Tag: Umutekano

  • Ruhango: Umugabo yateye icyuma undi amushinja kumusambanyiriza umugore – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Musenyi mu Kagari ka Cyirwa ahagana saa tatu z’umugoroba wo ku wa 16 Kanama 2021. Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko amakuru bamenye ari uko umugabo yatashye ageze mu rugo rwe asanga undi mugabo ari kumusambanyiriza umugore, barwana kugeza ubwo afashe icyuma arakimutera amukomeretsa ku izuru.

    Bavuga ko uwo mugabo akimara guterwa icyuma yahise ahunga bamuburira irengero.

    Umwe ati “Byabaye nijoro ariko twabimenye mu gitondo kare. Ni umugabo ngo wasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo aba ateye icyuma uwo yasanze amusambanya.”

    Bakomeza bavuga ko bageze aho yari aryamye bahasanga icyuma kiriho amaraso ndetse n’imyenda uwo mugabo yahasize.

    Umuturanyi ati “Ndetse twageze aho yari aryamye tuhasanga icyuma, amaraso, n’imyenda ye. Twasohotse dukurikira ibitonyanga by’amaraso inyuma y’inzu turamanuka turashaka hose turamubura ku buryo dukeka ko yaba yamwishe.”

    Aba baturage babanje gukeka ko yamwishe ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye buvuga ko nyuma yaje kuboneka basanga yakomeretse.

    Abo baturage kandi banenga uwo mugore kuba yarabonye abo bagabo bombi bari kurwana agahita ahunga akabata mu nzu ntatabaze abaturanyi cyangwa ubuyobozi, bakavuga ko ashobora kuba yaranze kubivuga kubera icyaha yikekagaho cyo guca inyuma umugabo we bigateza amakimbirane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars, yabwiye IGIHE ko bamubonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yakomeretse bamujyana kwa muganga.

    Ati “Twageze aho turamubona yari yakometse tubanza kujya kumuvuza. We avuga ko atasambanyije umugore w’abandi ahubwo yasanze bari kurwana agiye kubakiza, umugabo amutera icyuma ahita amuhunga.”

    Akomeza avuga ko kugeza ubu umugabo ukekwaho gutera icyuma ndetse n’umugore we batawe muri yombi na RIB kugira ngo ipererereza rikorwe neza.

    Uwatewe icyuma yagiriwe inama yo gutanga ikirego niba yumva yarahohotewe, gusa abaturanyi bavuga ko hari imyenda ye yagaragaye ku buriri yari aryamanyeho n’uwo mugore w’abandi, bisobanuye ko yayihataye yirukanka yambaye ubusa.

    Gitifu Kayitare yagiriye inama abashakanye kwirinda ubusambanyi no gucana inyuma kandi abafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi aho kwihanira.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/37SAeXJ

  • Ruhango:Umugabo yatewe icyuma ubwo yafatwaga ari gusambanya umugore w'abandi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ahagana saa tatu z'ijoro mu murenge wa Mbuye,mu karere ka Ruhango umugabo witwa Dushime yatashye mu rugo rwe asanga umugabo witwa Ubarijoro ari kumusambanyiriza umugore we witwa Batamuriza ahita yenda icyuma aracyimutera.

    Mu gitondo aho ibi byabereye bahasanze imyenda Ubarijoro yari yambaye iriho amaraso ndetse n'icyuma cyakoreshejwe ,gusa Ubarijoro we akaba yaburiwe irengero igikomeje kwibazwa niba agihumeka umwuka w'abazima.

    Abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya amakuru mu gitondo bakurikiranye amaraso ya Ubarijoro ngo barebe ko bamubona ariko baraheba.

    Inzego z'umutekano zo zamaze guta muri yombi Dushime wateye icyuma ndetse na Batamuriza wasambanywaga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbuye ,Kayitare Wellars yavuze ko aya makuru bayamenye,aho aya makimbirane yakomotse ku busambanyi ndetse ko bakomeje gushakisha amakuru ngo ukuri nyako kuri iki kibazo kumenyekane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yatewe-icyuma-ubwo-yafatwaga-ari-gusambanya-umugore-w-abandi

  • Undi mugabo yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro arakomereka cyane #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 wakoraga akazi k'ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk'Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

    Amakuru dukesha IGIHE,avuga ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane. Inzego zishinzwe umutekano zahise zimujyana kwa muganga.

    Ababonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

    Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w'imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuwa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo umugabo witwa Twibanire Emmanuel w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu y'nyubako y'inkundamahoro arurira ahita asimbuka arapfa.

    Kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro i Nyabugogo hatoraguwe umurambo wa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/undi-mugabo-yiyahuriye-ku-nyubako-y-inkundamahoro-arakomereka-cyane

  • Undi muntu ahanutse ku igorofa ry’Inkundamahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaganga bakora ubutabaze ku wari umaze guhanuka
    Abaganga bakora ubutabaze ku wari umaze guhanuka

    Uwo mucuruzi agize ati “Nsohotse njya kureba nsanga abapolisi n’imbangukiragutabara bamuriho, we ashobora kuba atapfuye ariko”.

    Yongeye ati “Ariyahuye, ariko nta makuru menshi mbifiteho, ashobora kuba yahanutse ava hafi kuko nabonaga ameze nk’utapfuye, ni ku rundi ruhande ntabwo ari hahandi uw’ejobundi yiyahuriye”.

    Ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, na bwo kuri iyo nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo, hiyahuriye umugabo wahanutse avuye mu igorofa rya gatandatu ahita apfa.


    source : https://ift.tt/3mbWFj0

  • Kigali: Mu cyumweru cya mbere cya Kanama inyubako 7 zafashwe zikekwaho kwiba amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakekwaho ubu bujura barafashwe bakaba barimo gukurikiranwa
    Bamwe mu bakekwaho ubu bujura barafashwe bakaba barimo gukurikiranwa

    Tariki ya 05 Kanama 2021 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye, Umudugudu w’ihuriro, inzu icumbikira abantu (Lodge), resitora, ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi abiri by’uwitwa Nzeyimana ndetse n’abakodesha ayo mazu ye zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano. Yaba Nzeyimana n’abo bakodesha ayo mazu ntibari bahari ngo babibazwe ubu baracyashakishwa.

    Ku munsi ukurikiyeho tariki 06 Kanama 2021 urugo rwa Nsengiyumva ndetse n’urwa Uwilingiyimana zose ziherereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ndetse n’urugo rwa Nzeyimana ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro zose zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano.

    Ba nyiri aya mazu bahise bashyikirizwa RIB ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha bakekwaho.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

    Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

    Imwe mu nyubako zafashwe zivugwaho kwiba amashanyarazi
    Imwe mu nyubako zafashwe zivugwaho kwiba amashanyarazi

    Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

    Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.


    source : https://ift.tt/3CYfoo7

  • Gatsibo: Abagabo 380 bateye abangavu inda batawe muri yombi mu mezi atandatu ashize – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikomeje kwiyongera mu Rwanda aho usanga buri mwaka, abangavu baterwa inda biyongera.

    Iki kibazo kigaragarira mu mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu myaka itanu ishize abangavu basaga ibihumbi 98 bamaze guterwa inda imburagihe.

    Ikibabaje muri iki kibazo ni uko usanga abenshi mu bateye aba bana inda ari abagabo bakuze ndetse bakaba bakidegembya batarafatwa ngo babihanirwe.

    Akarere ka Gatsibo kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abangavu benshi basambanyijwe bagaterwa inda, mu myaka itatu ishize harabarirwa abasaga 800 bamaze guterwa inda.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo giteye inkeke kandi abatera aba bana inda hari abatarabihanirwa, ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bakoze urutonde rw’abagabo 500 bateye abangavu inda batarafatwa.

    Kuva muri Gashyantare 2021 kugeza ubu hamaze gufatwa abagabo 385, harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n’imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

    Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bamaze imyaka ibiri bakora urutonde rw’abasambanyije abangavu bakabatera inda ndetse muri Gashyantare batangiye kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Yagize ati “Twakoze urutonde rw’abagabo bateye abana b’abangavu inda bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, mu cyumweru gishize twari tumaze gufata abagabo bagera kuri 385 bose bashyikirijwe ubutabera. “

    “Hari abakatiwe n’abandi bakiburana ndetse hari n’abandi bagera kuri 70 bagizwe abere kubera ibimenyetso byabuze, aho abakobwa babashinjura cyangwa ababyeyi b’abana.”

    Yakomeje avuga ko hari abatorotse bakimara kumenya gahunda ihari ariko ko batazigera babona amahoro bazashakishwa kugera bafashwe.

    Ati “Turakomeje kuko urutonde turarufite, hari abatorotse bamaze kumenya ko bashakishwa ariko icyo tugambiriye ni uko bose bazafatwa kugira ngo bashyikirize ubutabera.”

    Meya Gasana avuga ko kuva batangira gufata aba bagabo ubona ko imibare y’abangavu baterwa inda igabanuka bisobanuye ko batangiye gutinya.

    Yagize ati “Hari abahakana tugafata ADN tugasanga aribyo. Uru rugamba turukomeyeho cyane kuko gufata abagabo turabona birimo bitanga umusaruro kuko n’ubitekereza aravuga ngo katubayeho ugasanga ntibabikora cyane.”

    Usibye gufata abagabo bateye aba bangavu inda , Akarere ka Gatsibo gafasha aba bangavu bamaze guterwa inda gusubira mu buzima busanzwe, harimo gusubizwa mu mashuri.

    Meya Gasana yagize ati “Hari uburyo bwinshi twegera aba bana burimo kubanza kubakurikirana mu kurera abana babyaye, tubahuza n’imiryango yabo ndetse no kubaganiriza.”

    “Ikindi dukora ni ukubasubiza mu mashuri cyangwa mu mirimo bakoraga ariko abangavu benshi baba ari abanyeshuri. Ubu hari abasaga 120 twamaze gusubiza mu ishuri mu gihembwe gishize, abandi tubajyana kwiga imyuga.”

    Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Abangavu batewe inda bakomeje gufashwa ari nako abazibateye bahigishwa uruhindu

    source : https://ift.tt/2VY1odb

  • Rulindo: Yafashwe yangiza umuyoboro w’amazi ashaka ibyuma byo kugurisha – #rwanda #RwOT

    Yari ayikuye mu muyoboro w’amazi uhuza utugari twa Kigarama na Shengamure twose two mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko gufatwa k’uwo musore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kumubona avuye ahacikiye amazi.

    Yagize ati” Yamaze guca uwo muyoboro amazi arabura, ariko abaturage bari bamubonye ava ahacikiye amazi. Bahise batanga amakuru bavuga ko ari we ushobora kuba abikoze, abapolisi baramukurikiranye bamufashe basanga afite umufuka urimo ibyuma byinshi (Injyamani) harimo n’iyo tiyo y’icyuma.”

    Uwo musore amaze gufatwa, yiyemereye ko ari we wari umaze kucuyikura agiye kuyigurisha mu bagura ibyuma bishaje.

    CIP Semahame yashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma uwo musore afatwa, abibutsa ko buri muturarwanda afite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwaremezo Leta igeza ku baturage bayo.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko ibyakozwe n’uwo musore ari ukwangiza ibikorwaremezo ndetse abikoze mu buryo bw’ubujura bikaba bihanirwa n’amategeko.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo akorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/37QAoPs

  • Itariki y’isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina yimuwe – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrisson yabwiye IGIHE ko rwimuwe kubera ubunini bwa dosiye, itariki nshya yo kurusoma ikazatangazwa kuri uyu wa Gatanu.

    Yagize ati “Rwimuwe, isomwa ryari kuwa Gatanu ntabwo rizaba ariko nibwo hazamenyekana indi tariki ruzasomerwaho.”

    Yakomeje agira ati “Rwimuwe kubera ubunini bwarwo, ntawe utabibona ko urubanza rwamaze amezi angahe ruburanishwa, bigoye kurufataho umwanzuro mu kwezi kumwe.”

    Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba.

    Muri Kamena uyu mwaka, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu.

    Rusesabagina Paul uheruka mu rukiko muri Werurwe uyu mwaka, aregwa hamwe n’abandi batandukanye barimo Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa FLN. Bari kumwe kandi na Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” ku buvugizi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi.

    Ibyaha by’iterabwoba baregwa byakozwe hagati ya 2018 na 2019, ubwo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bafataga intwaro bakagaba ibitero muri imwe mu Mirenge ya Nyaruguru , Nyamagabe na Rusizi.

    Ubushinjacyaha buheruka gusabira Rusesabagina igihano cya burundu

    Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi 20

    source : https://ift.tt/3xXM0e3

  • Rwamagana : Umusaza w’imyaka 62 umaze amezi 2 ashakishwa kubera gutema umugore we yafashwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukurikiranyweho gutema umugore we mu mutwe akamukomeretsa, icyaha akekwaho cyabereye mu Mudugudu wa Bicaca, Akagari ka Bicaca, Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana tariki 20 Kamena 2021.

    Akaba yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, afatirwa mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwatanze itangazo risaba buri wese wabona uriya mugabo kumenyesha inzego zimwegereye kugira ngo afatwe.

    Nyuma yo gufatwa yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kigabiro ubundi uru rwego rukazamukorera dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha bukamujyana mu nkiko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yaburiye abakora ibyaha bagahita bajya kwihisha, bitabazabihira kuko ijisho ry’Ubutabera rizakomeza kumukirikirana.

    Ikindi kandi ngo 'Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa.'

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha rwafashe Nshimiyimana Theodore usanzwe ari umwarimu na we wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa kubera gusambanya umwana w’umukobwa ubundi agacika.

    Uyu we yanafashwe agiye guha Umugenzacyaha ruswa ya Miliyoni 1 Frw kugira ngo amworohereze dosiye. Yaba we ndetse n’umukomisiyoneri yari ahaye amafaranga ngo ayashyire Umugenzacyaha, bombi batawe muri yombi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umusaza-w-imyaka-62-umaze-amezi-2-ashakishwa-kubera-gutema-umugore-we-yafashwe

  • Nyagatare: Gitifu ukurikiranyweho kunyereza amafaranga yo kubaka ibiro n’aya mituweli yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yafashwe ku wa 17 Kanama 2021, aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abaturage ndetse n’icyaha cy’ubuhemu byose byakozwe ubwo hubakwaga inyubako y’akagari yari ayoboye.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu muyobozi yagiye ahabwa amafaranga n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ntayatange ahubwo akayakoresha mu nyungu ze bwite.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu Gitifu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ari nabwo buzayisuzuma bugafata umwanzuro wo kuyiregera Urukiko.

    Yagize ati “Biragayitse kuba umuyobozi ufata amafaranga ya mituweli akayikenuza azi neza akamaro kari mu kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima. Ingaruka zo kutayishyura ziraremereye cyane, kubyirengagiza ayo mafaranga ukayakoresha mu nyungu bwite si ikintu cyagombye kuranga umuyobozi.’’

    RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira buri wese uzafatwa yakoze ibyaha yitwaje umwuga akora, inakangurira abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

    Gitifu aramutse ahamijwe ibi byaha n’urukiko, ku cya ruswa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Ni mu gihe icyaha cy’ubuhemu cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.


    source : https://ift.tt/3yZ2rYT