Nyabihu: Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu musarani –

Written by

in

RBA yatangaje ko nyiri urwo rugo iyo mibiri yabonetsemo yari aherutse gutabwa muri yombi, arekuwe ahita atoroka.

Abaturage bo muri ako gace, bavuze ko iyo mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu batandatu bishwe batwitswe tariki 7 Mata 1994. Bavuze ko bari bamaze igihe bashakisha iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko barayibuze.

Bikekwa ko nyiri urwo rugo yabonetsemo ari we bakeka ko ariwe wajugunye iyo mibiri mu musarane.

Iyi mibiri yabonetse mu rugo rw’umuturage uherutse gutoroka

Bikekwa ko nyiri urugo iyi mibiri yabonetsemo ari we wayijugunye mu musarani

Abaturage bavuze ko imibiri yabonetse ari iy’abatutsi bishwe batwikiwe mu nzu muri Jenoside

Amafoto: RBA


Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *