DJ Sonia aratabaza, avuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego by’itotezwa no gusebanywa

Written by

in

 

Umunyamakuru n’umuvangamiziki uzwi nka DJ Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego avuga ko by’itotezwa, gusebanywa no guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu ngo akaba atarabubona.

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, DJ Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yaregeraga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba kurenganurwa ku bantu avuga ko bamaze igihe bamusebya, bamuharabika ndetse bakamuhimbira amakuru agamije kumutesha agaciro no kumwangisha abantu.

Yavuze ko yahamagawe inshuro zitandukanye atanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko aho kubona ubutabera, amakuru yatanze ngo yageraga ku bo yari yareze, bikarushaho gukomeza ibikorwa byo kumutoteza.

DJ Sonia yavuze ko nyuma yitabaje Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, amusaba ubufasha kuko ngo icyo gihe ibikorwa byo kumusebya byari byatangiye no kugera ku kazi ke ndetse no mu muryango we. Avuga ko yasubijwe ko ikibazo cye gikwiye gukurikiranwa na RIB.

Yongeye gusubira muri RIB ku wa 26 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umunyamategeko we, Me Paul Ibambe, aho yongeye gutanga ikirego n’ibimenyetso agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari bikomeje gufata indi ntera.

Mu butumwa bwe, DJ Sonia yavuze ko bamwe mu bamutoteza bamushinje indwara zidakira, bahimba ibiganiro (chats) bakabimwitirira mbere yo kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko hari abantu bamwohererezaga ubutumwa bamubwira ko bashobora guhagarika ibyo bikorwa ari uko atanze amafaranga.

Yakomeje avuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko agamije kumuharabika. Ibyo ngo byatumye ashaka kubonana n’Umuvugizi wa RIB, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, ariko ngo ntiyabasha kubageraho kuko yasabwe kubanza gusaba gahunda (appointment).

DJ Sonia yavuze ko ubu ahangayikishijwe n’ubutumwa n’amajwi avuga ko yohererezwa amutera ubwoba, amubwira ko ashobora kugirirwa nabi naramuka asubiye ku kazi.

Yasoje yibaza icyo yakora kugira ngo abone ubutabera, anavuga ko ashobora no kwitabaza Perezida wa Repubulika niba ikibazo cye gikomeje kutabona igisubizo.

Kugeza igihe aya makuru yandikiwe, inzego DJ Sonia yavuze zirimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’izindi yavuze mu butumwa bwe ntizari ziragira icyo zitangaza ku birego yagaragaje.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *