Miss Nishimwe Naomie yagiranye ibihe byiza na Bahati Grâce wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grâce ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije kuri instagram story ye, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasangije abantu amashusho ari kumwe na Bahati Grâce bahuje urugwiro, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Bahati Grâce ari mu mujyi.”

Bahati Grâce agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kuva muri 2011 yajya muri Amerika yari ataragaruka.

Ntabwo bizwi niba Bahati Grâce yazanye n’umugabo we Murekezi Raphaël baheruka kurushinga muri Nzeri 2021, ubukwe nabwo bwabereye muri Amerika.

Naomie yakiriye Bahati Grâce waherukaga mu Rwanda 2011 bagirana ibihe byiza

Byari ibyishimo kuri aba ba nyampinga

Ntibizwi niba yazanye n’umugabo we

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-yagiranye-ibihe-byiza-na-bahati-grace-wagarutse-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-10-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *