Umugeni yarize nk'uruhinja mu rusengerero, abantu bicwa n'ibitwenge(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umugeni yasize inkuru, ubwo yifataga akarira cyane nk'umwana muto mu rusengerero, maze abari baje mu mihango y'ubukwe baraseka barakumbagara.

Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana uyu mugeni wifashe ararira cyane bikomeye ubwo yari agiye gusezerana imbere y'Imana n'umugabo we. Abari bitabiriye ubu bukwe byabasekeje, maze umugabo we atangira kumuhoza amubwira guceceka ,ariko umugeni akomeza kurira cyane kurushaho.Mu mashusho humvikanaga amajwi y'abaseka kubera uburyo uyu mugeni yariragamo bidasanzwe.

Source : https://yegob.rw/umugeni-yarize-nkuruhinja-mu-rusengerero-abantu-bicwa-nibitwengevideo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *