Umuhanzi Stromae ufite inkomoko i Nyarugenge yahagaritse ibitaramo byo kumurika album ye nshya 'Multitude' igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Paul van Haver wabaye ikimenyabose ku Isi yose nka Stromae yahagaritse ibitaramo byose yari ateganya byo kumurika album nshya yise 'Multitude' byari kugeza mu Ukuboza 2023.

Uyu musore w'imyaka 38, ufite se w'umunyarwanda we avuga ko impamvu yahagaritse ibi bitaramo ngo ni uko akeneye kuruhuka bihagije.

Mu ntangiriro za Mata nabwo uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi 2023, gusa hari andi makuru avuga ko yaba afite umunaniro ukabije (stress).

Source : https://yegob.rw/umuhanzi-stromae-ufite-inkomoko-i-nyarugenge-yahagaritse-ibitaramo-byo-kumurika-album-ye-nshya-multitude-igitaraganya/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *