Tag: Ubutabera

  • DJ Sonia aratabaza, avuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego by’itotezwa no gusebanywa

     

    Umunyamakuru n’umuvangamiziki uzwi nka DJ Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku birego avuga ko by’itotezwa, gusebanywa no guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu ngo akaba atarabubona.

    Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, DJ Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yaregeraga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asaba kurenganurwa ku bantu avuga ko bamaze igihe bamusebya, bamuharabika ndetse bakamuhimbira amakuru agamije kumutesha agaciro no kumwangisha abantu.

    Yavuze ko yahamagawe inshuro zitandukanye atanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko aho kubona ubutabera, amakuru yatanze ngo yageraga ku bo yari yareze, bikarushaho gukomeza ibikorwa byo kumutoteza.

    DJ Sonia yavuze ko nyuma yitabaje Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, amusaba ubufasha kuko ngo icyo gihe ibikorwa byo kumusebya byari byatangiye no kugera ku kazi ke ndetse no mu muryango we. Avuga ko yasubijwe ko ikibazo cye gikwiye gukurikiranwa na RIB.

    Yongeye gusubira muri RIB ku wa 26 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umunyamategeko we, Me Paul Ibambe, aho yongeye gutanga ikirego n’ibimenyetso agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari bikomeje gufata indi ntera.

    Mu butumwa bwe, DJ Sonia yavuze ko bamwe mu bamutoteza bamushinje indwara zidakira, bahimba ibiganiro (chats) bakabimwitirira mbere yo kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko hari abantu bamwohererezaga ubutumwa bamubwira ko bashobora guhagarika ibyo bikorwa ari uko atanze amafaranga.

    Yakomeje avuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko agamije kumuharabika. Ibyo ngo byatumye ashaka kubonana n’Umuvugizi wa RIB, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, ariko ngo ntiyabasha kubageraho kuko yasabwe kubanza gusaba gahunda (appointment).

    DJ Sonia yavuze ko ubu ahangayikishijwe n’ubutumwa n’amajwi avuga ko yohererezwa amutera ubwoba, amubwira ko ashobora kugirirwa nabi naramuka asubiye ku kazi.

    Yasoje yibaza icyo yakora kugira ngo abone ubutabera, anavuga ko ashobora no kwitabaza Perezida wa Repubulika niba ikibazo cye gikomeje kutabona igisubizo.

    Kugeza igihe aya makuru yandikiwe, inzego DJ Sonia yavuze zirimo RIB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’izindi yavuze mu butumwa bwe ntizari ziragira icyo zitangaza ku birego yagaragaje.

  • Inzego z'ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange #rwanda #RwOT

    Iyo bavuze amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi I Nyange umuntu wese ahita yibuka ko Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya y'Imana bizeye gukira ariko siko byabagendekeye kuko interahamwe zarimo na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Athanase Seromba bemeje ko iyo Paruwasi bayisenyeraho Abatutsi basaga ibihumbi bibiri.

    Mu bandi bari bakuriye ubwo bwicanyi harimo Lt Col Yohani Mariya Vianney Nzapfakumunsi wibera mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yaravumbuwe n'ikinyamakuru Mediapart none mu mpera za 2023 inzego z'ubufaransa zikaba zaratangiye kumukoraho iperereza.

    Urwego rwo mu Bufaransa rukurikirana ibyaha byibasiye inyoko muntu (Office central de lutte contre les crimes contre l'humanité) nirwo ruri gukora iperereza. Nubwo Nzapfakumunsi yiberagaho mu mudendezo, ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho impapuro zimufata.

    Nzapfakumunsi yageze mu gihugu cy'u Bufaransa mu mwaka wa 1997 abeshya inzego zinyuranye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahawe ubwenegihugu yitwa izina rya Munsy mu mwaka wa 2004 ndetse aza no kwiga Kaminuza.

    Mu rubanza rwa Padiri Seromba Athanase wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, abatangabuhamya benshi bagarukaga no ku ruhare rwa Nzapfakumunsi. Bivugwa ko nyakwigendera Landuald Ndasingwa yatabaje Lt Col Nzapfakumunsi amusaba abajandarume bo ku murinda ahubwo arabamushumuriza mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994.

    Mu mwaka ushize kandi undi ruharwa Safari Madjaliwa nawe yatawe muri yombi.

    Fulgence Kayishema nawe wari Umugenzacyaha (IPJ) w'icyahoze ari Komini Kivumu aho I Nyange nawe yatawe muri yombi mu gihugu cy'Afurika y'Epfo.

    Amaraso atariho urubanza si amazi arasama igihe kikagera akagaruka uwayamennye.

    The post Inzego z'ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzego-zubutabera-mu-bufaransa-zatangiye-gukora-iperereza-kuri-ruharwa-lt-col-nzapfakumunsi-wishe-abatutsi-i-nyange/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zubutabera-mu-bufaransa-zatangiye-gukora-iperereza-kuri-ruharwa-lt-col-nzapfakumunsi-wishe-abatutsi-i-nyange

  • Wamugabo wafashe kungufu imbwa 42 zigapfa yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yavugishije abantu benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wafashe kungufu imbwa 42, ndetse abantu benshi bibaza uko uyu mugabo yakoresheje izo mbwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

     

    Kuri ubu uyu mugabo yagejejwe imbere y'urukiko. Nkuko byatangajwe ubwo  yatabwaga muri yombi, uyu mugabo yafunzwe azira ko yafashe kungufu imbwa 42 ndetse zikanapfa cyane ko izo mbwa ngo zahuye n'ibibazo nyuma yo gufatwa kungufu.

     

    Bivugwa ko uyu mugabo yari asanzwe Ari umuntu wita ku nyamaswa ndetse ndetse yita kuri pariki. Izo mbwa 42 zose bivugwa ko yazifashe kungufu mu myaka 10. Muri iyo myaka yose uyu mugabo yabashije gufata kungufu imbwa 42 ndetse akaba aribyo Ari kuzira kuri ubu.

     

    Bivugwa ko yitwa Adam Britton, ndetse  ko uyu mugabo yakoreye ibyo byaha mu gihugu cya Australia kuri ubu uyu mugabo yagejejwe imbere y'urukiko.

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko uyu mugabo ashobora kuba afite ikibazo kuko ngo umuntu usanzwe adakwiye kwitwara gutyo kugera aho afata kungufu imbwa 42 zose.

     

     

     

     

    Source: Radio Jambo

    The post Wamugabo wafashe kungufu imbwa 42 zigapfa yagejejwe imbere y'urukiko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/wamugabo-wafashe-kungufu-imbwa-42-zigapfa-yagejejwe-imbere-yurukiko/

  • Hategerejwe umwanzuro w’Urukiko! Ibitavugwa… – #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wari warabaye umufatanyabikorwa muri Makuta Series yaje guhomba bakayihagarika yakomeje kumuba hafi. Samusure yasobanuye ko hari igihe kigera ukaba utakomeza kubera umutwaro umuntu. Judith Niyonizera yari afite imigabane ya 50% ku bikorwa bya filimi byacaga kuri shene ya Kalisa Ernest muri filimi yitwaga Makuta Series. 

    Ati:'N’ubu amfasha ibyo ashoboye. Niwe wishyuye umunyamategeko wamburaniye ntahari. Judith ni umuntu mwiza ku kigero ntagereranya n'uwo ariwe wese. Amafaranga yishyuwe uwandeze n'umunyamategeko wasigaye muri izo manza ni Judith Niyonizera wabishyuye. Ni indashyikirwa ndamushimira cyane.

    Ndamusengera aho ari hose Imana imuhe umugisha!'

    Judith  mu Kiganiro  na  InyaRwanda  ati “Nishyuye uwamuregaga muri RIB nishyura n’umunyamategeko wagiye mu kirego cye”.

    Judith Niyonizera yirinze kuvuga amafaranga yishyuye uwarimo arega Samusure. Umunyamategeko Bayisabe Irene usanzwe aburanira ababa mu myidagaduro yo mu Rwanda niwe wunganiye Samusure mu kibazo cy’ideni ryari ryarabuze inyushyu.

     

    Judith Niyonizera yemereye InyaRwanda ko yishyuye uwareze Samusure akanishyura Maitre Bayisabe Irene wakurikiranye kiriya kirego

    Mu kiganiro Samusure yahaye umuyoboro wa YouTube witwa Max Tv yagize ati:'Corona yadusize ahantu habi. Noneho twebwe twari dutunzwe n'umunwa amadeni yabaye menshi ugafata icyemezo ukavuga uti reka mpunge. Ariko si bimwe by'ubuhunzi ni ukwimukira mu kindi gihugu kugirango ndebe ko nazagaruka nisuganyije'.

     

    Samusure yasobanuye ko yari kugaruka afite igishoro cyo kongera gukina filimi. Hari umuntu yari afitiye umwenda kandi yari yahawe amakuru ko uwo yari abereyemo umwenda yashakaga kumurega kandi'Urabizi kujya mu manza utari bwishyure si byiza. Nafashe icyemezo cya kigabo mba muhunze'. Samusure akigera muri Mozambique yakiriwe neza kuko yasanze hari n'ambasade y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda benshi. Yavuze ko nta kibazo cy'umutekano muke yahuye nacyo.

     

    Ibyo gusambanya umwana yabihakanye

     

    Umunyamakuru yabajije Samusure niba yaragiye ahunze ubutabera kubera umwana yasambanyije. Undi ati:'Byavuzwe mu itangazamakuru se? byavuzwe n'abantu baganira?' Yabwiwe ko byavuzwe n'abantu baganira. Ati:'Uri umwere uravugwa, uri umunyacyaha uravugwa. Ni kumwe ugenda wigengesera ngo utababaza Isi. Ariko ni kumwe abantu bahimba inkuru. Ababivuga baba bafite ibyo batekereza mu mitwe yabo ariko ubundi nta dosiye mfite imeze gutyo'.

     

    Samusure inkomoko y'ubukeneye ayishyira kuri Crona Virus. Yavuze ko yanafashe Bank Lambert ari nazo zamukozeho agasimbuka. Ati:'Ibyo nashoraga muri filimi ya Makuta ntabwo byanganaga n'ibyo nakuragamo. Aho niho naguye ariko hanajemo kuba ubushobozi bwaragabanutse. Iyo abantu bari mu bibazo bya rusange. Abo ufitiye imyenda ntabwo bakwishyuza. Iyo ibihe bibi bivuyemo barakwishyuza. Noneho havamo n'abarega. Rero uwareze ni umwe kandi ikibazo cye cyarakemutse hasigaye abandi nabo Imana izabigenza neza birangire umuntu adafunzwe. Byagombaga kuzamo gufungwa rwose'.

     

    Samusure avuga ko iyo umuntu agiye kukurega akakujyana mu nkiko aba ashaka ko ufungwa. Yavuze ko yari asanzwe afata amafaranga ya Bank Lambert ariko uwo washatse kumugeza muri gereza yarambiwe kuko hari hashize amezi menshi atishyurwa. Ati:'Kurega byari uburenganzira bwe kandi nanjye guhunga byari uburenganzira bwanjye. Naramwishyuye anandikira urukiko keretse urukiko hari izindi nzira byacamo. Dutegereje itariki yo gusoma urubanza sinzi uko babigenza ntegereje iyo tariki kuko uwareze yabivuyemo. Nyuma y'icyo kirego nzaza mu gihugu nisanzuye nta kibazo'.

     

    Yashoye muri filimi ku nguzanyo


    Samusure yavuze ko amafaranga yose yashyize muri Makuta Series yabaga yayagujije. Samusure akoresheje umugani w'umugenyurano yavuze ko aho ageze akwiriye gutabarwa. Ati:'Uko meze uku ntakuntu mpagaze kandi sinigize nkeneye abantu nimbabura ndapfa. Njyewe ubu ngubu uko mpagaze ndavuga nti umugabo agirwa n'abandi ahubwo waba nyakamwe ugapfa'.

     

    Samusure arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda akaba yakomeze gukina filimi. Ati:'Nta kiruta iwanyu. Rero iyo utarwanya Leta uba ugomba gutaha ukagaruka mu buzima busanzwe. Nakoze itsinda rya Whatsap ari umuntu ungiriye inama kuko ntabwo yari kumfasha wenyine. Hari abambwira ngo ese ko twakubuze utakiduha filimi ugasanga undi ati ko utatubwiye ngo bandwaneho. Ibyo kwihagararaho bya gisitari nabivuyemo. Hari ubufasha nagaruka. Hari abavuga ngo umuntu ufite amaboko abiri arasabiriza? Kugirira umuntu umumaro ntibisaba kuba umuntu yagize icyo aba. Nubundi bene abo ntabwo bafite icyo gutanga. Usanga hari n'abavuga ko bakunda umuntu yamaze gupfa ugasanga baragura indabo abandi bagakoresha essence bagiye kugushyingura. Icyo gihumbi nibakimpe kuko iyo wapfuye abantu barakwikiza ngo utabanukira'.

     

    Samusure ni umukinnyi wa filimi usetsa cyane akaba anasabira abageni mu bukwe bwa Kinyarwanda

    Samusure mu rwenya rwinshi yasabye abigeze kumukunda kuba igihe kigeze ngo bamwereke urukundo. Kuko no gutinyuka kubivuga ni ubutwari. Samusure yabwiye abantu kutamuseka mu gihe nta kintu bamumariye.

    Yasabye abantu bafite amikoro kumugoboka kuko nicyo gihe akeneye amaboko yabo. Yakomeje avuga ko abantu bamuseka nta kintu bimubwiye kuko ubuzima bwe butorohewe. Samusure adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda kumufasha kubona Miliyoni 4,600,000 Frw ariko hari andi asaga Miliyoni 2 Frw nayo afitiye abantu. Yose hamwe asaga Miliyoni 7 Frw kugirango abashe kugaruka mu gihugu cye cy'amavuko.

     Ashishikariza abafana be kumuba hafi kuko ubu aribwo abakeneye. Ati:'Unseka ntacyo amfasha uwo ntacyo ambwiye'.

     

    Samusure amerewe nabi muri Mozambique

    Samusure yanagarutse ku bavuze ko yarongowe. Yashakaga kuvuga ko yashatswe n'umugore. Hari n'amakuru yo gushaka kujya muri Canada nabyo yabihakanye kuko hari ibikorwa byinshi by'ambasade byinshi agaragaramo. Ibikorwa by'umuganura yabigaragayemo byari byateguwe na Ambasade y'u Rwanda. Ati:'Jyewe nshatse kugenda sinagenda nk'impunzi nagenda nk'umuntu uzwi'. Yahishuye ko muri Mozambique afashwe neza kuko bamurwanaho uko bashoboye.

     

     Gufasha Kalisa Ernest: M-pes +258844256272

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136546/hategerejwe-umwanzuro-wurukiko-ibitavugwa-ku-madeni-yatumye-samusure-ahungira-i-maputo-136546.html

  • Mu rubanza rwa Mico ukekwaho ibyaha bya Jenoside hasobanuwe icyaha ku kindi mubyo akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Sweden akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi buvuga ko Micomyiza yasambanyije abagore batandukanye ku gahato

     Mu iburanisha  ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi, bwahereye ku cyaha  cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside

    Ubushinjacyaha bwifashishije inyandiko mvugo z'abatangabuhamya batandukanye bashinja Jean Paul Micomyiza alias Mico.

    Ubushinjacyaha ku rwego rw'igihugu buhagarariwe na 'Bonaventure Ruberwa'  bwavuze ko Mico, yagiye agira uruhare rutandukanye mw'iyicwa ry'abatutsi benshi bamwe muri bo aranabica.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico yagiye ajya mu bitero bitandukanye byishe abatutsi benshi.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavugaga ko Mico hari igitero yayoboye cyagiye guhiga abatutsi bigaga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda babashyira abasirikare babicira mu ishyamba rya Arbertum.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya washinje Mico ko yari umwe mu bantu batoranyijwe bajya mu mahugurwa kuri sitade Kamena bigishwa imbunda kuburyo yanayigendanaga ari no kuri bariyeri

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Mico hari umunyeshuri yishe nyuma yaho amusabiye imbabazi akazimwima

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yagiye guhiga abatutsi mu ishyamba rya Arbertum bakicwa n'interahamwe ariwe uzihaye amabwiriza

    Mico kandi havuzwe ko yashinze bariyeri Kwa se afatanyije n'abandi  yiciweho abatutsi batandukanye kandi benshi

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico hari abamubonye kuri bariyeri afite imbunda anambaye ishati ya gisirikare.

    Bwavuze kandi ko Mico yayoboye igitero kijya kwica abatutsi, umwe mu bantu agerageza kubabuza kubica maze Mico nawe ngo icyo gihe yagize ati 'Ko abatutsi Imana yabakuyeho amaboko wowe urarwana ni iki?'

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ubwo interahamwe zajyaga kwakira Papa mu Rwanda ziyobowe na Mico zatoranyije abatutsi zijya kubica

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico hari umutangabuhamya wamubonye afite inkota iriho amaraso, Mico kandi ngo yari kuri bariyeri afite ubuhiri bwiswe nta mpongano y'umwanzi aho ubushinjacyaha bwemeza ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 Mico yahindutse cyane agirira urwango abatutsi kandi yarafite imbaraga zikomeye kuburyo umututsi atashakaga ko apfa atapfaga

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yashoreye umugore uhetse uruhinja umurundi witwa Salvator asaba ko urwo ruhinja rutakwicwa maze Mico we avuga ko 'Uruhinja rw'umututsi narwo rugomba gupfa kuko na Rwigema yabateye kandi yahunze ari uruhinja' ku bw'amahirwe rwaje kurokoka ubu rwaranakuze

    Ubushinjacyaha ku cyaha cy'ubufatanyacyaha muri jenoside busoza buvuga ko Mico yagaragaje ubushake bwo gukora icyaha ubwo yafatanyaga na bagenzi be agashinga bariyeri kwa se akanayiyobora bakica abatutsi bazira ubwoko bwabo kandi Mico akaba yarafite urutonde rw'abazicwa kandi  yanagize uruhare mugupfa kwabo abandi akabiyicira we ubwe

    Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk'icyaha kibasiye inyokomuntu, bwavuze ko Mico afatanyije n'abandi taliki ya 20/06/1994 basambanyije ku gahato umunyeshuri w'umutusikazi  wigaga muri kaminuza y'u Rwanda kandi bari banamufungiye mu iduka ari naho bamusambanyirije maze bararenga banamuca imyanya ye y'ibanga bakoresheje akuma gasanzwe gakata indabyo 'Secateur' bibera mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yasambanyije abantu batandukanye agira naho abacuza baragenda bageze nzira bahura n'Inkotanyi zirabambika.

    Ubushinjacyaha bwavugaga mu mazina abo Mico yagiye asambanya ku gahato abandi bagahabwa andi mazina kubera umutekano wabo  harimo n'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko

    Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Sweden aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy'ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore ku gahato nk'icyaha kibasiye inyokomuntu, ibyaha uregwa arabihakana.

    Micomyiza Jean Paul mu mwaka wa 1994 yari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y'u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda yunganiwe na Me Mugema Vincent yahawe n'urugaga rw'abavoka na Me Karuranga Salomon Mico yiyishyurira.

    Biteganyijwe ko taliki ya 19 Nyakanga 2023 niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Mu rubanza rwa Mico ukekwaho ibyaha bya Jenoside hasobanuwe icyaha ku kindi mubyo akurikiranyweho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/mu-rubanza-rwa-mico-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-hasobanuwe-icyaha-ku-kindi-mubyo-akurikiranyweho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rubanza-rwa-mico-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-hasobanuwe-icyaha-ku-kindi-mubyo-akurikiranyweho

  • Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema, wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y'urukiko rwa Bellville i Cape Town, Afurika y'Epfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

    Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 nibwo Kayishema yatawe muri yombi, afatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

    Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

    Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    The post Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko

  • Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bakatiwe igifungo cy'imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwaregeye urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda abahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, rubarega icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ibyaha by'irema by'umutwe w'ingabo w'ingabo utemewe n'icyaha cy'ubugambanyi, urukiko rwabakatiye igifungo cy'imyaka 5.

    Abo barimo Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien ,Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bahoze ari abasirikare ufite ipeti rito muri FDLR-FOCA yarafite ipeti rya Colonel.

    Ubushinjacyaha kandi bwabareze ko mu bihe bitandukanye bariya bose uko ari batandatu bagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda nk'igitero cyiswe 'oracle du Seigneur' kigira ingaruka zitandukanye.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa bityo nabo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk'abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.

    urukiko rwariherereye rwemeza ko bariya ibukobwa bakoze byo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR-FOCA nabo ubwabo babyiyemerera kandi bakaba baragiye banashingwa imirimo itandukanye maze urukiko rwisunze ingingo z'amategeko rusanga kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n'ingabo z'igihugu cta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamwa n'icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba , urukiko kandi rwariherereye rusanga icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe n'ubugambanyi bose kitabahama kuko nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwabitangiye.

    Urukiko rusanga gusaba ko bajyanwa i Mutobo mu ngando nk'abandi nta shingiro bifite bityo bakaba bakwiye guhanwa.

    Urukiko rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y'inkiko urukiko rwafashe icyemezo ko Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 aho banaburanaga bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwasoneye abaregwa amagarama y'urubanza kuko baburanaga bafunze.

    Isomwa ry'urubanza ryabereye mu ruhame abaregwa bagaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Video conference' ubushinjacyaha bukaba bwari buhagarariwe mu rukiko.

    Ntiharamenyekana niba ari ubushinjacyaha cyangwa abakatiwe igifungo niba hazaba kujurira dore ko urukiko rwibukije ko abo bireba bagomba kubikora bitarenze igihe cy'iminsi 30.

    Théogène NSHIMIYIMANA

    The post Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bakatiwe igifungo cy'imyaka 5 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/abahoze-mu-buyobozi-bwo-hejuru-muri-fdlr-bakatiwe-igifungo-cyimyaka-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahoze-mu-buyobozi-bwo-hejuru-muri-fdlr-bakatiwe-igifungo-cyimyaka-5

  • Kayumba Christopher agiye kongera kuburana nyuma y'uko ubushinjacyaha bujuriye #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe gikabakaba amezi abiri Urukiko rwisubuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyepolitiki Kayumba Christpher ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n'icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rugategeka ko ahita arekurwa agiye kongera kuburana ibi byaha nyuma y'uko ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo cy'urukiko.

    Ubushinjacyaha mu kugaragaza ko butishimiye icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwajuririye urukiko rukuru ku wa 20 Werurwe mbere y'iminsi ibiri gusa ngo iminsi bwari bwahawe yo kujurira irangire.

    Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy'umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kibumbatiye inenge kuko umucamanza yimye agaciro imvugo z'abatangabuhamya bashinja Kayumba. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Kayumba yasambanyije Yangurije Marie abigambiriye kuko yakoresheje imbaraga, igitinyiro n'amayeri yo kubwira uwahohotewe ngo ze kumukorera isuku mu cyumba yararagamo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Yangurije yarahisemo gutanga ikirego nyuma y'imyaka umunani icyaha gikozwe ari ubwoba yari afitiye Kayumba kuko yari atinyitse kandi uyu wahohotewe yangaga ko yahabwa akato muri bagenzi be. Ubushinjacyaha bwisunze inyandiko z'abahanga zivuga ko uwasambanyijwe ashobora kubibika igihe kirekire ntawe abibwiye ariko bikazajya bihora bimugaruka mu bitekerezo.

    Mu cyemezo cy'umucamanza ku wa 22 Gashyantare yavuze ko nta bimenyetso bigaragara yashingiraho ahamya Kayumba icya cyo gusambanya Yangurije kuko nta raporo ya muganga ubushinjacyaha bugaragaza igaragazako icyaha cyabaye.

    Mu nyandiko y'ubujurire, ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza atari gushingira gusa kuri raporo ya muganga kuko n'ubuhamya bw'uwahohotewe bwari guhabwa agaciro kuko no kubonera ibimenyetso ibyaha nk'ibi bikunda kugorana.

    Ubushinjacyaha bunarega Kayumba ko mu mwaka wi 2017 yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Ntarindwa Muthoni Phiona yigishaga mu ishuri ry'itangazamakuru muri kaminuza y'u Rwanda. Ubushinjacyaha bushingira ku kuba Ntarindwa yarabibwiye ubuyobozi bwa Kaminuza Kayumba yigishagamo icyo gihe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko n'ubwo mu iburanisha ryambere umucamanza yabitesheje agaciro ariko ko byagize ingaruka kuri Ntarindwa Muthoni kuko n'ubu abona Kayumba nk'umuntu ushobora kumugirira nabi.

    Mu nyandiko y'ubushinjacyaha Ijwi ry'Amerika rifitiye kopi burasaba urukiko rukuru guhamya Kayumba Christopher ibi byaha rukanamuhanisha igifungo cy'imyaka icumi n'amezi aatndutu.

    Urukiko rukuru ntiruratangaza italiki ruzaburanishirizaho ubu bujurire.

    Intego

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kayumba-christopher-agiye-kongera-kuburana-nyuma-y-uko-ubushinjacyaha-bujuriye

  • Minisitiri ushinjwa kunyereza amabati y'abatishoboye yagumishijwe muri gereza #rwanda #RwOT

    Minisitiri wo muri Uganda ushinjwa kwiba amabati yangiwe kurekurwa by'agateganyo ku nshuro ya kabiri.

    Umucamanza wo mu rukiko rurwanya ruswa yafashe umwanzuro uvuga ko ingwate zatanzwe n'umunyamategeko wa Mary Goretti Kitutu zidahagije.

    Madame Kitutu ku wa kane yagumye mu kasho nyuma yo kuvuga ko azaburana ahakana icyaha cya ruswa ashinjwa ku mabati 14.500 yari agenewe abantu batishoboye bo mu ntara ya Karamoja mu burasirazuba bwa Uganda aburiwe irengero.

    Uwo munyapolitike w'imyaka 60 ni Minisitiri w'iyo ntara maze imyaka myinshi irangwamo izuba n'imyuzure iyo imvura bigeza ikagwa, bigatuma benshi muri iyo ntara babeshwahon'imfashanyo.

    Nibura abandi bategetsi 10 bakomeye muri leta bivugwa ko babonye kuri ayo mabati yibwe.

    Mu bavugwa harimo Visi Perezida,Minisitiri w'Intebe, Perezida w'inteko ishinga ametegeko n'abandi baminisitiri.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru,polisi yavuze ko ayandi madosiye ajyanye n'ubwo bujura yashyikirijwe abashinjacyaha, ko hari abandi bazaburanishwa.

    Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abatwaye ayo mabati bagomba kuyasubiza cyangwa bakariha amafaranga angana n'ayo batwaye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/minisitiri-ushinjwa-kunyereza-amabati-y-abatishoboye-yangiwe-kurekurwa

  • Uwishe Nipsey Hussle yakatiwe gufungwa imyaka… – #rwanda #RwOT

    Ermias Joseph Asghedom ni umuraperi wamamaye cyane ku izina rya Nipsey Hussle ufite inkomoko muri Ethiopia, akaba yarakoreraga umuziki n’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Yitabye Imana tariki 31 Werurwe muri 2019 ubwo yari amaze kuraswa n’umugiziwanabi Eric Holder Jr. wamurasiye imbere y’iduka rye riherereye mu mujyi wa Los Angeles.

    Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Eric Holder Jr. yitabye urukiko rukuru i Los Angeles aho yasomewe igifungo yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica yabigambiriye umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana afite imyaka 33. Urukiko rwakatiye Eric Holder Jr. igifungo cy’imyaka 60 muri gereza.

    Imyaka 60 y’igifungo Eric Holder yakatiwe harimo imyaka 40 yo kwica Nipsey Hussle, imyaka 15 yo kurasa abandi bagabo babiri yarashe akabakomeretsa ku munsi yiciyeho uyu muraperi, ndetse yanahawe imyaka itanu (5) yo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyi myaka yose uyiteranije ingana na 60.

    Umuvandimwe wa Nipsey Hussle witwa Blac Sam wari witabiriye uru rubanza yagize icyo atangaza nk’umwe mu bahagarariye umuryango w’uyu muraperi.

    Aganira n’ikinyamakuru Los Angeles Times, Blac Sam usigaye uyobora uruganda rw’imyenda rwitwa ‘The Marathon Clothing’ rwashinze na Nipsey Hussle, yagize ati 'Umuryango wacu wishimiye ko Nipsey abonye ubutabera. Nibyo byari bikenewe ko uwamwishe ahanwa natwe tukabona umutozo mu mitima yacu”.


    Hashize imyaka 4 Nipsey Hussle yitabye Imana arashwe na Eric Holder

    Eric Holder wishe Nispey Hussle yakatiwe igifungo cy’imyaka 60

    Eric Holder mu rukiko ubwo yasomerwaga igihano yahawe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126346/uwishe-nipsey-hussle-yakatiwe-gufungwa-imyaka-60-126346.html