Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje impinduka nshya mu rwego rw’uburezi zirimo kuvana amasomo y’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina mu mashuri y’incuke n’abanza, mu gihe ku banyeshuri bo mu byiciro byo hejuru abazajya bayitabira bazajya babanza kubona uburenganzira bw’ababyeyi babo.
Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Uburezi w’u Butaliyani, Giuseppe Valditara, wavuze ko zigamije gushimangira uburenganzira bw’ababyeyi mu burere bw’abana no kubarinda ibyo yise “poropagande y’ibijyanye n’igitsina (gender)”.
Nk’uko biteganywa n’iri vugurura, amasomo y’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina yavanywe burundu mu mashuri y’incuke n’abanza.
Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ayo masomo azajya atangwa gusa nyuma y’uko ababyeyi cyangwa ababereye abana abishingizi batanze uburenganzira bugaragaza ko basobanukiwe neza ibizigishwa.
Izi mpinduka zahise zikurura impaka zikomeye mu Butaliyani.
Abazishyigikiye bavuga ko uburere n’inyigisho zirebana n’indangagaciro z’umwana zigomba kubanza kugenwa n’ababyeyi aho kuba Leta cyangwa amashuri. Bavuga kandi ko iri vugurura rizafasha kubungabunga uburenganzira bw’umuryango mu kurera abana.
Ku rundi ruhande, abaryamagana bagaragaza impungenge z’uko kuvana cyangwa kugabanya aya masomo bishobora gutuma bamwe mu banyeshuri babura amakuru y’ingenzi ku buzima bw’imyororokere, ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi ngingo yakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeje kugibwaho impaka mu bihugu bitandukanye, aho hari abatavuga rumwe ku ruhare Leta n’ababyeyi bakwiye kugira mu gutegura integanyanyigisho zirebana n’ubuzima bw’abana n’indangagaciro bahabwa.
Ku bakirisitu benshi, iyi mpaka ifatwa nk’igaragaza ikibazo kigari cyo kumenya uruhande rukwiye kugira ijambo rya nyuma mu kubaka indangagaciro n’imyumvire y’umwana.
Bamwe banifashisha amagambo ari mu gitabo cy’Imigani 22:6 agira ati: “Rera umwana inzira akwiriye kunyuramo, ndetse n’ubwo azasaza ntazayivamo.”
Mu gihe ibiganiro ku burezi, uburenganzira bw’ababyeyi n’imiterere y’amasomo bikomeje hirya no hino ku Isi, impinduka zashyizweho n’u Butaliyani zitezweho gukomeza kuba kimwe mu bibazo bizaganirwaho cyane mu minsi iri imbere.
Leave a Reply