Lynda Priya yifurije umugabo we isabukuru mu magambo asize umunyu #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Linda wamamaye nka Lynda Priya yifurije umugabo we Irenge Christian isabukuru nziza amwibutsa ko amukunda kandi Imana yakoze kumuzana mu buzima bwe.

Buri tariki ya 28 Kanama 2026, Irenge Christian yizihiza isabukuru y’amavuko.

Kuri iyi nshuro bwo birihariye kuko ari ubwa mbere agiye kuyizihiza atari ingaragu ahubwo yubatse.

Umugore we Lynda akaba yamuteye imitoma myinshi amwifuriza ubuzima buzira umuze no kuramba.

Ati “Mana, warakoze ku bw’impano y’agatangaza y’ubuzima bw’umugabo wanjye kandi warakoze kumuzana mu Isi yanjye. Mu gihe yizihiza undi mwaka ndagusabye umuzengurutse ubuntu bwawe, uburinzi n’amahoro.”

“Muhe imbara mu kazi ke ka buri munsi, ubushishozi kuri buri cyemezo afata, amahoro akomeze azamuke mu mutima we. Umwibutse uburyo umwishimiye ndetse n’umuryango we, umuhe umugisha inzira n’ubuzima buzira umuze no kuramba.”

Tariki ya 8 Gashyantare 2026 nibwo Uwankusi Nkusi Linda yakoze ubukwe na Irenge Christian ni nyuma y’uko tariki ya 18 Ukuboza 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

Lynda Priya yatomagije umugabo we Irenge Christian

Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yifurije-umugabo-we-isabukuru-mu-magambo-asize-umunyu.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *