzimu agaragara muri iki gihe akomoka ku buryo Dante yagize ibitekerezo by’ahantu h’icyaha n’ibihano. Ni igitabo cyahinduye uburyo abantu batekereza ku kuzimu, icyaha n’ubutabera mu buvanganzo bw’isi.

  • Ibyishimo bivanze n’agahinda kuri Ndayisaba Fabrice #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o ubwo ishuri rye ry’incuke rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ryasozaga umwaka w’amashuri ariko na none agahinda ni kose kubera abashaka gusenya ibyo yaruhiye.

    Tariki ya 8 Nyakanga 2026 ni bwo Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yakoze ibirori bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-26.

    Ni ibirori byari byiza, bibereye ijisho aho n’ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n’abana babo.

    Mu dukino dutandukanye, kwiyerekana nk’abanyamideli ni bimwe mu byo aba bana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri y’incuke beretse ababyeyi birabashimisha.

    Muri aba banyeshuri harimo icyiciro gisoje amashuri y’incuke kigomba kujya mu mashuri abanza, kikaba ari icyiciro cya kane kuva iri shuri ryashingwa.

    Ndayisaba Fabrice washize iri shuru yavuze ko ari ibintu byiza kandi Imana nimufasha azashinga n’amashuri abanza (primaire).

    Ati “Ni ibintu byiza. Iyo ukoreye aba bana ibi birori binatera imbaraga barumuna babo. Intego ni ukurera tukarerera igihugu.”

    “Njye mba numva nakora ibishoboka byose nkatanga imbaraga zanjye zose mfite nubaka igihugu cyanjye, n’iri shuri nasanze ari wo musanzu natanga.”

    Yakomeje agira ati “Uko twatangiye siko bimeze, hari impinduka, umwaka utaha bizaba byiza kurushaho, ubushobozi bubonetse mfite inzozi ko nazagira n’ikigo cy’amashuri abanza.”

    Nubwo avuva gutya ariko wa mugani wa Riderman ni we waririmbye ati “nakoze iki gituma abantu bamwe bamwe banzira, nakoze iki gituma banyitambika mu nzira.”

    Fabrice afite agahinda gakomeye kuko yaje guhura n’ikibazo aho ishuri rye ubu riri mu nkiko kubera umuntu washatse gusenya ibyo yiyuhiye icyuya.

    Ati “Ntabwo bimeze neza, nta byinshi navuga ibintu bikiri mu nkiko, ariko umuntu yaraje ku kigo cy’amashuri asiba ibirango by’ishuri n’ibindi, havukamo ibibazo bikomeye ariko twizeye ko tuzahabwa ubutabera nta muntu urengana mu Rwanda. Iyo utekereje imbaraga washoyemo, biba bibabaje cyane.”

    Ni ibintu abona byakozwe mu rwego rwo guharabika isura y’ikigo cye no kumuca intege.

    Iri shuri ribarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma Umudugudu wa Intaho, ni igipangu cy’umuntu yakodesheje.

    Yahise agihindura akigira ikigo cy’ishuro yewe no mu masezerano bagiranye bumvikanye ko najya kukigurisha yazamubwira akaba ari we ukigura.

    Bivugwa yaje kukigurisha rwihishwa maze uwakiguze bikekwa ko ari wakoze ibyo byose kandi anabikora atabanje kuvugana na Fabrice ngo amubwire ibyo yifuza byibuze bimunanire, ni mu gihe yari akinafite amasezerano yo gukorera aho hantu.

    Muri raporo zakozwe n’Umudugudu wa Intaho n’Akagari ka Ngoma iri shuri ribarizwamo, bemeje ko ibyo bikorwa byakozwe hari ibyo bo biboneye n’amaso yabo.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yasoje umwaka w’amashuri

    Byari ibyishimo bikomeye

    Bamwe mu banyeshuri basoje umwaka wa gatatu

    Ndayisaba Fabrice arimo kunyura mu bihe bitoroshye

    Tuyishime Jean Pierre umwe mu bagabo babanye na Ndayisaba Fabrice mu bibazo akanamufasha

    Source : http://isimbi.rw/ibyishimo-bivanze-n-agahinda-kuri-ndayisaba-fabrice.html

  • Abana 11 bo mu igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe muri iri gororero kandi abandi bana 16 biga mu mashuri yisumbuye na bo bari kwitegura gukora ibizamini bya Leta bizatangira ku wa 17 Nyakanga 2026, barimo 10 bazasoza icyiciro rusange n'abandi batandatu bazakora igisoza amashuri yisumbuye.

    Muri rusange abana 27 bo muri iri gororero ry'abana ni bo bari gusoza amasomo bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.

    Igororero ry'abana rya Nyagatare barenga 630 barimo abakobwa 19 ndetse bose biga amashuri asanzwe ndetse n'imyuga.

    Muri aba bagiye gukora ibizamini bya leta uko ari 27, bari mu myaka hagati ya 16 na 23 aho abenshi bahamijwe ibyaha by'ihohotera (viol).

    Imyaka y'ibihano aba bana bakatiwe ni guhera ku mwaka umwe kugeza ku myaka 15.

    Mu Rwanda hose abanyeshuri basaga ibihumbi 270 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyo cyiciro, basabwa kwitwara neza no gutsinda.

    Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare bariga

    Abana bo mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

    Abana bo mu Igororero rya Nyagatare bahabwa amasomo nk’abandi

    Abana bari mu Igorero ry’Abana rya Nyagatare bigishwa imyuga

    Abanyeshuri 11 basoje amashuri abanza bari mu igororero ry’abana rya Nyagatare mu bizamini bya leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-11-bo-mu-igororero-rya-nyagatare-basoje-ibizamini-bya-leta-bisoza

  • Abiga muri kaminuza biyemeje kuba umusemburo w'impinduka zimakaza Ndi Umunyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'iminsi ibiri yasorejwe i Kigali tariki 18 Mata 2024 ahahugurwaga abo muri za kaminuza n'amashuri makuru ziganjemo izo mu Mujyi wa Kigali.

    Bahuguwe ku mushinga wa 'Ndi Umunyarwanda Integration Project' kuri ubu ugeze ku cyiciro cya kane, uburyo bwiza bwo gukora imishinga inoze yo kuwimakaza ndetse hanamurikwa imishinga bateguye.

    Hagumimana Christian wiga muri IPRC Karongi, yavuze ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda hari abandi benyeshuri biga hamwe bari batarayumva neza ariko ko amahugurwa bahawe agiye kwifashisha ibyo yayakuyemo mu kuzamura iyo myumvire ya bagenzi be.

    Ati 'Hari abanyeshuri benshi batarasobanukirwa iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ubumenyi dukuye hano tuzabwifashisha mu kubahugura na bo kugira ngo nk'urubyiruko tugire umusanzu duha iki Gihigu cyacu kugira ngo gikomeze gutera imbere'.

    Uwimbabazi Olydia wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) we yavuze ko agiye guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rundi rubyiruko yifashishije inyigisho yahawe.

    Ati 'Hari bamwe mu rubyiruko rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n'abandi batumva impamvu bibutswa ko ari Abanyarwanda. Ngiye kuba intumwa ya Ndi Umunyarwanda muri bagenzi banjye bose ndetse n'aho ntuye. Abashatse gusenya ubumwe bw'Abanyarwanada bifashishije urubyiruko, ariko na twe ubu dufite imbaraga n'ingamba zo kubaka Ndi Umunyarwanda cyane ko ari twe mbaraga z'ejo hazaza'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Iyamuremy Régine yavuze ko guhugura urubyiruko biri muri gahunda yo gutegura abazakomeza gusigasira ubumwe no mu gihe kizaza.

    Yagize ati 'Ni umushinga watekerejwe dushaka kubaka ingufu z'urubyiruko. Ni bo dushaka kuzahereza agakoni kugira ngo bakomeze haba mu kwiyubakamo ubwabo Ubunyarwanda nyabwo, gufasha urundi rubyiruko ndetse n'abantu bakuru'.

    Iyamuremye yavuze ko icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyatangiye ari igerageza ryo gutanga ibiganiro kuri Ndi Umnyarwanda, nyuma mu cyiciro cya kabiri hategurwa amarushanwa kuri iyo ngingo bibafasha kubona ibitekerezo byinshi.

    Ibyo bitekerezo ni byo byahereweho ku cyiciro cya gatatu cy'uyu mushinga hashingwa Clubs z'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu mashami 33 ya za kaminuza n'amashuri makuru uyu mushinga ukoreramo ndetse zihabwa n'ubushobozi bwo gutangirana.

    Umushinga wa 'Ndi Umunyarwanda Integration Project' watangijwe mu 2019 ukomotse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame aho yasabye mu 2018 abagize Unity Club Intwararumuri kongera urubyiruko muri gahunda zayo mu rwego rwo gusigasira Ubunyarwanda no mu bakira bato bazabukomeza no mu gihe kizaza.

    Hamuritswe imishinga yo kwimakaza Ubunyarwanda abanyeshuri bateguye

    Aba banyeshuri biyemeje ko bagiye kubera abandi imboni mu kubakaba Ubunyarwanda

    Hahuguwe abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-kaminuza-biyemeje-kuba-umusemburo-w-impinduka-zimakaza-ndi

  • Abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'abanyeshuri mu muhango wabereye ku cyicaro cy'iyi Minisiteri.

    Witabiriwe n'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Uburezi, Abayobozi mu nzego zinyuranye, ababyeyi, abanyeshuri n'abandi.

    Amanota yatangajwe ni iy’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye harimo abiga Ubumenyi rusange; Tekinike n’Inderabarezi

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati avuga ko muri uyu mwaka abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bari 80,892, barimo 80,525 bangana n’ikigereranyo cya 99,55% nibo babashije gukora ikizami cya Leta.

    Abakandida bari biyandikishije gukora ibizamini mu Bumenyi rusange bari 48,699, muri tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro bari 2, 8192, n’aho mu inderabarezi ni 4,001.

    Abakandida bigenga bakoze ibizamini mu bumenyi rusange bari 2,045, muri tekinini ni 1,687 n’aho inderabarezi ni 14.

    Umubare w’abakobwa bakoze ibizamini mu burezi ni 2,7382, muri tekiniki ni 12,966, n’aho mu inderabarezi ni 2,293.

    Umubare w’abahungu bakoze ibizamini mu burezi rusange ni 21,317, muri tekinike bari 15,226 n’aho mu inderaberezi ni 1,708.

    Mu burezi rusange abanyeshuri bakoreye ibizamini mu mashuri 776; muri tekinike mu mashuri 232 n’aho mu nderabarezi ni amashuri 16.

    Abanyeshuri 46,051 bangana na 95.4% nibo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire, ni mu gihe abanyeshuri 4.9% batabashije gutsinda.

    Dr. Bernard Bahati yavuze ko ashingiye ku mibare bafite mu bakoze ibizamini mu bumenyi rusange ‘ikigaragara ni uko abakandida b’abahungu bakoze neza ugereranyije n’aba bakobwa’.

    Akomeza ati “Kuko ufashe abahungu bose bakoze ikizamini cya Leta 96,8% baratsinze n’aho wafata abanyeshuri b’abakobwa bose bakoze ikizamini cya Leta 93,6% nibo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire dukoresha.”

    Ibyavuye mu bizamini by’abanyeshuri bakoze mu inderabarezi bigaragaza ko hatsinze 39,898 bangana na 99,7% ni mu gihe hari hiyandikishije 40,001 bangana na 99,8%.

    Muri bariya banyeshuri bakoze abangana na 0,3% nibo batageze ku gipimo cy’imitsindire. Bahati avuga ko no muri iki cyiciro nabwo harebwe imitsindire y’abanyeshuri usanga abanyeshuri b’abahungu ‘bararushije gato’ abakandida b’abakobwa.

    Yavuze ko mu nderabarezi imibare igaragaza ko 99.8% by’abahungu batsinze neza ikizamini, ni mu gihe abakobwa batsinze bangana na 99,6%. Bernard ati “Mu by’ukuri babarushijeho gato cyane.”

    Mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro; hakoze abanyeshuri 28,070; muri aba 97,6% nibo babashije gutsinda neza n’aho 2,3% baratsinzwe.

    Bernard avuga ko no muri iki cyiciro abahungu bahize abakobwa, kuko batsinze ku kigero cya 97.7%; abakobwa batsinda ku kigero cya 97.5%.

    Muri uyu mwaka habayeho impinduka mu bihembo, kuko ibihembo byatanzwe hagendewe ku byiciro abanyeshuri bigamo. 

    Hatanzwe ibihembo ku cyiciro cy’abiga mu burezi rusange (Siyansi, Ubumenyamuntu ndetse n’Indimi).

    Hatanzwe kandi ibihembo mu cyiciro cy’inderabarezi (Harimo ibyiciro bine); hanahembwe abo mu cyiciro cya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (hahembwe ibyiciro 10).

    Minisitiri w’uburezi, Twagirayezu Gaspard avuga ko abanyeshuri basoje amasomo mu inderabarezi aribo ba mbere nyuma y’uko hagiyeho politiki ‘ yo gufasha abanyeshuri biga inderabarezi mu buryo bwo kongera gufasha abarimu gukura mu mwuga’.

    Yavuze ko byatangiye Minisiteri yishura amafaranga 50% y’uruhare rw’umubyeyi, kandi bimaze imyaka itatu. Ari nayo mpamvu avuga ko aba banyeshuri ari bo ba mbere barangije muri iyi gahunda.

    Kanda hanoubashe kureba amanota y'abanyeshuri


    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yavuze ko abahungu bahize abakobwa mu bizamini bisoza ayisumbuye


    Minisitiri w’uburezi, Twagirayezu yashimye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta


    Abanyeshuri 17 bahize abandi mu masomo anyuranye mu gihugu hose bashimiwe

    KANDA HANOUREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGAZA AMANOTA WAGENZE

    “>

    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137220/abahungu-batsinze-neza-kurusha-abakobwa-mu-bizamini-bya-leta-137220.html

  • Amasomo adakenewe muri Kaminuza n'ibikoresho bidahagije byagaragajwe nk'impamvu yongera ubushomeri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kwiga amasomo adakenewe muri Kaminuza n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro atagira ibikoresho abanyeshuri bigiraho, aribyo bikomeje gutuma ubushomeri bwiyongera.

    Urubyiruko bose bahuriza kukibazo cy'ubushomeri bubugarije kandi bafite impamyabumenyi nyamara zidafite aho zibasha kubahesha akazi ku isoko ry'umurimo.

    Abaganiriye n'itangazamakuru ryacu bavuga ko biterwa nuko usanga barize amasomo adakenewe ku isoko ry'umurimo abandi barize amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro ariko batarigeze babona ibikoresho bigiraho ngo bamenye byimbitse ibyo biga, bikaba ari imbogamizi zigikomeje kubatera ubushomeri .

    Ati'Nonese niba bavuga ngo hari ibikenewe n'ibidakenewe ku isoko ry'umurimo, ibyo bidakenewe babikuyemo bagasigamo ibikenewe ku isoko ry'umurimo, aho umuntu asoza amasomo ariko ntabone akazi ngo yize ibidakenewe ku isoko ry'umurimo.'

    Undi nawe ati 'Barikuzana ibigo by'umwuga akaba ari ukubigisha bakabifata mu mutwe gusa, akaba adafite ibikoresho abana bazigiraho nibajya gushyiraho ibyo bigo bajye bareba niba hari ubwo bushobozi, kuko abikorera ntibatanga akazi kuri abo bana kuko baba bumva ko azaza kubivanga.'

    Bwana Theoneste Murenzi, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Gasabo, asaba inzego z'uburezi guhuza ubumenyi bigisha n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Hari ubumemyi butangwa mu mashuri wagera hanze ugasanga ntabihari, twasaba leta ko bajya batanga amasomo ajyanye n'isoko riri hanze.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Gaspard Musonera, avuga ko amashuri makuru na za kaminuza bagomba kureba niba amasomo bigisha akenewe ku isoko ry'umurimo, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.

    Ati 'Kaminuza  nayo rero kugira ngo ikomeze igire agaciro birasaba ngo barebe koko niba barimo kwigisha ibisubiza ibibazo by'ukuri bihari. Ndibwira ko babyumva kandi leta irabibakangurira kandi ishyiramo ingufu nyunshi, nabo banyeshuri bagomba kwiga ibifite agaciro uyu munsi ku isoko ry'umurimo kuko niho bazahurira n'ababakeneye. Ntabwo kwiga ari ukumva ngo ufite 'degree' gusa ibyo ntabwo bihagije.'

    Akarere ka Gasabo 32% by'abagatuye ni urubyiruko , Ubushakashatsi bwagaragaje ko 30% by'urubyiruko rusoza Kaminuza nta kazi bafite.

    Aka Karere gafite intego y'uko umwaka wa 2023-2024 hazahangwa imirimo mishya 18000.

    Eminente umugwaneza

    The post Amasomo adakenewe muri Kaminuza n'ibikoresho bidahagije byagaragajwe nk'impamvu yongera ubushomeri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/amasomo-adakenewe-muri-kaminuza-nibikoresho-bidahagije-byagaragajwe-nkimpamvu-yongera-ubushomeri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amasomo-adakenewe-muri-kaminuza-nibikoresho-bidahagije-byagaragajwe-nkimpamvu-yongera-ubushomeri

  • I Huye baherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi… – #rwanda #RwOT

    Iri shami ryafunguwe nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri baryo bamaze igihe biga gutegura no gutunganya filime bakubutse iserukiramuco 'African Film Festival Leuven' rikomeye mu Bubiligi, aho bari kumwe na bagenzi babo b'i Musanze na Rubavu, bahagarariye u Rwanda.

    Uyu mushinga wo gufasha urubyiruko kwiga gutegura no gutunga filime, watewe inkunga n'umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi (EU) kandi ushyirwa mu bikorwa na Mashariki African Film Festival (MAAFF), ukaba urimo gutera intambwe igaragara mu guca icyuho no kuzana ibisubizo bifatika mu ruganda rwa Filime mu Rwanda.

    Iradukunda Pudence ukurikirana amasomo ye mu ishami rya Huye, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko atekereza kugana umushinga ‘Tumenye Sinema’ yakundaga ibijyanye na filime, ariko atazi neza inzira bicamo ‘kugirango filime ikorwe’ ndetse ‘ntazi n’amabwiriza agenga Cinema’.

    Uyu musore yavuze ko ubu ari kwitegura gusoza amasomo, kandi yamaze kumenya ibisabwa kugirango filime ibe yahatana ku rwego Mpuzamahanga.

    Uwizeyimana Samuel aherutse kwegukana ibikombe bibiri mu iserukiramuco Mashariki African Festival. Ni ibihembo yahawe nyuma y’uko akoze filime yitwa ‘Amayira abiri’, yakoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n’uyu mushinga nk'uko abivuga.

    Mukanyandwi uherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi, yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Leuven. 

    Ati “Rwari urugendo rwiza kuko twabashije kuganira, bareba filime zacu natwe tureba izabo, baratubaza, natwe turababaza, tubasha kunguka byinshi kuri bo, nabo bungukira byinshi kuri twebwe.

    Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yashimye EU kubera inkunga ishyira muri uyu mushinga, ndetse anashimira Mashariki irimo ishyira mu bikorwa uyu mushinga rwo kwigisha urubyiruko sinema.

    Yakanguriye abanyeshuri kujya bandikisha imishinga yabo muri RDB. Kandi abizeza ko RDB izajya iborohereza mu kubona ibyangombwa byo gufatira amashusho ahantu runaka n'ibindi.

    Hamwe n'intego z'ingenzi zo kongerera imbaraga urubyiruko rukora Filime rufite ubuhanga bwo guhanga no kunguka ubumenyi, gushyiraho urubuga rw'ibikorwa rusange byibanda ku guhanga udushya mu gihugu, guteza imbere kwihangira imirimo, no gushishikariza urubyiruko kwigaragaza binyuze mu kuvuga Inkuru- Tumenye Sinema ihindura imiterere ya sinema yo mu Rwanda.

    Iyi gahunda yatoje neza Urubyiruko rwitabiriye amasomo rugera kuri Magana ane (400) mu turere 4 tw'igihugu Huye, Rubavu, Muhanga na Musanze, mu buhanga bwo gukora za filime mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ibikoresho n’ubumenyi bikenewe kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu mwuga wabo.

    Mu gukuza impano no kubaha ubumenyi, Tumenye Sinema ikemura icyuho mu ruganda rwa firime, iha abakora filime bakiri bato ubuhanga bakeneye bwo kuvuga inkuru zabo zidasanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry'umuco n'ubuhanzi Nyawanda.

    Binyuze kandi muri iyi gahunda, hari Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa muri Fiime, maze bakora filime zirenga 30 zidasanzwe zishingiye ku muco Nyawanda, amateka, n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Izi filime zikorwa n'abitabiriye amasomo kuri Sinema, zigereranywa n'isuzumabumenyi rikomeye mu byo guhanga n'Impano, ibi bikaba byerekana ibitekerezo bitandukanye n'inkuru z'abitabiriye aya masomo.

    Byongeye kandi, umusaruro w’iyi gahunda warenze imbibi z'igihugu kuko abitabiriye amahugurwa bagize uruhare runini mu ma serukiramuco mpuzamahanga ya Sinema, aho basangiye inkuru zabo n'ubunararibonye mu ruhando rwisi.

    Uruhare rwabo muri ibi birori bizwi kandi bikomeye ntabwo rwongerera amajwi gusa abakora filime Nyawanda ahubwo binazana kumenyekana ku ruganda rwa filime Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga na cyane ko filime Nyarwanda nazo zigenda ziyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Na none Tumenye Sinema irimo guca icyuho kiri hagati y'abakora filime n'inzobere mu ruganda rwa Filime.

    Mu gutanga gahunda yuzuye yo guhugura, amahirwe yo gutanga inama, no kubona umutungo, iyi gahunda iha imbaraga abakora filime bato guhindura imikorere bakagira ishyaka ryo kuvuga inkuru zibyara ibikorwa birambye.

    Igisubizo n'uko uruganda rwa filime Nyarwanda rukomera rugateza imbere ubukungu bw'igihugu, zitanga amahirwe y'akazi, kandi zirera igisekuru kizaza cy'abakora firime Nyarwanda.

    Mu gihe ‘Tumenye Sinema’ ikomeje urugendo rwayo, ikomeje kwiyemeza kwagura ibikorwa byayo, iteza imbere ubuhanzi, no kubaka urusobe rw'ibihangano bitandukanye, rushyigikiwe n'abakora filime bo mu Rwanda.

    Mu gukemura icyuho no kuzana ibisubizo bihamye, Tumenye Sinema irimo gutanga inzira y'igihe kizaza aho amajwi y'abakinnyi ba filime bo mu Rwanda yumvikana ku Isi yose.

    Marie-Sophie Volkenner, Umujyanama wa Rwanda Film Office [Uri ibumoso] na Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bitabiriye gutaha ku mugaragaro ishami rya 'Tumenye Sinema' i Huye

    Cassien Dukundimana wari uhagarariye Akarere ka Huye mu gufungura ishami rya Huye, yakanguriye abanyeshuri kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko hari ibihamya ko filime iremera abantu akazi ikanabakura mu bukene 

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yashimye Umuryango w'Ibihugu bw'u Burayi (EU) ku bwo gutera inkunga uyu mushinga watangiye gufasha bamwe mu banyeshuri kwitabira amaserukiramuco akomeye ku Isi, kandi uyu mushinga bateye inkunga wafashije mu gutuma hakorwa filime 30

    Mukanyandwi Sylverie uyobora 'Cooperative' y'abanyeshuri, yagarutse ku rugendo rw'imyaka itatu bamaze biga- Yavuze ko hamwe n’uyu mushinga yabashije kubona amahirwe yo kwerekana filime ye mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi 

    Abanyeshuri bo mu ishami rya Huye bagaragaza ko bamaze kungukira byinshi muri uyu mushinga

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129983/i-huye-baherutse-mu-iserukiramuco-mu-bubiligi-tumenye-sinema-yazanye-ibisubizo-muri-filime-129983.html

  • Mineduc igiye kongera ubumenyi n'ibikoresho abigisha ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'uburezi, ivuga ko yiteguye kongerera ubumenyi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga abarimu, hagamijwe kurushaho kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri mu Rwanda.

    Ibi byavuzwe nyuma yuko bamwe mu barimu bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, zirimo ibikoresho n'ubumenyi budahagije, hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya uzwi nka Teacher's innovation Day.

    Fabrice Habiyaremye ni umunyeshuri wiga mu ishuri nderabaerezi rya Nyamata. We na bagenzi be babifashijwemo n'umwe mu barimo babo bahanze robo ikoze nk'igikinisho cy'imodoka gitwarwa na telecomande, gishobora kwifashishwa mu kwigisha abana bato imikorere y'imodoka.

    Fabrice agaragaza ko bahuye n'imbogamizi z'ibikoresho byo kugiteranya bituma badakora ibindi.

    Ati 'Tubonye ibikoresho birenzeho twakora n'irenz iyi ku buryo yaterura ikintu gifite imbaraga ikaba yakijyana ahantu runaka, tugashaka n'uburyo twayikorera sisiteme yo kuyigenzura turi kuri mudasobwa.'

    Mu kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya, bamwe mu barimu bagaragaje ko bashobora gukora byinshi kandi byagirira akamaro abanyeshuri b'u Rwanda, igihe baba bahawe ubumenyi buhagije n'ibikoresho nkenerwa mu guhanga udushya.

    Aba ni Atwongyeire Annah Baguma wigisha Kayonza modern na Jeremie Bimenyimana wigisha mu ishuri nderabarezi rya Nyamata.

    Baguma ati 'Niba tudaka ko ICT yakoreshwa neza mu mashuri abarimu bakwiye guhabwa amahugurw kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere cyane, kuko iyo tugize ubumenyi buhambaye abanyeshuri barushaho kubyumva neza.'

    Bimenyimana nawe ati 'Kugeza ubu ibikoresho by'ikoranabuhanga biracyakenewe cyane mu bigo by'amashuri, kuko dufite 'Computer lab'(ibyumba byigirwamo ikoranabuhanga) nke, dukeneye ko yiyongera , dukeneye ko imashini za mudasobwa ziyongera.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, biteguye kongerera ubumenyi abarimu bakanabaha ibikoresho, gusa akabasaba gukoresha neza ibisanzwe bihari.

    Ati 'Mu buryo burambye hano mwahabonye amashuri ayo twita TTC, ni ukuvuga amashuri nderabarezi, aho niho turimo gushyira imbaraga, kugira ngo abanyeshuri uyu munsi bazahinduka abarimu bazasohoke ikijyanye n'ikoranabuhanga bahagaze neza. Yaba kubafasha kubaha ibyo bikoresho , yaba kubafasha mu buryo bwo kwigisha […] kugira ngo bazabashe guhangana nibyo isoko ry'ikoranabuhanga risaba bageze ku murimo.'

    Ikindi kibazo kigarukwaho n'aba barezi, ni interinete idahagije n'ahandi itari hirya ni hino mu bigo by'amashuri.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze (REB), Dr.Nelson Mbarushimana, avuga ko hagiye kwifashishwa interinete itangwa na starlink iherutse kugezwa mu Rwanda, ifite umwihariko wo gukorana n'ibyogajuru satellite ku buryo yagezwa naho indi miyoboro itagera,

    Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abanyeshuri bigishijwe hifashishijwe amashusho n'amajwi, abasha gufata ibyo yigishwa vuba bikanaguma mu bwonko igihe kirekire. Aha niho abashinzwe uburezi mu Rwanda bashingira mu kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri. REB ivuga ko mu gukoresha interineti ya Starlink, ku ikubitiro bazahera ku bigo 50 ariko ngo gahunda n'ukugera ku bigo bisaga 500

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Mineduc igiye kongera ubumenyi n'ibikoresho abigisha ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/abigisha-ikoranabuhanga-bagiye-kongererwa-ubumenyi-nibikoresho-mu-gutanga-umusaruro-wifuzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abigisha-ikoranabuhanga-bagiye-kongererwa-ubumenyi-nibikoresho-mu-gutanga-umusaruro-wifuzwa

  • Nyamirambo: Ikigo cy’amashuri kiravugwamo ubusambanyi aho bafashe abana bari gusambana bakoresheje agakingirizo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu kigo cy'abihayimana (Ababikira) Kiri ahitwa (L.P ) cyitwa Institut Pilippo Smaldone haravugwamo ubusambanyi n'urugomo.

    Nk'uko bitangazwa na HANGA News ngo muri iki kigo haravugwa ubusambanyi burenze aho abana batatu baje kwirukanwa burundu nyuma yo gufatwa basambana.

    Ubuyobozi bw'iki kigo ntakintu bwifuje gutangariza umunyamakuru wagerageje kumenya amakuru arambuye.

    Muri raporo dukesha HANGA igaragaza ko abana batatu birukanwe burundu nyuma yo gufatwa bari gusambana.

    Abo bana batatu birukanwe ni umukobwa n'umuhungu bari gusambana ndetse n'undi wabazaniye agakingirizo bakoresheje.

    Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu murenge buvuga ko Aya makuru yabagezeho hatumijwe inama idasanzwe mu kigo.

    Tubibutse ko iki kigo cyakira abana bafite ubumuga bukomatanyije ( Nti bumva ndetse nti banavuga) , harimo abato ndetse n'abakuru , icyashyize benshi mu rugijijo nuko basambana ,benshi ariko bashyize uburangane ku buyobozi dore ko ikigo kitakira Animateur na Anamatrice.

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-ikigo-cyamashuri-kiravugwamo-ubusambanyi-aho-bafashe-abana-bari-gusambana-bakoresheje-agakingirizo/