Tag: Imyidagaduro

  • kuri uyu wa Gatanu umuraperi Ish Kevin arataramira abakunzi be i Remere muri Ti'Amo Lounge #rwanda #RwOT

    Abakunda ibihe by'imyidagaduro bafite impamvu yo kwitegura hakiri kare kuko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, Ti'Amo Lounge irakira Umuraperi Semana Kevin uzwi ku izina rya Ish Kevin, mu gitaramo gitegerejwe na benshi. Ni ijoro riteganyijwe kubamo umuziki udasanzwe, ibyo biza gutama haza kuba amateka ku baza kubyitabira.

    Abateguye iki gitaramo baributsa abakunzi babo ko batagomba kuba abantu bazarebera ibyabereye muri Ti'Amo Lounge ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagomba kuza kwifatanya n'inshuti zabo bakabyibonera imbonankubone. Ish Kevin arataramira abitabiriye mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse n'izigezweho, ibintu bitegerejwe kuzamura akanyamuneza kugeza mu masaha akuze y'ijoro.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kuba imwe muri Bar&Resto ikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali kubera serivisi zinoze, ibiribwa n'ibinyobwa byiza biharangwa ndetse n'ibirori bidasanzwe ihora itegura. Kuri uyu wa Gatanu na bwo, abitabiriye barahabwa amahirwe yo kwidagadurira ahantu hatekanye.

    Ti'Amo Lounge iherereye i Remera, ahateganye na Gare, iruhande rwa sitasiyo ya Oryx, aho byoroshye kuhagera uturutse impande zose z'Umujyi wa Kigali. Niba uteganya gusohokana n'inshuti, uwo mukundana cyangwa abo mu muryango, iri ni ryo joro ryiza ryo kwirebera Ish Kevin mu gitaramo kirabera Ti'Amo.

    Ku bifuza gutumiza ibyo kurya cyangwa bakeneye ibindi bisobanuro, bashobora guhamagara kuri numero 0788 302 456 cyangwa 0796 124 773. Ntucikwe n'iri joro ridasanzwe, Ti'Amo Lounge ni ho ibyishimo biraza  kuba biri kuri uyu wa Gatanu.

    kuri uyu wa Gatanu umuraperi Ish Kevin arataramira abakunzi be i Remere muri Ti'Amo Lounge

    https://share.google/YLuRTLHW5Xw0nFpUH

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-gatanu-tiamo-lounge-irakira-umuhanzi-ish-kevin-mu-gitaramo-gitegerejwe-nabatari-bake/

  • DJ Sonia yigaramye ibyo gusambanira mu bwiherero

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki, ibintu yamaganye yivuye inyuma.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amakuru y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanga mu kuvanga imiziki yasambaniye mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40.

    Aya majwi yavugaga ko muri icyo gihe nta mukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero bwarimo uwo mugabo na DJ Sonia.

    Nyuma y’ibyavugwaga byose, DJ Sonia yasangije abamukurikira amajwi y’umusore umuburira kwirinda abantu bashobora kuzamugirira nabi amubwira ko hari abantu biteguye kumbikora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DJ Sonia wari wababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho yagize ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!”

    DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake batinyutse kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ubusanzwe wari warihariwe n’abagabo gusa.

    Uyu mukobwa yatangiye urugendo rwe rwo kuvanga imiziki afite inyota yo kuzamura izina rye ndetse no kurushaho gutanga ibyishimo mu bakunzi b’umuziki ndetse biranamuhira.

    Ubuhanga bwe mu guhuza indirimbo z’ingeri zitandukanye no gusoma icyo abafana bifuza, bwatumye agenda yigarurira imitima ya benshi, nyuma aza no kongeraho ubuhanga bwo kubyina afite; ibituma asusurutsa abakunzi be bigakundwa n’abatari bake.

    DJ Sonia yavuze ko atazihanganira abakomeje kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga

    Kwamamaza
  • DJ Sonia aratabaza, avuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego by’itotezwa no gusebanywa

     

    Umunyamakuru n’umuvangamiziki uzwi nka DJ Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego avuga ko by’itotezwa, gusebanywa no guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu ngo akaba atarabubona.

    Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, DJ Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yaregeraga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba kurenganurwa ku bantu avuga ko bamaze igihe bamusebya, bamuharabika ndetse bakamuhimbira amakuru agamije kumutesha agaciro no kumwangisha abantu.

    Yavuze ko yahamagawe inshuro zitandukanye atanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko aho kubona ubutabera, amakuru yatanze ngo yageraga ku bo yari yareze, bikarushaho gukomeza ibikorwa byo kumutoteza.

    DJ Sonia yavuze ko nyuma yitabaje Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, amusaba ubufasha kuko ngo icyo gihe ibikorwa byo kumusebya byari byatangiye no kugera ku kazi ke ndetse no mu muryango we. Avuga ko yasubijwe ko ikibazo cye gikwiye gukurikiranwa na RIB.

    Yongeye gusubira muri RIB ku wa 26 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umunyamategeko we, Me Paul Ibambe, aho yongeye gutanga ikirego n’ibimenyetso agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari bikomeje gufata indi ntera.

    Mu butumwa bwe, DJ Sonia yavuze ko bamwe mu bamutoteza bamushinje indwara zidakira, bahimba ibiganiro (chats) bakabimwitirira mbere yo kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko hari abantu bamwohererezaga ubutumwa bamubwira ko bashobora guhagarika ibyo bikorwa ari uko atanze amafaranga.

    Yakomeje avuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko agamije kumuharabika. Ibyo ngo byatumye ashaka kubonana n’Umuvugizi wa RIB, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, ariko ngo ntiyabasha kubageraho kuko yasabwe kubanza gusaba gahunda (appointment).

    DJ Sonia yavuze ko ubu ahangayikishijwe n’ubutumwa n’amajwi avuga ko yohererezwa amutera ubwoba, amubwira ko ashobora kugirirwa nabi naramuka asubiye ku kazi.

    Yasoje yibaza icyo yakora kugira ngo abone ubutabera, anavuga ko ashobora no kwitabaza Perezida wa Repubulika niba ikibazo cye gikomeje kutabona igisubizo.

    Kugeza igihe aya makuru yandikiwe, inzego DJ Sonia yavuze zirimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’izindi yavuze mu butumwa bwe ntizari ziragira icyo zitangaza ku birego yagaragaje.

  • Passy Kizito yasinye muri kompanyi yo mu Bwon… – #rwanda #RwOT

    Passy 'Kipa' wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Ndemeye', yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi gushize ari bwo yashyize umukono ku masezerano wo gukorana n'iyi kompanyi isanzwe izobereye mu kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi, yisunze imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse mo mu bitangazamakuru.

    Uyu muhanzi yavuze ko yari akeneye imbaraga z'abandi bantu bamufasha kwambutsa ibihangano bye imipaka. Ati 'Nk'uko ubizi turi mu Isi ya 'Digital' aho usanga cyane cyane ibihangano by'umuhanzi bicuruzwa kuri ziriya mbuga, rero nari nkeneye umuntu ufata ibihangano byanjye akabigeza ku rwego mpuzamahanga, ntibigarukire mu Rwanda kandi nasanga 'Imigongo Labs' babishoboye.'

    Passy Kizito avuga ko amasezerano y'imyaka ibiri yagiranye n'iriya kompanyi ashobora 'kuzongerwa bitewe n'umusaruro uzatangwa n'imikoranire'. Uyu muhanzi avuga ko iyi kompanyi izita cyane ku kumenyekanisha ibihangano agiye gutangira gushyira hanze, ariko kandi bazamushakira n'amasoko.

    Ati 'Ni abantu bamenyereye aka kazi, ku buryo tuzakorana mu bijyanye no kunshakira amasomo nk'ibitaramo cyangwa se ibirori byo kuririmba. Ni abantu tuzakorana cyane ku ruhande rwo kumenyekanisha ibihangano gusa, urabizi umuhanzi aba afite ibintu byose gukora, aba rero tuzita cyane ku ruhande rw'ibihangano.'

    Passy Kizito atangaje ibi mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Golo' yakorewe mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element. Ni indirimbo avuga ko yitezweho gukunda ashingiye ku kuntu yayikoze.

    Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Basi Sorry' yakoranye an Chriss Eazy. Iyi ndirimbo yihariye impera za 2022, kuko yasohotse tariki 29 Ukwakira 2022, ubu imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4.

    Frank Nsenga, Umuyobozi wa 'Imigongo Labs' yatangiye gufasha Passy Kizito kumenyekanisha ibihangano bye


    Passy Kizito yatangaje ko yasinye imyaka ibiri muri kompanyi 'Imigongo Labs' hagamijwe kumenyekanisha ibihangano bye


    Passy yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yise 'Golo' 


    Nsenga washinze kompanyi ‘Imigongo Labs’ ifasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BASI SORRY’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142207/passy-kizito-yasinye-muri-kompanyi-yo-mu-bwongereza-mu-kumenyekanisha-ibihangano-bye-142207.html

  • Bruce Melodie yitwaje Prince Kiiz, Element as… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 nibwo umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afata rutemikirere yerekeza i Nairobi muri Kenya.

    Nk'uko inkuru ya kare ya InyaRwanda yabivugaga, Bruce Melodie yahagurutse i Kigali agiye muri Kenya kugirango asoze imishinga y'indirimbo z'abahanzi bo muri iki gihugu yatangiye barimo iyo yakoranye na Bien-Aime Baraza  wahoze mu itsinda rya Sauti Sol rikibaho n'abandi.

    Icyatunguranye ni ukuntu Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yajyanye n'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo Prince Kiiz ugezweho cyane muri iyi minsi usanzwe anabarizwa muri Country Records agasiga Element babana muri iyi label.

    Nk'uko amashusho ya InyaRwanda abigaragaza, Bruce Melodie yahagurukanye na Producer Prince Kiiz na Jean Luc usanzwe umucungira umutekano. Usibye aba bagaragara mu mashusho, InyaRwanda yamenye ko bajyanye na Kenny Mugarura, murumuna wa Coach Gael, umushoramari muri 1:55 Am.

    Mu kwibaza impamvu Bruce Melodie yajyanye na Producer Prince Kiiza aho kujyana na Element, agatima kakubise ku magambo Bruce Melodie aherutse gutangaza kuri Element ndetse akomoza ku mpamvu yivumburiye Prince Kiiz wonka ubudacuka.

    Bruce Melodie ubwo aheruka mu kiganiro n'itangazamakuru, yabajijwe ku mpamvu abamutunganyiriza amajwi y'indirimbo bagenda bahinduka cyane yewe hakaba hari n'abo yibagirwa burundu.

    Bruce Melodie yavuze ko agenda afata umutunganyiriza imiziki mushya iyo abonye uwo bari kumwe atakimuha umwanya cyangwa se asigaye amunaniza.

     Aha Bruce Melodie yavuze kuri Piano wamuciye Miliyoni ku ndirimbo imwe muri 2015, avuga kuri Fazzo wamuzamuye avuga ko hari ibyo bapfuye, Made Beat utari ukimobonera umwanya nka mbere n'abandi. Ibintu byatumye akomoza no kuri Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere kugeza ubu.

    Bruce Melodie yavuze ko akibona Element atangiye guhuga kubera akazi kenshi, yagize impungenge ko nawe yazabura umwanya burundu, aba yishakiye umusimbura ariwe Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere.

    Bruce Melodie yagize ati 'Element nawe atangiye kumburira umwanya, nize andi mayeri, nishakira Prince Kiiz ankorera 'Funga Mcho na When She's around' ndetse ari no kunkorera kuri album.

    Icyo gihe mu 2021 ubwo Bruce Melodie yazanaga Prince Kiiz yahise asinya muri 1:55 Am, atandukana nayo ubwo yumvaga inkuru y'uko batwaye Element icyo gihe wabarizwaga muri Country Records.

    Prince Kiiz akimara kubona Element yerekeje muri 1:55 Am, yabisikanye nawe yerekeza muri Country Records ari  naho abarizwa ubu.


    Bruce Melodie yitwaje Price Kiiz asiga Element basanzwe bakorana

    https://www.instagram.com/reel/C3iLtRLolX7/?utm_source=ig_web_copy_link

    Bruce Melodie avuga ko yagabanyije umwanya aha Element ashaka undi ariwe Prince Kiiz


    Prince Kiiz niwe wegukanye igihembo cya Producer w’umwaka, ni nawe wajyanye na Bruce Melodie


    Element yasigaye ku rugo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139868/bruce-melodie-yitwaje-prince-kiiz-element-asigara-ku-rugo-139868.html

  • Bamwe biyemeje guhagarika gukina indirimbo ze… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, abahanzi barimo Chris Eazy na Danny Nanone batumiwe gususurutsa abantu mu gikorwa cyateguwe na Alx ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kwigisha ubumenyi abanyeshuri ku bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano bizwi nka ‘Artificial Intelligence’ ndetse n’ikoranabuhanga.

    Danny Nano ne niwe wabanje ku rubyiniro  nyuma baje guhamagara umuhanzi Chris Eazy ngo nawe aririmbe gusa basanga atarahagera, bahitamo kuba bakurikijeho imbwirwaruhame kugira ngo abantu bari bitabiriye icyo gikorwa bataza kurambirwa bakitahira.

    Ubwo Chris Eazy yahageraga ari kumwe n’umujyanama we muri muzika, Junior Giti, yasanze hakirimo iyo mbwirwaruhame nuko biba ngombwa ko baba bahagaze hanze gato kugira ngo iyo mbwirwaruhame ibanze irangire baze kubona guhamagarwa ku rubyiniriro.

    Muri ako kanya bari bahagaze hanze, bari mu modoka bifungiranye ndetse banazamuye ibirahure kuko batashakaga ko hari ubabona. Aho hanze hari bamwe mu banyamakuru bake bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikubiyemo n’ibyo mu Karere ka Huye, nibwo bagiye kubasaba ikiganiro ‘Interview’ gusa bababwira ko bitakunda muri ako kanya, ahubwo babasezeranya ko bari bukibahe Chris Eazy asoje kuririmba, nuko bemera gutegereza.

    Ntabwo byatinze kuko hafi Saa Kumi n’Imwe umuhanzi Chris Eazy nawe yahise ahamagarwa ku rubyiniriro.

    Ikintu cyaje kubabaza abanyamakuru cyane, ni uko bamutegereje kugira ngo abahe ikiganiro yabemereye ariko nyuma yo gusoza kuririmba, yahise asohoka yiruka ajya mu modoka yewe nta n’umuntu  avugishije, bahita bongera barifungirana we na Giti.

    Abanyamakuru bagerageje kubasaba ikiganiro kugira ngo batangarize abakunzi babo ibikorwa byabo ariko biranga biba iby’ubusa ahubwo bahita batsa imodoka barigendera.

    Mu gihe abanyamakuru barimo bibaza uburyo uyu muhanzi yababeshye, Chris Eazy yaje guhamagara umwe muri bo amubwira ko bahurira hanze ya Kaminuza akamuha ikiganiro.

    Abanyamakuru bahise bava kuri Main Auditorium biruka bajya kureba uwo muhanzi ngo abahe ikiganiro abahamagariye. Ikintu na none cyaje kurakaza no kubabaza abanyamakuru  ni ukuba barahageze bagasanga Chris Eazy yagiye kare.  

    Nyuma yo kurakaza abanyamakuru ku rwego rwo hejuru, bamwe bahise biyemeza guhagarika gukina ibihangano bye ku bitangazamakuru bakoreraho kugira ngo bamwereke ko atari we muhanzi wenyine uri mu Rwanda, ngo ibi bikazakorwa kugeza umuhanzi Chris abasabye imbabazi.

    Elia Anthony, umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakorera igitangazamakuru gikorera mu Karere ka Huye, Radiyo Salus, yatangaje ko akurikije uburyo Chris Eazy yabasuzuguye akabaca amazi bafashe umwanzuro ko batazongera gukina indirimbo n’imwe ya Chris Eazy kuri Radio Salus kugeza amanutse agasaba imbabazi abanyamakuru yasuzuguye muri rusange.

    Agira ati” Guhera ubu, ntabwo tuzongera gukina ibihangano by’umuhanzi Chris Eazy ku bwo kudusuzugura akaduca amazi, akatugaraguza agati nk’aho turi ubusa imbere ye. Ibi bizaba kugeza adusabye imbabazi”.

    Abanyamakuru bavuga ko ‘Iyo akoze biriya akadusuzugura akaduca amazi, aba ashaka kugaragaza ko ariwe muhanzi wenyine uri mu gihugu, kandi nyamara hari benshi bakora neza. Ntabwo kumusaba ko dukorana ikiganiro ari twebwe biba bifitiye inyungu’.

    Ku ruhande rwa Junior Giti ureberera inyungu umuhanzi Chris Eazy, mu kiganiro na InyaRwanda.com yavuze ko batanze gutanga ikiganiro kubera ubundi bugome cyangwa se akandi gasuzuguro, ahubwo ni uko Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye.

    Yagize ati” Ntabwo ari ukubasuzugura rwose, twese turabizi ko itangazamakuru ari ikintu gikomeye ku muhanzi yewe n’undi muntu uwo ariwe wese, kirazira gusuzugura itangazamakuru. Ntabwo twanze gutanga ikiganiro kubera indi mpamvu, ahubwo Chris Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye, ijwi ritabasha gusohoka, niyo mpamvu twahisemo guhita tugenda kuko n’ubundi Eazy atabashaga kuvuga ‘yari yasaraye’”.

    Icyakora Junior Giti avuga ko basaba imbabazi ‘bivuye ku mutima’ abanyamakuru ‘Radiyo Salus’ baafashe icyemezo cyo guhagarika gukina ibihangano byabo ndetse n’abandi banyamakuru bose muri rusange bababajwe n’ibyabaye.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy, yasabye imbabazi ku byabaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139832/bamwe-biyemeje-guhagarika-gukina-indirimbo-ze-chris-eazy-arashinjwa-gusuzugura-abanyamakur-139832.html

  • Patrick nyiri Top 5 Sai yashyize umucyo ku id… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 13 Gashyantare 2024, muri gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, ni bwo twaganiriye na Beni Abayisenga akomoza ku nkuru y'uburyo Musanze yabaye ihuriro ry'imyidagaduro kuva cyera nubwo bigenda bisubira inyuma.

    Muri iki kiganiro niho yavuze ku kuba abahanzi The Ben na Meddy babereyemo ideni, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai bishingiye ku mafaranga yabahaye muri za 2010.

    Yanavuze ko iri deni ryaba ryaranazamuye ikirego, gusa mu kiganiro kihariye inyaRwanda yagiranye na Uwineza Patrick yavuze kuri iki kibazo avuga ko cyarangiye.

    Yahishuye ko mbere icyo kibazo kigihari, ni Meddy gusa bari bagifitanye kuko ari we wagombaga kuririmba mu gitaramo cye ariko ntibyamukundira kubera urugendo yahise ajyamo.

    Patrick yagize ati: 'Amakuru nyayo ni uko hari igitaramo Meddy yagombaga gukorana natwe, ubanza Ben [Beni Abayisenga] yarabyumviseho ariko we akabivuga uko abyibuka bitari nyabyo, kuko hashize imyaka myinshi.'

    Yagaragaje ko kugeza ubu nta kibazo bafitanye yaba Meddy na The Ben. Yagize ati: 'Njye nta kibazo mfitanye na bariya bagabo nta n'ikirego nigeze mbatangaho.'

    Uwineza Patrick ari mu bagabo bihagazeho mu myidagaduro nyarwanda bashoye atagira ingano mu bikorwa byayo kuva hambere uhereye ku gushinga Top 5 Sai, gutegura ibirori n'ibitaramo n'ibindi.

    Uwineza Patrick yavuze ko inkuru yatangajwe nabi kuko nta kirego yatanze kandi nta kibazo afitanye na Meddy na The BenInkuru yavuzwe nubwo yagaruwemo The Ben, Uwineza Patrick yavuze ko yari MeddyMeddy ni we wagomba kuririmba mu gitaramo cya Uwineza Patrick gusa ntibyabashije gukunda, hari muri za 2010

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BENI ABAYISENGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139786/patrick-nyiri-top-5-sai-yashyize-umucyo-ku-ideni-byavuzwe-ko-aberewemo-na-meddy-na-the-ben-139786.html

  • Ni ukwezi kurukundo! Ariel Wayz, Jowest na C… – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, ukwezi kwa Gashyantare kose kuba ari ukwezi k'urukundo. Iyo, niyo mpamvu nyamukuru abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira hanze indirimbo nyinshi zishyigikira urukundo.

    Iki cyumweru cyari umwihariko ku bakundana, cyabaye cyiza ahanini bitewe n'ibikorwa by'imyidagaduro byari bibateganirijwe ndetse n'umuziki mwiza ubagera ku ndiba y'umutima.

    Abahanzi nyarwanda bashyize ahagaragara indirimbo muri iki cyumweru ni benshi ariko InyaRwanda yaguteguriye 10 gusa zagufasha kurushaho kuryoherwa n'urukundo, ariko ku rundi ruhanda zigafasha n'abatari mu rukundo kuryoherwa n'impera z'icyumweru.

    1.     Wowe Gusa — Ariel Ways

    “>

    2.     Your Side – Bob Pro ft Kivumbi King & Kenny Sol

    “>

    3.  Jugumila – Chriss Eazy ft Kevin Kade & DJ Phil Peter

    4. Angel & Demon – Kivumbi King ft Nviiri the Storyteller

    “>

    5.     Hora — Niyo Bosco

    “>

    6.     Ka Ngukunde — Jowest

    “>

    7.     Gutsinda — Ish Kevin

    “>

    8.     Mwana Wa Mama — Amag The Black

    “>

    9.     God of Miracles — Aline Gahongayire

    “>

    10.  Uri Ibyiringiro – Haby Peter & Vanessa

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139752/ni-ukwezi-kurukundo-ariel-wayz-jowest-na-chriss-eazy-mu-basohoye-indirimbo-nshya-video-139752.html

  • Imana ntabwo yampitiramo nabi – Niyo Bosco avuga ku mukunzi we, iby’ubukwe bwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yahamije ko ari mu rukundo n’inkumi yitwa Neza Nabrizza ariko iby’ubukwe bwo atari vuba.

    Muri Mutarama 2024 ni bwo Niyo Bosco umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho muri iyi minsi, yashyize hanze iby’amarangamutima afitiye Neza, ni mu magambo asize umunyu yari aherekeje amashusho yasohokanye na we yasangije abamukurikira, ni nako na Neza na we yaje agaragaza ko hari umubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi.

    Nta kindi kintu kirenze yigeze abivugaho. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Niyo Basco abajijwe ku mukunzi we yagize ati “Imana ntabwo yampitiramo nabi.”

    Gusa yavuze ko ibijyanye n’ubukwe atari vuba hakiri urugendo, ngo haracyari byinshi atarakora.

    Ati “Umva nkubwire nta kintu na kimwe cy’ubukwe gihari, ni ibintu biraho igihe icyo ari cyo cyose byanapfa. Erega turi ku Isi, yanagenda akabisikana n’undi cyangwa ntibanabisikane tukabireka, erega dufite byinshi byo gukora muvandi. Hari igihe kumutekerezaho nabyo mba numva bintwarira umwanya kandi nta mpamvu.”

    Niyo Bosco yamenyekabye cyane mu ndirimbo ‘Ubigenza Ute?’, ‘Ishyano’, ‘Babylon’ n’inzindi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Eminado’, indirimbo ye ya mbere kuva yakwinjira muri KIKAC Music.

    Neza umukunzi wa Niyo Bosco
    Niyo Bosco yavuze ko ubukwe atari hafi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imana-ntabwo-yampitiramo-nabi-niyo-bosco-avuga-ku-mukunzi-we-iby-ubukwe-bwe

  • Bite by’ubwambuzi buvugwa kuri Meddy na The B… – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y'InyaRwanda, Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, Beni Abayisenga umaze hafi ibinyacumi 2 mu myidagaduro akaba n'Umunyamakuru wa RC Musanze, yagarutse ku buryo umujyi wa Musanze wahoze ari izingiro ry'umuziki.

    Asubira mu myaka aka Karere kakiraga ibikorwa bikomeye mu myidagaduro, yavuze ku bahanzi bagiye bataramira muri aka gace mu bitaramo babaga bahateguriye.

    Muri abo harimo Just Family, Urban Boyz, Mico The Best na Kitoko, abanyamahanga nka Roberto, Harmonize, Radio na Weasel n'abandi banyuranye.

    Yagarutse kandi ku bahakuriye n’abamamariye muri Musanze barimo Rafiki wize mu Gahunga, Miss Shanel wize mu Rwanyeri, Tonzi w'i Nyabihu, Jack B na Edouce Softman.

    Beni Abayisenga yikije ku nkuru yihariye mu bitaramo byateguriwe i Musanze ati: 'Buriya igitaramo cya nyuma cya Meddy na The Ben bagombaga kugikorera mu Rwanda mbere yo kujya muri Amerika bari kugikorera mu Karere ka Musanze.'

    Yavuze ko kitabashije kuba kuko bahise bagenda, bakaba bari banamaze no kwishyurwa. Ati: 'Icyo gitaramo ntabwo cyabaye, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai ni we wari wabatumiye, hari n’ikirego cy'amafaranga yari yarabahaye batabashije kumusubiza.'

    Nyuma y’iki kiganiro na Ben Abayisenga, amakuru inyaRwanda yamenye ni uko iki kibazo cyaba cyararangijwe nubwo impande zombi zivugwa muri iyi nkuru tukigerageza kuzivugisha.

    IKIGANIRO CYOSE: UBWAMBUZI IDINDIRA RY’IMYIDAGADURO MUSANZE


    The Ben na Meddy mbere gato yo kwerecyeza muri Amerika muri 2010 bari gukorera igitaramo i Musanze Nubwo bitagarutsweho ariko nyiri Top 5 Sai yari yaratanze ikirego asaba ko aba bahanzi bamusubiza amafaranga yari yarabahayeBeni Abayisenga yakomoje kuri iyi nkuru itarigeze ibarwa ubwo yavugaga ku buryo umujyi wa Musanze wabaye igicumbi cy’imyidagaduro ariko bikaba bikenewe kongera kuzahurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139715/bite-byubwambuzi-buvugwa-kuri-meddy-na-the-ben-bwakorewe-mu-mizi-yibirunga-video-139715.html