Imibare itangwa n'ishami ry'uburezi mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko muri Nzeri 2025 ubwo umwaka w'amashuri watangiraga aka Karere kari gafite abana 1.712 bataye ishuri. Ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga abana 1.224 basubira mu ishuri.
Abana 488 bari basigaye habonetsemo 126 byagaragaye ko bakuze ku buryo gusubira mu ishuri batabyemera bafashirizwa mu masomero y'abakuze. Abana 362 bo binangiye ku gusubira mu ishuri hakaba hateganyijwe ubukangurambaga bwo kubagarura mu ishuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marcelline, avuga ko ibibazo byinshi bigaragara mu bana yaba abagaragara mu mirire mibi, abata amashuri byose bituruka ku makimbirane aba ari hagati y'abashakanye.
Yagize ati ' Kuba tugifite abana bake tukibona bata ishuri akenshi bituruka muri bya bibazo by'imiryango yabo hari umufatanyabikorwa turi gufatanya mu mushinga ugamije kuba nta mwana uri hanze y'ishuri. Dufite abakangurambaga kuri buri Kagari badufasha kureba abana biga nabi n'abana bava mu ishuri kugira ngo barigarukemo.''
Yakomeje agira ati ' Ubu imbaraga tuzishyira mu kumenya icyatumye umwana ava mu ishuri nibyo biduha umusaruro nyawo kuko akenshi bituruka mu miryango yabo. Umugabo n'umugore ntibumvikana, barara batongana n'ibindi bibazo byinshi bituma umwana adatekana mu muryango. Ibyo rero ni byo turi guheraho dukemura kugira ngo tubashe gutuma wa mwana yiga neza.''
Visi Meya Mukamana yavuze ko hari n'ibibazo bike bituruka ku bukene aho usanga biba inzitizi ku bana, yanagarutse ku bana baba kwa nyirakuru batishoboye, ababa mu miryango aho bagenda babashakira abafatanyabikorwa babafasha kugira ngo bige banahabwe ibyangombwa by'ibanze.
Mugorewera Costance utuye mu Murenge wa Kageyo, yabwiye IGIHE ko hakwiye ubukangurambaga mu babyeyi kuko hari abo usanga babuze abana kwiga ku bushake ngo kuko amashuri atariyo atuma abana babaho neza.
Yakomeje agira ati ' Hari n'abafite ubukene badafite ubushobozi ku buryo nko kubona imyenda y'ishuri n'ibindi bikoresho bibagora. Iyo rero amashuri atangiye wa mubyeyi akabura amafaranga yo kugura bya bikoresho abuza umwana kujya kwiga bikarangira umwana arivuyemo gutyo.''
Semana Augustin we yavuze ko ubuyobozi bubashije gukemura ikibazo cy'amakimbirane yo mu miryango abana bose babasha kwiga neza kuko abava mu ishuri akenshi ari ukubera iki kibazo.
Akarere ka Gatsibo kabarurwamo ibigo by'amashuri 203, umwaka w'amashuri wa 2025/2026 warangiye byigamo abanyeshuri ibihumbi 196 bigaga mu mashuri y'inshuke, abanza ndetse n'ayisumbuye.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abana-barenga-360-binangiye-gusubira-mu-ishuri
Leave a Reply