Abatoza ba Arsenal bari mu Rwanda aho bari gu… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa gatanu muri Hoteri Marriott nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangije amahugurwa y’abatoza 50 agamije kuzamura urwego rwabo ndetse no kubongerera ubushobozi.

Abatoza 2 batoza irerero rya Arsenal, Simon McManus na Kerry Green  nibo bari gukoresha aya mahugurwa, yatangiye kuri uyu wa 26 azasozwa tariki 30 Mata uyu mwaka.

Aya mahugurwa ari mu bufatanye bw’urwego rw’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’ikipe ya Arsenal, aho ubu bufatanyije bwashyizweho umukono muri Kanama 2021 agamije iterambere ry’umupira w’amaguru.

Abatoza bari guhugurwa barigishwa mu masaha ya mugitondo, hanyuma ku mugoroba bakajya mu mikorongiro ku kibuga cya  Cercle Sportif de Kigali.

Abatoza 50 bari munama

Muhire Henry umunyamabanga wa FERWAFA niye watangije aya mahugurwa ku mugaragaro

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116669/abatoza-ba-arsenal-bari-mu-rwanda-aho-bari-guhugura-abatoza-basaga-50-babanyarwanda-116669.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *