Umuraperi Fireman mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwimana Francis wamamaye muri muzika nyarwanda nka Fireman, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina azize indwara ya kanseri.

Abinyujije kuri WhatsApp Status, Fireman yagaragaje agahinda atewe no kubura uyu mubyeyi aho ahamya ko iyo bitaza kuba we atari kuba ari uwo ari we uyu munsi.

Yagize ati “iyo bitaba wowe ntabwo nari kuba ndi Francis uyu, n’ubwo ntaraba uwo wifuje ko mba ariko ntarirarenga. ruhukira mu mahoro mama.”

Uyu mubyeyi ni we wareze Fireman kuva akiri muto ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, yakuze azi ko ari we nyina.

Yitabye Imana ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ku munsi w’ejo ari nabwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Umubyeyi wa Fireman witabye Imana

Fireman ari mu gahinda

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-fireman-mu-gahinda-gakomeye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *