Tag: Umutekano

  • Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habayeho kwigishwa uko amategeko y
    Habayeho kwigishwa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa

    Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.

    Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

    Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

    Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

    Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.

    Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

    Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

    Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y’umurongo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

    Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

    Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/2WbjEA3

  • Abantu 29 batawe muri yombi bazira gutwara imodoka basinze (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baravuga ko baciye ukubiri n
    Baravuga ko baciye ukubiri n’ikinyobwa cyose kirimo arukoro batwaye imodoka

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 nibwo beretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi hagati y’Itariki 17 na 19 Kanama, bashYirwaho ibipimo bigahamya ko bafite arukoro nyinshi mu mubiri wabo.

    N’ubwo harimo abavuga ko bafashwe banyoye ibinyobwa bidasindisha birimo Energy ariko bakaza gusangwamo arukoro mu mubiri, ngo isomo bakuyemo ni uko bagomba gucika kuri ibyo binyobwa mu gihe cyose baba batwaye imodoka.

    Jimmy Siriro avuga ko yafatiwe ku Kicukiro tariki 17 Kanama 2021 hafi saa mbili atashye mu Murenge wa Gahanga, ashyizweho igipimo bamusangamo arukoro mu mubiri.

    Ati “Nk’umuntu utunze imodoka cyangwa ikinyabiziga icyo ari cyo cyose yumva kujya kurya saa sita akarenzaho icupa rimwe cyangwa abiri aba yumva ko atanyoye ibisindisha, ariko mu by’ukuri nk’uko twasobanuriwe na polisi wasoma ikirahure kimwe ukajya kuri ‘volant’ ukagira ibyago baka kugonga cyangwa ukagonga cyangwa ugakora ikosa rituma uhura na polisi, icyo ikora bwa mbere barabanza bakagupima kandi ako akuma gapima uko gateye iyo kumvise arukoro kagufata nk’uwanyoye”.

    Mugenzi we witwa Scote wafatiwe mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yafashwe mu gitondo atwaye abantu bane ariko akaba yari yaraye anyoye inzoga ku buryo yumvaga ko mu gitondo nta kibazo afite.

    Ati “Ubu ndabisobanukiwe neza ko umuntu atagomba kujya atwara yafashe ibisindisha kandi ngiye no kubisobanurira bagenzi banjye kugira ngo tubyirinde, kuko bishobora kuba impamvu yo guteza impanuka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko icyuma polisi ipimisha gipima arukoro mu mubiri w’abantu.

    Ati “Bakunze kuvuga ngo banyoye Energy drink banyoye ibiki, polisi ntipima Energy drink kuko ibyuma ifite byabigenewe bipima arukoro iri mu maraso yawe. Ubwo rero bo niba bagenda bakanywa ibyo banyoye ntabwo tubizi, twabakeka ko banyoye ibisindisha ukurikije uko bavuga cyangwa uko bitwara mu muhanda, tugasanga babifite polisi irabafara”.

    Abo bagabo 29 berekanywe mu gihe tariki 16 Kanama naho hari herekanywe 37 na bo bari bafashwe bakurikiranyweho gutwara basinze.

    source : https://ift.tt/3D2SHiN

  • Ba Ofisiye bato 39 basoje amasomo ajyanye n’imiyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasoje ayo masomo uyu munsi ni ikiciro cya munani (Intake08/2021), bayatangiye ku itariki ya 16 Mata 2021, ni abapolisi 31, abacungagereza 3 n’abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.

    Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

    Mu ijambo rye yashimiye abitabiriye aya masomo ku murava, umwete n’ikinyabufpura bagaragaje akaba ari byo byabafashije gusoza neza amasomo yabo, yabasabye kuzakoresha neza ibyo bigishijwe.

    Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’iri shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuri, mwaranzwe n’ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza. Ndizera ko aya masomo azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi, si uko mutazikoraga neza ahubwo aya masomo agamije kubongerera ubumenyi n’ireme rya serivisi nziza zitangwa n’inzego z’umutekano mukorera”.

    DIGP/AP Ujeneza yakomeje agira ati “Kuri mwe mwahawe aya mahugurwa murabizi ko ajyanye n’imiyoborere, tubizeyeho kuzayobora neza abo mushinzwe mu nzego zanyu, mukanoza neza izindi nshingano zo gucunga umutekano nk’akazi kanyu ka buri munsi. Abakora mu biro mwahawe amasomo ajyane no gutegura amadosiye ajyanye n’akazi kanyu, tubitezeho itandukaniro mu kunoza neza akazi bitandukanye nuko mwagakoraga mbere yo kuza hano.”

    Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenewe kugira ngo aya masomo agende neza anashimira abayitabiriye uburyo baranzwe n’ikinyabupfura.

    Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga. CP Mujiji yabasabye ko amasomo bahawe yazababera impamba mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

    Ati “Aya masomo yabaye mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko turabashimira uko mwabyitwayemo. Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bijyanye n’indangagaciro nyarwanda.”

    CIP Florent Niyongira wanabaye uwa mbere mu gutsinda neza kurusha abandi yavuzeko nyuma yo guhamagarirwa kwitabira aya masomo yahise yiha umugambi wo kuzakorana imbaraga n’umwete kandi yiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.

    Ati “Ngihamagarirwa kwitabira aya mahugurwa nahise mbigira intego ko ngomba kuzayakorana umwete n’umurava akaba aricyo gihembo ngenera ubuyobozi bwangiriye icyizere nkoherezwa muri aya mahugurwa. Nahungukiye kurushaho kumenya uburyo nzanoza akazi kaba ako mu biro ntegura amadosiye, kuyobora abapolisi nkuriye ndetse no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.”

    Usibye amasomo atangirwa mu ishuli, aba banyeshuli banagize igihe cyo gukora ingendoshuri bahuza ibyo bigishijwe mu ishuri n’ibiri hanze, cyane cyane mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda. Aba banyeshuli basuye ingoro y’amateka n’urugamba rwo kubohora igihugu, banasura igicumbi cy’intwari z’Igihugu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

    source : https://ift.tt/2XJZX30

  • Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habayeho kwigishwa uko amategeko y
    Habayeho kwigishwa uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa

    Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n’ibyapa biciye hagati mu muhanda.

    Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n’andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

    Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

    Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w’abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n’ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

    Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w’abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n’akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by’ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n’abandi ko ari ukuwugendera kure”.

    Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n’utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

    Ati “N’ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

    Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y’umuhanda hari n’abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n’ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n’ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
    Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y’umurongo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

    Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y’umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

    Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga n’ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n’abandi.


    source : https://ift.tt/3kc6Txh

  • Nyuma yo gufungwa kwa Kimenyi, ibibaye kuri Kwizera Olivier birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru yuko umuzamu Kimenyi Yves yafunzwe. Nyuma y'aho gato, Umuzamu mugenzi we ariwe Kwizera Olivier yatangaje ko kuri ubu atakiri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, kuko yamaze gusezererwa.

    Ibi Kwizera Olivier yabitangarije kuri Live ya instagram aho yari yatumiwe n'umwe mu bakoresha instagram bazwi cyane witwa Shazz.

    Kwizera Olivier

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gufungwa-kwa-kimenyi-ibibaye-kuri-kwizera-olivier-birababaje/

  • Ntibisanzwe, byakomeye umuntu uri kugura capati zirenza 5 ari gutabwa muri yombi, Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda mu majyaruguru ya Moroto, abaturage ntibemerewe kugura capati zirenze eshanu mu gihe bikozwe baratabwa muri yombi.

    Impamvu nyamukuru biri gukumirwa ngo ni ubujura bumaze iminsi buvugwa bw'amatungo muri ako Karere, Abaturage babujijwe kugura capati zirenze 5 bitewe nuko bivugwa ko bagenda bakaziha abo bajura bivugwa ko baza banitwaje intwaro zirimo imbunda.

    Ikibazo cy'ubujura bw'amatungo muri aka karere ka Moroto, cyatangiye kugaragara mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021, Ndetse bamwe bakaba baragiye bafatwa banafatanwa imbunda zigera kuri 58.

    BBC dukesha aya makuru ivuga ko Police ya Moroto ivuga ko yahisemo guca ku akavuyo k'abantu bagura capati zirenze 5 ngo kuko abenshi bazigurira kuzishyira aba bajura aho bihisha mu bisambu , ndetse Police ikaba yabikoze yizeye ko aba bajura nibamara kwicwa n'inzara kuko batakigemurirwa bizatuma bihutira kuva mu bwihisho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/ntibisanzwe-byakomeye-umuntu-uri-kugura-capati-zirenza-5-ari-gutabwa-muri-yombi-inkuru-irambuye/

  • Kamonyi : Umugabo yishe umugore we amukubise umuhini mu mutwe amushinja kumuca inyuma #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

    Umukozi ushinzwe Imali n’ubutegetsi mu Murenge wa Nyamiyaga, akaba ari na we uyoboye Umurenge by’agateganyo kuko Gitifu ari mu kiruhuko, Munyaneza Alexis avuga ko amakuru bahawe avuga ko uyu mugabo bikekwako yahoye nyakwigendera kumuca inyuma.

    Tugirumuremyi ukekwaho kwica umugore we, ngo bahoraga mu makimbirane na we nk’uko abaturage babihamya.

    Munyaneza uyoboye Umurenge wa Nyamiyaga by’agateganyo, avuga ko batangiye gutongana, umugabo atangira kubaza umugore we impamvu amuca inyuma.

    Umugore ngo ni ko kubihakana ahitamo aramuhunga, asohoka inyuma y’urugo, umugabo atora umuhini aramwirukankana arawumukubita ahita apfa.

    Yagize ati 'Bivugwa ko hari amakimbirane bari basanganywe ariko nta raporo dufite ko bari bafitanye ibyo bibazo.'

    Munyaneza yavuze ko uyu mugabo amaze kubona ko yishe umugore we, yahise yiruka ariko abaturage baramufata bamushyikiriza inzego z’umutekano.

    Tugirumuremyi w’imyaka 39 y’amavuko yari afitanye abana 3 na nyakwigendera, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    Uyu mukozi w’Umurenge avuga ko iyo umugabo cyangwa umugore bicanye, abana basize ari bo bahura n’ibibazo by’ubupfubyi bakabaho mu buzima bubi.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umugabo-yishe-umugore-we-amukubise-umuhini-mu-mutwe-amushinja-kumuca-inyuma

  • Rusesabagina azamenya umwanzuro kuri burundu yasabiwe mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

    Rusesabagina wasabiwe gufungwa burundu, azamenya umwanzuro w’urukiko kuri iriya tariki 20 Nzeri kimwe na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte Sankara wasabiwe gufungwa imyaka 25.

    Ubucamanza bw’u Rwanda bwari buherutse gutangaza ko itariki yo gusomeraho uru rubanza yimuwe kubera kuko urukiko rukiri kwandika dosiye kubera ubunini bwayo.

    Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yari yatangaje ko ibirambuye kuri iki cyemezo cy’urukiko bitangazwa uyu munsi ku wa Gatanu n’Urugero rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Uru rukiko ruburanisha ibyaha bikomeye, rwatangaje ko iki gikora cyo gusoma icyemezo cyari giteganyijwe uyu munsi kitakibaye ahubwo ko kizaba tariki 20 Nzeri 2021.

    Muri uru urbanza rwaburanishijwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, bamwe mu baregwa bemeye ibyaha ndetse banabisabira imbabazi uretse Paul Rusesabagina wanikuyemo akaburanishwa atitaba Urukiko.

    Ni urubanza rwihuse ugereranyije n’umubare w’abaruregwamo ndetse n’uburemere bw’ibyo bashinjwa aho Ubushinjacyaha bwamaze kubasabira ibihano ndetse na bo ubwabo bakagira icyo babivugaho bikageza aho Urukiko rupfundikira urubanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusesabagina-azamenya-umwanzuro-kuri-burundu-yasabiwe-mu-kwezi-gutaha

  • Afghanistan: Umukinnyi w'umupira w'amaguru yahanutse ku ndege y'ingabo za Amerika arapfa #rwanda #RwOT

    Abatagetsi muri Afghanistan bemeje urupfu rw'umukinnyi ukiri muto, Zaki Anwari w'imyaka 19. Uyu, yakiniye ikipe y'igihugu y'ingimbi. Yahanutse ku ndege y'ingabo za Amerika yari yitendetseho mu gihe yarimo guhaguruka ku kibuga cy'indege cya Kabul. Gusa nta makuru arambuye yatangajwe y'umunsi yapfiriyeho.

    Kuva Abataliban bafata ubutegetsi muri icyo gihugu, abantu ibihumbi buzuye ku kibuga cy'indege cya Kabul mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba biri kuhavana abantu babyo n'abakorana nabo.

    Ibinyamakuru byaho byatangaje ko nibura abantu babiri bapfuye bahanutse ku ndege iri guhaguruka. Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere nazo zemeje ko hari imirambo yabonetse mu mwanya w'amapine y'indege ubwo yari igeze muri Qatar.

    Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kwihanganisha umuryango wa Zaki Anwari.

    Mu itangazo kuri Facebook nkuko BBC ibitangaza, ibiro bikuru bishinzwe uburezi muri siporo muri Afghanistan byavuze akababaro batewe n'urupfu rwa Anwari.

    Uru rwego rwagize ruti: 'Aruhukire mu mahoro kandi turasengera umuryango we, inshuti n'abakinanaga na we.' Abandi nabo bagiye batangaza akababaro batewe n'urupfu rw'uyu mukinnyi muto.

    Umwe kuri Instagram yanditse ati: 'Urupfu rwe ni agahinda gakomeye. Nzahora nkwibuka buri gihe'.

    Amashusho y'akavuyo ku kibuga cy'indege cya Kabul, abantu burira indege y'igisirikare cya America.

    Abasirikare bagera ku 4,500 ubu baragenzura by'agateganyo Karzai International Airport i Kabul, umurwa mukuru wa Afghanistan. Hanze yacyo, Abataliban nabo barabuza abaturage kwinjira muri icyo kibuga badafite inyandiko z'inzira — n'abazifite bikabagora kwinjira.

    Kubera amashusho y'akavuyo yabonetse kuri iki kibuga, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze arengera kuvana Amerika muri Afghanistan. Ku wa gatatu yabwiye ABC News ati: 'Ingingo y'uko hari uburyo twari kuhava nta kajagari kabayeho, simbona uko byari kugenda'.

    Perezida Biden, yavuze ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri iki gihugu na nyuma y'itariki ntarengwa ya 31/08 bumvikanye n'Abataliban, mu gukomeza gufasha abashaka kuhava.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/afghanistan-umukinnyi-wumupira-wamaguru-yahanutse-ku-ndege-yingabo-za-amerika-arapfa/

  • Ngororero: Bafashwe bacyekwaho kwambura abaturage babizeza ko hari umushinga uzabafashiriza abana – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bashukaga abaturage bababwira ko hari umushinga wabatumye kwandika abana ngo uzabafashe kwiga, umubyeyi kugira ngo bamwandikire umwana mu bazafashwa n’uwo mushinga yagombaga kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu.

    Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Rusumo, Umudugudu wa Mukaragata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Bariya bantu bashukaga bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bwira na Gatumba yo mu Karere ka Ngororero. Kugira ngo abo babyeyi babyizere, bariya bacyekwaho ubwambuzi babwiraga ababyeyi ko hari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyo mu Murenge wa Bwira bafatanije kwandika abo bana. Bamwe mu babyeyi bahamagaye umuyobozi w’iryo shuri barabimubaza nawe amaze kumva ko hari abantu bagenda bamwiyitirira bakora ibyaha, ashaka nimero za telefoni z’abo bantu aziha Polisi itangira kubashakisha.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko Polisi yahamagaye abo bantu bacyekwaho kwambura abaturage, tariki ya 18 Kanama 2021 baje kubageraho babasanga mu Murenge wa Gatumba.

    Abo baturage bamaze gufatwa barabyemeye bemera no kuzasubiza abo babyeyi amafaranga yabo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ubwambuzi bushukana ndetse no kwiyitirira urwego udakorera ari ibyaha, uwo urukiko rubihamije abihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Yibukije abaturage ko bagomba kwitondera ababashuka kuko abafatanyabikorwa ba Leta bagira inzira banyuramo zizwi.

    Ati “ Icyo tumenyesha abaturage ni uko iyo hari umufatanyabikorwa uje mu Rwanda anyura mu nzego z’ubuyobozi ndetse izo nzego zikamenya abakeneye gufashwa kurusha abandi.Bariya ibyo bakoze ni ubwambuzi bushukana kandi biyitiriye inzego badakorera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bafashwe babeshya abaturage ko hari umushinga bababoneye uzajya ubafashiriza abana

    source : https://ift.tt/3B27Z5H