Nyuma yo guhusha penaliti benshi bafashe nk’imbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports itageze ku mukino wa nyuma wa Super Cup, Nshuti Didier yasabye imbabazi.
Uyu mukino wa 1/2 wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Police FC na Rayon Sports banganya ubusa ku busa.
Bahise bitabaza penaliti maze Police FC ikomeza kuri penaliti 4-2. Police FC yahushije penaliti imwe ya Manishimwe Djabel wateye iya mbere ni mu gihe Rayon Sports, Nshuti Didier yateye iya mbere yayihushije na Kameni Junior na we arayihusha.
Nshuti Didier wateye iya mbere akayihusha yasabye imbabazi avuga ko umupira ari ukwiga na we rero hari isomo yakuyemo.
Ati “Byose ndabyemera ninjye wabikoze.Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye na buri mufana wese watwizereyemo. Umupira w’amaguru ni ukwiga, gukura no kugaruka ukomeye. Mwakoze ku bwo kudushyigikira no mu bihe bikomeye. Urugendo rurakomeje kandi dukomeze turwane.”
Nyuma yo gusezererwa, benshi bagiye bagaruka ku mahitamo ya Haringingo Francis yo guha Nshuti Didier penaliti ya mbere ndetse banagenda bahamya ko ari yo mbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports ntigere ku mukino wa nyuma.
Source : http://isimbi.rw/nshuti-didier-yasabye-imbabazi-abakunzi-ba-rayon-sports.html
Leave a Reply