Mu mafoto 60: Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Kagame muri Mozambique – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze muri Mozambique, ku kibuga cy’indege yakirwa na Perezida Nyusi mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu ndetse habaho umwanya muto wo gutaramirwa n’Abanya-Mozambique mu mbyino gakondo.

Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu gihe hagiye gushira amezi atatu Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri iki gihugu guhashya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado kugarura amahoro no gucyura abaturage.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwose rwabereye mu Ntara ya Cabo Delgado. Akiva ku kibuga cy’indege yahise ajya gusura Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari kugarura amahoro muri iyi ntara.

Mu mpuzankano z’Igisirikare cy’u Rwanda, Perezida Kagame yari aharekejwe na Perezida Nyusi na we wari uri mu mwambaro w’igisirikare cya Mozambique.

Wabonaga Ingabo z’u Rwanda zishimiye kwakira Umugaba wazo w’ikirenga ndetse zineteguye kwakira impanuro yazigeneye. Ntibyatinze Perezida Kagame yarahageze bamwakira na morale nyinshi.

Mu butumwa yatanze mu rurimi rw’Igiswahili, runasanzwe rukoreshwa cyane mu gisirikare, yibukije Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda ko aribwo akazi kagitangira.

Yababwiye ko nubwo babashije guhashya ibyihebe bimwe bigahungira mu mashyamba, ari n’inshingano gukomeza kuba maso ngo bitagaruka, anababwira kugira uruhare mu iterambere ry’iyi ntara.

Muri ibi biganiro byabereye mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

Nyuma yo kuganira n’abasirikare, abakuru b’ibihugu byombi bagize umwanya wo kuganira hagati yabo ndetse hanasinywa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique. Nyuma y’aho Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Nyusi.

Umunsi wa kabiri w’uru ruzinduko waranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu Perezida Kagame aherekejwe na Nyusi bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde.

Iyi myiyerekano irangiye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho babajijwe ibibazo bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Mozambique kuko ari igihugu cy’inshuti. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka, ko ahubwo ari ku butumire bwa Mozambique bugamije gufatanya mu guhangana n’iterabwoba.

Nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bakomereje urugendo rwabo kuri Stade ya Pemba ahabereye Umunsi w’Ingabo wizihizwa buri tariki 25 Nzeri muri icyo gihugu.

Amafoto y’umunsi wa mbere waranzwe n’akazi kenshi

Mbere yo kugera muri Mozambique, ku Kibuga cy’Indege kiri mu Mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado hari hateguwe uburyo bwo kwakira Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiye

Bari bitwaje n’amabendera y’u Rwanda n’amafoto ya Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi. Aha bari kuramukanya mu buryo bugezweho bujyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu

Perezida Kagame yishimiye ikaze yahawe, na we mu kubigaragaza akomera amashyi abamwakiriye

Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021. Yahise yakirwa na Filipe Nyusi uyobora iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zari ziteguye kwakira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

Ingabo zari zifite akanyamuneza kenshi zitegura kwakira Umugaba Mukuru w’Ikirenga wazo, Paul Kagame

Bari bateze amatwi impanuro bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi

Abapolisi b’u Rwanda na bo bari mu boherejwe muri Mozambique, ni bo bacunga umutekano w’abaturage aho ingabo zimaze kubohoza

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 ni bo boherejwe muri Mozambique

Aba basirikare bari mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri Pemba muri Mozambique

Kimwe mu biranga abashinzwe umutekano mu kazi kabo no mu buzima busanzwe ni ukwigirira icyizere na morali

Bati “RDF ku rugamba ntidusubira inyuma”

Mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba, Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique

Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi basuye ingabo z’u Rwanda bari mu mpuzankano ya gisirikare

Perezida Nyusi asuhuzanya na Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba

Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bashimye akazi kamaze gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi mu guhashya imitwe y’iterabwoba

Perezida Kagame na Nyusi bari baberewe mu mwambaro wa gisirikare, buri wese yambaye impuzankano iranga ingabo z’igihugu cye

Perezida Kagame yagendaga yereka mugenzi we ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kubohora Intara ya Cabo Delgado mu maboko y’ibyihebe

Perezida Kagame yasuhuje ingabo mu ndamukanyo isanzwe

Bari mu kigo cya gisirikare aho umutekano wari wakajijwe cyane…

Perezida Kagame yavuze ijambo rye mu Giswahili nka rumwe mu ndimi zoroheye Ingabo z’u Rwanda kumva ndetse rukaba rukoreshwa na benshi mu batuye mu Ntara ya Cabo Delgado

Perezida Kagame na Nyusi ubwo bageraga mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi aho baganiriye n’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro

Perezida Nyusi yereka mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ingabo za Mozambique ziri gufatanya n’iz’u Rwanda mu rugamba rw’i Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda

Perezida Kagame yabwiye ingabo ziri ku rugamba ko nubwo hari ibyakozwe ariko akazi ari bwo kagitangira

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo hakwiye gukomeza urugendo rwo guharanira ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Cabo Delgado

Perezida Kagame yatereye isaluti ingabo n’abapolisi bari muri Mozambique

Perezida Kagame aganira na mugenzi we Nyusi Filipe

Perezida Filipe Nyusi yabwiye Paul Kagame w’u Rwanda ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakunzwe n’Abanya-Mozambique kubera umusanzu bari gutanga

Perezida Nyusi yashimye Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado

Perezida Kagame yahaye ingabo impanuro nk’uburyo bwo kuzitera ingabo mu bitugu ngo zikomeze kugira umurava ku rugamba

Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

Umukuru w’Igihugu yatangaga impanuro ku ngabo z’u Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda ateze amatwi impanuro za Perezida Kagame

Ibendera ry’u Rwanda ryari ryazamuwe mu Mujyi wa Pemba

Perezida Kagame na Nyusi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata na mugenzi we wa Mozambique basinya ku masezerano y’impande zombi. Yari ahagarariwe na Perezida Kagame na Filipe Nyusi

Perezida Nyusi yakiriye Paul Kagame ku meza, nyuma y’umunsi waranzwe n’akazi kenshi

Umunsi wa mbere wasoje n’isangira ndetse n’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Nyusi Filipe wa Mozambique

Umunsi wa kabiri watangiriye ku Nkengero z’Inyanja y’Abahinde

Abayobozi bakuru mu Ngabo za Mozambique bategereje kwakira abakuru b’ibihugu ahabereye imyiyereko ya gisirikare

Perezida Nyusi ubwo yageraga ahabereye imyiyereko ya Gisirikare

Perezida Nyusi yakiriye mugenzi we Paul Kagame

Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde

Banyuzwe n’imyiyereko y’ingabo za Mozambique zirwanira mu mazi

Perezida Kagame yereka mugenzi we Nyusi uko ingabo zitwara mu kugaragaza ubuhanga zifite mu kurwanira mu mazi

Mu Nyanja y’Abahinde hashyizwemo Ingabo zirwanira mu Mazi za Mozambique zakoze imyiyereko zigaragaza ubushobozi bwazo

Perezida Kagame yifashishije indebakure mu gukurikirana imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi

Bitegerezaga ingabo ariko bakananyuzamo bakaganira

Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zimaze amezi abiri muri Cabo Delgado zitahagiye ku bw’impanuka, ahubwo ari umusanzu zasabwe ngo zifatanye n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba

Perezida Nyusi yongeye gushima ubufasha ingabo z’u Rwanda zahaye iza Mozambique mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado

Abitabiriye ibi birori bari bitwaje amafoto yerekana Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique

Ingabo za Mozambique ziyerekanye mu karasisi karyoheye ijisho

Muri ibi birori, hanerekanwe imodoka nini z’intambara z’Igisirikare cya Mozambique

Ingabo ziri mu karasisi ubwo zari mu Birori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w’Ingabo muri Mozambique

Perezida yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Rwanda zagezeho ku bufatanye n’iza Mozambique bigaragaza ko Abanyafurika bakoreye hamwe babona ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane. Yabivuze mu ijambo rye mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Ingabo muri iki gihugu

Nyuma y’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame yasezeweho na mugenzi wa Mozambique, Filipe Nyusi

Yasezeweho mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu nk’u Rwanda

Perezida Nyusi yasezeye kuri mugenzi we, Paul Kagame, anamwifuriza urugendo ruhire

Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


source : https://ift.tt/3CMoR14

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *