AMAFOTO yaranze umukino wa mbere wa APR FC na… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi kipe bisingiza ‘Nyamukandangira mu kibuga kikasa imitutu’ yabonye intsinzi y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu gihe nyamara benshi bahaga amahirwe Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia.

Mu minota yose y’umukino wayoboye n’abasifuzi bo mu Burundi, APR FC yakinnye biryoheye amaso ndetse nubwo itabonye ibitego byinshi, yagerageje gusatira izamu inshuro nyinshi, hatitawe ko bakinaga n’ikipe yavuye muri Africa y’amajyaruguru, aho umupira wateye imbere.

Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Mugunga Yves ku ruhande rwa APR FC, cyari gihagije kugira ngo abafana ba Nyamukandagira bagende ibilometero bisaga 120 baririmba, ubwo bavaga i Huye mu Majyepfo y’ u Rwanda ahabereye umukino, bataha i Kigali.

Mugunga (29) na bagenzi be bishimira igitego

Ku munota wa 77 w’umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yateye umupira mu izamu, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ndetse biteza amahane kuko bitumvikanwagaho. Mu gusohoka, abasifuzi bari bacungiwe umutekano na Polisi y’ u Rwanda kugira ngo hatagira ubahutaza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Darko Novic wa US Monastir yashimangiye ko APR FC yabarushije umukino mwiza, by’umwihariko mu kwakira imipira ya kabiri, byatumaga US Monastir itabona uburyo bwo gukina cyangwa kurema uburyo buvamo ibitego.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Umukino ujya gutangira

Ababanje mu kibuga ba APR FC

Nshuti Innocent atanga umupira wavuyemo igitego

Mugunga Yves yishimira igitego

Abafana bari bahari


Hadutse amahane ubwo US Monastir yateraga mu izamu, umusifuzi akavuga ko baraririye

Abatoza ba APR FC mu kazi gakomeye

Umukino wari ukomeye

Ombolenga Fitina agerageza gutambutsa umupira

Abafana ba US Monastir bari bake

Nyiragasazi ufana APR FC


Abasifuzi basohotse bakikijwe na Polisi

AMAFOTO: NGABO Serge – InyaRwanda.com

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120837/amafoto-yaranze-umukino-wa-mbere-wa-apr-fc-na-us-monastir-wakanze-abanya-tunisia-120837.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *