Tag: Umutekano

  • Rwamagana: Polisi yarashe uwafashwe mu gicuku yarenze ku mabwiriza ya Covid-19 agerageza kuyirwanya – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabri tariki ya 10 Kanama 2021, ubwo uyu musore yafashwe na polisi yarengeje amasaha yo gutaha nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be bane mu gicuku polisi irabahagarika bagenzi be bariruka we iramufata ariko atangira gushaka kuyirwanya biza kumuviramo kuraswa.

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarashwe nyuma yo gushaka kurwanya polisi.

    Ati “Yatashye atinze baramuhagarika arwanya umupolisi, agiye kumwambura imbunda mugenzi we aramurasa.”

    Yakomeje agira ati “Gusa uwo musore yari asanzwe ku rutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’abitwara nabi kuko yari no mu gifungo gisubitswe cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuntu.”

    Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa wagize ati “Abapolisi bari barimo kugenzura ko abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bwari bwije izo saha bahura n’abasore barengeje amasaha barabahagarika ngo babafate bariruka ariko bafata umwe.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe bavuze ngo reka tukubaze uri inde uravahe? Aba ateruye umupolisi arakubita aba amushyize hasi imbunda yari yambaye iratakara mugenzi we bari kumwe ari nawe wari umuyobozi we arasa hejuru amasasu abiri ngo amuve hejuru arabyanga bya bindi by’ibyago umupolisi ahitamo kumurasa kuko yabonaga ari bumugirire nabi.”

    CSP Sendahangarwa yaboneyeho kuvuga ko umupolisi yahisemo kurasa uyu muturage bitewe n’uburyo hagiyehagaragara abapolisi bagiriwe nabi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi i Rwamagana bigeze gukubita bamukuramo ijisho.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima ndetse no kwirinda kurwanya abakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3iEnQ3P

  • Kamonyi: Umukarani akurikiranyweho kwica umucuruzi amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 10 Kanama 2021. Uwo musore w’imyaka 32 akurikiranyweho gutera icyuma mu gatuza umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste w’imyaka 23, akamwica.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukarani yashyamiranye n’umucuruzi avuga ko yanze kumugarurira 200 Frw nyuma yo kumugurisha icupa ry’inzoga.

    Bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gasantere babwiye TV1 ko yamwishe ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba amuteraguye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.

    Umwe ati “Nahageze nsanga aryamye mu maraso avirirana yamuteye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.”

    Abo baturage bakomeje bavuga babwiwe ko uwo mukarani yaguze inzoga ya 800 Frw maze yishyura uwo mucuruzi inoti ya 1000 Frw yanga kumugarurira 200 Frw batangira gushwana.

    Mu gushwana uwo mucuruzi ngo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze amukize uwo mukarani kuko yari yasinze, ariko uwo muyobozi amugira inama yo kujya kuryama ikibazo cyabo kikazakurikiranwa mu gitondo habona.

    Uwo mugabo atashye ngo yasanze uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko rihari ahita amuteragura ibyuma aramwica.

    Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali gukorerwa isuzuma.

    Ati “RIB ni yo ikora iperereza ikamenya ngo intandaro ni iyihe, ariko n’ubwo abantu bagirana ibibazo uko byaba bimeze kose utishimye ashobora kugana ubutabera aho kugira ngo bigere kuri ruriya rwego rw’uko abantu bicana.”

    Abazi neza uwo mukarani ukorera mu Isoko rya Gacurabwenge bavuze ko yarangwaga n’ingeso mbi cyane cyane iyo yabaga amaze gusinda inzoga kandi ngo yavugwaho no kunywa n’urumogi.


    source : https://ift.tt/2VOh8Q7

  • Rusizi: Ba bagore basagariye Umucamanza bakatiwe #rwanda #RwOT

    Abaregwa bose baburanye bemera icyaha banasaba imbabazi

    Abarekuwe by'agateganyo n'uwitwa Chance Bakundamaho, Uwamahoro Fautune, Niyonsenga Mediatrice, na Kampire Marie Gorthe.

    Mu rukiko haregewe abandi bane aribo: Nyirakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, Tuyishime Alphonsine, na Makamana Jeaninne, aba bunganiwe na Me Ndikumana Elisee na Ruremesha Nicolas,

    Kuri uyu wagatutu Urukiko rwibanze rwa Kamembe rwakatiye abagore bane mubagore umunani bari bafashwe bagafungwa.

    igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya Miliyoni imwe rutegeka ko ihazabu bagomba kuyitanga mugihe kitarenze amezi abiri.

    Ni Urubanza rwatangiye kubuiranishwa kuri uyu wa kabiri inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyoyaburanishije uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwari mucyumba cy'urukiko buhagarariwe abaregwa n'ababunganira mumategeko nabo bari murukiko.

    Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y'abaregwa bose bemera ko ari iyabo, Umucamanza yahaye Ubushinjacyaha umwanya kugira ngo busobanure imikorere y'icyaha.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari Video nyinshi zagiye hanze zarimo bamwe mu bagore basobanuraga ikibazo cyabo cy'ukuntu hari umuntu wabariganije amafaranga y'ikimina ari nayo bagararamo batakambira Perezida wa Repuburika.Iyi Video Ubushinjacyaha buvuga ko nta kibazo bayifiteho,ko ahubwo kuba harabayeho gusagarira inzego z'ubutabera ari nabyo bigize icyaha bihanwa n'ingingo z'amategeko mu ngingo ya 260.

    Ubushinjacyaha bwahise busaba ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atandatu.

    Me Ruremesha Nicolas umwe mu banyamategeko wunganira abaregwa yavuze ko ibyakozwe na bariya bagore babitewe n'agahinda kenshi ko kubura imitungo yabo bashakanye n'abagabo babo ikagenda mu maherere.

    Uyu munyamategeko yasobanuye ko muri ako gahinda habayemo n'ubujiji bwo kutamenya amategeko.

    Me Ruremensha ati “Nk'uko ingingo ya 97 ibiteganya ndasaba ko bafungurwa bakarekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko biteganwa n'amategeko.”

    Me Ndikumana Elisee yabwiye urukiko ko hakwitwa cyane kuri Video yafashwe kuko nta hantu na hamwe hagaragara aba bagore bakubita Umucamanza cyangwa Perezida w'urukiko.

    Me Ndikumana yabwiye Urukiko ko ibyakozwe byatewe no kutamenya amategeko ko ariko ikindi gikomeye cyatumye bigera aho byageze ko ari uko urukiko ntabashinzwe umutekano bari bahari.

    Ibi bikaba byaratumye aba bagore basagarira umucamanza bumva ko bari mu kuri.

    Yavuze ko abapolisi bari gukumira ibikorwa by'aba bagore ntibigere aho byageze.

    Ndikumana Elisee yavuze ko n'ubwo basabiwe Umwaka n'igice urenga ko ahubwo mu bushishozi bw'urukiko,bwabasubikira igihano kuko nabyo bigenwa n'itegeko kandi indi mpamvu yatuma basubikirwa ko ari uko bose kuva bafatwa bemera icyaha bakoze bakanakicuza bakagisabira imbabazi.

    Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y'ubutabera ko ariko n'iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw'icyaha bakoze.Abaregwa bati “muce inkoni izamba mutubabarire.”

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu,umucamanza yategetse ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe bagakomereza igifungo muri Gereza ya Nyamagabe n'ihazabu ya Miliyoni imwe.

    Umucamanza yakomeje avuga ko iyi Hazabu aba bagore baciwe bagomba kuyitanga mu gihe kitarenze amezi abiri.

    Umucamanza yibukije ko abaregwa bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy'urukiko,mu gihe batanyunzwe n'umwanzuro rwafashe.

    Me Ndikumana Elisee ati turahita tujurira mu kiganiro yahaye Umuryango Me Ndikumana wunganira abaregwa yavuze ko bahita bajuririra icyemezo cy'urukiko kubera ko baburanye bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bakanicuza ibyo bakoze bikanga bagakatirwa.

    Me Ndikumana ati “nanjye ubwange nasobanuriye urukiko ko ibyakozwe nta mugambi wateguwe ngo bikorwe.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusizi-ba-bagore-basagariye-umucamanza-bakatiwe

  • Muhanga: Harakekwa ko umugabo wishe umugore we amutemye yahise ajya kwiyahura – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugu wa Gakondokondo, yishe umugore we w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akimara kwica umugore we yahise ahunga ariko atangira gushakishwa. Kugeza ubu ntaraboneka ariko hari amakuru avuga ko yaba yariyahuye.

    Ati “Amakuru dufite ni uko abantu yagiye anyuraho bavuga ko yari afite agacupa karimo umuti wa sinikombe kandi abantu anyuraho ari kubasezera avuga ko agiye kwiyahura. Ubu dukomeje kumushakisha tunyura ahantu hose kuko abaturage bari gukeka ko ashobora kuba yariyahuye.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe ahunga abamubonye bavuga ko yerekezaga ku musozi wa Sholi uhuza Imirenge ya Kabacuzi na Cyeza.

    Ati “Yerekezaga ku musozi witwa Sholi urimo ishyamba ryinshi cyane, uyu munsi na bwo twiriwe dushakisha ariko ntabwo turamubona. Dukomeje gushakisha tunabaza kuko nta wahamya ko yiyahuye kandi tutabonye umurambo we, ariko ni gake cyane ko umuntu yica undi inaha akamara iminsi ingana gutya ataraboneka.”

    Uyu mugabo n’umugore babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ifoto yerekana Umujyi wa Muhanga. Muri aka karere mu Murenge wa Kabacuzi ni ho umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye yari atuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3xEpMxJ

  • Kigali: Abakora akazi ko mu rugo bagaragaje ko bagihohoterwa n’abakoresha babo – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo mu rugo ni imwe mu itanditswe ikoramo abigajemo urubyiruko ndetse bakanagaragaza ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kutishyurwa no guhohoterwa na bamwe mu bakoresha babo.

    Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda bavuga ko babangamirwe n’uburyo hari abakoresha batabaha agaciro gakwiye guhabwa ikiremwamuntu.

    Uwitwa Ndayishimiye Anitha yagize ati “…guhera iyo tariki ntangira gukorera ibihumbi 10, nahakoze amezi atatu ntibanyishyura asanga cya kirarane biba ibihumbi 45 noneho mbonye batari kunyishyura mfata umwanzuro wo gusezera akazi.”

    Usibye kwamburwa amafaranga baba bakoreye, hari aho abakozi bo mu rugo bemeza ko bajya bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umwe muri bo yagize ati “Nashatse ahandi nkora, mpageze umugabo waho arambwira ngo nutemera ko turyamana ntabwo nzakwishyura. Numvise abikomeje nagishije inama umukobwa twari nshuti kubera ko we yari amenyereye i Kigali ambwira ko icyiza ari uko nakwigendera kubera ko umugore we abimenye yanyica; ubwo nari maze kuhakora amezi atatu mpita ngenda batanyishyuye.”

    Hari n’ababwirwa amagambo atari meza abatesha agaciro ku buryo bwisubiramo kenshi, ibintu bemeza ko bibashengura.

    Umwe ati “..akambwira ngo sinshaka kuzabona unywa igikoma, ni icy’abana; sinshaka kuzakubona ukora ku mugati kandi ari njye ugaburira abana be, mbatekera nkanaboza, byarambabazaga cyane.”

    Nubwo abakozi bo mu rugo bagihohoterwa, uko iminsi ishira hari abagerageza gushakira ibisubizo by’ibibazo abakozi bo mu rugo bahura na byo ku buryo hari n’abashinga ibigo bibahuza n’abakoresha babakeneye bagakorana amasezerano n’ibyo bigo.

    Uwamahoro Belynda washinze ikigo gihuza abakozi bo mu rugo n’ababakeneye yagize ati “ Habaho amasezerano hagati y’umukozi n’ikigo hakongera kubaho amasezerano hagati y’ikigo n’umukoresha ndetse n’umukozi. Ibyo biba ari ukwirinda ingeso mbi zimwe na zimwe ziba mu bakozi n’abakoresha.

    Ku ruhande rw’abakoresha abakozi barabiba ariko iyo habayeho ayo masezerano ntabwo bibaho. No ku ruhande rw’abakozi iyo habayeho ayo masezerano nta hohoterwa mu buryo bwose ribaho.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendeki y’Abakozi mu Rwanda , Africain Biraboneye, we asanga hari ibyakozwe birengera abakora imirimo itanditse byasohotse mu itegeko ry’umurimo ryasohotse mu itegeko ry’umurimo ryo mu 2018.

    Ati “ Ni uko abo bakozi bakwiye kwibumbira mu mashyirahamwe n’iyo baba bari muri ayo mashyirahamwe yandi abashakira akazi ariko bakajya mu masendika nk’ishyirahamwe ryemewe kuba ryabakorera ubuvugizi mu nzego zose n’imbere y’inzego za Leta kugira ngo ibibazo byabo bimenyekane, bibe byashakirwa ibisubizo binyuze mu mikoranire isanzwe iri hagati y’abahagarariye abakozi n’abahagarariye abakoresha na Leta ishyiraho amategeko.”

    Yaboneyeho kugira inama abaturage bose yo gufata abakozi neza no kubaha agaciro bakabafata nk’ibiremwamuntu nk’abantu babafitiye akamaro cyane ko ari bo basigira ibintu byose byo mu rugo ndetse n’abana.

    Abakozi bo mu ngo ni bamwe mu bakora mu nzego z’imirimo itanditse bavuga ko bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo

    source : https://ift.tt/3AuchT5

  • Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro k’arenga miliyoni 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu harimo n’ibyarengeje igihe byafashwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2021, cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bavuze ko usibye kuba byangiza bamwe muri bo, binafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko bidindiza iterambere n’ubuzima bw’ababikoresha, basaba buri wese kubirwanya yivuye inyuma kuko ari urugamba rutagenewe bamwe gusa.

    Musafiri Hassan yagize ati ” Iyo urebye ibiyobyabwenge byangiza ubuzima rw’urubyiruko n’abandi babikoresha kandi bitwara n’amafaranga menshi yakwiye kuba ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere, turasaba ababa babikoresha cyane cyane urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda kuko byangiza ubuzima n’iterambere kandi nitubigira ibyacu tuzatsinda.”

    Tuyisenge Ange Marie Gisele na we yagize ati ” Tubona kenshi ingaruka ibi biyobyabwenge bigira ku rubyiruko ruba rwarabaswe na byo; turasaba ababyeyi ko twafatanya twese tukarwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ababikoresha, naho ibi bicuruzwa biba byararangije igihe n’ibitemewe na byo bigira ingaruka ku buzima kuko biba byarapfuye ibindi utamenya icyo bikozwemo, turasabwa kubyirinda twese.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guteza umutekano muke kuko abakora ibyaha bitandukanye benshi baba babikoresheje.

    Yagize ati “Ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko rwinshi mu mitekerereze, ubuzima bwabo no ku bantu bakuru babikoresha kuko biteza umutekano muke harimo n’amakimbirane y’urudaca mu miryango ndetse ni indandaro y’ibyaha byinshi bikunze kugaragara muri rusange. Icyo dusaba abaturage ni ukubireka kuko bibagiraho ingaruka ku giti cyabo, ku muryango no ku gihugu muri rusange.”

    “Ku bijyanye n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe ho turasaba abacuruzi kujya bashishoza aho barangura kuko hari benshi barangura byinshi ariko ngo bagasanga harimo n’ibyarengeje igihe, tuzakomeza kugenzura ibi bicuruzwa ndetse n’ababifite turabashishikariza kubikura mu bindi, ikindi ni uko bareka ibintu bya magendu no gucuruza ibitemewe.”

    Mu byangijwe kuri uyu munsi harimo ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga, inzoga zo mu dusashi ziva muri Uganda, inzoga z’inkorano, ibicuruzwa bitemewe byiganjemo amavuta yo kwisiga azwi nka mukorogo.

    Ibi biyobyabwenge n’ibicuruzwa byarengeje igihe byangijwe

    Abaturage basabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo

    source : https://ift.tt/3Axh0mR

  • Goma: Abasirikare babiri bakuru barwanye bakatiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubutwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

    Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

    Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RFI, umwunganizi w’abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw’ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.

    source : https://ift.tt/3lSbYNH

  • Hafashwe litiro 202 za Kanyanga, bamwe mu bari bazikoreye bazikubita hasi bakizwa n’amaguru #rwanda #RwOT

    Izi kanyanga zafashwe ku wa Mbere tariki 09 Kanama na tariki 10 Kanama, zafashwe mu mukwabu w’abapolisi bakorera muri turiya Turere uko ari dutatu.

    Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe uwitwa Ingabire Honorine w’imyaka 23 yafatanywe litiro 4 naho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika hafatiwe litiro 60 uwari uzikoreye aracika.

    Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karama na Kiyombe niho hafatiwe kanyanga nyinshi kuko hafatiwe litiro 162. Uwitwa Ndarifite Celestin w’imyaka 30 yafatanwe litiro 36 naho abari bafite litiro 102 bo mu Murenge wa Kiyombe bazikubise hasi bariruka.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yavuze ko abantu binjiza mu Rwanda kanyanga baba bazikuye mu gihugu cya Uganda. Abo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bazwi ku izina ry’abarembetsi naho abo mu Karere ka Nyagatare bazwi ku izina ry’ Abafutuzi, ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikora nijoro.

    SP Ngabo yavuze ko mu mikoranire myiza n’abaturage bifasha inzego z’umutekano gufata bariya bantu, yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.

    Ati 'Turashimira abaturage bagenda baduha amakuru adufasha gufata bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, turasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye. Biri mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko biriya biyobyabwenge nibyo usanga biteza umutekano mucye kuko iyo bamaze kubihaga bakora ibyaha bitandukanye bigatuma bamwe bafungwa.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare yongeye gukangurira abakijandika mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubireka kuko ni ibyaha. Yagaragaje ko harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya biriya bikorwa.

    Ati 'Nka Polisi y’u Rwanda tuzakomeza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge (Operations), dukora ubukangurambaga mu baturage tubakangurira kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge ndetse n’abo babonye bakihutira gutanga amakuru. Leta yashyizeho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda bityo abajyaga mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge bahabwa akazi.'

    SP Ngabo yavuze ko izo ngamba zose zigamije gushakira umuti urambye kubinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi avuga ko mu Karere ka Nyagatare abona bigenda bitanga umusaruro kuko bigenda bigabanuka ugereranije n’imyaka yatambutse.

    Yibukije abakijandika mu biyobyabwenge ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese uhamijwe n’ibyaha byo kwijandika mu biyobyabwenge. Usibye n’ibyo yabibukije ko nta muntu wemerewe kwambuka umupaka mu buryo bwa rwihishwa kuko ashobora kuhaburira ubuzima ndetse akaba yakwandura icyorezo cya COVID-19 akanacyanduza n’abandi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2021 Polisi y’U Rwanda ifatanije n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo gutwika bime mu biyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-litiro-202-za-Kanyanga-bamwe-mu-bari-bazikoreye-bazikubita-hasi-bakizwa-n-amaguru

  • Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU MINUSCA) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha”.

    Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

    source : https://ift.tt/3ABtYAf

  • France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Olivier wasanzwe hano mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw'ubufaransa Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y'uko kandi tariki 29 z'ukwezi gushize avuye mu bitaro by'indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire. Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko […]

    The post France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/11/france-menya-byinshi-ku-munyarwanda-emmanuel-abayisenga-ukekwaho-kwica-padiri-no-gutwika-katedirale-ya-nante-nimuntu-ki/