Tag: news

  • Ni imfashanyigisho ku babyeyi! Ngarambe Fran… – #rwanda #RwOT

    Ni Album iriho indirimbo icumi yakoze kugira ngo abana b'Abanyarwanda bajye babona indirimbo z'abo ziri mu Kinyarwanda kandi zikoze mu buryo bushimisha amaso yabo.

    Mu ndirimbo ye ya mbere yise 'Ngukunda uko uri' yashyize hanze, agaragariza umwana urukundo ruzira ikiguzi. Ni ukuvuga urukundo rw´ubuntu, rudashingiye ku byo umwana afite, ashoboye, ku bitego yinjije, ku ntsinzi yagezeho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngarambe agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati 'Hari igihe nshobora kuvuga nti “uriya mwana mukundira iki ngiki.” Icyo kintu se akibuze, namwanga? Yakigira atakigira, ni uwo gukundwa.'

    'Hari ababyeyi bazagarariza urukundo umwana wabo yabonye amanota meza, yagira amabi, ntagaragarizwe urukundo.' Kuri we avuga ko 'nta gihe, umwana atakagombye gukundwa no kubigaragarizwa.'

    Mutagatifu Don Bosco we yavugaga ko “Birahagije ko uba muto kugira ngo ngukunde.” Yaranavugaga ati “Ntibihagije gukunda umuto, ahubwo ni ngombwa ko yumva ko akunzwe.”

    Ngarambe akomeza ati 'Gukunda (umwana) ku buntu bizatuma yizera umurera, maze umurera nawe amufashe gukura, kwiyungura, gutera intambwe agana imbere. Bizatuma umwana na we yumva yifitemo icyizere, ko aho yaba ageze hose, uko yaba ameze kose, ashobora gukura, no gutera imbere.

    Muri rusange ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yasohoye bugenewe abita ku bana, baba ababyeyi, baba abarimu n´abandi barezi, kugira ngo bakunde umwana ku buntu, nta mibare.

    Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, kandi, bugenewe umwana kugira ngo yumve ko ari uwo gukundwa, ko akunzwe. 

    Uyu muhanzi anavuga ko “Ngukunda uko uri” ikubiyemo amagambo aha umwana agaciro.  Umwana, n´ubundi ni imbuto y´urukundo, kandi urukundo ni rwo rwagakwiye kumurera, ni rwo yakagombye konka, ni rwo yakagombye kubona, kumva, yarakwiye koga mu nyanja y´urukundo. Kugira ngo na we azashobore gukunda. 

    Ati 'Ntawe utanga icyo adafite.  Utarakunzwe bimugora gukunda. Kandi urukundo ni rwo soko y´amahoro, y´ibyishimo, y´ubumwe.'

    Imvano ya Album yageneye abana:

    Imyaka 37 irashize ahimbye indirimbo 'Umwana ni umutware' yakiriwe neza kandi n'ubu iracyakirwa neza n´abantu bo mu bisekuru bitandukanye.

    Ngarambe avuga ko iyo asubije inyuma amaso asanga guhimba iriya ndirimbo atari impanuka, ahubwo yumvise ko ari umuhamagaro n'ubutumwa afite: Kubera ijwi abana.

    Nyuma y'iriya ndirimbo, hari izindi ndirimbo nyinshi yahimbye z'abana, zibavuganira cyangwa zibyinirira.

    Ibi byatumye atekereza gukora indirimbo z’abana gusa akazita 'Bana Dukine' nk´uko handikwa igitabo kivuga ku ngingo imwe.

    Atekereza ko iyi Album izifashishwa nk'imfanshanyigisho. Akomeza ati 'Natekereje ko ari ababyeyi, ari abarezi babone imfashanyigisho mu butumwa bwiza bafite, abana nabo bagaragarizwe ko bitaweho, bakunzwe. Natekereje ko kuzihuriza hamwe bizatuma ijwi ry´abana ryumvikana n´imbaraga.'

    Akomeza ati 'Ikindi nko mu tubyiniriro, biba byiza ushyize hamwe indirimbo yakira umwana uvutse, n´imuhoza n´imusinziriza n’imukangura.'

    'Umubyeyi aba aboneye icyarimwe igaburo rihagije aha umwana. Niba we adafite amagambo n’ijwi byo kuririmbira umwana ngo amuhoze cyangwa ngo amusinzirize, azifashisha indirimbo ziri kuri album. Ashobora no kwiga izo ndirimbo akazigira ize. N’izivuganira abana zizafasha kumenya no kwita ku byo akeneye, maze ntihagire icyo umwana abura mu byo akeneye.'

    Ngarambe avuga ko iyi Album ayitezeho umusanzu mu gushyigikira ubukangurambaga ku burenganzira bw'umwana.

    Kandi abashinzwe uburere n’uburezi by’abana bazibutswa inshingano zabo mu kurengera umwana. Ati 'Kuko kurengera umwana ni ukurengera ejo hazaza, ni ugutera mu mwana imbuto nziza, uzakomeza kuhirisha urukundo n’ineza.  Icyo wifuza ko cyazasarurwa ejo hazaza, gitere none. Uburenganzira b’umwana buhinduka inshingano ze.' Izi ndirimbo anazitezeho gufasha umwana gukura neza, yumva afite umutekano. 

    Ngarambe ati 'Hari igihe kubera kubura urukundo ni ibyo arya bitamunyura, mu ishuri ntakurikire neza, kuko agahinda kaba kamwuzuye, ukugwingira kukabaho mu turere tunyuranye tumugize. Nakundwa, akubahwa, akubahirizwa, byanze bikunze, azabaho yishimye, nawe abe isoko y´ibyishimo ku bandi.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kananura Didier, Umuyobozi Mukuru wa Kanan Connection 'Label' irebera inyungu za Ngarambe, yavuze ko iyi Album bayiteguye mu rwego rwo 'gukangurira ababyeyi uburenganzira bw'abana, gutsura umuco wo gukina ndetse n'ubusabane bwigisha hagati y'abana n'ababyeyi'. 

    Umuhanzi Ngarambe François-Xavier yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo 10 zigize Album ye yise 'Bana Dukine' 

    Ngarambe yavuze ko imyaka 37 ishize ahimbye indirimbo 'Umwana ni umutware' ariyo yamuhaye imbaraga zo gukora Album yagenewe abana


    Ngarambe yavuze ko indirimbo zigize Album ye zizaba imfashanyigisho ku babyeyi, abarezi n'abandi bafite mu nshingano guteza imbere abana 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGUKUNDA UKO URI' YA NGARAMBE

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMWANA NI UMUTWARE’ YA NGARAMBE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139481/ni-imfashanyigisho-ku-babyeyi-ngarambe-francois-xavier-yavuye-imuzi-album-yindirimbo-zigen-139481.html

  • Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27-28 werurwe imibumbe itanu yagaragaye iri ku murongo umwe n'Ukwezi #rwanda #RwOT

    Imibumbe ya Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n'Ukwezi yari ku murongo umwe w'igice cy'uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine.

    Ibi kenshi byitwa 'akarasisi k'imibumbe' byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy'isi cy'iburengerazuba.

    Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako 'karasisi'.

    Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo iboneka neza mu rukerera, ibyo byaherukaga mu 2004 kandi bizongera mu 2040.

    Uburyo bwiza bwo kureba iyi mibumbe mu ijoro ryacyeye bwari ku bari kure y'amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bikimuritsemo.

    Byasabaga kureba hakiri kare ku mugoroba w'ejo kuko imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kuboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/mu-ijoro-ryo-kuri-uyu-wa-27-28-werurwe-imibumbe-itanu-yagaragaye-iri-ku-murongo

  • Charles III yarahiriye kuba umwami w'u Bwongereza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w'u Bwongereza mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James's Palace i London.

    King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza mu muhango watambutse 'bwa mbere' imbona nkubone kuri Televiziyo.Ibikorwa by'ibwami byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y'urupfu rwa se w'umwamikazi.

    Mu ndahiro ye, King Charless III yasezeranyije kubakira 'ku rugero rwiza' Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko yumva neza inshingano zimutegereje.

    Umwami yarahiriye imbere y'akanama kagizwe n'abagize Akanama k'Abiru cyangwa Privy Council – itsinda ry'abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n'abari mu mirimo ubu, n'abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) – hamwe n'abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n'umukuru w'umujyi wa London.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n'ababaye ba Minisitiri b'Intebe 6 barimo Theresa May na Boris Johnson baheruka.

    Kwimikwa kwashyizweho umukono n'abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w'intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n'umutegetsi mukuru wo muri leta – ushyirwaho n'ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w'intebe – uzwi nka Lord Chancellor.

    Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w'u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati 'Mana rengera Umwami'.

    Charles III yahindutse umukuru wa Commonwealth, ishyirahamwe ry'ibihugu 56 byigenga hamwe n'abaturage miliyari 2.4. Muri 14 muri ibi bihugu, hamwe n'Ubwongereza, Umwami ni we mukuru wa leta.

    Ibi bihugu, bizwi ku izina rya Commonwealth realms, ni: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwami-charles-iii-yimitswe-ku-mugaragaro-amafoto

  • U Bwongereza bwabonye Umwami mushya, Charles III #rwanda #RwOT

    Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry’ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.

    Nyuma y’uko se abaye umwami, Igikomangoma William ni we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami.

    BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres.

    Ni umuhango ubera imbere y’abajyanama b’ibwami, bagizwe n’abahoze ari abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya wa Londres.

    Ubusanzwe ni umuhango witabirwa n’abantu 700 ariko kuba bizaba mu buryo bwihuse, BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane. Nko mu mwaka wa 1952 ubwo Umwamikazi Elisabeth yimaga, abajyanama bitabiriye bari 200.

    Muri iyo nama, Umuyobozi w’Abajyanama b’ibwami Penny Mordaunt atangaza ku mugaragaro itanga ry’Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.

    Hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, baniyemeza kumwubaha no kumufasha.

    Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne. Nyuma hazabaho kuvuza impande zimuha ikaze, ubundi bitangazwe ku mugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.

    Indirimbo y’igihugu izahindurwa ahavugwaga ‘God Save the Queen’ habe ‘God Save the King’.

    Igikorwa cya nyuma kizaba kwimika umwami mushya. Ni umuhango ushobora gutinda kubera imyiteguro ikomeye iwubanziriza. Nk’Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimitswe muri Kamena 1953.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Bwongereza-bwabonye-Umwami-mushya-Charles-III

  • Mu marira menshi umumotari asabye ikintu gikomeye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Hirya no hino cyane mu mugi wa Kigali, hagiye humvikana abamotari binubira ibyo basabwa na leta kwishyura, bakavuga ko birenze kure ubushobozi bwabo.

    Aba bavuga ko isoko bariho ridahura n'ibyo basabwa kwishyura, bityo ko Leta ikwiye kubumva nabo bakabasha kwitungira imiryango nk'abandi Banyarwanda.

    Amariya y'abamotari ashobora guhanagurwa vuba, niba uruhare Perezida wa repuburika y'Urwanda Paulo Kagame yemeye rwihutishijwe.

    Ni nyuma y'uko umwe mu bamotari yahisemo kwibwirira umukuru w'Igihugu agahinda bamaranye iminsi,kagiye gakururira bamwe muri bagenzi be gukora igisa n'imyigaragambyo.

    Uwatanze ikirego yitwa Bizimana Pierre ukorera ikimotari mu karere ka ruhango, ari naho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi.

    Yagize ati ' Nyakubahwa Perezida, abamotari twishyura asuranse ingana n'165000frw ,yiyongeraho indi misoro myinshi bakaw. Bituma batabasha kugira icyo basigarana mu Mufuka kuburyo batakibasha no gutunga imiryango yabo'

    N'ikibazo cyururukije imitima ya benshi cyane abakora umwuga wo gutwara moto bari bamaze igihe binubira ikiguzi gihanitse bakwa nk'umusoro.

    Bizimana Pierre yasabye Perezida Kagame Stade mu Karere ka Ruhango, maze Umukuru w'Igihugu amusubiza ko hazashakwa uburyo haboneka stade zajya zikoreshwa n'uturere twegeranye.

    Ku kibazo cy'abamotari, Bizimana yavuze ko hari ikibazo cy'ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n'imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndabyumva.'

    Umukuru w'Igihugu yasabye Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.

    Perezida Kagame ati 'Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.'

    Abamotari bavuze ko igiciro cy'ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

    Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bwageze mu bihumbi 200 Frw.

    Guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ni itegeko. Ni nyuma y'uko zageragejwe inshuro nyinshi ariko ntibitange umusaruro.

    Kimwe mu byo abamotari batishimira ni uko bakatwa amafaranga menshi ku rugendo, bakibaza impamvu iri koranabuhanga rigiye gukiza abandi bo bari mu gihombo.

    Perezida Kagame yijeje abaturage bo mu Karere ka Ruhango, ko ibikorwa bemerewe na Guverinoma bitaragendwaho, bitigeze byibagirana, ko ahagaragaye intege nke mu myaka ishize, hari gahunda yo kongera ingufu ku buryo bigerwaho iterambere rikihuta.

    Yabigarutseho ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango, ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba aho azasura utundi turere turimo Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi.

    Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/mu-marira-menshi-umumotari-asabye-ikintu-gikomeye-perezida-kagame

  • Col Nyamvumba Andrew yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General – #rwanda #RwOT

    Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018, icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

    Mbere yo guhabwa izo nshingano, Brig Gen Nyamvumba yakoraga mu Biro by'Umukuru w'Igihugu nk'ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

    Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n'Ubushakashatsi mu Gisirikare cy'u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'amahugurwa mu Gisirikare cy'u Rwanda.

    Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-nyamvumba-andrew-yazamuwe-mu-ntera-agirwa-brigadier-general

  • Burera: Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inka 20 ku miryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Imiryango yahawe inka kuri uyu munsi, ni iyo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru yo mu Karere ka Burera yiganjemo iyabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe.

    Ambasaderi, Dr Ron Adam, yavuze ko bahisemo gutanga inka mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika igamije gukura abaturage mu bukene.

    Yagize ati “Koroza imiryango itishoboye, biri mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyiza cya Perezida Paul Kagame, cyo gukura abaturage mu bukene binyuze mu nzira yo kuboroza inka. Ndizera ko zizatanga umusaruro ufatika kandi mu buryo burambye. Tuzakomeza gushyigikira iyi gahunda kuko turifuza kubona abana n'abo mu miryango yabo banywa amata. Inka ni ubukire kuko bazabona n'ifumbire bahinge beze.”

    Bamwe mu bo mu miryango yahawe inka, bavuze ko bagiye kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro kandi ko na bo biteguye gutera imbere kandi ko n'abaturanyi babo bazungukira kuri izo nka bahabwa amata ndetse bakorozwa.

    Maniraguha Didas umwe muri bo, yagize ati” Njye nari umukene kuko ndi mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko kuba mpawe iyi nka ngiye kuyorora neza impe ifumbire mpinge neze. Izampa amata njye n'umuryango wanjye ndetse n'abaturanyi banjye bazayabona kandi niyororoka nzoroza n'abandi.”

    Uwamahoro Florence na we yagize ati” Nahingaga sineze neza kubera kutagira ifumbire ariko iyi nka bampaye ndayitaho nyorore neza izampe amata n'ifumbire kandi niteguye kwiteza imbere no koroza abandi. Ubu bampaye intangiriro y'iterambere. Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame uhora atubanira neza n'abanyamahanga kugeza n'ubwo baduhaye inka.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yashimiye umuhate w'igihugu cya Israel mu kugabanya ibipimo by'imirire mibi n'igwingira mu bana no guhashya ubukene mu miryango.

    Yagize ati “Kuba aba baturage borojwe izi nka, bije kunganira gahunda twihaye ya buri mwaka, yo koroza abatishoboye. Icyo twifuza kuri aba baturage ni uko bazifata neza kugira ngo bazabone uko boroza n'abandi.”

    “Intego ni ukugira ngo tugabanye umubare w'abafite ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu miryango, kandi iki gikorwa igihugu cya Israel kidukoreye uyu munsi kiraduha icyizere cyo gukomeza kuzamura umubano dufitanye, cyane cyane mu bireba no kwihutisha gahunda zikura abaturage mu bukene.”

    Akarere ka Burera kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 44, muri zo, izigera ku bihumbi 18 ni izatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Amasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, amaze gutanga inka zigera kuri 80 mu gihugu mu Turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rulindo na Burera aho muri buri karere muri two ayagiye ahatanga inka 20.

    Mu nka zatanzwe imwe yahise ibyara

    Amb. Dr Ron Adam ashyikiriza inka abaturage bo mu Karere ka Burera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ambasade-ya-israel-mu-rwanda-yatanze-inka-20-ku-miryango-itishoboye

  • Impinduka muri Guverinoma : Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya #rwanda #RwOT

    Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

    Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.

    Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.

    Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

    Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

    Dr Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda
    Eric Rwigamba yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-muri-Guverinoma-Perezida-Kagame-yashyizeho-Abaminisitiri-bashya