Burya Miss Uwizeye Vivine w’ibiro 220 aterwa ishema n’ingano ye kandi ni n’umunyamideli – Amafoto #rwanda #RwOT

Written by

in

Miss Uwizeye Vivine, ni umwe mu bakobwa babyibushye baterwa ishema n’uko bangana n’ubwo agerageza uko ashoboye ngo umubyibuho we ugabanuke cyangwa we kurushaho kwiyongera. Yatangaje mu minsi ishize ko ajya agerageza gukora siporo kugirango abashe kunanuka.

Miss Vivine ajya anategura ibikorwa bitandukanye by’imideli y’ababyibushye

Miss Uwizeye Vivine, avuga ko ajya abasha gukora siporo yo koga, kandi buri gitondo akaba anywa ibirahure 6 by’amazi kugirango arwanye kwiyongera k’umubyibuho afite. Gusa n’ubwo abyibushye cyane, avuga ko bitamubuza kwambara akaberwa, ndetse ubu ni n’umunyamidelikazi ukorana na bagenzi be babyibushye.

Miss Vivine anywa ibirahure 6 buri gitondo kugirango arwanye gukomeza kubyibuha

source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Burya-Miss-Uwizeye-Vivine-w-ibiro-220-aterwa-ishema-n-ingano-ye-kandi-ni-n-umunyamideli-Amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *