Tag: Umutekano

  • Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Bari bacumbitse (ari abapangayi) mu gipangu cy’uwitwa Rucamubyuma Emmanuel (w’imyaka 72) mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo.

    Mugorewera Drocelle uturanye n’urwo rugo avuga ko bikanguye ahagana saa ine z’ijoro babona inzu(chambrette) nyakwigendera yabanagamo n’umugabo ikinguye, umurambo uri hasi ku butaka, ibikoresho byose byo mu nzu umugabo yabisohoye aracika.

    Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha uwo Kazungu wishe umugore we, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ubanze gusuzumwa.

    Kazungu yishe uwo mugore bari bamaranye amezi abiri babana mu buryo butemewe n’amategeko, bombi bari bamenyereye kunywa inzoga bagasinda bagakurizamo no kurwana.

    Mugorewera yagize ati “Hari hashize nk’ukwezi umugore yaramutemesheje icyuma, yari azi ko byarangiye ariko ikigaragara umugabo yari yaramurwariye inzika, umugabo yavuye mu Gakinjiro asanga umugore yasinze, ubwo rero ni bwo yahise amwica”.

    Abaturanyi ba nyakwigendera Mbanzumutima Nadia bamuziho kuba yanywaga agasinda agatukana ariko atabikorana umutima mubi, abatamuzi neza bakaba ari bo barakaraga bakaba bamugirira nabi.

    Umugabo we ni we bavuga ko batari bazi neza, bakaba ngo batari kumukekaho ko ageze ku rwego rwo kwica umuntu.

    Inzego zishinzwe umutekano zadutangarije ko zikirimo gushakisha uwo Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) watorokanye ibintu byo mu nzu amaze kwica umugore we.

    Mbanzumutima Nadia (witwa Delphine) yaje akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y’u Burengerazuba mu myaka ine ishize abanza gukora akazi ko mu rugo, akaba yabanaga na nyina wa muramu we witwa Mukashyaka mbere yo kujya kubana na Nizeyimana nk’umugore we.

  • Huye: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.

    Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.

    Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko barwanye ni we umunesha.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira aya makimbirane yabereyemo, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we ariko avuga ko badatuye muri aka gace.

    Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa ukao nayumvise bivugwa ko bari barimo gutaha i Mbazi aho batuye ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

    Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.

    Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bubinyujije kuri Twitter bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

    Nyirambegeti yakubise umugabo we mu buryo bukomeye kandi ahetse umwana

    Nyirambegeti arimo gukubitira umugabo we mu nzira abandi bagore bari kumureba

    Abaturage bashimangira ko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane kandi ko umugore iteka anesha umugabo we

  • Yatawe muri yombi azira kujugunya uruhinja mu cyobo cya metero 10 muri Gisagara #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru y'umugore witwa Mukabalisa Antoinette ufunzwe, aho akurikiranyweho icyaha cyo kujugunya umwana yibyariye mu cyobo mu rwego rwo guhisha umugabo we ko yabyaye.

    Aya mahano yabereye Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, aho uyu mugore witwa Mukabalisa Antoinette amaze igihe afungiwe muri gereza ya Huye akurikiranyweho icyaha cyo cy'ubwinjiracyaha ndetse no gushaka kwihekura.

    Nkuko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga, Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette rumushinja icyaha cy'ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy'imyaka ibiri n'amezi atandatu.

    Mu kuburana kwe uyu mugore Mukabalisa Antoinette ntiyigeze ahakana icyaha ashinjwa, aho yaburanaga yemera icyaha ndetse akagisabira n'imbabazi cyane avuga ko yabitewe n'uko yashakaga ko umugabo we ufunze atazigera amenya ko yabyaye kuko iyo nda yari yarayitewe nundi mugabo utari uwe.

    Amakuru ahari avuga ko umwana uyu mugore yashakaga kwambura ubuzima ntacyo yigeze aba kuko yatabawe n'abantu bumvise umwana arimo kurira nyuma y'uko uyu mugore amubyaye yarangiza akamuta mu cyobo cya metero icumi gisanzwe kijugunywamo imyanda, Kuri ubu uyu mwana ameze neza ntakibazo na kimwe afite kandi ngo ubuzima bwe bumeze neza cyane.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy'imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z'amanywa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/09/yatawe-muri-yombi-azira-kujugunya-uruhinja-mu-cyobo-cya-metero-10-muri-gisagara/

  • Rubavu: Abantu batatu bafatanwe udupfunyika 3,076 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Habarugira Theoneste w’imyaka 30, Mahoro Chance w’imyaka 27 yafatanwe udupfunyika 2,000 bafatirwa mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Gikombe, na ho Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 yafatanwe udupfunyika 1,076 afatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polizi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi.

    Ati “Abapolisi bo mu ishami rya ANU babonye amakuru ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021, ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi mu bacuruzi barwo bato. Hatangiye igikorwa cyo kumushakisha afatwa ahagana saa tanu z’amanywa afatanwa udupfunyika tw’urumogi 1,076”.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko gufatwa kwa Nshimiyimana kwabaye intandaro yo gufata Habarugira na Mahoro, uyu Habarugira ni na we mucuruzi mukuru kuko we ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi.
    Nshimiyimana akaba yari umukozi wa Habarugira, yari kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 nyuma yo kugeza urumogi ku bakiriya.

    CIP Karekezi yagize ati “Biturutse ku makuru ya Nshimiyimana abapolisi bagiye mu Murenge wa Rubavu gushaka Habarugira, bakiri mu nzira bahura na Mahoro Chance bamusangana udupfunyika tw’urumogi 2000. Mahoro na we yavuze ko yari arukuye kwa Habarugira na we ngo yari kumuhemba amaze kugeza urumogi ku bakiriya”.

    Habarugira na we yahise afatwa, aba bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaza mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Yavuze ko amakuru batanga yorohereza Polisi kurwanya uruhererekane rw’abakwirakwiza n’abakoresha ibiyobyabwenge. Yaburiye abantu bakigaragara mu bikorwa byo kwijandika mu biyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazigera ihwema kubarwanya, abagira inama yo kubivamo bakareba indi mirimo bakora ibateza imbere.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.