Tag: Umutekano

  • Abayobozi 2 bagereza barakekwaho gucuruza abagore n' abakobwa bafungiyemo #rwanda #RwOT

    Abayobozi babiri bagereza mu gihugu cya Mozambique, birukanwe ku mirimo nyuma y'iminsi 12 gusa bahawe inshingano zo kuyobora za gereza, bikaba byatewe n'ibibazo bitandukanye.

    Umwe muri bo ni Herminia Nhamundze, umuyobozi wa gereza ya Ndhlavela y'abagore, aho ngo wasangaga abagororwa baho bahatirwa gukora uburaya, undi akaba Ramos Zambuco wo muri gereza bivugwa ko irinzwe cyane ya Maputo.

    Nyuma gato yo kurahira kwabo mu ntangiriro z'uku kwezi, amakuru yagaragaye ko bombi bari bafite imanza bagomba kwitabira.

    Amakuru avuga ko aba bombi bafunzwe bazira uruhare bagize mu irekurwa ry'imfungwa izwi cyane Momade Abdul Satar, uzwi cyane ku izina rya Nini Satar ryabaye muri 2014.

    Mu Gushyingo 2000, Satar yari yakatiwe igifungo cy'imyaka 24 azira kwica umunyamakuru ukomeye wakoraga inkuru zicukumbuye muri Mozambike, Carlos Cardoso.

    Irekurwa rye ry'agateganyo nyuma ryavanyweho kuko icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyari gihari, yafatiwe muri Thailande yoherezwa muri Mozambike mu 2018.

    Minisitiri w'ubutabera, Helena Kida, na we yirukanye Alfredo Pires, uherutse kugirwa umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imari nk' uko BBC dukesha aya makuru yabivuze.

    Minisiteri yavuze ko Bwana Pires yirukanwe nyuma y'uko Minisitiri amenye ko arimo gukorerwa iperereza mu Ntara y'amajyepfo ya Inhambane, kubera icyaha cyo kunyereza amafaranga.

    Minisitiri w'ubutabera yavuze ko yagiriwe inama yo gushyiraho abayobozi basimbura abirukanywe n'ubwo atarabikora

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/21/abayobozi-2-bagereza-barakekwaho-gucuruza-abagore-n-abakobwa-bafungiyemo/

  • Ingabo z'u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n'Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11 #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa zirimo byo guhashya iterabwoba Ingabo z'u Rwanda hamwe niza Mozambique zamaze kwigarurira agace ka Mbau kari karabaye ubuhungiro bw'ibyihebe nyuma yo guhatwa umuriro n'ingabo z'u Rwanda igihe habaga ibohozwa rya Macimboa da Praia yari yaragizwe icyicaro gikuru cy'abo barwanyi basanzwe bakorana n'Imitwe igendera ku mahame ya Islam

    Aka gace ka Mbau kari ku birometero bisaga 45 (45km) uvuye mu mujyi wa Macimboa da Praia, ni agace karangwamo amashyamba y'inzitine ku kigero cya Nyungwe yo mu Rwanda; bityo amakuru akaba yaragiye avugwa ko ariho izo nyeshyamba zaba zifashisha mu gukora ibikorwa bitandukanye birimo n'imyitozo.

    Kuwa gatanu taliki 20 Kanama nibwo ako gace kigaruriwe n'ingabo z'u Rwanda nyuma y'imirwano yari imaze iminsi mu duce twa Chinda no mu nkengero zaho, mu kugaba icyo gitero Abasirikari b'u Rwanda baturutse mu mu bice bibiri aribyo Macimboa da Praia na Mueda.

    Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Mbau; mu birometero bitanu (5 km) niho Ingabo z'u Rwanda zasakiranye n'ibyihebe bibarirwa hagati ya 80 na 100 haba ukurasana gukomeye kwahosheje Ingabo z'u Rwanda zikubise inshuro abo banzi b'amahoro n'umudendezo, aho nyuma y'imirwano hagaragaye ibyihebe bisaga 11 byari byaguye muri iyo mirwano.

    Hari amakuru yandi avugwa ko hashobora kuba harishwe ibyihebe byinshi ariko imirambo yabyo igatwarwa na bigenzi byabyo dore ko bashobora kuba barayitwaye bayikurura bakoresheje imigozi.

    Muri iyo mirwano hakaba harafatiwemo ibikoresho byinshi birimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n'ibindi abo barwanyi bakoreshaga mu guhungabanya umutekano w'abaturage no kwangiza ibikorwa remezo muri Cabo Delgado.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Col. Rwivanga Ronald yatangarije itangazamakuru ko nubwo umujyi wa Mbau wamaze kubohorwa ariko ibikorwa byo kurwanya no guhashya burundu iyi mitwe bigikomeje.
    Aho yagize ati 'Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace ariko ntibivuze ko birangiye, ibikorwa birakomeje'.

    Hari amakuru aturuka muri Mozambique yemeza ko mu nzira Ingabo z'u Rwanda guhera kuwa kabiri ubwo zatangiraga kurwana zagendaga zibona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo RDF yabakubitagaho ikibatsi cy'umuriro muri Macimboa da Praia, ibyo byihebe kandi ngo byagendaga bifunga inzira kugirango bitinze ababa babikurikiye bityo bagatema ibiti bakabirambika mu muhanda.

    Urugero ni urwo mu gace kitwa Naquitengue karimo ibiti byinshi aho byasabye ko Ingabo z'U Rwanda RDF zifashisha imashini yo gukata ibiti cyangwa se zigakoresha ibimodoka binini by'intambara kugirango zibashe gutambuka zisatira aho ibyo byihebe byahungiye.

    Nyuma y'ibohorwa rya Mbau ubu uduce tubiri nitwo dusigaye mu maboko y'izo nyeshyamba aritwo Siri ya Mbere na Siri ya Kabiri.

    Muri uru rugamba rwo kurwanya iterabwoba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y'abapolisi bakahacungira umutekano mu gihe Ingabo zo zikomeza imbere zirwana
    Uyu mutwe w'iterabwoba urwanira muri Mozambique cyane cyane mu ntara ya Cabo Delgado ufite izina ryitwa Ahlul Sunna wa-Jammah, gusa benshi mu baturage bawita 'al-Shabaab'.

    Amakuru avugwa ko mu ishingwa ryawo abenshi mu bawugize baba baraturutse mu mahanga aho havuzwe Tanzania aho ngo baje baha abaturage ngo bikenure, ari nako ngo babigishaga amwe mu mahame y'idini ya Islam gusa bafite intego yo guhindura Cabo Delgado icyicaro gikuru cy'uwo mutwe w'Iterabwoba ugendera ku matwara akakaye ya Islam.

    Kugeza nubu umuyobozi w'uyu mutwe ntazwi gusa abaturage bo muri Cabo Delgado bavuga ko ari umunyamahanga kandi yaba yaramaze guhunga igihugu nyuma yuko u Rwanda rwari rumaze gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Mozambique guhashya uwo mutwe.

    Leta zunze ubumwe z'amerika ziherutse kuvuga ko umugabo witwa Bonomade Machude Omar uzwi na none nka AbuSulayfa Muhammad nundi witwa Ibn Omar bashobora kuba aribo bayobozi buwo mutwe
    Gusa abatuye agace ka Palma gafatwa nk'izingiro ry'uwo mutwe abahatuye bavuga abo bagabo ataribo bayobozi b'uwo mutwe kuko ngo umwe muri bo bamuzi dore ko ari kavukire muri ako gace kandi undi muyobozi akaba ari umunyamahanga ndetse na benshi mu bawushinze.

    Impamvu nyinshi bashingiraho ni uko abenshi muri abo barwanyi babaga bavuga Igiswahili ndetse ngo banafite inyandiko zo muri urwo rurimi kandi ngo iyo bazaga kwica abaturage bavugaga mu majwi aranguruye bati ' Allah Akbar' ngo hanyuma bagaca abantu imitwe bakayishinga ku bisongo ahantu hagaragarira buri muntu ndetse ngo bagakata ubugabo bw'abagabo babaga bamaze kwica.

    Si ukwica gusa ibyo byihebe byakoraga dore ko byashimutaga abana bakiri bato bikabajyana mu myitozo ya gisirikari aho bajayaga gutozwa kurwana mu gihe abandi babagiraga abagore babo cyangwa se abazajya babafasha indi mirimo mu gihe babaga ari igitsina gore, ndetse abenshi bavuganye n'abanyamakuru bavuga ko ibyihebe byatwaraga abeza ku isura gusa.

    Kuva ibikorwa byo guhashya imitwe y'iterabwoba byatangira muri Cabo Delgado ituze risa niriri kugenda rigaruka aho benshi mu baturage batangiye gusubira mu byabo bari baravukijwe n'umutekano muke muri iyo ntara.

    The post Ingabo z'u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n'Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zikomeje-kwigarurira-uduce-twari-twaragizwe-ingwate-nibyihebe-agace-ka-mbau-kaguyemo-ibyihebe-11/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zikomeje-kwigarurira-uduce-twari-twaragizwe-ingwate-nibyihebe-agace-ka-mbau-kaguyemo-ibyihebe-11

  • Polisi yerekanye abantu 4 bari mu birori bya “Baby Shower” kwa Kimenyi Yves barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Polisi yasabye batatu babura kureka gukomeza kwihisha, bakitaba bagahabwa ibihano nk'ibyo abandi bahawe.

    Abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya 'Baby shower' byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine, batawe muri yombi mu gihe abandi 3 bagishakishwa ndetse basabwa kurekera aho kwihisha inzego zishinzwe umutekano.

    Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.

    Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.

    Ati 'Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.'

    Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n'abakunzi be by'umwihariko abizeza ko amakosa nk'ayo yaguyemo atazongera.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bakoze amakosa yo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 bagategurira ibirori mu rugo kandi bitemewe.

    Yavuze ko abakurikiranwa ari abantu umunani ariko kugeza ubu hamaze gufatwa batanu bityo asaba abandi ko na bo bakwitaba bitabaye ngombwa ko Polisi ibashakisha.

    CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kureka kugwa mu mitego yatuma bica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n'umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abantu-4-bari-mu-birori-bya-baby-shower-kwa-kimenyi-yves

  • Umunyezamu Kimenyi Yves n’abo bafatanwe baricuza amakosa bakoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure
    CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure

    Kimenyi yabitangarije kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ubwo we na bagenzi be barimo Ingabire Habiba wigeze kuba miss supernatural 2017, Mutesi Fiona, Umutoni Deborah hamwe na Manzi Yvette berekagwa itangazamakuru.

    Kimenyi yafashwe ku itariki 18 Kamana 2021 nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yeberekanaga bari mu birori bavuga ko byari ibyo kwitegura umwana wabo w’imfura na Muyango Claudine (Baby Shower), ariko bikaba byarakozwe mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu ndetse na Kiyovu sports, avuga ko yicuza kuba yagaragaye imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu.

    Ati “Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu, ntanga ubutumwa nk’ubungubu. Ntabwo ari ikintu cyiza kandi nakabaye ntanga ubundi butumwa buri ‘positive’, urumva ko ari ikintu kibi ntagombye kuba ngaragaramo”.

    Kimenyi umaze kumenyekana cyane muri ruhago yo mu Rwanda avuga ko kuba yagaragara mu bikorwa bigayitse byo kutubahiriza gahunda za Leta, ari urucantege ku bijyanye n’umwuga we, gusa ngo nyuma yabyo agomba guhinduka.

    Ati “Ntibyabura kugira ngo ufate iminsi itanu ufunze umere gutya hanyuma utange indi shusho hanze, uko biri kose hari ikigabanuka ariko umuntu aba agomba guhita yegura umutwe nyine agashaka uko azongera gutanga ubutumwa bwiza no kwereka abantu ko yahindutse”.

    Ingabire Habiba wabaye miss supernatural 2017, avuga ko bakoresheje ibirori by’inshuti yabo yitegura kubyara batazi ko bitemewe.

    Ati “Nicuza ko nagiye mu birori ntazi neza ko bitemewe, ntabwo bizongera. Ubutumwa binsigiye kandi byasigira n’abandi ni uko dukwiye gukurikiza amabwiriza abayobozi bacu batubwira kandi tukirinda kugwa mu ikosa”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, avuga ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ngo hari n’abandi bataraboneka.

    Ati “Murabona ko hari batanu, hari batatu bakomeje kwihisha ariko icyo twavuga ni uko iyo wiyemeje kwica amabwiriza ukica amategeko uba wiyemeje nta mpamvu yo kwihisha polisi cyangwa gutinya y’uko igufata kubera ko ni byo uba wahisemo, kuko ubizi neza ko polisi ari urwego rushinzwe kugenzura iyubahiriza ry’ayo mabwiriza no gucunga umutekano w’abantu ndetse no kubahiriza amategeko”.

    Ati “Aba batatu batari baboneka tuzi amazina yabo, tuzi n’aho batuye kuhihisha cyangwa kwihisha ahandi ntabwo bibakuraho amakosa bakoze, twabagira inama y’uko baza bakisobanura”.

    Uretse kuba Kimenyi Yves ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Kiyovu sports, yanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports.


    source : https://ift.tt/2Wawo9V

  • Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu – Kimenyi Yves weretswe itangazamakuru ari kumwe na Ingabire Habibah #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves nyuma gufatwa na polisi akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Coronavirus n’abandi bantu batanu bari mu birori byo kwitegura umwana we n’umukunzi we bagiye kwibaruka(Baby Shower), beretswe itangazamakuru.

    Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’iki kirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine bitegura kwibaruka imfura yabo.

    Ni ikirori byagaragaraga ko kirimo abantu benshi mu gihe gukoresha ibirori bitemewe muri iki gihe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma y’uko amashusho agiye hanze, Polisi ikaba yarabakurikiranye maze tariki ya 19 Kanama yemeza ko yafashe Kimenyi Yves ariko n’abandi bagishakishwa.

    Mu bandi bafashwe harimo na Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda 2017 na Miss Supranational 2018.

    Abafashwe bose bagera kuri 5 Polisi ikaba ivuga ko hasigaye abandi 3 kuko bose bageraga ku 8.

    Kimenyi Yves akaba yabwiye itangazamakuru ko yicuza kuba ari imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu atanga ubutumwa bw’uko yananiranye yakabaye atanga ubundi bwubaka sosiyete nyarwanda.

    Ati “ni surprise ya Baby Shower bakoreye Muyango yo kugira ngo twitegura umwana wacu, twisanga twarenze ku mabwiriza haje abantu. Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu ntanga ubutumwa nk’ubu ng’ubu nakabaye hari ubundi butumwa bwiza nakabaye ntanga.”

    Ingabire Habibah yavuze ko yishe amategeko atabizi kuko yari azi ko ingamba zorohejwe hakaba hari ibirori byemewe, rero akaba yaraje gusanga yaribeshye, gusa ngo we yari afite icyemeo cy’uko yipimishije Coronavirus.

    Umuvugizi wa polisi wa y’u Rwanda, CP John Bosco yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ibi birori bikaba byarabereye Kicukiro i Kanombe aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

    Kimenyi Yves ngo aricuza ibyabaye byose

    Ingabire Habibah yavuze ko yari azi ko amabwiriza yorohejwe

    Uko ari batanu beretswe itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndicuza-kuba-ndi-imbere-yanyu-nambaye-amapingu-kimenyi-yves-weretswe-itangazamakuru-ari-kumwe-na-ingabire-habibah

  • Ba ofisiye bato 39 basoje amasomo bari bamazemo iminsi ajyanye n’imiyoborere – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo ni icyciro cya munani (Intake08/2021), batangiye tariki ya 16 Mata 2021, barimo abapolisi 31, abacungagereza 3 n’abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.

    Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

    Yashimiye abitabiriye aya masomo ku murava, umwete n’ikinyabufpura bagaragaje akaba ari byo byabafashije gusoza neza amasomo yabo. Yabasabye kuzakoresha neza ibyo bigishijwe.

    Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’iri shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuri, mwaranzwe n’ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza. Ndizera ko aya masomo azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi, si uko mutazikoraga neza ahubwo aya masomo agamije kubongerera ubumenyi n’ireme rya serivisi nziza zitangwa n’inzego z’umutekano mukorera.”

    DIGP/AP Ujeneza yakomeje agira ati “Kuri mwe mwahawe aya mahugurwa murabizi ko ajyanye n’imiyoborere, tubizeyeho kuzayobora neza abo mushinzwe mu nzego zanyu, mukanoza neza izindi nshingano zo gucunga umutekano nk’akazi kanyu ka buri munsi. Abakora mu biro mwahawe amasomo ajyane no gutegura amadosiye ajyanye n’akazi kanyu, tubitezeho itandukaniro mu kunoza neza akazi bitandukanye n’uko mwagakoraga mbere yo kuza hano.”

    Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenewe kugirango aya masomo agende neza anashimira abayitabiriye uburyo baranzwe n’ikinyabupfura. Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga.

    CP Mujiji yabasabye ko amasomo bahawe yazababera impamba mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

    Ati “Aya masomo yabaye mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko turabashimira uko mwabyitwayemo. Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bijyanye n’indangagaciro nyarwanda.”

    Chief Inspector of Police (CIP) Florent Niyongira wanabaye uwa mbere mu gutsinda neza kurusha abandi yavuzeko nyuma yo guhamagarirwa kwitabira aya masomo yahise yiha umugambi wo kuzakorana imbaraga n’umwete kandi yiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.

    Ati “Ngihamagarirwa kwitabira aya mahugurwa nahise mbigira intego ko ngomba kuzayakorana umwete n’umurava akaba ari cyo gihembo ngenera ubuyobozi bwangiriye icyizere nkoherezwa muri aya mahugurwa. Nahungukiye kurushaho kumenya uburyo nzanoza akazi kaba ako mu biro ntegura amadosiye, kuyobora abapolisi nkuriye ndetse no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.”

    Usibye amasomo atangirwa mu ishuri, aba banyeshuri banagize igihe cyo gukora ingendoshuri bahuza ibyo bigishijwe mu ishuri n’ibiri hanze.


    source : https://ift.tt/37Zi06X

  • Santrafurika: CP Bizimungu yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda barinda abanyacyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Bizimungu nyuma yo gusura ibice bitandukanye ahatuye aba bapolisi b’u Rwanda yagiranye ibiganiro na bo. Mu ijambo rye yashimye ikinyabupfura kiranga aba bapolisi n’ibyo bamaze kugeraho nk’itsinda, yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora neza inshingano zabo.

    Ati “Ibikorwa mumaze kugeraho mu mezi atatu gusa mugeze hano bigaragaza ikinyabupfura no gukora kinyamwuga. Turabasaba gukomereza aho kugira ngo mukomeze gusohoza neza imirimo mwajemo muri iki gihugu.”

    CP Bizimungu yasezeranyije abo bapolisi b’u Rwanda ko ubuyobozi bushinzwe intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bazakomeza kubaba hafi mu gukemura imbogamizi bashobora guhura na zo zikaba zababangamira mu kazi kabo.

    Tariki ya 15 Gicurasi 201 nibwo abo bapolisi b’u Rwanda 140 berekeje muri icyo gihugu gusimbura bagenzi babo na bo bari bamaze yo umwaka bari mu nshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu.

    Ubusanzwe iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe ye muri Santrafurika.

    Barinda Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu.

    Iri tsinda riyobowe na CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, uherutswe gutorwa nk’umupolisi w’indashyikirwa mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

    Tariki ya 7 Gicurasi 2021, Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye ryari rishinzwe kumucungira umutekano.

    Abo bapolisi bari bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari bamazeyo umwaka bategereje gusimburwa n’abo bariyo uyu mwaka.

    source : https://ift.tt/2WbIekx