Tag: Umutekano

  • Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye kuri Etaje yo ku Nkundamahoro #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.

    Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

    Abari kuri iyi nyubako bavuze ko uyu mugabo yinjiye ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kwiyahura.

    Amakuru yatanzwe nabo mu muryango we avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ngo biteguraga kujya kumuvuza.

    Kugeza ubu, inzego z'umutekano ziracyari gukora iperereza ngo bamenye imyirondoro y'uyu mugabo n'icyaba cyatumye ahanuka muri etaje.

    Mu gihe cy'Umwaka umwe abantu 4 bapfuye biyahuye mu nyubako z'Inkundamahoro.

    Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo hatoraguwe umurambo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.

    Amakuru avuga ko mu gitondo cy'uwo munsi uyu mugabo yaje atwaye imodoka,ayivamo azamuka muri 'etage' hejuru maze yijugunya hasi.

    Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko nyuma byavumbuwe ko ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-umusore-yiyahuriye-kuri-etaje-yo-ku-nkundamahoro

  • Umugabo yarashe umugore we kubera ko yanze ko baryamana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko Polisi yo muri ako gace ibisobanura, ngo ikibazo cyatangiye tariki 11 Kanama 2021, ubwo umugabo yangiraga umugore we gukoresha imodoka yabo muri gahunda yari agiyemo ku gicamunsi, intonganya zihera ubwo.

    Nyuma ngo bongeye gutongana bapfa ko umugabo yasabye umugore ko baryamana, ariko umugore arabyanga.

    Uwo mugore ngo yabwiye Polisi ko umugabo yahise afata imbunda akayimushinga ku mutwe, ashaka kumurasa, ariko ngo isasu ntiryasohoka, nyuma umugore ahindukiye ngo asohoke mu cyumba bari barimo, umugabo ahita amurasa isasu rimukomeretsa mu mutwe, agenda avirirana ajya gutabaza ku rugo baturanye.

    Agezeyo, umuturanyi we ngo yahise ahamagara ‘911’ iyo ngo akaba ari numero ya telefoni bahamagaraho muri icyo gihugu igihe umuntu afite ikibazo akeneye ubutabazi bwihuse.

    Umugore wakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi aho nyuma y’uko Polisi n’abashinzwe serivisi z’ubuvuzi bahageze, ariko Polisi yahageze isanga umugabo atakiri aho mu rugo yahunze, nyuma aza gufatirwa ahitwa Springdale mu Majyaruguru y’Umujyi wa Fayetteville.

    Mu gihe uwo mugabo yarimo abazwa n’inzego z’ubugenzacyaha, yavuze ko “impamvu yarashe umugore we, ari uko yashakaga ko amuvira mu buzima”.

    Nyuma ngo yabwiye Polisi ko imbunda yamurashishije yayijugunye mu Kiyaga cya Fayetteville mbere gato y’uko afatwa n’inzego z’ umutekano.

    Ubu uwo mugabo arafunze, ariko ngo hari icyizere ko uwo mugore ashobora gukira.

    source : https://ift.tt/2VRjvBS

  • Bikingiraniye mu kabari nijoro bahunga Polisi ibafata mu gitondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose uko ari 21 bafatiwe mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire’ yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ndetse ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati “Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri ako kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura”.

    SP Kanamugire yavuze ko abo bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew), kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa n’inzego zibishinzwe zibace amande”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, anibutsa abantu ko Covid-19 ikiriho kandi yica buri muntu”.

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    source : https://ift.tt/2VKQ70g

  • Abe biciwe mu maso ye: Ubuhamya bw’uwagaruriwe icyizere na RDF nyuma yo kujujubywa i Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017, abantu bagera ku 820.000 bavuye mu byabo muri Mozambique mu gihe ababarirwa mu 3.000 bishwe, umubare munini wabo ni uw’abaciwe imitwe.

    Umuryango wa Kwajime Samuel ufite abana babiri b’impanga uri mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, abatuye aka gace bavuga ko byagabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab.

    Uyu mugabo w’imyaka 30 yageze kuri gakondo ye muri Palma avuye mu Karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho yari yarahungiye.

    Imibare yo mu 2015 yerekana ko Nangade yari ituwe n’abaturage 71.588 ku buso bwa kilometero kare 3,005. Benshi muri bo, barimo abo bari baturanye n’abo mu muryango we bavuye mu byabo.

    Ubwo baterwaga, yahise ahungira mu gace ka Matapata ariko naho ntiyahabonera amahoro.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze inzira y’ubunyereri yanyuzemo kugeza ashoboye guhunga inyeshyamba zahigaga ubuzima bwe.

    Yagize ati “Nageze Matapata na ho bakomeza kuduhiga mu mashyamba. Abagabo iyo badufataga baratwicaga. Naje kuhava njya kwihisha mu ishyamba. Bo [abarwanyi] bakunda cyane ahantu hari amazi, kuko bazi ko ari ho bacungira abaturage bajya kuvoma n’abajya mu mirima.’’

    -  Al-Shabaab yari yarigaruriye Palma, kuramuka byari ah’Imana

    Umunsi umwe muri Kamena 2021 ni bwo Kwajime yabonye n’amaso ye abarwanyi ba Al-Shabaab bari mu gace yari atuyemo i Palma.

    Yavuze ko bahageraga buri munsi ndetse hari n’uwo batwayeho abo mu muryango we.

    Ati “Abantu bose baragiye. Umunsi umwe muri Kamena uyu mwaka baraje mu ijoro bafata umuvandimwe baramwica, umugore we n’abana babo barabajyana.’’

    Muri aka gace ka Palma, ni ho Al-Shabaab yari ifite ibirindiro yisuganyirizagamo kugira ngo itere abaturage.

    Ati “Aha hari inkambi yabo, bajyaga gusahura ibintu mu nzu z’abaturage, bimwe bakabijyana, ibindi bakabijugunya mu mashyamba.’’

    Yasobanuye ko igihe cyageze icyizere bakagitakaza kuko iyo babonaga Al-Shabaab bahitaga bata ibyo bafite bakiruka.

    Ati “Iyo wahuraga na bo ufite nk’umufuka w’ibyo kurya wahitaga uwuta hasi, na bo ntacyo basigaga. Ubwo batugeragaho bari barindwi, batwaye isabune, injugu, ifu y’imyumbati, amasamaki, byose barabijyana bajya kubirya. Twe baraturetse. Iyo basanze hari imyumbati yatangiye kumuka, bahita bayijyana.’’

    Yavuze ko iyo wabaga ukibakubita amaso wafataga icyemezo cyo kwiruka no gukiza amagara yawe.

    Ati “Ntushobora kubahanga amaso ngo murebane, iyo bakubonye bahita bagufata, bakagutera icyuma. Ariko iyo ugize amahirwe ukababonera kure, uriruka. Sinavuga ko nzi amasura yabo, kuko badusanze turi kurya. Njye na bagenzi banjye twahise twiruka, turihisha mu bihuru ariko kuko bari bafite imbunda ntibashobora kuhanyura ngo badukurikira, tubacika dutyo.’’

    Yasobanuye ko icyo gihe basubiye mu rugo bagasanga ibintu byose babijyanye.

    Yakomeje ati “Al-Shabaab bishe abantu benshi hano, bamaraga nk’amezi abiri bagahamagara ingabo za Leta ko intambara yarangiye. Ubwo abaturage bamaraga guhabwa ibyo kurya nk’ibigori, umuceri n’amavuta, nka nyuma y’iminsi ibiri bagahita bagaruka. N’ubu iyo muduhamagaye ngo tuze tuba dufite icyizere gike, dukeka ko [ari bya bindi] tugiye gupfa.’’

    Al-Shabaab ubwo yatangiraga ubwicanyi muri Mocímboa da Praia yakoreshaga imipanga, nyuma abo barwanyi baza kubona imbunda batangira kuzikoresha, bituma n’ubwirinzi kuri wa muturage washoboraga kwiruka ahunga ufite umupanga, iyo abigerageje ku witwaje intwaro ahita araswa.

    -  RDF yabaye inshungu, ubu agahenge kongeye kuboneka

    Nyuma y’iminsi itatu, Agace ka Palma kabohojwe, abaturage batangiye kongera kugarura icyizere.

    Kwajime yakomeje ati “Twumvise ko hari abasirikare bavuye mu Rwanda, baduha icyizere. Baraduhamagara bati ‘nimugaruke muture kuko kuba duhari twenyine ntibyumvikana, bagomba kubana n’abaturage.’’’

    Yasobanuye ko kuva mu ishyamba “ugasubira Palma, ni ingenzi cyane. Nta muntu wageraga hano; nta wari ufite icyizere ko azongera kuhagera. Kongera kuhagera birashimishije.’’

    Amakuru y’uko agahenge kongeye kuboneka yabasanze mu gace ka Quitunda, ahari inkambi icumbikiye abavanywe mu byabo.

    Ati “Abo bantu bafite icyizere, iyo ufite umwumbati wawe urawanika, ubona indagara, isabune, ukaba wanarya. Turashima ko mwahageze; n’abarwanyi bavugaga ko ingabo zacu zidashoboye, zitinya. Zikigamba ko zo zifite imbaraga.’’

    Iyo abara inkuru, mu maso ubona yuzuye agahinda k’ibyo yanyuzemo ariko akikomeza bimwe bya kigabo.

    IGIHE yamuherekeje kugera iwe mu rugo; aho yari atuye ubu ni mu matongo. Inyubako ye n’izo mu muryango we zarasenywe.

    Yatangiye gukora isuku arimo gukubura imbere y’inzu ye, ahari hamaze kumera ibyatsi byinshi kubera igihe kinini nta bahatuye. Ntarabasha gusubirana n’umuryango we ariko wumva yatangiye kwizera ko ibintu biri gusubira ku murongo.

    Nubwo bimeze bityo ariko icyizere kigenda kigaruka buhoro buhoro, ndetse abaturage bo muri Mozambique bashima ko ingabo za RDF zashyize imbaraga mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Ati “Iyo hari amahoro gutya, biba bishimishije kuko nta wishimira kujya mu mashyamba, ntushobora no kwanika imyumbati yawe kuko umutima ntuba uri hamwe. Ntibanemera ko abantu bahinga, kuko uba utazi n’igihe intambara izarangirira. Aho murahava mukajya ahandi hantu.

    Muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000 b’u Rwanda ni bo boherejweyo muri Nyakanga 2021, ndetse imirimo y’amaboko yabo yatangiye gutanga umusaruro.

    Kwajime Samuel ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu Ntara ya Cabo Delgado, ubu afite icyizere ko ubuzima bugiye kongera kumera neza

    Uduce tumaze kwirukanwamo abarwanyi duhita dukazwamo umutekano ucungwa na Polisi y’u Rwanda

    Utu duce turimo ahari haragizwe ibirindiro by’abarwanyi, hamaze igihe nta baturage bahakandagiza ikirenge

    Abaturage bo muri aka gace ntibarotaga kuzongera kuhagaruka hari umutuzo

    Yavuze ko nyinshi mu nzu zangijwe n’abarwanyi. Nyuma yo kugaruka iwe yatangiye gukora isuku arimo no gukubura imbere ku mbuga yayo

    source : https://ift.tt/3sghL0B

  • Gatsibo: Abayobozi 11 batawe muri yombi bazira kuvutsa ubuzima imfungwa #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Rugarama, haravugwa inkuru y'itabwa muri yombi ry'abantu bagera kuri 11 bagizwe n'abagenzacyaha, abapolisi ndetse n'abandi bantu basanzwe, aho bakekwaho gukubita imfungwa mu buryo bukomeye cyane byaje kuyiviramo n'urupfu.

    Uru rugomo rwabaye tariki ya 5 Kanama 2021, rukaba rwarabereye kuri sitasiyo ya polisi ya Rugarama, aho imfungwa zigera kuri zirindwi zahondaguye umugabo w'imyaka 48 y'amavuko witwa Ntabajyana Laurent wari ufungiye kuri iyo sitasiyo bikaza kumuviramo kwitaba Imana.

    Aya mahano yabaye mu ijoro rya tariki ya 5 Kanama 2021, aho imfungwa zahamagaye umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Rugarama zimubwira ko hari imfungwa iri kubasakuriza maze uwo muyobozi abasubiza ko iyo mfungwa imwe itabananira kuyicecekesha, nibwo izo mfungwa zahise zadukira Ntibajyana ziramuzirika ubundi zitangira kumuhondagura kugeza abaye intere, nk'uko amakuru dukesha igihe abivuga,

    Amakuru akomeza avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 6 Kanama 2021, imfungwa zahamagaye Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama zimubwira ko hari umuturage ufunganwe nabo babona ko arembye cyane, ako kanya bahise bihutira kumujyana kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kiziguro ariko kubw'amahirwe macye uyu mugabo ntabwo yaje kuguma mw'isi y'abazima.

    Bivugwa ko uyu Ntabajyana wari ufungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we yari yaratawe muri yombi tariki ya 2 Kanama 2021, Kuri ubu rero amakuru ahariakaba avuga ko Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gufunga abantu 11 barimo abapolisi babiri n'abagenzacyaha babiri bose bafite aho bahuriye n'urupfu rwa Ntabajyana Laurent.

    Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha, Harimo kandi abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye.

    Amakuru akaba akomeza avuga ko RIB ikimara kumenya ko Ntabajyana Laurent yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Icyatumye hamenyekana ko uyu mugabo yitabye Imana kubera gukubitwa ni raporo ya muganga yakozwe n'abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize inkoni ndetse n'abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

    Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'itatu ndetse n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/gatsibo-abayobozi-11-batawe-muri-yombi-bazira-kuvutsa-ubuzima-imfungwa/

  • Polisi yasanze abasore n’inkumi 21 mu Kabari babanza kwikingirana babonye bwabakeraho barakingura #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 ubwo bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien barimo kunywa inzoga, begeranye batanambaye udupfukamunwa.

    Aka kabari kafatiwemo bari bantu, gaherereye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yanavuze ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati 'Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri kariya kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura.'

    SP Kanamugire yavuze ko bariya bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew) kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati 'Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa inzego zibishinzwe zibace amande.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza. Yibukije abantu ko COVID-19 ikiriho kandi yica buri muntu.

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’Igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yasanze-abasore-n-inkumi-21-mu-Kabari-babanza-kwikingirana-babonye-bwabakeraho-barakingura

  • Umunyamakuru Ramesh Nkusi yatezwe n’abitwaje imihoro ku biro by’Akagari baramuniga baranamwambura #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umuntu akibasha kubona undi.

    Uzamukunda Anathalie uyobora Umurenge wa Gitega, yavuze ko iby’iki gikorwa cy’urugomo cyabayeho kokoko kigakorerwa uriya munyamakuru ku biro by’Akagari ka Gacyamo ubwo yari agiye guparika imodoka.

    Ati 'Bamushikuje telefone ari mu modoka, igisigaye ni ugukurikirana na we agatanga ikirego kuri RIB.'

    Uyu muyobozi kandi avuga ko umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’abaturage muri kariya Kagari ka Gacyamo na we yatezwe n’abajura ubwo yatahaga muri Nyakabanda na we bakamwiba.

    Bamwe mu babonye iby’iyibwa rya Ramesh Nkusi, bavuga ko abamuteze bari bafite ibirimo ibyuma n’imihoro ndetse ko bari basinze kuko bariho banywa inzoga.

    Hari uwavuze ko byabaye muri ya masaha yo kuba abantu bageze mu rugo. Ati 'Kwa kundi abantu baba bari gushakisha uko bava mu muhanda mu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, ni bwo yahagaritse imodoka, muri ako kanya bahise bamuniga bamushikuza telefone ye.'

    Bariya baturage kandi bavuga ko baniboneye bariya bajura bashikuza telephone umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Gacyamo ubwo bari bamaze kwiba Ramesh.

    Ramesh Nkusi usanzwe akorana na mugenzi we Oswald Mutuyeyezu mu kiganiro zinduka kuri Radio 10, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bucyeye bwaho yakorewe kiriya gikorwa, ntiyumvikanye mu kiganiro kuko Oswald yakoranye n’undi Munyamakuru wa kiriya gitangazamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Ramesh-Nkusi-yatezwe-n-abitwaje-imihoro-ku-biro-by-Akagari-baramuniga-baranamwambura

  • Islamic State iratunga agatoki u Rwanda ngo RDF yarababangamiye muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Uyu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu uherutse gusohora inyandiko yo mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru, ivuga ko wamaganye ibikorwa bibangamira ibyawo by’intambara bita ntagatifu by’umwihari ko ngo muri Mozambique.

    Iyi nyandiko yasohotse nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, ku bufatanye n’iza kiriya gihugu zifashe ahari ibirindiro by’ibyihebe by’uyu mutwe i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z’ukwa munani. Bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.

    Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n’amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

    BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

    Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

    Ubutumwa bumwe buravuga ngo : “O Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

    Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

    Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajoshi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Islamic-State-iratunga-agatoki-u-Rwanda-ngo-RDF-yarababangamiye-muri-Mozambique

  • RIB yafunze 11 barimo abapolisi n’abagenzacyaha bakekwaho uruhare mu gukubita imfungwa bikayiviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha.

    Abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Ntabajyana Laurent wakubiswe bikanamuviramo urupfu, yari afungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, aho yatawe muri yombi ku wa 2 Kanama 2021.

    Uyu muturage w’imyaka 48 ni uwo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Matare, Umudugudu wa Rebero yafashwe nk’uko n’abandi bakurikiranweho ibyaha bafatwa.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko yafashwe na RIB ifatanyije na Polisi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, bishingiye ku kirego cyari cyatanzwe n’umugore we, waregaga ko amuhoza ku nkeke.

    Bivugwa ko ku wa 6 Kanama 2021, ahagana saa 4h40 z’urukerera, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama wari waraye ijoro yabwiwe ko hari umufungwa urembye cyane, hanyuma ajyanwa ku Bitaro bya Kiziguro, agezeyo yitaba Imana.

    Amakuru avuga ko RIB imaze kumenya ko Ntabajyana yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Ibyavuye mu iperereza…

    IGIHE yabashije kubona raporo ya muganga yakozwe n’abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize gukubitwa.

    Ibi kandi byemezwa n’abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

    Uyu mupolisi ngo yabasubije ko umuntu umwe atabananira kumucecekesha. Guhera ubwo batangiye kumukubita ngo aceceke.

    Guhera ubwo ngo bamwe mu bafungwa bahise bazirika Ntabajyana, bakoresheje ishati ye, batangira kumukubita ngo naceceke, uko asakuza na bo bagakomeza, baje kubireka aho baboneye ko bamunegekaje.

    Nyuma yaje kuremba ni bwo baje kumenyesha Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama amujyana mu Bitaro bya Kiziguro apfira kwa muganga.

    RIB yatangaje ko kugeza ubu abapolisi babiri barimo Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama n’uwari urinze sitasiyo iryo joro ndetse n’abagenzacyaha bahishiriye uko gukubitwa bamaze gutabwa muri yombi ndetse hakaba hakurikiranwe n’abandi barindwi bivugwa ko ari bo bamukubise.

    Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abantu 11 barimo abapolisi n’abagenzacyaha bakurikiranyweho uruhare mu gukubita imfungwa bikayiviramo urupfu

    source : https://ift.tt/3CGCxLQ

  • Intumwa za Angola zasuye Polisi y’u Rwanda ziganirizwa uko u Rwanda rurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Ubugenzuzi Bukuru bw’Imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza, ari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

    Izi ntumwa zigizwe n’abakozi barindwi baturuka muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’igihugu, ibijyanye n’ingengo y’imari n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu bigo bitandukanye bya Leta. Hari haje n’abakozi batanu baturutse muri Ambasade ya Angola mu Rwanda.

    Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

    Mu biganiro IGP Dan Munyuza yagiranye n’aba bashyitsi byibanze ku kugaragaza intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu kurwanya ruswa ariko cyane cyane uruhare rwa Polisi muri uru rugamba.

    Yabagaragarije uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego za Leta mu kurwanya ruswa, yavuze Urwego rw’umuvunyi mukuru, Ibiro by’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abandi batandukanye. Izi nzego zose intego ni imwe aho ruswa igomba kurwanywa kandi uyifatiwemo ntayahanirwe na gato mu cyitwa Zero Tolerance mu ndimi z’amahanga.

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ubwayo hari ingamba zitandukanye yashyizeho zijyanye no kurwanya ruswa mu bapolisi aho hashyizweho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa.

    Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuturage ahura n’umupolisi bikaba byaba intandaro yo gusaba cyangwa gutanga ruswa.

    Yagize ati “Mu kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yo ubwayo yashyizeho ingamba zo kuyirwanya mu bapolisi mbere yo kuyirwanya ahandi mu zindi nzego. Twashyize umwihariko mu mashami nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ahandi mu mashami ya Polisi mu Ntara.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko ibihano bikarishye n’ikoranabuhanga biri mu byagabanyije cyane ruswa yajyaga ikunda kugaragara mu bapolisi.

    Ati “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe kurwanya ruswa, abapolisi babifatiwemo birukanwa mu kazi. Twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga nko gushyira za Camera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu mihanda minini yo mu ntara, Camera umupolisi agendana ku mwambaro w’akazi, gusaba serivisi ukoreshe uburyo bw’Irembo aho umuntu ashobora gusaba serivisi cyangwa akishyura atagombye kuva aho ari ngo ajye guhura n’umupolisi. Ibi byose biri mu kurwanya ko umupolisi agira aho ahurira n’umuturage ngo habe habaho icyaha cya ruswa.”

    IGP Munyuza yashimiye Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza n’intumwa ayoboye kuba bahisemo gusura u Rwanda bakareba ibirimo gukorwa mu kurwanya ruswa.

    Yabasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye no gusangira ubunararibonye n’amakuru mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka, iterabwoba n’ahandi hafasha ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

    Yagize ati “Twaje hano gusura Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ko ifite inshingano zo kurwanya ruswa igafata iya mbere muri urwo rugamba. Yanyuzwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda igirira ibanga uwatanze amakuru kuri ruswa, avuga ko no muri Angola bari muri iyo nzira kandi bazakomeza kubikora.

    Minisitiri Sebastiao yongeye gushima uburyo mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese wariye ruswa atihanganirwa ahubwa agezwa imbere y’ubutabera byamuhama akabihanirwa.

    IGP Dan Munyuza yasobanuriye Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza ko Polisi y’u Rwanda itihanganira umupolisi ukekwaho ruswa kandi yashyize imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyuho byose yanyuzwamo

    Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Uturutse ibumoso ni Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza, IGP Dan Munyuza na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio

    Ifoto y’urwibutso ubwo intumwa zavuye muri Angola zasuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru

    source : https://ift.tt/2UiGp4s