Tag: Umutekano

  • Gicumbi : Umugabo yakubise inyundo abantu babiri barimo umugore we arangije ariyahura #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko kwinjiza ibicuruzwa bya magendu ndetse no gushinga udutsiko tw’ababikora, yakoze ariya mahano kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

    Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko yabanje gukubita inyundo umugore we bigatuma umukazana wabo aza gutabara na we agahita ayimukubita ariko ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko nubwo bombi barwariye mu bitari bya Byumba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogene yemeje aya amakuru, avuga ko uriya mugabo wakubise inyundo bariya bantu babiri na we yahise yiyahura akaza gupfa.

    Ngo ubwo yamaraga gukubita inyundo umugore we n’umukazana wabo, yahise yiyahura akoreseje imiti yica udukoko ntiyahita apfa ariko aza gusiramo umwuka ku mugoroba.

    Abaturanyi b’uyu mugabo witabye Imana ku myaka 45 y’amavuko, bavuga ko yari yarijanditse mu bikorwa by’uburembetsi ndetse ko umwaka ushize wa 2020 yari yajyanywe mu kigo ngororamuco cy’i Wawa.

    Ngo ibikorwa by’uburembetsi ntiyahwemaga kubikora kandi akanabifatirwamo kuko n’uyu yari amaze amezi airi avuye muri geza ya Miyove

    Ngo ibi bikorwa bitemewe byatumye abasha kugura imodoka eshanu dore ko yabikoranaga n’abahungu be bajyaga bajya kwihisha muri Uganda mu gihe babaga bashakishwa, ubundi bakagaruka mu Rwanda.

    Abaturage bo muri kariya gace, bashinja nyakwigendera ibikorwa bibi kimwe n’abahungu be bakoranaga mu burembetsi ngo kuko bajyaga biba amatungo n’imyaka by’abaturage bakajya kubigurisha muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugabo-yakubise-inyundo-abantu-babiri-barimo-umugore-we-arangije-ariyahura

  • Musanze : Yitwikiriye ijoro ajya kwiba intama 3 afatawa mu gitondo agiye kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Munderi Felicien w’imyaka 27 y’amavuko, yafashwe ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 ubwo yari agiye kugurisha intama eshatu zari zibwe mu rugo rwa Dukuzumuremyi mu ijoro ryo kuwa 13 Kanama 2021 ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.

    Munderi wiyemerera ko yibye ziriya ntama yafatanywe, avuga ko yabanje kwica urugi akazisangamo imbere ubundi agahita aziba.

    Yafashwe ubwo yari agiye kugurisha ziriya ntama eshatu mu isoko rya Ryankandagiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gashaki, Habinshuti Anaclet avuga ko uriya mugabo ubu yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano na zo zikamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

    Yagize ati 'Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko, arashyikirizwa na RIB hakorwe iperereza.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 166 ivuga ku gihano ku cyaha cyo kwiba, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Yitwikiriye-ijoro-ajya-kwiba-intama-3-afatawa-mu-gitondo-agiye-kuzigurisha

  • Umukobwa yibye telefoni ihenze ya nyirabuja kugira ngo ashimishe umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Rebecca Isiche Elumbe ukomoka mu gihugu cya Kenya,yakoze amahano yiba ibintu by'agaciro birimo na telefoni bya nyirabuja arangije abijyana ku mukunzi we kugira ngo amushimishe.

    Uyu mukobwa wakoraga mu rugo muri Kenya,yacunze abakoresha batari mu rugo niko kubiba karahava kugeza no kuri Telefoni ya nyirabuja.

    Mu byo yibye harimo imikufi ifite agaciro k'amashiringi 300 000 Sh (2750 $) na 90 000 Sh (825 $),na telefoni y'ibihumbi 40 by'amashilingi ya Kenya.

    Nyirabuja wa Rebecca witwa Maryann Abdi atuye ahitwa Langata mu mujyi waNairobi,yavuze ko uyu mukozi we yamwibye kuwa 02 Kanama 2021 ahita ajya kurara ku mukunzi we witwa Kennedy Kimanthi.

    Uyu musore ngo yahawe n'uyu mukunzi we amashilingi 1000 n'iriya telefoni ihenze hanyuma uyu mukobwa ahita ahungira ahitwa Eldoret.

    Madamu Abdi yavuze ko yageze mu rugo asanga igikapu cye cyarimo ibi bintu bihenze yari yaguze ahita ajya kurega kuri sitasiyo ya polisi ya Langata byatumye Polisi yose itangira gukora iperereza uyu mukobwa afatwa afite igikapu kirimo imyenda yari yaguze mu mafaranga yibye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yibye-telefoni-ihenze-ya-nyirabuja-kugira-ngo-ashimishe-umukunzi-we

  • Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n
    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n’abo basangiye kanyanga

    Niyonibutse yabwiye Kigali Today ko uwo wari umukuru w’Umudugudu Turinimana n’abo bari kumwe bamukubise nyuma y’uko yanze ko banywera kanyanga iwe mu gihe utubari mu bihe bya Covid-19 tutemerewe gufungura.

    Icyakora Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko umuturage yakubiswe n’abo barimo basangira kanyanga.

    Yagize ati “Ikibazo twagikurikiranye kandi biraboneka ko umuturage yakubiswe, ariko icyo twamenye ni uko barimo basangira kandi imirwano yatewe n’ubusinzi.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye bwahise bweguza uyu mukuru w’Umudugudu Turinimana ndetse busaba Niyonibutse kujya kwivuza mu bitaro bya Butaro kugira ngo harebwe ko atagize uburwayi bukomeye, nyuma ajye no kurega kuri RIB abamukubise.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye avuga ko nyiri akabari bamubuze ariko ubuyobozi bw’Umurenge bukaba ngo buzahana aba abaturage bagiye mu kabari mu bihe bya Covid-19 kandi bitemewe.


    source : https://ift.tt/3yRsJMC

  • Rubavu: Bafatiwe muri Hotel bari mu birori bya ‘Silent Disco’ batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko abafashwe bari itsinda ry’abantu bavogereye itsinda ryari ryavuye i Kigali rigiye mu bukerarugendo mu Karere ka Rubavu, ndetse iri tsinda ryari ribifitiye uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

    Muri rusange, abantu bafashwe ni 26, mu gihe ibirori byari byitabiriwe n’abantu 67, bivuze ko abari bafite uruhushya ari abantu 41.

    Mu bafashwe kandi harimo amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, kuko harimo abavanga imiziki, abashyushya-rugamba ndetse n’abategura ibitaramo, icyakora bikavugwa ko bari mu itsinda ry’abari bafite uruhushya rwo kwitabira ibi birori.

    Umuyobozi wa hotel yari yakiriye ibi birori, Eric Rukirana, na we ari mu bafashwe bitewe no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri hotel ayoboye.

    Yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko hari abantu baje muri ibi birori badafite ubutumire.

    Yagize ati “Habayeho guteshuka kuko batumiye abantu benshi bo hanze ntibatumenyesha n’amasaha yo gufunga ibikorwa, abagereraho kandi badafite ibyumba, baza kuba benshi biba ngombwa ko inzego z’umutekano ziza zirabafata.”

    Methode Royombana wari mu bitabiriye ibi birori, akaba n’umwe mu bafashwe kuko nta cyangombwa yari afite, yavuze ko baketse ko kwitabira ibi bitaramo byemewe kuko bumvaga bavuga ko byatangiwe uruhushya.

    Yagize ati “Hari ubutumire bwari buhari, abantu batubwira ko hari silent disco, kandi bavuga ko byemewe. Twe rero twahuruye nk’abantu bari bavuye muri Guma mu Rugo, twumva ko tubonye aho tujya kunyeganyega.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizerimana Bonavanture, yavuze ko hotel yakoze amakosa yo kutagenzura abemerewe kuza muri ibi birori, ku buryo hajemo abatemewe, avuga ko ari ngombwa ko inzego zose zubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Icyo twabwira abafite hotel, ni uko bafite inshingano zo kubahiriza aya mabwiriza, bakareba ko uje abagana yubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iyo abirenzeho rero agomba kubibazwa, ndetse na wa mukiliya warenze ku mabwiriza nawe akabihanirwa.”

    Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo gukomeza guhashya ibikorwa bifitanye isano no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafashwe bari mu birori bya Silent Disco barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    source : https://ift.tt/3shOKlg

  • Gasabo: Polisi yaburiye abantu bacuruza Mukorogo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abacuruzi b'amavuta yangiza uruhu azwi nka mukoro, kubihagarika kuko Polisi y'u Rwanda itazahwema kubafata.

    CP John Bosco Kabera yabivuze nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w'imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w'imyaka 33, bariho bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55. 

    Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n'imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw'abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.'

    CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n'abandi bagiye bafatwa bafashwe  biturutse ku guhanahana amakuru.

    CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka  yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n'umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa  Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n'uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

    Ati 'Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n'abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo (Stock). Naho Sinayobye we n'abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.'

    CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z'ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyisize.

    Ati 'Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/15/gasabo-polisi-yaburiye-abantu-bacuruza-mukorogo/

  • Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari baje bakurikiye abandi bantu 41 bari muri hoteli muri gahunda ya Tembera u Rwanda ndetse bujuje amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

    Ngo byabaye ngombwa ko hari abavuye hanze baza muri iyo hoteli bituma baba benshi barenga ku mabwiriza y’amasaha y’ingendo kandi badafite ibyumba, bafatwa n’inzego z’umutekano.

    Ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko abari muri hoteli bari bujuje ibisabwa, bipimishije Covid-19 ndetse bari bafite igitaramo kidasakuza (silent disco) umuntu abyina yambaye ibimufasha kumva umuziki mu matwi (écouteurs) atabangamiye mugenzi we, icyakora ngo haje kuba ikibazo cyo kurangara haza abandi bantu badapimye.

    Icyitegetse Mélissa ni umwe mu bafatiwe muri Kivu Park Hotel yarenze ku mabwiriza. Avuga ko yafatiwe mu makosa kandi ayemera, akavuga ko bitazasubira.

    Ati “Badusanze ahantu twari benshi twarenze ku mabwiriza, twari mu kirori cya silent disco kandi bari batubwiye ko byemewe, ubuyobozi bwadusanzemo batuzana muri Stade.”

    Icyitegetse avuga ko bimusigiye isomo kubera kutubahiriza amabwiriza.

    Ati “Inama ntanga ni uko abategura ibirori bareba ko byubahirije amabwiriza, naho ababyitabira na bo bagomba kugenzura ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, asaba ba nyiri amahoteli n’abazijyamo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amayeri akoreshwa na hoteli na resitora zirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkana azwi, avuga ko atazihanganirwa.

    Uretse gucibwa amande, abafashwe bahawe n’inyandiko barahirira ko batazongera kwica amabwiriza ndetse barahirira ko nibongera gufatwa bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazahanwa nk’abigometse.

    Amabwiriza yatanzwe na RDB avuga ko hoteli na resitora zemerewe kwakira abazigana ariko babanje kwipimisha. Icyakora bamwe muri abo bajyanywe muri Stade ya Rubavu ntibari bipimishije.

    source : https://ift.tt/3jWLh7Z

  • Kinyinya: Batewe impungenge n’abajura babategera mu nzira bakabambura babanize – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko aba bajura babategera mu duhanda turi munsi ya gare ya Kinyinya bakabaniga ubundi bagatwara ibyo bari bafite byose.

    Basaba ubuyobozi gukoresha uko bushoboye kose bukahashyira abanyerondo kugira ngo aba bajura bahacike.

    Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ubwanjye ejo bundi naratashye nka saa Yine tuvuye mu kazi kuko dukorera hano turatambika tugeze kuri iyi nzu baradufata baratunigagura baravuga ngo ubundi muba muva he mujya hehe turababwira ngo mutware ibintu byose dufite mutubabarire twigendere.”

    Yakomeje avuga ko bahise bakomeza kumuniga ku buryo bamurekuye bamaze kumwiba telefone ye n’amafaranga yari amaze gukorera.

    Undi ati “Badufashe turi batatu bo bageraga muri barindwi ari benshi cyane, noneho babiri bahita bagufatira icya rimwe ibintu byose bagahita batwara ubundi bakirukanka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, na we yemeza ko iki kibazo bakizi agashimangira ko inzego zinyuranye zikora ibishoboka byose kugira ngo umutekano uboneke muri aka gace.

    Ati “Icyo kibazo turacyizi ahantu hatandukanye hagaragara umutekano muke kubera amasaha ariko icyo dukora ni uko dufatanya n’inzego z’umutekano ni ukuvuga ingabo na polisi n’irondo tukagenzura iyo tumaze kuhitaho mu masaha y’umugoroba mu gihe abantu batahira umutekano uraboneka naho hakurya tuhafite n’ingabo dufatanya ku buryo umutekano w’aho uba ucunze neza.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bahiteho mu buryo burushijeho mu rwego rwo gukumira igishobora kubahungabanyiriza umutekano icyo aricyo cyose.


    source : https://ift.tt/3m3EQ5E

  • Muhanga: Umugabo wakekwagaho kwica umugore we yasanzwe yapfuye amanitse mu giti – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Gakondokondo, yavuzweho kwica umugore we witwa Murereramana Gloriose w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

    Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

    Akimara kwica umugore ew yahise ahunga, ubuyobozi ku bufatanye n’izindi nzego batangira kumushakisha. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 bamusanze yapfuye amanitse mu giti kuri mu ishyamba ryo ku musozi wa Sholi mu Mudugudu wa Mucyamo mu Kagali ka Sholi Umurenge wa Kabacuzi,.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko bameye ayo makuru bayabwiwe n’umuturage wamugezeho agiye muri iryo shyamba.

    Ati “Twasanze yarimanitse mu giti akoresheje umugozi w’inzitiramubu, kandi n’abaturage bahuye na we ahunga bamubonanye uwo mugozi.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo bamubonye kuri uyu wa Gatandatu, bigaragara ko yari amaze igihe yiyahuye kuko umubiri we wari waratangiye kwangirika.

    Umuryango wa Nambajimana wahise usaba ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ukekwa kuba yaramwishe, ahubwo ko bigaragara ko yiyahiye nyuma yo kwica umugore we.

    Hahise hafatwa umwanzuro wo kumushyingura kuri iki Cyumweru. Umurambo w’umugore we nawo wamaze gushyingurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma.

    Nambajimana n’umugore we Murereramana babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibiro by’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3shkBT8