Tag: Umutekano

  • Nyabugogo: Umutekano wakajijwe mu nyubako y’Inkundamahoro mu gukumira abahiyahurira – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bukajije umutekano nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki ya 18 kanama 2021, umukarani agerageje kwiyahura asimbukiye mu igorofa ya mbere y’iyi nyubako Imana igakinga ukuboko.

    Zimwe mu ngamba ubu buyobozi bwafashe zirimo kongera umubare w’abasekirite bose banahabwa ibyombo kugira ngo bajye bahana amakuru vuba vuba igihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwanabujije abantu bose bakorera muri iri soko n’abajya kurihahiramo kwegera ibyuma byashyizwe ku rubaraza rwo kuri buri gorofa ku buryo uri kurenga kuri ayo mabwiriza ari guhita acibwa amande.

    Basabye kandi polisi ko yajya yohereza abapolisi bake babafasha.

    Hanashyizweho ba mutwarasibo muri buri tsinda ry’abacuruzi bahabwa imyenda itukura bakaba bashinzwe kujya babuza abantu kwegera ibi byuma bizwi nka ‘garde-fous’.

    Umuyobozi w’Isoko ry’Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yabwiye IGIHE ko bakajije ingamba z’umutekano kugira ngo birinde ko hari undi muntu wakongera kuhiyamburira ubuzima.

    Ati “Ubu twafashe izindi ngamba zo gukaza umutekano kugira ngo hatazongera kwiyahurira umuntu, ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.”

    Yongeyeho ko bongereye umubare w’abasekirite n’uwabakorerabushake ku buryo ubu bafite abagera kuri 60 kugira ngo barusheho kugenzura umutekano wo muri iyi nyubako.

    Umukecuru w’Umutwarasibo muri iri soko ry’inkundamahoro unarikoramo witwa,Uwihirwe Clementine yagize ati “ Twabyishimiye cyane kuko natwe byari bimaze kuturenga. Kuba ubuyobozi bwabujije abantu kujya bahagarara kuri biriya byuma bareba hasi ni byiza kuko bizatuma nta uza kongera kuza kuhiyahurira.”

    Abakorera muri iri soko bavuze ko bishimiye izi ngamba zashyizweho mu gukumira abantu baza kwiyahurira muri iyi nyubako. Mu bihe bitandukanye, kuri iyi nyubako hagiye humvikana abantu bahiyahuriye.

    Abasekirite bari kubuza abaturage guhagarara ku byuma bifashe ku nyubako y’Inkundamahoro

    Abatwarasibo bahawe imyenda ibaranga, nabo bashinzwe kugenzura abandi bacuruzi n’abakiriya babo bababuza guhagarara ku byuma biri ku nkuta z’iyi nyubako

    Umutekano wakajijwe kuri iyi nyubako

    source : https://ift.tt/3zgg0Di

  • Yabanje gukeka ko yagambaniwe: Ijoro ry’amaganya kuri Gitifu Nsengiyumva wamishweho amasasu na FLN – #rwanda #RwOT

    Ibintu byari byashyushye i Moscow, ari nako bimeze i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aho abakunzi ba ruhago bari bateranye bishyuye amafaranga yabo make, ngo bakurikirane imyitwarire ya Misiri, imwe mu makipe mbarwa yari ahagarariye Umugabane wa Afurika.

    Abaturage badakunda umupira w’amaguru bari biriwe bahinga dore ko aka gace gatuwe cyane n’abakora ubuhinzi cyane ubw’ingano n’ibirayi; bo bari baguye agacuho basinziriye.

    Muri ayo masaha ashyira saa mbili z’umugoroba ku isaha ya Kigali, mu Ishyamba rya Nyungwe mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, inyeshyamba z’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN zari zirekereje, zitegereje akanya gusa ngo zigabe igitero cy’iterabwoba mu baturage ba Nyabimata.

    Nsengiyumva Vincent ni we wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Umunsi wari wiriwe neza, akazi ari ibisanzwe uretse ko yagasoje ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, nyuma y’amasaha menshi ari mu nama yakoranye n’ikipe yari yaturutse ku karere, isuzuma aho imihigo igeze.

    Ubwo yari arangije inama n’intumwa zo ku karere, yakije imodoka ye yikoza gato mu gasantere ka Nyabimata ngo arebe uko umutekano wifashe, akomeze ajye mu rugo kuruhuka dore ko yagombaga kuzindukira i Kibeho mu yindi nama.

    Ku gasantere ka Nyabimata koko yasanze ibintu bishyushye, abenshi bakurikiranye umupira wahuzaga u Burusiya na Misiri. Ni umupira warangiye u Burusiya bwihagazeho nka ya nkoko iri iwabo ishonda umukara, ipfunyikira Misiri ibitego bitatu kuri kimwe.

    Gitifu Nsengiyumva wari umaranye umwaka n’abaturage ba Nyabimata, muri ako gasantere yahamaze akanya gato areba umupira, akomereza mu rugo kuwureberayo kuko yari ananiwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Nsengiyumva yavuze ko agatotsi kaje kumufata akajya kuryama, akangurwa na telefone y’umuturage wamuhamagaye ari nabwo inzira y’umusaraba y’iryo joro ribi mu buzima bwe yatangiraga.

    Ati “Mu gihe nari nsinziriye naje kumva telefone isonnye, ndayitaba. Ni umugabo nari nzi yitwaga Aloys wacururizaga ku gasantere , arambwira ati ‘hari abantu bari gukubita abaturage ariko bari kuvuga ngo ni abasirikare’. Ndamubaza nti ‘ese abo bantu uri kubabona?’ Arambwira ati ‘nanjye ndi mu cyumba ntabwo ndi kubabona’.Nti ‘ese ni abasirikare cyangwa ni abandi bantu?’ Arambwira ati ‘bari gukubita abaturage ngo baze kukwerekana, ni wowe bashaka’.”

    Nsengiyumva amaze kuvugana na Aloys, birumvikana nk’undi muntu wese yarikanze ariko yiyemeza kubyuka akajya kureba ibibaye muri uwo murenge utari usanzwemo umutekano muke.

    Ati “Namaze kubyuka nkiri mu cyumba, numva amasasu aravuze, ndavuga nti umenya habaye ikibazo. Mu gihe nari nkifashe urufunguzo rw’imodoka, numva imirindi myinshi y’abantu biruka ari benshi.”

    Itara ryo mu ruganiriro ryari rizimije ariko iryo hanze riri kwaka. Nsengiyumva yegereye urugi, mbere yo gukingura akuraho irido ngo arebe ba nyir’iyo mirindi iteye ubwoba yumvise, asanga ni abantu benshi bafite imbunda.

    Ati “Nakuyeho irido mpita mbona abantu benshi cyane bahagira, imbunda zabo ari nyinshi wagira ngo ni imirizo y’imbeba. Kubera ko mu nzu itara ryari rizimije haka iryo hanze, ryaramuritse bo barambona, kurekura rya rido birananira.”

    Batangiye kumuvunderezaho ibitutsi, bamubwira ko ako gace kafashwe atakiri umuyobozi.

    Ati “Byari ibitutsi nyandagazi, ibitutsi byo kwerekana ko byarangiye kuri njye .”

    N’ubwoba bwinshi, yigiriye inama yo kujya guca ku rugi rwo mu gikari kuko yumvaga bari buhagere yaharenze, asanga naho hari abandi bamutegereje.

    Ati “Buriya no gupfa, bishoboka ko umuntu apfa mbere y’uko ubuzima bugenda. Ibitekerezo byahise bigenda, ibyo ni byo mperuka, ubwo bandasaga mu mutwe nkagwa.”

    Yaketse ko yagambaniwe

    Haciye umwanya Nsengiyumva aryamye hasi mu ruganiriro, yarashwe mu mutwe ariko we atabizi. Yagaruye ubwenge amatwi atumva neza ariko akumva hari ibintu bimuri hejuru bihonda.

    Yatangiye gukururuka gake gake, ajya mu cyumba aryama hasi. Impamvu atumvaga ko yarashwe, amaraso yari agishyushye. Amaze guhora, yatangiye kumva ko hari icyabaye kuko hari ingingo zimwe zatangiye kwanga gukora.

    Ati “Njya gukura akaboko mu mutwe ngo ngahindure nshyireho akandi, ni bwo nagiye kumva ndyamye mu bintu bimeze nk’ibyondo. Akaboko kanga kuva ku mutwe, nkakuyeho numva nkoze ku bintu ntazi ibyo aribyo, ni bwo natangiye kubabara.”

    Mu rugo rwa Gitifu Nsengiyumva yabanaga na Mulindangabo Callixte wari umukozi we. Amaze kuraswa ari ku gitanda, ni bwo Mulindangabo yamugezeho, amubwira ko abarasaga bagiye ariko undi ntamwizere agira ngo aje kumuhorahoza.

    Ati “Nahise numva abantu bose bangambaniye, nkatekereza abaturage twirirwanye, abo twirirwa dukorera, nkibaza abo baturage bose banteraniye kandi ntawe nagiriye nabi, simbyakire.”

    “Umwana arambwira ati ‘ba bantu barasaga mbonye birutse, ati ariko mbonye n’abantu baje kuvoma amazi kuri robinet yacu’. Ndatekereza nti ‘ubwo [abaturage] bumvise ko napfuye none baje no kwivomera amazi ariko n’uwo mwana ntangira kutamwizera. Ntangira gutekereza ko agiye kumfata ngo anshyire bene wabo.”

    Mulindangabo w’imyaka 27 ubusanzwe na we uvuka i Nyabimata; yafashe Gitifu Nsengiyumva, amumanura gahoro gahoro muri ako gace k’imisozi, amuhamagariza abakecuru babiri n’umusaza umwe bari bari hafi aho, baramusindagiza bamugeza kwa muganga i Nyabimata.

    IGIHE yabajije Nsengiyumva impamvu atahise ahamagaza inzego z’umutekano akimenya ko hari abantu binjiye mu murenge we kandi atabazi, avuga ko byabaye mu kanya gato cyane.

    Ati “Ni ibintu byabaye mu gihe gito cyane. Muri cya gihe nari numvise amasasu, na wa mwanya kujya guhamagara ba bandi bahise bagera iwanjye, ntabwo haciyemo umwanya wo guhamagara ngo runaka. Nahise ntekereza guhamagara Major twabanaga, muri ako kanya ni bwo ibyo bibazo byose byahise biba, mu masegonda make cyane.”

    Amaze koroherwa yaje no kumenya ko hari undi musore izo nyeshyamba zabwiye kujya kuzereka kwa Gitifu zimusanze ku gasantere, arazangira zihita zimurasa.
    Imodoka ye yari yasize ayiparitse ku irembo ari naho inyeshyamba za FLN zayitwikiye. Nsengiyumva avuga ko amakuru y’itwikwa ry’imodoka ye yayamenye hashize iminsi itanu ari mu bitaro.

    Gitifu akigezwa kwa muganga i Nyabimata yahise yoherezwa ku Bitaro bya Munini, bahamuvana bamwohereza CHUB i Huye, mbere yo kujya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.

    Yabanje kwanga gusubira i Nyabimata

    Tariki 18 Werurwe 2019, kuri Faysal babwiye Nsengiyumva ko noneho yemerewe kuba yasubira mu kazi. Yatekereje gusubira i Nyabimata, yumva umutimanama ntubimwemerera akurikije ibihe bibi yari amaze iminsi ahagiriye.

    Ati “Nkirembye numvaga umuntu yamfata akantwara nkajyayo ariko ntangiye gukira ni bwo nahise mvuga nti oya, hariya hantu sinasubirayo. Nti reka mbanze mfate impumeko neza, menye uko bimeze ntagira n’ikibazo .”

    Yasubiyeyo nyuma, habaye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi wa FLN.

    Ati “Twaragiye tugerayo, ndareba abaturage barishima. Twagiye urubanza rwatangiye rwa bariya bafashwe, tunabikurikiranira hamwe, abo twari kumwe babona ko ari ahantu hagendwa hari umutekano.”

    Ntabwo Nsengiyumva yasubiye gukorera i Nyabimata, yahisemo kuguma mu Mujyi wa Kigali kugira ngo nibiba ngombwa ajye ajya kwivuza bimworoheye.

    Kuri ubu ni Gitifu wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, umwanya yagiyemo nyuma y’iminsi ayobora Umurenge wa Masaka.

    Nyuma ya Nsabimana Callixte na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi mukuru wa MRCD-FLN yarafashwe, ubu bombi n’abandi bambari babo bagera kuri 20 bategereje umwanzuro w’urukiko ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.

    Nsengiyumva yavuze ko gufatwa kwa Rusesabagina ari imwe mu nkuru zamushimishije cyane.

    Ati “Rusesabagina uri aho, wiyise igitangaza wumva utazi urwego yiyumvamo noneho ukumva ngo ari i Kigali, ntabwo nabashije kubyumva neza.”

    Yakomeje agira ati “Biriya birafasha kandi biratanga icyizere ko n’undi wese wahirahira ashaka gukora nk’ibyo bariya bakoze, yabona isomo.”

    Nsengiyumva yaregeye indishyi muri urwo rubaza ku bw’imodoka n’indi mitungo ye yangijwe, gusa avuga ko nta cyasimbura ibyo yahombye kubera icyo gitero. Ingano y’ibyo yaregeye ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

    Ati “Bariya bantu ntacyo umuntu yabifuzaho, nta n’indishyi babona ku byo umuntu yatakaje. Buriya muri uriya mwaka muri Kanama, nagombaga kujya kwiga muri Koreya. Njya mbitekereza nkumva agahinda karanyishe, nkabyihorera.”

    IGIHE yamenye ko nyuma yo kuva i Nyabimata, Gitifu Nsengiyumva yakomeje kubana na Mulindangabo Callixte wari umukozi we wo mu rugo, dore ko ari na we watabaye ubuzima bwe agaharura inzira zatumye agezwa kwa muganga bwangu.

    Nsengiyumva Vincent yishimira ko nubwo ari umwe mu bashegeshwe n’ibikorwa bya FLN, nibura abayobozi bayo bafashwe

    Imodoka ya Nsengiyumva ubwo yatwikwaga mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018

    Nsengiyumva yavuze ko nta ndishyi yasubiranya ibyo yaburiye mu gitero cya FLN i Nyabimata

    source : https://ift.tt/3j4q7FC

  • Ku Nkundamahoro hashyizweho ingamba zikarishye nyuma y’uko hiyahuriye umuntu wa 3…Uregera Garde-Fou ugacibwa amande #rwanda #RwOT

    Uwavuzwe cyane ubwo yahiyahuriraga, ni Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wiyamburiye ubuzima mu gitondo cyo ku ya 02 Kamena 2021 ubwo yasimbukaga aturutse mu igorofa ya kane agahita ahaziga ubuzima.

    Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, undi muntu witwa Twibanire Emmanuel na we yiyahuye asimbutse mu igorofa ya gatanu na we agahita ahasiga ubuzima.

    Hatashira icyumweru, undi muntu usanzwe ari umukarani na we yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri y’iriya nkubako y’Inkundamahoro ariko we Imana ikinga akaboko ntiyapfa ariko yarakomeretse bikabije.

    Ibi bikorwa byo kwiyahura byanagarutsweho na benshi bagiye babitangaho ibiterekezo bimwe byananenzwe.

    Senateri Emmanuel Havugimana wagize icyo abivugaho, yabanje gutangaza ko inyubako zigeretse zikwiye gushyirwaho ibyuma birebire bituma abantu batabasha gusimbuka bityo ngo bigatuma abantu batiyahura basimbutse amagorofa ahubwo bagakoresha ubundi buryo.

    Ubuyobozi bwa ririya soko bwashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda ko hariya hantu hakomeza kubera ibikorwa byo kwiyahura aho bwongereye umubare w’abahacungira umutekano.

    Aba bacunga umutekano banahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nk’ibyombo byo kujya bahanahana amakuru mu gihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’iri soko kandi bwababujije abantu kwegera ibyuma bitangira abantu bizwi nka Garde-fou ndetse ngo uri kwegera ibyuma byashyizweho acibwa amande.

    Niyonshuti Rwamo Emile uyobora Inkundamahoro, yagize ati 'Ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.'

    Ubuyobozi bwa ririya soko kandi bwashyizeho ba Mutwarasibo mu matsinda y’abacuruzi ndetse banahawe impuzankano ibaranga bazajya babuza abantu kwegera turiya twuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ku-Nkundamahoro-hashyizweho-ingamba-zikarishye-nyuma-y-uko-hiyahuriye-umuntu-wa-3-Uregera-Garde-Fou-ugacibwa-amande

  • Abanyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda boherejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bahagejejwe harimo abagabo 20 abagore bane n’abana babiri barimo uw’imyaka ibiri.

    Bakihagera bapimwe COVID-19 maze 18 bayisanganywe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama, abandi bajyanwa mu kato ahahoze IPRC Nyagatare.

    Ni akato kazamara iminsi irindwi abazapimwa bagasanga ari bazima basubizwe mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3z5qdCz

  • Kigali: Hafashwe ingamba zikumira inkongi za hato na hato zibasira Agakiriro ka Gisozi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Koperative ya ADARWA, Cyatwa Ngarambe, nyuma y’aho ibikoresho bya bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative biherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo ku wa tariki ya 17 Kanama 2021.

    Ubwo iyi nkongi yamaraga guhagarikwa ariko yangije ibintu byinshi, bamwe mu bakorera muri aka Gakiriro bagaragaje icyifuzo cy’uko ikibazo cy’inkongi gikumirwa mu buryo burambye.

    Umwe yagize ati “Urabona iyi nkongi itewe n’umuntu wai urimo gusudira udushashi dutarukira kuri matela irashya ikongeza n’ibindi, rero icyo twe twifuza ni uko ubuyobozi budufasha matela hano zigakurwamo kuko buri gihe iyo habaye inkongi matela imwe igafatwa ahantu henshi harashya.”

    Undi ati “Aha niba ari ahantu ho kubariza cyangwa gusudirira cyangwa kugurishiriza imbaho ku bwanjye numva ari ibyo bikorwa byagakwiye kuhakorerwa, abazaga kuhacururiza matela bagashakirwa ahandi.”

    Umuyobozi wa Koperative ADARWA, Cyatwa Ngarambe yatangaje ko hari ingamba zitandukanye zirimo no kubuza abantu kongera kuzana matela muri aka Gakiriro no kubashishikariza kugira kizimyamoto.

    Ati “Twavuze ko ibikorwa bijyanye no gusudira bigomba gutandukana n’ibindi. Ubu nta na matela zemewe gucururizwa aha kuko hari abazizanaga bavuga ko ari izo gukoresha intebe nyuma bagatangira kuzihacururiza; bajya bazana za zindi zo gukoresha intebe gusa kuko zo ntizateza inkongi nk’iza metela ziba ziri mu bubiko.”

    Yongeyeho ko basabye abafite ‘atelier’ kujya bakuramo ibintu byose bishobora gushya no kuzubakisha ibyuma bikomeye ndetse bagashyiraho umukozi uhoraho ugenzura ko nta dushirira cyangwa umuriro uri hasi.

    Ubuyobozi bwa Koperative zikorera mu Gakiriro ka Gisozi buravuga ko bwafashe ingamba zigamije gukumira ibibazo by’inkongi zikunda kwibasira aka gakiriro

    source : https://ift.tt/3z30c77

  • U Rwanda rwashimiwe umusanzu warwo mu gushyiraho imyanzuro igamije kurinda aboherejwe mu butumwa bwa Loni – #rwanda #RwOT

    Iyi myanzuro yashyizweho n’u Buhinde ishyigikirwa n’ibihugu binyamuryango by’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi harimo n’u Rwanda mu nama yabaye ku wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 ku cyicaro cyako i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    U Buhinde nk’igihugu kiyoboye aka kanama muri uku kwezi kwa Kanama bwanyujije ubutumwa kuri Twitter bushimira u Rwanda.

    Bwagiraga buti “Turashimira u Rwanda, umuterankunga ukomeye w’ingabo n’abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro ku Isi, ku bw’umusanzu ukomeye ku kibazo cy’umutekano w’abayabungabunga. Turarushimira kandi ku bwo gushyigikira iyi myanzuro.”

    Iyo myanzuro yashyizweho ihamagarira ibihugu byakiriye ingabo zigiye kubungabunga amahoro kwita ku mutekano wazo, bikazirinda ibikorwa by’urugomo bizikorerwa harimo no kuzica, bigafatanya n’ibihugu byazohereje mu gushakisha abakoze ibyo bikorwa, bagatabwa muri yombi ndetse bagahabwa n’ibihano.

    Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, gushyiraho ikoranabuhanga rizafasha mu kumenyekanisha ibitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi, gushyiraho ingengo y’imari igamije gushyiraho iri koranabuhanga no gutanga raporo ku byagezweho mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi myanzuro.

    Biteganyijwe ko Umuryango w’Abibumbye uzafatanya n’ibihugu byakira ingabo n’abapolisi ndetse n’ibibohereza mu gukumira ibyaha bibakorerwa, kubigenza no kuburanisha ababikoze.

    Ibihugu binyamuryango mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi byemeje imyanzuro yo kurinda ingabo zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

    source : https://ift.tt/3j1fSlC

  • Urubyiruko 2500 rwasoje Itorero ‘Indahangarwa’ rusabwa kwirinda kuba ibigwari – #rwanda #RwOT

    Iri torero ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ryatangiye ku wa 6 Kanama 2021 ryitabirwa n’urubyiruko rwiganjemo uruba mu mahanga, uruvuye ku rugerero, abakozi ba leta b’indashyikirwa, abarimu b’indashyikirwa, abahanzi, ndetse n’urubyiruko rw’abanyeshuri rushoje amashuri yisumbuye rwigaga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda.

    Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bahawe amasomo ajyanye n’amateka y’igihugu, indangagaciro z’Abanyarwanda ndetse na kirazira.

    Bamwe mu bitabiriye iri torero bavuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kubaka ubunyarwanda buhamye no kuzamura iterambere ry’Igihugu.

    Umuhango wo gusoza iri torero na wo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga witabirwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, Lt Col Migambi Desire Mungamba.

    Minisitiri Mbabazi yasabye uru rubyiruko kwimakaza indangagaciro nyarwanda kandi bakirinda kuba ibigwari ndetse bagaharanira kwanga umugayo.

    Ni ku nshuro ya kabiri hatangwa inyigisho zo mu itorero hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Iri torero ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ryitabirwa n’abagera kuri 2500

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye uru rubyiruko kwirinda kuba ibigwari

    source : https://ift.tt/3k2LZkc

  • Nyamirambo: Umunyegare yagonzwe n’ikamyo ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Uwo musore usanzwe atuye i Nyamirambo, yagonzwe n’ikamyo ubwo yari amanutse yerekeza kuri 40 nk’uko byatangajwe na Rukundo Assouman, wabonye iyo mpanuka iba.

    Ati “Yagendaga ku igare rya siporo inyuma ye hari ikamyo ndetse n’imbere hari indi yari iri kuzamuka. Twagiye kumubona agonganye n’ikamyo yazamukaga akubita umutwe hasi bihita birangira.”

    “Uko twabibonye ni ikibazo cyabayeho cyo kubura feri y’igare rye, ntitwavuga ngo abashoferi ni bo bari mu makosa kuko yari ageze hafi ya ‘Dos d’Anne’ kandi bisaba ko bagabanya umuvuduko. Kuri njyewe sinavuga ko hari uri mu makosa, ni ibintu byabaye bituguranye.”

    Mu gihe kitageze ku mezi abiri hamenyekanye impanuka zabereye i Nyamirambo inshuro eshatu, zaguyemo abantu bane. Zose ni iza sosiyete Horozon Constructions.

    Hari iheruka gukorera impanuka ku Ryanyuma yahitanye umushoferi n’umuturage, iyabereye hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara ndetse n’uyu musore.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Constructions, Migisha Samuel, yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye uyu musore.

    Yavuze ko kuba imodoka zabo zikunze gukora impanuka mu buryo butunguranye nta ruhare rugaragara rwa tekiniki kuko akenshi biba byabaye bidaturutse ku makosa y’imikorere yazo.

    Agace kabereyemo impanuka

    source : https://ift.tt/3kbhFnC

  • Rubavu: Imodoka yafashwe n’inkongi – #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yari ivuye mu Karere ka Musanze igiye i Rubavu irimo umushoferi witwa Habimana Jean Paul na mugenzi we bakorana yahiye igeze ahazwi nko kuri Caribana.

    Habimana yavuze ko yarimo agenda akumva ikintu gituritse mu modoka ye yumva n’abantu bavuza induru bamubwira ko iri gushya.

    Yagize ati “Nagendaga ngeze ahahoze polisi ni ho numvise akantu kavuga mu modoka gasa nk’agaturitse, kuko nari ndi kugenda bisanzwe abantu ku ruhande baba barambwiye ngo iri gushya mba ndasimbutse.”

    “Kubera ubwoba nsohotse niruka ariko nza nyirukaho urugi rufunguye iri kujya ahari izindi nyirukaho ndayiyobya, abantu bayishyize hasi barebe ko bayizimya.”

    Yakomeje avuga ko yari yarakoresheje Controle Technique atazi ikibazo cyaba kibaye ku modoka ye.

    Umushoferi na mugenzi we bari mu modoka bavuyemo amahoro ariko imodoka yose yahiye n’ubwo babashije kuzimya ariko igice kinini cyahiye.

    Iyi modoka yahiye yari ivuye i Musanze igiye i Rubavu

    Imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro

    Abazimya bahageze imodoka yamaze gushya igice kinini

    source : https://ift.tt/2WcrmJV

  • Baregeye asaga miliyari 1 Frw: Indishyi zasabwe mu rubanza rwa Rusesabagina zizava he? – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza ruzasigara mu mitwe ya bamwe bitewe n’ibyaruvugiwemo nka ya magambo ya Sankara ati “N’inyoni zo mu biti zanshinja’, Rusesabagina yirahira akirenga avuga ko atari ‘Umunyarwanda’ ahubwo ari ‘Umubiligi, impfubyi ya Loni’ n’andi.

    Nubwo hari abazarwibukira kuri ibyo, urwibutso ruratandukanye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa MRDC-FLN Rusesabagina yayoboraga, Nsabimana Callixte ari umuvugizi n’abandi.

    Izo nzirakarengane izitaravukijwe ubuzima, zasigiwe ubumuga ku buryo imibereho yabo yahindutse, batakibasha kwibeshaho nk’uko byavuzwe mu maburanisha atandukanye yabaye mu minsi ishize.

    Hari abajya babigarukaho ko impano ikomeye Imana yahaye umuntu ari ubuzima, ubuvukijwe cyangwa bugahungabanywa, nta ndishyi ikwiriye wabona umwishyura.

    Abantu 83 mu bihumbi by’abagizweho ingaruka z’ako kanya n’ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina, ni bo bitabaje urukiko mu rubanza rwa Rusesabagina, basaba indishyi z’ingaruka batewe n’ibyo bikorwa.

    Uteranyije indishyi bishyuza Rusesabagina na bagenzi be 20 bari muri uru rubanza, zisaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu barimo kuregera indishyi harimo Me. Ndutiye Yusufu uregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw, nyuma y’uko imodoka ye yangijwe ubwo yafatirwaga n’abarwanyi ba FLN mu ishyamba rya Nyungwe, mu gitero cyanapfiriyemo abantu.

    Undi uri mu baregera indishyi ni Nsengiyumva Vincent, na we wari Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata uri mu Karere ka Nyaruguru, akaba ari kuregera indishyi zifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

    Ku itariki 16 Gashyantare uyu mwaka, ubwo harimo hasomwa imyirondoro y’abaregwa muri uru rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi, ntabwo imitungo y’abaregwa yagarutsweho cyane, uretse ko byatangajwe ko Nsabimana Callixte afite umutungo wa telefoni eshatu mu gihe abandi nta mutungo bari bafite uzwi. Umutungo wa Rusesabagina wo ntiwatangajwe ariko hari amakuru y’uko afite imitungo irimo inzu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.

    Indishyi zizaboneka gute nta mitungo?

    Tariki 22 Nyakanga ubwo urubanza rwari rutarapfundikirwa, Nsabimana Jean Damascène alias Motari ushinjwa gukorana n’inyeshyamba za FLN ubwo zinjiraga mu gihugu, yararahiye arirenga avuga ko nta mutungo n’umwe afite wavamo indishyi asabwa, ngo keretse bemeye ko azajya abahingira, bakamubarira bubyizi.

    Mukandutiye Angelina wari ushinzwe ubukangurambaga muri FLN, yavuze ko imitungo ye yose yabaga i Kigali yatejwe cyamunara mu 2006, kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Inkiko Gacaca, kuri we gutanga imibyizi byamugora dore ko ageze mu myaka 70.

    Mu gihe urubanza rugeze mu mahina, ikiri kwibazwa ni uko bizagenda mu gihe byagaragara ko abaregwa nta bushobozi bafite bwo kwishyura indishyi zasabwe mu rukiko, mu gihe rwaba rwemeje ko abazisabye bazikwiriye.

    Me Ndutiye, yasobanuye ko indishyi atari ikiguzi cy’ibyo umuntu yatakaje, ahubwo ari uburyo bwo gutanga ubutabera ku muntu wagizweho ingaruka n’icyaha, kuko hagiye kurebwa agaciro rusange k’ingaruka zagizwe n’icyaha, bidashoboka ko uregerwa indishyi yabona icyo yishyura.

    Yagize ati “Hari abababuze abafasha, abana babo, hari abacitse amaguru, ababuze akazi n’ibindi. Kuba wabona icyo wamuha [cyasimbura agaciro k’icyo yatakaje] biragoye, ariko agize icyo abona yaregeye, hari ukuntu byamurema agatima ho gato.”

    Uyu munyamategeko yavuze ko yaregeye indishyi za miliyoni 40 Frw, hakubiyemo n’agaciro k’ibyo imodoka yamufashaga gukora, ati “Kuba imodoka hari icyo yari imariye, byatumye nkoresha ubundi buryo kugira nkore ibyo nakayikoresheje.”

    Yasobanuye kandi ko nk’abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba, basabye ko urubanza rw’aba barwanyi bose ruhuzwa kugira ngo rwihute, na cyane ko abaregwa bari bahuje dosiye, bityo byari byoroshye ko babarizwa hamwe.

    Uku guhuriza hamwe abaregwa bifite izindi nyungu kuko bizatuma mu gihe abaregera indishyi bazemererwa, abaregwa bazazitangira hamwe, ibishobora kongera amahirwe y’uko indishyi zaregewe zaboneka kuko mu gihe umwe mu baregwa afite umutungo, ushobora gukoreshwa no mu mwanya w’utawufite.

    Me Ndutiye yagize ati “Ubundi iyo uregera indishyi ku bantu benshi baregerwa ikintu kimwe, kandi abaregwa baregerwa hamwe, usaba ko bazafatanya kwishyura. Icyo bivuze ni uko muri abo benshi baregwa, [bikagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwishyura], iyo urukiko rwemeje indishyi [bikagaragara ko harimo umwe muri bo wishoboye] ategekwa kwishyura za ndishyi [zose, harimo n’iz’abadafite ubushobozi bwo kuziyishyurira].”

    Gusa mu gihe byagaragara ko abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

    Hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n’uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y’icyo gihugu ishobora kumwishyura mu mwanya w’uregwa, gusa mu Rwanda si ko bimeze.

    Bite by’imitungo y’abaregwa iri mu mahanga?

    Bikekwa ko Rusesabagina afite imitungo mu mahanga, aho bivugwa ko afite inzu mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Me Ndutiye yavuze ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko abarega bakwiye indishyi, bazahera kuri icyo cyemezo ubundi bagasuzuma uburyo ubutabera bw’u Rwanda bwakoresha icyemezo cy’Urukiko, bugakorana n’ibihugu birimo imitungo y’abaregwa kugira ngo hashakwe uburyo yavanwamo indishyi.

    Umunyamategeko Me Gatete Ruhumuliza, yavuze ko bishoboka ko imitungo y’umunyabyaha iri hanze y’igihugu yakoreyemo icyaha ishobora gukoreshwa mu kwishyura indishyi zemejwe n’urukiko.

    Yagize ati “Ntabwo bibujijwe kuko ibyemezo by’urukiko bishobora kujya gushyirwa mu bikorwa mu bihugu ushaka ku Isi. Iyo wakoze icyaha ukaba warakatiwe n’urukiko binyuze mu mategeko, ibyemezo by’urukiko bashobora kubishyira mu bikorwa mu bihugu byose. Abaregeye indishyi bazafata icyemezo cy’urukiko, babijyanye mu bihugu birimo imitungo ya Rusesabagina.”

    Ubwo Rusesabagina yafatwaga ndetse no mu gihe yarimo kuburana, inzego zitandukanye mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bubiligi, Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango myinshi, byamaganye ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, bikavuga ko akwiye kurekurwa mu buryo bwihuse.

    Ibyo bihugu byamaganye ifungwa rya Rusesabagina, birimo ibikekwaho kuba birimo imitungo ya Rusesabagina, nk’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ruhumuliza yavuze ko ubusanzwe ubutabera ari urwego rwigenga, bityo ko mu gihe bwakora inshingano zabwo neza, bushobora gushyira mu bikorwa icyemezo cy’inkiko z’u Rwanda, ati “Ruriya rubanza ni intakemwa mu buryo bwakozwe.”

    Yasobanuye ko mu gihe abaregwa bifuza kuregera indishyi ziri mu bindi bihugu, bashaka abanyamategeko bemerewe gukora muri ibyo bihugu, ubundi “Bagafata icyemezo cy’urukiko bakagiha umuhesha w’inkiko, akajya guteza cyamunara iyo mitungo.”

    Icyakora ibintu bishobora guhinduka mu gihe nk’abagize umuryango w’abaregerwa indishyi batanga ikirego basaba ko umuhesha w’inkiko atateza cyamunara imitungo yabo, icyo gihe icyakurikiraho cyaba ari ukongera kujya mu rukiko.

    Uyu munyamategeko yavuze ko ‘impungenge z’uko ubutabera bw’ibihugu Rusesabagina afitemo imitungo bushobora kubangamirwa n’inyungu za politiki’ zifite ishingiro, ati “Na mbere hose bari baranze kugira icyo bamutwara kandi bazi ibikorwa bye [byo gushyigikira iterabwoba].”

    Icyakora uyu munyamategeko unakurikiranira hafi ibya politiki, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho n’ibihugu birimo Amerika n’u Bubiligi, ku buryo bidafite inyungu mu gusenya umubano w’impande zombi kubera inyungu z’umuntu wahamijwe ibyaha n’inkiko z’u Rwanda.

    Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda byose bifitane isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Abaregera indishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya FLN basabye ko abaregwa bose bafatanya kuzishyura

    Ngirababyeyi yavuze ko amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN yamusigiye ubumuga

    Habimana yavuze ko ntacyo akibasha kwikorera kubera ubumuga yasigiwe n’ibitero bya FLN

    Ubwo abaregwa bageraga ku rukiko

    Bamwe mu baregera indishyi barimo n’abakomerekejwe n’ibitero bya FLN bari bitabiriye iburanisha

    Nsabimana Callixte aganira n’umunyamategeko we mbere y’uko iburanisha ritangira

    Abaregwa bose mu rukiko

    Angelina Mukandutiye ni umwe mu baregwa wari mu rukiko

    Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry’ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN

    source : https://ift.tt/37VjCPn