Imbere mu Mudugudu wa Kabuhunde uzatuzwamo abarenga 710 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umushinga wo gutuza neza abaturage wa Kabuhunde uzatanga inzu nziza, zigezweho ku bantu 716. Ubutaka busanzwe butuyeho imiryango izimurwa muri izi nzu. Zizubakwa ku buso bungana na hegitari 33,7.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko uyu mushinga ugizwe n'inzu z'amagorofa atandatu (G+6), azaba afite aho guparika imodoka ibyuma bizamura abantu bizwi nka ascenseurs.

Yavuze ko ibikorwaremezo rusange bizashyirwa muri uyu mudugudu bizaba birimo imihanda ya kaburimbo, uruganda rutunganya amazi yanduye, isoko, farumasi cyangwa ivuriro, ndetse n'ibindi bikorwaremezo byunganira umushinga.

Ntirenganya yagize ati 'Iyo inzu nshya zimaze kuzura, imiryango yari ifite ubutaka cyangwa inzu mu gace umushinga wubatsemo izahabwa kandi itunge inzu nshya zo guturamo, hashingiwe ku gaciro kagenwe k'umutungo bari bafite mbere ndetse hakurikijwe uburyo bwemewe bwo kwimura abantu no kubishyura indishyi.'

Yongeyeho ati 'Ntabwo ari ukwimura abantu gusa ngo bajyanwe ahandi; ahubwo umutungo wabo usanzwe uzishyurwa binyuze mu kubaha uburenganzira bwo gutunga amacumbi meza kandi agezweho.'

Yavuze ko umushinga wo kongera gutuza abaturage wa Kagugu wateguwe hashingiwe ku buryo bwakoreshejwe mu mishinga ya Mpazi na Nyabisindu igamije gutuza abantu neza.
Icyiciro cya mbere cy'Umushinga wa Mpazi mu Karere ka Nyarugenge kirimo inzu 800 zigezweho ndetse zatangiye guturwamo. Icyiciro cyo kuwagura giteganya gutanga izindi nzu zirenga 4.100.

Umushinga wa Nyabisindu wo kongera gutuza abaturage mu Karere ka Gasabo nawo uri kubakwa, uteganya gutanga inzu zirenga 2.000 yo guturamo bitarenze muri Kamena 2027.

Ntirenganya yavuze ko usibye umubare w'inzu zubakwa, iyi mishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage bafite amikoro make n'agereranyije, mu gihe hasigasirwa imiryango n'ibyo bagezeho mu myaka ishize.

Yagize ati 'Ibi bivuze ko imiryango ishobora kuva mu nzu zidatekanye cyangwa zitujuje ibisabwa ikajya mu nzu zigezweho, zifite umutekano kandi zifite serivisi nziza, idatatanye n'abaturanyi babo. Ababyeyi bashobora gukomeza kugera ku masoko n'ubucuruzi bari basanzwe bakoresha.'

Yagaragaje ko abaturage bazakomeza kuba hafi y'aho bakorera ndetse n'aho bakura amafaranga, mu gihe abana babo bazakomeza kwiga mu mashuri basanzwe bigamo.

Yagize ati 'Ikintu kizahinduka cyane ni imibereho yabo ya buri munsi; inzu zitekanye kandi zubatswe neza, isuku n'isukura byanogejwe, imihanda myiza n'imiyoboro y'amazi, imiturire myiza, ahantu ho kwidagadurira ndetse no kubona serivisi n'ibikorwaremezo byoroshye.'

Hazaba harimo ibikorwaremezo birimo kaburimbo, amasoko n’ibindi

Ni uburyo bw’imiturire igezweho aho buri wese aba mu nzu igezweho

Uyu mudugudu uzatuzwamo abari basanzwe batuye muri aka gace


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-mu-mudugudu-wa-kabuhunde-uzatuzwamo-abarenga-710

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *