Tag: Umutekano

  • Muhanga : Uwishe umugore we urw’agashinyaguro na we bamusanze yarapfuye yimanitse mu giti #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Nambajimana Vedaste w’imyaka 31 yari aheretse kwica umugore we Murereramana Gloriose w’imyaka 40.

    Umurambo we wabonywe n’umusaza wari wiragiriye intama ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kanama 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umgoroba (6:00pm).

    Amakuru y’ibonwa ry’uyu murambo wa nyakwigendera, yabanje gutangazwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Gakondokondo, Iyakaremye Florent, ari na ho nyakwigendera yari atuye mbere yo kwica umugore we akaburirwa irengero.

    Ati 'Twamubonye mu giti aho yari yarimanitse, twasanze umurambo we umaze gutangira kubora kuko no kuwumanura mu giti twitabaje ibindi bintu kugirango udashwanyuka. Twahoraga tumushaka tutaramubona.'

    Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable.

    Yagize ati 'Umusaza wari uragiye intama mu ishyamba rinini riri ku musozi wa Sholi aho tugabanira n’umurenge wa Cyeza, nibwo yabonye umurambo umanitse mu giti aratabaza tugezeyo dusanga n’umugabo wari uherutse kwica umugore we. Nyuma yo kwica umugore we twaramushakishije turamubura ariko we yabaye nk’ujijisha ajya mu wundi mudugudu inyuma wa Mucyamo. Byagaragaye ko yiyahuye akimara gukora amahano kuko umurambo we wari waramaze kunuka.'

    Ubwo uyu mugabo yamaraga kwica umugore we abantu yacagaho ngo yababwiraga ko agiye kwiyahura ndetse anafite umugozi, gusa abo yabibwiraga ntago bari bazi amahano yakoze, ari naho ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo bumushake ariko ntibumubone.

    Umuryango w’uriya mugabo wasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ucyekwa kuba yaba yamwishe ahubwo ko ari we ubwe wabyikoreye nyuma y’amahano yakoze.

    Ibi bakaba babyemeza mu nyandiko uyu muryango washyizeho umukono.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Uwishe-umugore-we-urw-agashinyaguro-na-we-bamusanze-yarapfuye-yimanitse-mu-giti

  • Abamotari bijandika mu byo gukwirakwiza urumogi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) bafashe Ngendahimana Jean Nepo w’imyaka 38, afite udupfunyika tw’urumogi 2,272 agiye kurucuruza mu baturage.

    Naho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama bafashe uwitwa Nshimiyimana Venuste w’imyaka 22, we yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 275.

    Ngendahimana yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Runyeheri naho Nshimiyimana yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze naho ni mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ngendahimana yafashwe ahetswe kuri moto ariko umumotari yahise yiruka acika abapolisi aracyarimo gushakishwa.

    CIP Karekezi yagize ati “Abaturage batanze amakuru bavuga ko hari abantu bari buvane urumogi mu Murenge wa Busasamana barujyana mu Murenge wa Nyakiriba, abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata nibwo babafatiye ahavuzwe haruguru. Bafashwe saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. “

    Yakomeje avuga ko ubwo abapolisi babahagarikaga umumotari yahise ayivaho ariruka hasigara Ngendahimana ari nawe nyiri urumogi. Ngendahimana yavuze ko uwo mumotari yari yamuhaye akazi ko mufasha gukwirakwiza urumogi.

    Nshimiyimana nawe ni umumotari yafashwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo avanye urumogi udupfunyika 275 mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati. Nshimiyimana avuga ko ari akazi yari yahawe n’uwitwa Nsabimana utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze akaba yafatiwe mu nzira arumushyiriye. Yavuze ko yari yemerewe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 amaze kurugeza kuri Nsabimana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abamotari kwirinda kujya mu byaha bashukishijwe amafaranga.

    Ati “Si rimwe si kabiri dukangurira abamotari kwirinda kujya mu bikorwa bibagusha mu byaha. Uriya yijanditse mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi none arafashwe na moto ye irafashwe undi n’ubwo yacitse ariko moto ye yafashwe kandi nawe arakomeza gushakishwa azafatwa. Tubagira inama yo gukorera macye ariko meza atariho urubanza. “

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije Polisi gufata abacyekwaho icyaha. Yasabye n’abandi baturage kurwanya ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha.

    Ngendahimana na Nshimiyimana bahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza.

    AMATEGEKO ATEGANYA IKI ?

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abamotari-bijandika-mu-byo-gukwirakwiza-urumogi-akabo-kashobotse

  • CP John Bosco Kabera aragira inama abacuruza Mukoro kuzibukira #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n’imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw’abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n’abandi bagiye bafatwa bafashwe biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n’umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n’uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n’abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n’abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira : umuti ; ibintu bihumanya ; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri ; ibindi bikomoka ku bimera ; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CP-John-Bosco-Kabera-aragira-inama-abacuruza-Mukoro-kuzibukira

  • Afghanistan:Abatalibani bakomeje gukubita inshuro ingabo za Leta #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, aba Taliban bafashe indi mirwa mikuru ibiri y'intara za Paktika na Kunar.

    Umurwa mukuru Sharan, w'intara ya Paktika, bawigaruriye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nkuko byemejwe n'umukuru w'inama njyanama y'iyo ntara.

    Yavuze ko ibiro by'ubutasi, ibiro bya guverineri, ibiro bikuru bya polisi na kasho yaho, ubu biri mu maboko y'aba Taliban. Umujyi wa Sharan uri ku ntera ya kilometero 200 mu majyepfo y'umurwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

    Asadabad, umurwa mukuru w'intara ya Kunar, na wo wafashwe n'aba Taliban kuri uyu wa gatandatu, nkuko umudepite waho yabibwiye BBC. Umujyi wa Asadabad uri ku ntera ya kilometero 235 mu burasirazuba bwa Kabul.

    Ubu aba Taliban barimo kugenzura irenga kimwe cya kabiri cy'imirwa mikuru y'intara 34 zigize Afghanistan.

    Hagati aho, Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yagejejeho ijambo rigufi ku gihugu, ashima “umuhate” w'inzego z'umutekano, zimaze igihe zigerageza kurwana ku mijyi y'iki gihugu.

    Ati: “Nka Perezida wanyu, icyo ndimo kwibandaho ni ukurinda ko habaho undi mutekano mucye, urugomo no kuva mu byabo kw'abaturage banjye”. Yavuze ko intego yihutirwa cyane ari ukongera gusuganya inzego z'umutekano.

    Yavuze iryo jambo mu gihe hari hari uguhwihwisa ko ashobora kuba ari hafi gutangaza ko yeguye ku butegetsi.

    Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w'intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye i Kabul.

    Umukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yavuze ko ibinti birimo kurenga igaruriro, abaturage b'abasivile bahura n'ingaruka zikomeye.

    Kugeza ubu abantu barenga 250,000 byabaye ngombwa ko bata ingo zabo.

    Uku gukataza kw'aba Taliban kubaye mu gihe Amerika n'ibindi bihugu by'amahanga birimo kuhakura ingabo nyuma y'imyaka 20 bihakora ibikorwa bya gisirikare.

    Imirwano yatumye habaho kugira ubwoba ko ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva intagondwa z'aba Taliban – zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam – zahirikwa ku butegetsi mu 2001, bishobora gusubira irudubi (inyuma) mu buryo bwihuse.

    Mu gihe cy'ubutegetsi bw'aba Taliban mu myaka ya 1990, abagore bahatirwaga kwambara imyitandiro ibapfuka hose, uburezi bwari bwemerewe abakobwa bafite gusa hejuru y'imyaka 10, hariho n'ibihano bikarishye birimo no kwica abantu ku karubanda (mu ruhame).

    Ku wa gatanu kandi, aba Taliban bafashe umujyi wa kabiri munini mu gihugu wa Kandahar n'umujyi uturanye na wo wa Lashkar Gah, ndetse n'umujyi wa Herat mu burengerazuba.

    John Kirby, umuvugizi w'ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika bya Pentagon, yavuze ko intambwe aba Taliban bateye mu bihe bya vuba aha bishize “ihangayikishije bikomeye”, ariko akerensa ibivugwa ko Kabul ishobora gufatwa n'aba Taliban igihe icyo ari cyo cyose.

    Benshi mu basirikare 3,000 barimo koherezwayo gufasha guhungisha abakozi b'ambasade y'Amerika, barahagera muri iyi mpera y'icyumweru. Amerika irashaka ko buri munsi izajya ihungisha n'indege abantu babarirwa mu bihumbi ibakura i Kabul.

    Isesengura rya vuba aha riherutse gukorwa ku makuru y'ubutasi rigaragaza ko aba Taliban bashobora kugerageza gutsinsura berekeza mu murwa mukuru Kabul mu minsi itarenze 30.

    Ambasade y'Amerika i Kabul yamenyesheje abakozi ko hari aho gutwikira ndetse n'ibindi bikoresho byo gutwika ibikubiyemo amabanga, birimo inyandiko n'ibikoresho nk'amabendera bishobora gukoreshwa mu icengezamatwara.

    Ubwongereza burimo kohereza abasirikare 600 bo gufasha guhungisha Abongereza n'Abanya-Afghanistan bahoze bakorera Ubwongereza. Bwavuze ko abakozi babwo bo kuri ambasade bagabanywa hagasigara bacye cyane bashoboka – nkuko Ubudage nabwo bwabigenje.

    Denmark na Norvège (Norway) byo birimo gufunga ambasade zabyo burundu.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasabye aba Taliban gusoza imirwano ndetse ashishikariza amahanga gusobanura neza ko ubutegetsi bufashwe ku ngufu za gisirikare butemewe.

    Yagize ati: “Buri munsi imirwano irushaho guhitana abagore n'abana. Imirwano ikomeje kubera mu mijyi izatuma hazakomeza kwicwa imbaga y'abantu mu gihe abaturage b'abasivile ari bo bahatikirira cyane”.

    Yavuze ko ibiribwa n'imiti birimo kugabanuka cyane, ndetse ko n'ibikorwa-remezo by'ingenzi nk'amashuri n'amavuriro byashenywe. ONU yinginze ibihugu bituranye na Afghanistan ngo bikomeze gufungura imipaka yabyo, kugira ngo abantu bashobore kubihungiramo.

    Abaturage b'abasivile barenga 1,000 biciwe muri Afghanistan mu kwezi gushize konyine, nkuko ONU ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abatalibani-bakomeje-gukubita-inshuro-ingabo-za-leta

  • RIB yanyomoje bimwe mu bihuha byavuzwe kuri wa mugabo wiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha rwanyomoje amwe mu makuru yavuzwe ku rupfu rw'umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, wiyahuye ku nyubako y'Inkundamahoro,avuye muri etaje ya 6 agwa hasi ahita apfa.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwa hasi arapfa.

    Mu kiganiro Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yahaye UKWEZI TV dukesha iyi nkuru,umugore wa nyakwigendera n'abavandimwe be, bababwiye ko Twibanire yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje mbere kwiyahura ntibikunde.

    Ati “Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk'uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje.

    Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n'ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.'

    Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z'inyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

    Ati 'Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk'uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.'

    Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro I Nyabugogo hiyahuriye Umunyamategeko,Me Bukuru Ntwali,wigeze gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yanyomoje-bimwe-mu-bihuha-byavuzwe-kuri-wa-mugabo-wiyahuriye-ku-nyubako-y

  • Ibya wa mugabo wiyahuriye i Nyabugogo ibyiwe byose byatangajwe_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko umugabo witwa Twibanire Emmanuel wiyahuriye i Nyabugogo, yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe nk'uko byatangajwe na bamwe mu bo mu muryango we.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu yo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko nk'uko babikesha umugore wa nyakwigendera n'abavandimwe be, ngo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje  mbere kwiyahura ntibikunde.

    Yagize ati 'Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk'uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje. Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n'ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.'

    Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z'inyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

    Ati 'Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk'uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwihanganishije umuryango wa nyakwigendera Twibanire Emmanuel wapfuye yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe aho yasimbutse aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita apfa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/ibya-wa-mugabo-wiyahuriye-i-nyabugogo-ibyiwe-byose-byatangajwe_-inkuru-irambuye/

  • Uwibiye Moto muri Kicukiro yatafiwe i Kirehe ari kuyikoresha ikimotari #rwanda #RwOT

    Habineza yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ku wa 12 Kanama ubwo yari mu kazi ko gutwara abagenzi kuri iriya moto akekwaho kwiba mu mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchimans Dusengimana yavuze ko gufatwa kwa Habineza byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto ariwe Migambi Eric.

    Yagize ati 'Habineza moto yayibye mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ayiba umumotari wayitwaraga ariko Migambi nyirayo aza kumenya amakuru ko Habineza ari we wayibye ndetse azi aho avuka. Yaje hano muri Kirehe aduha pulake za moto ye ndetse anatubwira amazina y’uriya yacyekaga. Tariki ya 12 Kanama twagiye hariya mu Murenge wa Nasho dusanga koko Habineza afite ya Moto arimo kuyitwaraho abagenzi yarabaye umumotari.'

    SP Dusengimana yavuze ko Habineza yatwaraga iyo moto nta cyangombwa na kimwe kigaragaza ko ari iye ndetse nta n’ikindi cyangombwa cyayo afite. Yaboneyeho gukangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwiba.

    Ati 'Abantu bafite ingeso yo kwiba nabagira inama yo kubireka bagakorera ibyabo. Bitewe n’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha kuri ubu kwiba ntibyabahira, uriya yatwaraga moto yibye akirengagiza ko n’ubundi amaherezo azavumburwa.'

    Migambi amaze kubona moto ye yashimiye Polisi uburyo yayigannye ikamwumva igahita imufasha gushaka uwo yacyekaga ndetse agafatwa akaba yabonye moto ye.

    Habineza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorere muri sitasiyo ya Polisi ya Nasho kugira ngo akorerwe idosiye.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwibiye-Moto-muri-Kicukiro-yatafiwe-i-Kirehe-ari-kuyikoresha-ikimotari

  • RIB yemeje ko Twibanire wiyahuriye i Nyabugogo yari afite uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yahanukaga ngo yagwiriye umugore utwite gusa Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari ukuri.

    Yagize ati “Amashusho ya camera arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa akikubita hasi, agahita apfa. Amashusho kandi yagaragaje ko nta muntu yagwiriye.”

    Dr. Murangira yakomeje avuga ko umuryango wa Twibanire Emmanuel wavuze ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati “Umugore we ndetse n’abo bavukana bemeje ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko biranga.”

    Yavuze ko kandi iby’ubwo burwayi byemejwe n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwo by’i Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.

    Yakomeje agira ati “RIB yihanganishije umuryango wa Twibanire Emmanuel.”

    Twibanire wari ufite imyaka 41 yiyahuye mu masaha ya saa Tanu n’igice za mu gitondo.

    Inyubako y’isoko ry’Inkundamahoro Twibanire yiyahuriyeho, imaze kugwamo abantu bane kuva uyu mwaka watangira, bose bapfuye biyahuye.

    RIB yemeje ko Twibanire yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe

    Abantu bari bahuruye nyuma yo kubona y’uko yiyahuye agahita apfa

    Abenshi bari baje gushungera nyuma yo kubona Twibanire yiyambuye ubuzima

    source : https://ift.tt/3AUF1Vp

  • Nyabugogo: Umugabo yahanutse mu igorofa ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatanu yo mu nyubako y'Isoko ry'Inkundamahoro riherereye ku Kimisagara agwira umugore utwite.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatanu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n'umugore utwite.

    Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

    Umwe mu batangabuhamya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yaje ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kujya kwiyahura.

    Ati 'Yaje ajya mu myenda agumayo abantu bakamwibazaho kuko babonaa ameze nk'ufite ikibazo ni bwo yahise agenda ahita asimbuka.'
    Yongeyeho ko yahise agwira umugore n'imodoka yo mu bwoko bwa Benz ariko we ahita ashiramo umwuka.

     

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umugabo-yahanutse-mu-igorofa-ahita-apfa/

  • Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Somalia ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu barakajwe bikomeye n'imyitwarire y'abasirikari ba Uganda bari muri Somaliya, ngo kuko aho kubungabunga amahoro n'umutekano, bahohotera abasivili, badafite aho bahuriye n'igisirikari.

    Iyo miryango irimo na Amnesty International na Human Right Watch(ubundi bisanzwe ihishira amakosa akomeye ya Uganda), yasabye Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe gukora iperereza mu buryo bwihuse, kandi abo basirikari ba Uganda bitwara kinyamaswa bagahanwa by'intangarugero.

    Abatanze aya makuru bavuga ko kuwa kabiri w'iki cyumweru abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, biciye abaturage 7 ahitwa BELDAMIN
    AMISOM ni umutwe w'ingabo z'amahaga zoherejwe n'Umuryango w' Afrika Yunze Ubumwe, ngo zigarure umutekano wahungabanye cyane, kuva muw'2006, ubwo intagondwa za Al Shabaab zatangiraga ibikorwa by'iterabwoba, bigamije guhirika ubutegetsi bw' i Mogadishiyo.

    Nyamara kuva AMISOM yagera muri icyo gihugu, imyaka 14 irashize, ntibyabujije Al Shabaab gukomeza kwica abaturage, gusenya no gusahura.
    Ingabo za Uganda zirashinjwa kwica abaturage muri Somaliya, mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, asaba mugenzi we wa Mozambike, Filipe Nyusi, ko n'abasirikari ba Uganda nabo bajya ''kubungabunga''umutekano muri Mozambike!

    Ibi perezida Museveni abivuze mu gihe Ingabo z'uRwanda zifatanyije n'iza Mozambike zamaze kwambura umutwe w'inyeshyama uduce twinshi dukomeye, harimo n'icyambu ca Mocimboa da Paria, mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu busabe bwa Perezida Museveni rero bwatunguye bunatanga abakurikiranira hafi ibyo muri Mozambike, bibaza icyo Museveni yari ategereje, igihe cyose Mozambike yamaze isaba gutabarwa, kugeza ubwo uRwanda rufashe iya mbere rukajya gufasha icyo gihugu guhashya inyeshyamba.

    Abasesengura ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro hirya no hino muri Afrika bagize bati:''Keretse niba Museveni asaba kujya guhohotera abaturage ba Mozambike nk'uko abasirikari be babikora muri Somaliya!''

    The post Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage