Nyaruguru: Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana azize impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y’isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya ‘Community Center’.

Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

Imodoka barimo yagonganye n’ikamyo y’Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru, yari yikoreye umucanga, ni uko Padiri Buhanga ahita yitaba Imana, ariko Faratiri Niyonsaba we yari agihumeka, maze ajyanwa ku bitaro bya CHUB i Huye.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *