Visit Rwanda yasinye amasezerano y'ubufatanye na Aston Villa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya masezerano azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n'utanga ikawa yemewe n'iyi kipe (Official Coffee Provider).

Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y'amakipe yose ya Aston Villa arimo iy'abagabo, abagore ndetse n'amakipe y'abakiri bato n'ahandi hantu h'ingenzi.

Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk'igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n'inama zitandukanye n'imikino.

Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w'amaguru n'amahugurwa y'abatoza, ibikorwa by'ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy'iterambere ry'ikipe mu kwagura ibikorwa byayo ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati 'Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa kandi bugaragaza uburyo ikipe ikomeje kwaguka no kugera ku masoko mashya ku rwego mpuzamahanga. Hari amahirwe menshi y'ubufatanye, kwiga, guhanga ibishya ndetse dushishikajwe no gukorana na Visit Rwanda, mu buryo buzagira impinduka nziza, binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n'iterambere rya siporo.'

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Janet Karemera, yavuze ko ubu bufatanye ari uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha u Rwanda ku Isi binyuze mu mikino ikunzwe na benshi.

Ati 'Aya masezerano agaragaza ubushake bw'u Rwanda bwo kugera ku bantu benshi ku Isi binyuze ku mbuga zikomeye ku Isi, no kwerekana igihugu cyacu nk'ahantu ho gusura, gushoramo imari no gukorera ubucuruzi.'

Yakomeje avuga ko aya masezerano aje akurikira imyaka umunani u Rwanda rumaze rukorana ibikorwa byo kwamamaza igihugu mu Bwongereza, kimwe mu bihugu by'ingenzi bikomokamo ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Ati 'Dushishikajwe no gukorana na Aston Villa mu kugera ku bantu benshi bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino. Binyuze muri ubu bufatanye, intego yacu ni ugushimangira umubano n'abantu basanzwe batekereza gusura u Rwanda, haba ku bw'ubukerarugendo, gushora imari cyangwa kwitabira ibikorwa by'ubucuruzi, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye no guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.'

Aston Villa yatangaje ko abafana bamaze kugura umwambaro mushya w'ikipe wa shampiyona ya 2026/27 mbere y'uko ubu bufatanye butangazwa, bazawujyanayo kugira ngo bashyirweho ikirango cya Visit Rwanda ku buntu.

Visit Rwanda izasimbura Betano, ikigo cy'imikino y'amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wa Aston Villa.

Iyi kipe yari ikeneye umuterankunga mushya kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by'imikino y'amahirwe imbere ku myambaro y'abakinnyi, guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/2027.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, ni we wari warahawe inshingano zo gushakira ikipe abaterankunga bashya no kongera amafaranga yinjiza.

Amakuru ava mu bantu bazi iby'aya masezerano avuga ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose Aston Villa yagiranye n'umuterankunga mu mateka yayo.

Aston Villa ibaye indi kipe ikomeye yo ku Mugabane w'u Burayi igiye gukorana na Visit Rwanda, gahunda y'igihugu igamije kumenyekanisha u Rwanda nk'ahantu ho gusura no gushora imari.

Visit Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.

Yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal yo mu Bwongereza, aho ikirango cya Visit Rwanda cyashyirwaga ku kuboko kw'imyambaro y'abakinnyi.

Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w'u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by'iyi kipe.

Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.

Aston Villa igiye kujya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visit-rwanda-yasinye-amasezerano-y-ubufatanye-na-aston-villa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *