Tag: Umutekano

  • Rwamagana: Umwarimu washakishwaga akekwaho gusambanya umwana yatawe muri yombi agerageza gutanga ruswa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Kanama 2021, ni bwo RIB yafunze uyu Nshimiyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, ndetse n’icyo gutanga indonke ingana n’ibihumbi 800 Frw kugira ngo dosiye ye yoroshywe n’Umugenzacyaha.

    Uyu mwarimu wari umaze iminsi ashakishwa yafatiwe aho yari yihishe ku mugabo mugenzi we witwa Nzabonimana Elissa na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Amakuri IGIHE yamenye ni uko aba bombi bafatiwe mu cyuho aho bari bagiye guha Umugenzacyaha amafaranga kugira ngo dosiye izoroshywe.

    Bivugwa ko uyu Nshimiyimana yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, tariki 5 Kanama 2021, ahita atoroka.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’igihe yari amaze iminsi yihisha.

    Ati “Yihishahishaga, ariko aza kwigira inama yo gutuma komisiyoneri kumuteretera Umugenzacyaha akamuha miliyoni 1 Frw ngo azayahe umugenzacyaha ngo yice dosiye.”

    Yakomeje agira ati “Umugenzacyaha yarabyemeye ariko ashaka kugera ku ntego ze zo gufata uwo muntu washakishwaga ku cyaha cy’ubugome. Uyu munsi ni bwo yafatiwe mu cyuho amaze gutanga ibihumbi 800 Frw, ibindi bihumbi 200 Frw yagombaga kubitanga ejo.’’

    Uwari ukurikiranyweho icyaha ndetse n’umukomisiyoneri yari yifashishije bombi batawe muri yombi.

    RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uzafatwa akora icyaha cyo guhohotera umwana; inakangurira abantu kwirinda gutanga ruswa ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

    Dr Murangira yakomeje ati “Abakeka ko bashobora gukora ibyaha, bakumva ko bakoresha amafaranga bagura ubutabera, ngo ibyo byaha ntibabiryozwe baribeshya cyane, bazakomeza gukurikiranwa. Ubutabera bushingira ku bimenyetso, ntibugurwa buraharanirwa. Abantu bakwiye kwitondera ibyo byaha bakora, kuko RIB ntizabihanganira.’’

    Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubona mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nshimiyimana aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

    Mu gihe ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke cyo gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

    Ku kindi cyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa cyo umufatanyacyaha ahanwa nk’uwagikoze.

    Umwarimu wo mu Karere ka Rwamagana ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutanga indonke yatawe muri yombi. Yafatanywe n’ukekwaho kumufasha kugerageza gutanga ruswa

    source : https://ift.tt/3yTDdv7

  • Musanze: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Gad wo mu kigero cy’imyaka 21, abo mu muryango we ngo bamuheruka tariki 13 Kanama 2021, ababwira ko agiye ahitwa mu Kidaho(mu Murenge wa Cyanika) mu Karere ka Burera.

    Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze
    Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze

    Guhera uwo munsi ntibongeye kumuca iryera, ndetse na telefoni ze ngendanwa, ntizongeye gucamo. Amakuru Kigali Today ikesha zimwe mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera, avugo mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 16 Kanama 2021, ari bwo umurambo wa Habimana Gad, wasanzwe mu bwiherero, bikekwa ko yishwe.

    Polisi yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter, itangaza ko yamaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad. Igira iti: “Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza”.

    Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hagishakishwa uko umurambo ukurwa mu bwiherero, aho bawusanze mu Murenge wa Cyanika, kugira ngo ujyanwe gukorerwa isuzuma bityo hamenyekane icyamwishe.


    source : https://ift.tt/2Uqhc8c

  • Rwamagana: Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Iradukunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yasabye abaturage b
    Guverineri Gasana yasabye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge kwima amatwi abashaka kubarangaza kuko Leta ibari hafi

    Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, mu biganiro yagiranye na bo nyuma y’urupfu rwa Irankunda Elisa bitaga Ndimbati wishwe arashwe n’umupolisi.

    Igirimbabazi Josée mushiki wa Iradukunda Elisa avuga ko musaza wabo yarashwe ku itariki 09 Kanama 2021, hafi saa moya z’ijoro.

    Avuga ko amakuru yamenye ari uko Iradukunda yarengeje isaha yo gutaha, afatwa n’abapolisi ngo arabarwanya baramurasa arapfa.

    Nk’umuryango ngo barifuza ko bahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.

    Ati “Twishimiye ko Guverineri yadusuye akaduhumuriza ndetse n’umuyobozi w’Akarere yadufashije gushyingura n’ibindi. Ariko turifuza ko nanone twahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko basuye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Akanzu mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kubagaragariza ko Leta yifatanyije na bo mu kababaro.

    Igikomeye ariko ngo kwari ukubasaba gukomera mu bihe bikomeye barimo byo kubura umuvandimwe wabo kandi ko iperereza rikomeje kandi bazamenyeshwa ibizarivamo.

    Agira ati “Ibyago byarabaye ariko twaciye mu bibazo byinshi mu mateka yacu ndetse anaremereye cyane, bitavuze ko kubura umuntu byoroheje ariko ni amateka twagiye tuyifatamo neza.”

    Akomeza agira ati “Iyo abantu bose bumviye umurongo wa Politiki wo kwimakaza ubumwe ndetse no kwitonda mu gihe gikomeye nk’iki, bakaba bari kumwe bagafatanya bagakurikirana ukuri aho kuri kukagaragara ni yo nzira nziza kandi tuzabamenyesha ibizava mu iperereza.”

    Yasabye abaturage kwima amatwi abashaka kubarangaza bakabatesha igihe ndetse n’umurongo ahubwo abasaba gukomeza ibikorwa bibateza imbere mu gihe iperereza rigikomeje.

    Yabijeje ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uwakoze icyaha agihanirwe.


    source : https://ift.tt/3iO7LIY

  • Bane barimo David Bayingana bari mu maboko ya Polisi kuko baraye banywera inzoga muri Hotel bukabakeraho #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama nyuma y’uko Polisi ikorera muri kariya Karere ifashe abandi bantu 26 bari mu gitaramo kiswe silent disco.

    Bivugwa ko hari abantu 67 basanzwe muri Hoteli yitwa Kivu Park ariko bagasanga bamwe muri bo bafite impusa zo kuba bari mu bikorwa by’ubukerarugendo.

    Abantu 41 barimo na David Bayingana bari bafite impusa z’ubukerarugendo barasigaye ariko basabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 arimo kubahiriza amasaha y’ingendo ndetse n’andi yose.

    Ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama ni bwo Abapolisi basanze abantu bane barimo David Bayingana bari kuri comptoire y’akabari k’iriya Hoteli bari kunywa inzoga, bahita bajyanwa muri stade.

    Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko bariya bantu barimo uyu munyamakuru David Bayingana, nubwo bafite ziriya mpusa zitangwa na RDB ariko bitabaha uburenganzira bwo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Uyu muyobozi avuga ko bariya bantu barenze ku masaga yo guhagarika ibikorwa kuko baraye banywa bukabacyeraho ndetse bakanasinda.

    Ati 'None se RDB itanga ibyangombwa byo gusinda no kurenga ku mabwiriza ? Uwo murongo hari aho wawubonye ?”

    Gusa uriya munyamakuru David Bayingana we yatangaje ko bafashwe nka saa moya n’igice za mu gitondo (07:30′) babyutse bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo.

    Ubu twandika iyi nkuru, ibi byamamare biri muri stade ya Rubavu aho bagiye gukurikiza ibindi byose bikorwa ku bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Bane-barimo-David-Bayingana-bari-mu-maboko-ya-Polisi-kuko-baraye-banywera-inzoga-muri-Hotel-bukabakeraho

  • Polisi yagaragaje ubukana bw’impanuka n’ibindi byaha bibera mu mazi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yagaragaje ko impanuka iyo zabaye akenshi usanga byaturutse ku buteganye bucye bw’abashinzwe gutwara abantu mu mazi, aho mu kwezi kwa Nyakanga 2021 mu kiyaga cya Kivu habereye impanuka 4, ebyiri muri zo zikaba zaraguyemo abantu.

    ACP Mwesigye yavuze ko impanuka zo mu mazi ziba zitandukanye n’izibera mu mihanda kuko mu mazi iyo utazi koga byanze bikunze witaba Imana kuko amazi yica vuba cyane mu gihe ubutabazi bwo mu mazi bukunda kugorana.

    Yagize ati” Impanuka zo mu mazi nubwo zidakunze kuba kenshi ariko ziba ari mbi cyane kuko zitandukanye n’izibera mu muhanda. Mu mazi akenshi ubwato buracubira kandi iyo umuntu yarohamye mu mazi mu minota 6 gusa aba amaze kwitaba Imana kuko amazi aba yagiye mu bihaha ntabone umwuka wo guhumeka.”

    Yavuze ko akenshi izi mpanuka zituruka ku muyaga mwinshi uteza umuhengeri, ubuteganye bucye bw’abatwara ubwato, kuba utwaye ubwato atabanje kugenzura ikirere n’ubuziranenge bw’ubwato,kuba hari abajya mu bwato kandi batazi kubutwara neza kuba hari abagenzi bajya mu bwato batambaye umwambaro wabugenewe ubafasha kudacubira igihe habaye impanuka (Life Jacket) n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati” Izo mpanuka zakwirindwa igihe ugiye mu mazi yabanje gutekereza uko agiye kuyajyamo, akamenya uko aza kubyitwaramo haje umuhengeri n’umuyaga mwinshi. Umusare akabanza kureba uko ukirere kimeze kugira ngo aze kubasha guhangana n’umuhengeri, kubanza akagenzura ko ubwato nta kibazo bufite kuko hari iherutse kuba bitewe n’uko moteri yahagaze, hari niyigeze kuba ubwato buhita bucubira mu mazi. Hari n’impanuka yabaye ubwato butwaye inka ziza gutobora ubwato gusa k’ubwa amahirwe inka zo zizi koga zahise zivamo zijya i musozi.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yongeye gukangurira basare kujya babanza kwambambika abagenzi amajire yabigenewe atuba bareremba (Life jacket) n’ibindi bintu bafata igihe habaye impanuka bikababuza gucubira, kwitwaza amatara abaha urumuri n’ibindi bikoresho. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihorana itsinda ry’abapolisi bahora biteguye gutabara igihe cyose habaye impanuka.

    Ati” Hari nimero za telefoni twahaye abaturage cyane cyane abakora ingendo zo mu mazi zo kujya bahita bahamagara igihe habaye ikibazo. Natwe nk’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi tuba dufite ikipe y’abapolisi bafite ibikoresho byose biteguye kuba bajya gutabara ahabaye impanuka.”

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama itsinda ry’abapolisi 12 bahora biteguye gutabara abagize impanuka yo mu mazi no gushakisha ibyatakayemo barangije amahugurwa.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye

    source : https://ift.tt/2Xx636L

  • Rwamagana: Abayobozi b’Intara basuye umuryango w’umusore uherutse kuraswa n’umupolisi – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2021 ni bwo umusore witwa Iradukunda Elsa yarashwe na Polisi nyuma ngo yo gufatwa mu gicuku yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agashaka kurwanya umupolisi.

    Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP, Africa Appollo Sendahangarwa yari yabwiye IGIHE ko uwo musore ngo yarwanyije umupolisi mugenzi we akaza kumurasa bikamuviramo gupfa.

    Kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige, nibwo Guverineri w’iyi Ntara Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara CP Hatari Emmanuel n’abandi bayobozi batandukanye basuye uyu muryango n’abaturage bake bawuturiye bakorana inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bazanwe n’ibintu bine ariko ngo icy’ingenzi cyane kwari ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo. Yavuze ko kuri ubu hakiri gukorwa iperereza kandi ngo ibizavamo bizagezwa kuri uyu muryango.

    Ati “Twifatanyije na bo nka Leta ariko tunashimira nk’igikorwa cyakozwe hagati aho habaye ubutabazi ku nzego zose haba kuri Leta, Akarere ka Rwamagana karatabaye vuba na bwangu bakora ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe vuba batanze imodoka, hagurwa isanduku bajya no gusura umuryango ndetse n’abaturage bababaye hafi.”

    Guverineri Gasana yavuze ko hari itsinda ry’abantu bake bashakaga kugumura abaturage, ibintu ngo bisa n’aho bidafite ishingiro, abibutsa ko nta muturage ukwiriye kwigumura no gukora imyigaragambyo, yavuze ko kuri ubu RIB yatangiye iperereza kandi ikizavamo bazakimenyeshwa.

    Umuryango wa nyakwigendera urasaba ko iperereza ryihutishwa hakamenyekana icyo yarasiwe.

    Igirimbabazi Josée mushiki wa nyakwigendera, yavuze ko musaza we akimara kuraswa ngo inzego z’umutekano zahise zibabwira ko hagiye gukorwa iperereza ikizavamo bakazabamenyesha.

    Ati “ Bahise batubwira ko bagiye kumupima no gukora iperereza bakatubwira ibyavuyemo, ubu natwe rero n’iyi saha turashaka kumenya icyatumye bamurasa ni yo mpamvu dusaba ko iperereza ryihutishwa.”

    Igirimbabazi yavuze ko kuva musaza we yaraswa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bayobozi batandukanye ngo bakomeje kubaba hafi cyane kugeza banamushyinguye.

    Uyu muryango uvuga ko mu gihe basanga uwamurashe ari we waba ari mu makosa bakwiye guhabwa impozamarira.

    Kuri ubu umupolisi warashe uyu muturage bivugwa ko yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe hagikorwa iperereza.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bari bagamije ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo

    Ubuyobozi bwaganiriye n’abagize umuryango w’umusore warashwe hubahirijwe ingamba zo kurwanya Covid-19

    source : https://ift.tt/3m77KC3

  • Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita inyundo umugore we n’umukazana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo Mbikamunda yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubaya, yemeza ko uyu mugabo wari uzwi mu itsinda ry’abarembetsi we n’abahungu be, yemeza ko yagiranye amakimbirane n’umugore we ahita amukubita inyundo mu mutwe mu buryo bukomeye.

    Bivugwa ko Mbikamunda akimara gukora aya mahano umukazana we muri uwo mwanya yatabaye na we ahita amukubita inyundo mu mutwe abona kwiyahura akoresheje umuti bashyira mu myaka witwa kiyoda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogène, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we anashimangira ko yari amaze amezi abiri gusa afunguwe.

    Yagize ati “Ni byo yiyahuye akoresheje umuti ushyirwamu myaka, ubusanzwe yari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa by’uby’uburembetsi no gucuruza kanyanga ndetse no kuyitwara kandi yari yarananzwe kenshi ku buryo ubu yari amaze amezi abiri gusa afunguwe kuko ubwo aheruka gufungwa yari yazize gutema inka y’umukuru w’umudugudu ngo kuko yamutanzeho amakuru y’uburembetsi.”

    Akomeza avuga ko uyu mugabo Mbikamunda akimara gukora aya mahano we n’umugore we ndetse n’umukazana we bahise bajyanwa mu Bitaro.

    Ati “Twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubaya ariko na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Byumba.”

    Yongeyeho ko Umugore wa Nyakwigendera n ‘umukazana we kugeza ubu barembeye mu bitaro bya Byumba aboneraho gushishikariza abaturage kuva mu bikorwa by’uburembetsi nk’abaturiye hafi y’umupaka kuko bitemewe.

    Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3CRgv9j

  • Ubuzima bwabaye ingume: Covid-19 ishobora kwenyegeza ruswa ishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Covid-19 ikigera mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zikakaye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu bajya mu rugo. Muri iyo nkundura Nadia yatakaje akazi kuko aho yakoraga bari bafunze.

    Kuva icyo gihe, uyu mukobwa wabashaga kwigurira icyo ashatse, akiyishyurira ishuri ndetse agafasha bamwe mu muryango, ubuzima bwamubereye ingume.

    Yabwiye IGIHE ko kubera uburyo ubuzima bukomeye, ubu icyo yasabwa cyose ngo abone akazi kamuha amafaranga amufasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mbere, yagikora.

    Ati “Ibaze wari usanzwe ufite akazi wimenyeraga buri kintu ndetse ukagira n’icyo ukora no mu rugo. Muri ibi bihe ubwo habaye hari ikintu cyatuma ibyo bisubiraho nagikora. Erega n’akazi karabuze!”

    Uyu mukobwa ni umwe mu bihumbi by’abatakaje akazi mu bihe bya Guma mu Rugo, byatumye ubuzima bwabo busubira hasi, bikaba byatuma hari abishora mu bikorwa cyangwa ingeso mbi, cyangwa se hakagira ababyuririraho babafatirana.

    Impirimbanyi zitandukanye mu guteza imbere abagore n’izirwanya ruswa, zigaragaza ko ingaruka za Covid-19 zishobora kuzenyenyegeza ubwiyongere bwa ruswa ishingiye ku gitsina.

    Urubyiruko ni bo benshi bagezweho n’izi ngaruka za Covid-19, kandi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga benshi bavugaga ko muri Afurika hateye ikindi cyorezo cyitwa Poshvid-20 [Umufuka urimo ubusa].

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19 ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20.3% muri Gushyingo 2020 ndetse benshi mu babuze akazi ari abakobwa kuko biyongereyeho 2.6% ugereranyije n’abahungu biyongereyeho 1%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibibazo bya Ruswa ishingiye ku gitsina byiyongereye kandi bishobora no kuziyongera kurushaho kubera ingaruka za Covid-19.

    Yatanze urugero rw’umwe mu bakobwa wabagejejeho ikibazo cyamubayeho, ubwo yajyaga gusaba akazi, umukoresha akabanza kumusaba ko baryamana.

    Ati “Hari ubuhamya bw’umwana w’umukobwa yatugaragarije igihe twari tuvuye muri Guma mu Rugo, aho yagiye gushaka akazi muri hoteli imwe, nuko umukoresha aramubwira ati ’mbere y’uko nguha aka kazi ugomba kumpa ishimishamubiri [ruswa ishingiye ku gitsina’].”

    “Tumubajije uko yabyitwayemo twasanze ari umwana w’umukobwa wihagazeho, kuko yabwiye uwari ugiye kumuha akazi ko ikimuzanye ari akazi ko gukora muri hoteli atari ugukora imibonano mpuzabitsina n’abakiliya cyangwa n’umuyobozi we.”

    Ubutwari nk’ubwo bwo kwivana muri icyo kibazo, bwongeye kugaragara mu kwezi gushizwe, ubwo inzego zishinzwe ubugenzacyaha zataga muri yombi umwe mu bakoreraga sosiyete icunga umutekano ya HIGHSEC CO Ltd, wafashwe akekwaho kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babiri yari yahaye akazi ku bitaro bya Gisenyi.

    Uwo mugabo yafashwe umugambi atarawugeraho ariko yari yaranze gutanga konti zabo ngo bahembwe, mu gihe batararyamana na we.

    Nubwo ari ubutwari guhakana ruswa nk’iyo, hari bamwe mu bakobwa bumvikanisha ko bayisabwe biteguye kuyitanga kubera ubuzima bubi bwatewe na Covid-19, nubwo babizi ko harimo ingaruka nyinshi.

    Hari umukobwa urangije muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, ibijyanye n’ubukungu. Nta kazi arabona ariko avuga ko aramutse asabwe ruswa y’igitsina, yiteguye kuyitanga.

    Yagize ati “Nabyemera tu, kuko hari n’abararanira ubusa.”

    Inzego z’abikorera ziratungwa agatoki mu higanje ruswa y’igitsina

    Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina yeze mu Rwanda cyane mu nzego z’abikorera ndetse ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo icike burundu.

    Ati “Ntabwo abahungu bahura na yo cyane kuko umuhungu bashakaho ruswa kenshi bamusaba amafaranga […] ariko iyo bigeze ku bakobwa n’abagore, bareba ruswa y’igitsina kuko hari nubwo bibaho ugasanga n’iyo yatsindira akazi, ntibashobora kumuha ‘contract’ batabanje kumusaba ko baryamana.”

    “Iki ni ikintu kimaze gufata indi ntera mu Rwanda nubwo bitajya hariya ku ma radiyo, cyangwa televiziyo ngo babivuge kubera ko n’abashaka kubivuga babivugira mu gikari, ariko biragoye ko yacika.”

    Mupiganyi avuga ko abakwa iyi ruswa bakwiye kwihutira gutanga amakuru amazi atararenga inkombe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare byorohe kugikurikirana.

    Ati “Icyo nakwizeza ni uko iyo hari umuntu uduhaye amakuru, gufatirwa mu cyuho ni ibintu byoroshye kuko dufite bamwe bafatiwe mu cyuho barimo bagerageza kwaka umuturage ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zari zirimo kubikurikurana ngira ngo hari uwakatiwe gufungwa imyaka irindwi.”

    Ruswa y’igitsina si yo kamara…

    Mupiganyi avuga ko 85% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abakobwa, aho avuga ko nubwo akazi kabuze gutanga ruswa y’igitsina ku bagabo b’abanyerari bahora barekereje atari byo bizatuma babona akazi.

    Yavuze ko n’iyo bakabona, kubyemera ari ukwiteza ibibazo kuko uwo mugabo wabikoze atabaha agaciro mu kazi kandi buri gihe abishakiye, ntibashobora kumuhakanira.

    Ati “Abatanga ruswa y’igitsina bumva ko ntacyo byabatwara ari akanya gato gusa bakabona akazi, ariko ako kazi nta nyungu ifatika kazamugezaho kuko nagera muri ako kazi uzasanga yabaye umugore w’uwo mukoresha cyangwa w’uwo wamuhaye akazi.”

    Nkundimfura yavuze ko umukobwa iyo yiyubashye, bituma n’umukoresha amwubaha bikamubera ikiraro cyo kugera ku nzozi ze, nta nkomyi.

    Mupiganyi we avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa akazi ko ntacyo akwiriye gutanga nk’impongano kugira ngo akunde agahabwe yaba muri leta cyangwa mu bikorera, kuko uretse ingaruka zisanzwe za ruswa mu kazi iyi y’igitsina igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwite n’ubw’umuryango we.

    Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwa.

    Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

    Mupiganyi Appolinaire yavuze ko abagore n’abakobwa batswe ruswa ishingiye ku gitsina bakwiriye kuba intwari bakabimenyekanisha kugira ngo irandurwe burundu

    Nkundimfura Rosette yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa yahabwa akazi kuko yatanze ruswa y’igitsina, nta cyizere cy’uko azakagiriramo amahoro aba afite

    source : https://ift.tt/3xRgSg8

  • Amerika yohereje abasirikare badasanzwe muri RDC kurwanya iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 13 Kanama 2021, itsinda ry’abasirikare ba Amerika ryageze i Kinshasa ndetse rihura na Perezida Tshidekedi n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC.

    Mike Hammer, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika i Kinshasa, yasobanuriye ko inshingano z’abasirikare ba Amerika zijyajye no gutera inkunga FARDC mu kurwanya iterabwoba ndetse no gufasha abarinzi ba Pariki ya Virunga na Garamba mu Burasirazuba bwa Congo zibasirwa na ba rushimusi n’imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

    Hammer agira ati; “Bafite akazi ko gufatanya na Minisiteri y’Ingabo na FARDC mu gufasha itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba.”

    Akomeza avuga ko inshingano z’Abanyamerika ziri mu bufatanye bw’amahoro, iterambere no kubungabunga ibidukikije n’kuko biri mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2019 hagati ya DRC na Amerika.

    Uhagarariye Amerika i Kinshasa yagize ati; “Amerika ishyigikiye icyemezo cyafashwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kurwanya ADF- NALU mu gutsinda uyu mutwe w’iterabwoba ”.

    Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yemereye Ubuyobozi bwa FARDC kohereza izo mpuguke mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya iterabwoba, ubutumwa buzamara ibyumweru byinshi.

    source : https://ift.tt/2VSdxQS