Ndi muri gahunda z’umutoza rwose – Sibomana Patrick Papy

Written by

in

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Young Africans muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy avuga ko atazi aho inkuru zirimo kumuzana mu Rwanda ziri guturuka cyane ko we akiri muri gahunda z’umutoza w’iyi kipe Luc Eymael.

Uyu musore usoje umwaka we wa mbere muri Young Africans, avuga ko yatunguwe no kuba arimo abona inkuru zimugarura mu Rwanda kandi agifite amasezerano muri iyi kipe.

Yabwiye ISIMBI ko avugana n’umutoza ndetse ko yamweretse ko ari muri gahunda ze z’umwaka utaha w’imikino bityo ko gutandukana na yo bitarimo.

Yagize ati“njyewe ndacyafite amasezerano hano muri Young Africans, nta kibazo na kimwe. Umutoza ndi muri gahunda ze cyane turavugana, ibyo bindi simbizi.”

Yinjiye muri Young Africans umwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS, yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba asoje umwaka we wa mbere.

Mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, yayikiniye imikino 6 ayitsindira ibitego 2, ni mu gihe muri shampiyona afite ibitego 5 ndetse n’imipira 3 yavuyemo ibitego.

Umusaruro we muri Yanga

Papy ngo nta gahunda yo kuva muri Tanzania afite

Ngo umutoza Luc Eymael amufite muri gahunda

Click here for more…
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *