Tag: Umutekano

  • Musanze: Abavuga rikumvikana barasabwa kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Nyirarugero aganira n
    Guverineri Nyirarugero aganira n’abavuga rikumvikana

    Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, mu biganiro birimo kubera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bimuhuje n’abavuga rikumvikana bo mu nzego zitandukanye zo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Gacaca; zirimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Mirenge, abahagarariye amadini, abikorera, n’ibindi byiciro bitandukanye bihabarizwa bihagarariye abandi.

    Guverineri Nyirarugero, yakomoje ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bishingiye ku bikorwa remezo byegerejwe abaturage, ibiteza imbere imibereho myiza yabo n’ibishyigikira ubukungu, bimaze kugerwaho mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, abasaba kubisigasira no kurushaho kubirinda.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuba isoko y’umutekano no kuwubungabunga

    Guverineri Nyirarugero, yanagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda, abwira abitabiriye ibyo biganiro ko n’ubwo hari ingaruka cyateje, cyane cyane zishingiye ku bukungu; na none ntawe bikwiye guca intege, kuko Leta irimo gukora ibishoboka byose mu gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo yaba abaturage n’ibikorwa by’iterambere bagezeho, bidakomeza guhungabana.

    Yaboneyeho kubibutsa ko mu byo basabwa, harimo no gushyiraho akabo bubahiriza ingamba n’amabwiriza atuma birinda iki cyorezo, ari na ko bitabira gahunda yo kwikingiza Leta ishyizemo imbaraga, mu kugabanya ibyago bituruka ku ikwirakwizwa rya Covid-19, bityo n’abaturage babone uko bakomeze kwiyubakira ubukungu butajegajega.

    Muri ibyo biganiro birimo kuba, Guverineri Nyirarugero ari kumwe na CSP Francis Muheto, uhagarariye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj.Gen. Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. John Bosco Rutikanga, wibukije inzego zitandukanye zitabiriye iyo biganiro, kurangwa n’imyitwarire n’imikorere inoze, by’umwihariko barushaho kugendera kure ibihungabanya umutekano.

    Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro
    Abahagarariye inzego zitandukanye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, ni bo bitabiriye ibyo biganiro

    Yatanze ingero z’ibikorwa bimwe na bimwe bigenda bigaragara by’ubusinzi, urugomo, ibiyobyabwenge, ubujura n’amakimbirane bikigaragara, mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, asaba izo nzego kuba maso, barangwa n’ubufatanye mu kubikumira no gutanga amakuru y’ababigaragaramo, kugira ngo bakumirwe bataragera ku ntego yo guhungabanya umutekano, bityo urusheho gusigasirwa mu buryo butajegajega.


    source : https://ift.tt/2WlXyLl

  • Gicumbi: Abagabo basigaye bahukana kubera gukubitwa n’abagore babo – #rwanda #RwOT

    Kuba umugabo yakwahukana mu muco nyarwanda ni ibintu bidasanzwe byakubitiraho gukubitwa n’umugore byo bikaba akarusho, kuko kuva kera abagore bagiye bafatwa nk’abanyantege nke batarangwaho ibikorwa nk’ibi.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukomo baganiriye na Radio1 bavuze ko kuri ubu ibintu byahinduye isura, ubu abagabo basigaye bakubitwa n’abagore kugeza ubwo bahukanye.

    Bavugirije yavuze ko umwana we yatewe icyuma n’umugore bashakanye bikamuviramo kumujyana mu bitaro.

    Yagize ati “Barambwiye bati ‘umuhungu wawe umugore aramwishe mpita njyayo ngezeyo umugore turamushaka turamubura, umuhungu wanjye tumujyana kwa muganga, tugezeyo bamwohereza i Byumba; yari yamuteye icyuma mu mugongo.”

    Abandi baturage bakomeje bavuga ko gukubitwa kw’abagabo bimaze kuba umuco muri aka gace, uwumvise arembejwe n’inkoni yahukana agahunga umugore.

    Umwe yagize ati “Abagore bakubita abagabo urumva ngo byabyaye uburinganire, kera habaga umuco nta mugore wakubitaga umugabo abakuru bahari barabakizaga bakabunga. Ubu ngo ni uguhangana ubu buringanire bashyizeho bwatumye abagabo batoroka mu ngo babahunga ngo baticana.”

    Undi yagize ati “Abagore b’inaha bigize ibyihebe nta mugabo ukivuga ahubwo abagabo benshi barahunze.”

    Ku ruhande rw’abagore bo bavuga ko abagore bakubita abagabo babo bituruka ahanini ku mirwano itangizwa n’abagabo, abagore bakabakomeretsa birwanaho kuko batamenyereye imirwano.

    Umwe yagize ati “Ntabwo tubamaze! Ushobora gutongana n’umugabo akagukomeretsa cyangwa se na we kubera umujinya kuko uri kwitabara ukaba wamukomeretsa utabigambiriye. Abagabo ntabwo boroshye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mujawamariya Elisabeth, yavuze ko usanga abagore bakubita abagabo ari abumvise nabi ihame ry’uburinganire.

    Yagize ati “Uyu munsi kuba umugore yumva ko yabonye uburenganzira akaba yabubonera kuba ashobora kujya mu kabari akarenza akaguru ku kandi, yataye abana mu rugo yakabaye ari kwitaho, yataye ishingano z’urugo usanga yasinze ahetse umwana mu kabari, icyo ntabwo gikwiye ni kumwe aba atarumvise ihamwe ry’uburinganire. Ku ruhande rw’abagabo na bo badasobanukiwe neza icyo ihame ry’uburinganire ari cyo hakaba habaho gushaka kwigaranzura urumva ko hose hakigaragara icyuho.”

    Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu kwigisha neza iri hame ry’uburinganire kugira ngo abaturage babashe kurisobanukirwa.


    source : https://ift.tt/2WnEAEj

  • Icuruzwa ry’abantu mu isura nshya; Icukumbura ku rikorwa n’abakobwa b’ikimero mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, nahuye n’umugabo w’Umunyaburayi. Akorera mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi. Aho atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge abana n’abakobwa gusa, bose baba bamukurikiyeho ikintu kimwe. Amafaranga!

    Ntabwo ari amafaranga baba bamubikije, ni amafaranga baba bamukuramo ku mayeri, gusa ubona menshi ni uwo bamenyanye mbere, abandi bagenda babona ayo uwo yagennye.

    Ibyo tubivemo, turaza kubigarukaho nyuma. Jama [izina twahinduye], ni iry’umusore turi mu kigero kimwe mu myaka. Aba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, hari Hotel agenzura umunsi ku wundi, ngira ngo ejo bundi iherutse no guhabwa inyenyeri.

    Akazi ke gatangira mu masaha y’ijoro, gusa muri iyi minsi ya Covid-19 yangije ubukerarugendo, ntabwo ikibona abantu. Twaganiriye mu mwaka ushize, ansobanurira mu buryo bwimbitse uburyo hotel igiye kuzamukiza mu gihe nzi ko umushahara we ari nk’umwe wacu twese uringaniye.

    Muri telefone ye, harimo nimero z’abantu n’abandi b’ubusa. Gusa umubare munini ni abakobwa, icyo abatungiye ntabwo ari ubundi bushuti, ahubwo ni uko ari bo bamubeshejeho.

    Iyi ni inkuru mpamo. Umugabo uba hanze y’u Rwanda, akoze reservation ya hotel yifashishije internet, asabye icyumba muri hotel Jama agenzura.

    Jama ku wa Gatanu nimugoroba yihutiye kujya kumufata ku Kibuga cy’Indege, amugeza kuri hotel ahagana saa tatu z’ijoro. Muri ako kanya, yiteye utuzi, araruhutse hanyuma ahamagara Jama amubwira ko akeneye “G”.

    Mbere y’uko dukomeza, niba waragiye hanze y’u Rwanda, ukaganira n’abanyamahanga mu buryo bwo gutebya, hari ibintu benshi bazi ku Rwanda. Birumvikana Umuyobozi warwo ni ntagereranywa uzasanga hafi ya bose bamuvuga imyato, ariko hari ibindi.

    “3Gs”. Ni ijambo numvise bwa mbere ndi kuganira n’umugabo twahuriye mu kabari kamwe ko muri Afurika y’Iburengerazuba. Abenshi bazi ko mu Rwanda habaye “Genocide” [Jenoside] yakorewe Abatutsi, bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye mu bukerarugendo kandi ko gifite na “Gorillas” [ingagi]. Ikindi bazi ni uko gifite “Girls” [abakobwa] beza.

    Iyi ngingo ya “G” ya gatatu niyo tugiye kugarukaho, n’uburyo isura yayo ikomeje guhindanywa, iteshwa agaciro kubera ubucuruzi bw’abantu mu yindi sura noneho aho bibera akandare bukorwa n’abakobwa bacuruza bagenzi babo.

    Igitangaje ni uko ababukora, ni abantu mwe mwese mukoresha za Smartphone mukunda gukanda “like” ku mafoto yabo kuri Instagram. Muri iyi nkuru, ntabwo turi bushyire amazina yabo hanze.

    Tugaruke kuri Jama, wa mugabo yamubwiye ko ashaka umukobwa bararana muri iryo joro. Undi na we akora ku rusinga areba muri nimero ze, iryo joro Jama yacyuye amadolari 200 ya komisiyo.

    Ni we wagiye mu biciro yumvikana n’uwo mugabo amafaranga aza kwishyura “Sister”, hanyuma kandi asaturaho 100$ ayakubita ku mufuka kuko yari yamushakiye umukiliya na wa mugabo amuha andi 100$ yo kuba anywa ka Mützig aho ku ibaraza.

    Abakobwa bakiri bato bararurwa n’ubuzima babonamo bakuru babo baba batembereye mu bice bitandukanye by’Isi. Dubai ni hamwe muho Abanyarwandakazi benshi basigaye batemberera

    Abakobwa b’ikimero bakijijwe no gucuruza bagenzi babo

    Inkuru mbarirano iratuba, ni ko umunyarwanda yabivuze neza. Gusa hano ndagerageza kuyibara ku buryo idatuba, ni iy’umukobwa umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

    Ni umwe mu birahirwa na benshi, ba bagabo bafite irari iyo babonye ifoto ye bihutira gukurura ngo barebe neza itako rye ku buryo hari n’abo usanga bashaka gusatura telefoni ngo barebe hagati y’amaguru ye kandi ibyo bidashoboka.

    Ahagana mu 2017 yari afite igikundi cy’abandi b’urungano rwe, bose baryoshya amafoto kakahava, barigaruriye imbuga nkoranyambaga mu gihugu. Ni bamwe batambuka abanyerari bagasigara bacira inkonda wa mugani wa KGB.

    Icyo gihe yari mukuru muri abo bose, kandi aziranye n’abagabo bo mu mahanga batabarika. Umunsi ku wundi yahinduranyaga imodoka, inzu na yo ayitaka bidasanzwe ariko wareba akazi akora, ugasanga bidahura.

    Abo bagabo ni bo bari bamubeshejeho, bakamumenyera buri kimwe. Ubwo yari ari kuganira n’a bo “bashuti” be, aza kuberurira ibanga, ababwira ko azi abagabo babonye amafoto yabo bakabakunda kandi ko biteguye “kurekura agatubutse”.

    Yabahuje n’abo bagabo, umwe muri Nigeria n’undi i Dubai. Uko buri mukobwa yagendaga, babaga bamwishyuriye itike y’indege hari n’igihembo aza kubona, gusa uwamurangiye “akazi” yakuragamo aya komisiyo.

    Mu nshuro nyinshi yagiye hanze, iyarurangiza yabaye ejo bundi mu gihugu kimwe cyo muri Afurika Iburasirazuba. Bwo ngo yari yeretswe amafoto y’umugabo baza guhura, ahageze asanga uwo yari yabwiwe atari we ari undi w’“igikanapfu” ariko kuko yari yamaze kwakira amafaranga, amahitamo “yari ukurarana na we iryo joro”.

    Mu itohoza IGIHE yakoze, yabonye ibihamya by’uburyo ubu bucuruzi bukorwa. Abakobwa bamwe, bifata amashusho bari kwikinisha, bakayahereza abakuru “mu gakino” ubundi na bo bakayashyikiriza abagabo.

    Hari ibiganiro twabonye by’umwe mu bavuye muri ibi bikorwa, wemeje uburyo baciririkanwaga n’abagabo.

    Ati “Hari n’ubwo akubaza ati ese ura …. [wa mugenzo wa kinyarwanda ugaragaza ibyishimo by’umugore mu mibonano mpuzabitsina]. Ibyo bibaho iyo muri kumvikana amafaranga, akakubaza ati nyereka ndebe uko bimeze. Ukamwoherereza video kugira ngo ubone ko koko ari byo.”

    Mu minsi ishize, hari inkuru yamenyekanye cyane ya bamwe mu bahanzikazi bivugwa ko bapfuye amafaranga y’umugabo, umwe agashwana na mugenzi we kuko yanze kumuha “komisiyo”.

    Icyaje kubaturisha, ni uko wa wundi wari warangiwe akazi, yatewe ubwoba ko nadatanga “komisiyo” amashusho ye yambaye ubusa ari bushyirwe ku karubanda.

    Bamwe mu bakobwa bacuruzwa ku bagabo bakuze, bakabasambanya hanyuma bakabaha amafaranga. Uba wabahuje n’abo bagabo, ahabwa umufuragiro ku bw’akazi aba yakoze

    Yangirijwe imyanya ndangagitsina muri Nigeria

    Abakobwa muri iki gihe basigaye banyura muri byinshi bigoye kandi biruhije. Ariya mafoto meza mubona ya bamwe, aba yavuye mu byuya, amarira n’agahinda gakomeye.

    Mu 2018 Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira.

    Uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n’ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba. Uyu mukobwa yarabyanze, amubera ibamba burundu.

    Ibyabaye kuri Jolly si umwihariko we, hari n’abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo “OYA” bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.

    Urugero ni urw’umukobwa w’imyaka 28 wakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.

    Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.

    Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.

    Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.

    Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.

    Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.

    Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.

    Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.

    Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.

    Hari n’abafatiwe muri ubu bucuruzi

    Momo ni umuhanzikazi nyarwanda. Yitwa Mbabazi Maureen, yamenyekanye cyane mu 2012 akora injyana ya Dancehall.

    Mu 2018, uyu muhanzikazi yafunzwe umwaka urenga akurikiranyweho gucuruza abakobwa. Ibikorwa yafatiwemo ni bimwe nk’ibyo turi kuvuga hano.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi, hari umwana w’umukobwa [witabiriye Miss Rwanda] yarangiye umugabo, maze kuko na we yari afite gahunda muri icyo gihugu, afata umwanzuro wo kumuherekeza.

    Nubwo bari bajyanye, bivugwa ko ‘komisiyo’ yari kuyifata nta kabuza. Uko bapangaga gahunda zabo ni ko byaje kugera ku babyeyi b’umukobwa, bamenyesha inzego zishinzwe umutekano ziburizamo icyo gikorwa, Momo yisanga muri gereza atyo.

    Uyu mukobwa yafatiwe ku kibuga cy’indege mu 2018 ashyikirizwa ubutabera, muri Mata 2019 aza gufungurwa nyuma y’umwaka mu gihome.

    Ni kimwe kandi n’uwitwa Dabijou na we uheruka gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, na we yamaze igihe muri gereza nyuma aza kurekurwa.

    Hari n’abasore bacuruza abakobwa b’ikimero

    Mu minsi ishinze, Kid Gaju, wa muhanzi mwakunze mu ndirimbo zirimo nk’iyo yise Tornado yakoranye na Goodlife, yari imbere y’urukiko ashinjwa gucuruza abakobwa b’abanyarwandakazi.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko amafoto yabo ayaha umuherwe wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.

    Gaju ngo yarebaga amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff nawe yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.

    Uyu musore we ngo yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.

    Yaregwaga ko yashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika. Imbere y’urukiko, Gaju yahakanye ibyaha byose.

    Ikiri ukuri, ni uko benshi bamaze kwangirikira muri ubu bucuruzi, abakobwa bamwe banze kuvirira bati “ukena ufite itungo rikakugoboka”, abandi banga gukorera ayo bita “intica ntikize” mu gihe hari menshi babona nta muntu ubasaba raporo ya buri munsi.

    Birakwiye ko hashyirwa imbaraga mu gukumira ubu bucuruzi kuko bukomeje koreka benshi, ubukangurambaga ku bakiri bato mu kwirinda ibishuko nk’ibi nabwo bugashyirwamo imbaraga kandi n’ababyeyi bakagaruka ku nshingano zo gukurikirana abana babo, babagira inama, babereka ko iraha n’ubuzima bworoshye nta kindi byabagezaho kitari ukubicira ejo hazaza.

    Ibyo Kid Gaju yakurikiranyweho n’inkiko ni urugero rw’ibisigaye bikorwa muri iki gihe mu bucuruzi bw’abantu ariko bwahinduye isura

    source : https://ift.tt/3sFsMZO

  • Nyirambegeti wagaragaye ari gukubita umugabo we ngo nuko yavuye mu rugo atamuhaye uruhushya agiye kugezwa mu rukiko #rwanda #RwOT

    Uyu Nyirambegeti wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye aherutse kugaragara mu mashusho akubita inshyi umugabo we mu nzira anamusaba gufunga umunwa yere kurira agiye kugenzwa mu rukiko

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo uriya mugore mu cyumweru gishize tariki 18 Kanama 2021.

    Uwitwa Annonciata Byukusenge washyize aya mashusho kuri Twitter mu ntangiriro z'uku kwezi, yagize ati 'Abagabo bahohoterwa n'abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande ? Ibi byabereye mu Murenge wa Huye, Umudugudu wa Kubutare.'

    Uyu mugore yumvikanye abwira uyu mugabo yakubitaga yicaye hasi ati “Haguruka dutahe.”Uyu mugabo yarimo kurira ahamagara abantu bari hafi aho bashungereye,hanyuma uyu mugore aramubwira ati “funga umunwa.”

    Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021 ubwo Nyirambegeti yahanaga umugabo we wari wazerereye.

    Ingingo ya 121 mu gitabo cy'amategeko ahana icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ivuga ko:

    Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitarimunsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyirambegeti-wagaragaye-ari-gukubita-umugabo-we-ngo-nuko-yavuye-mu-rugo

  • Bibiteye agahinda! Umugore yapfushije abana 5 mu mpanuka y'inkongi y'umuriro ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'aba bana ikomeje kuriza abantu benshi bakoresha imbuga nkoranya mbanga, bose basabira uyu mubyeyi ku Mana imbaraga zo kunyura muri ibi bihe bitoroshye ari kunyuramo.

    Mu mamakuru dukesha ikinyamakuru Ghana news gitangaza ko , ' ku wa gatanu w'icyumweru cyashize mu masaha y'igitondo,uyu mubyeyi usanzwe urera aba abana 5 wenyine witwa Sabrina, yavuye murugo rwe agiye kuzana inshuti ze mu kirori k'isabukuru ye y'amavuko .Agarutse asanga inzu ye yaka umuriro yarimo abana be bose ukwari 5.'

    Amakuru avuga ko umuriro watangiriye mu igorofa rya kabiri ry'inyubako iri mu burasirazuba bwa St Louis hakurya y'ikibuga cy'ishuri ribanza rya Annette Harris.

    Umukuru wa Polise wo muri ako gace yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ubwo bazaga kuzima iyi nkongi basanze abana 4 bamaze kwitaba Imana , umwe wari usigaye ari muzima ajyanwa mubitaro ari naho yaguye. Aba bahitanwe n'inkongi y'umuriro harimo uwitwa Loyal Dunigan w'imyaka 2, Jabari Johnson w'imyaka 4, impanga z'imyaka 7 Nevaeh na Dunigan hamwe n'imfura ye yitwa Deontay Dunigan w'imyaka 9.

    Refe:ghananewss.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bibiteye-agahinda-umugore-yapfushije-abana-5-mu-mpanuka-y-inkongi-y-umuriro-ku

  • Nyagatare: Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Nsengiyumva Francois Gisupusupu gufungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Nsengiyumva Francois Gisupusupu gufungwa iminsi 30 kugira ngo iperereza ku byaha akekwaho rikomeze.

    Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare hasubukuwe ubujurire bwa Nsengiyumva Francois Gisupusupu,ni urubanza rwaherukaga gusubikwa kuwa 10 Kanama 2021 Kubera ko Nsengiyumva yari mu kato ka Gereza ya Rwamagana kugira ngo harebwe niba nta Cyorezo cya Covid-19 afite.

    Nsengiyumva Francois yajuririye icyemezo cy'urukiko rwibanze cya Kiramuruzi aho kuwa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa muri Gereza ya Rwamagana iminsi 30 y'agateganyo.Uyu muhanzi wamenyekanye nka Gisupusupu yahise ajuririra icyemezo cy'urukiko.

    Nsegiyumva ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 13.Raporo ya muganga yagaragaje ko uwo mwana yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umuganga yemeje ko indwara Nsengiyumva yarwaye ari nayo Umwana yarwaye nk'uko Raporo ya muganga yabyerekanye.

    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyo yayoboye uru rubanza rwa Gisupusupu.Ubushinjacyaha bwari mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yaburanye ari kuri Gereza ya Rwamagana naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yamwunganiye ari mu biro bye Ku kacyiru.

    Saa mbili n'igice nibwo iburanisha ryatangiye,aho Umucamanza yatangiye aha Umwanya Nsengiyumva Francois ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajururira urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

    Nsengiyimva yabwiye Urukiko ko nk'uko yabivuze aburana ifunga n'ifungurwa mu rukiko rwibanze rwa Kiramuruzi. “Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n'ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najuririye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.”

    Me Nizeyimana Boniface Umwunganira, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n'ubushinjcyaha.

    Me Nizeyimana yavuze ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa.Me Nizeyimana ati “ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

    Me Nizeyimana yabwiye Urukiko ko ibindi azabisobanura mu rubanza mu mizi.Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n'abajuriye,busobanura ko bitewe n'uburemere bw'icyaha Nsengiyumva acyekwaho kandi bukaba bugikora iperereza bumusabira gukomeza hufungwa muri gereza mu gihe urubanza rutaraburanishwa mu mizi.

    Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 26 Kanama 2021 Saa tanu z'amanywa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyagatare-ubushinjacyaha-bwongeye-gusabira-nsengiyumva-francois-gisupusupu

  • Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zarokoye abantu basaga 100 bari barashimuswe n'ibyihebe #rwanda #RwOT

    Ingabo za Mozambique (FDS) hamwe niz'u Rwanda mu mpera z'iki cyumweru zakijije abantu barenga 100 bari bajyanywe bunyago n'ibyihebe i Mbau, no mu karere ka Mocimboa da Praia, Cabo Delgado,nk'uko Rádio Moçambique ibitangaza.

    Abarokowe biganjemo abasaza n'abana, bakuwe mu ishyamba ry'ibiro by'ubuyobozi bwa Mbau, nyuma y'igitero no kwigarurira kimwe mu birindiro by'abarwanyi b'iterabwoba.

    Amakuru aturuka mu bakozi bakuru b'ingabo z'igihugu cya Mozambique avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari ukubura ibiribwa byo kugemurira abo baturage.Iyo raporo ikomeza ivuga ko kuri ubu hari akazi ko gukangurira abaturage gutunganya amazi, hagamijwe gukumira indwara z'impiswi.

    Mu cyumweru gishize nibwo izi ngabo zombi zahuje imbaraga mu guhashya ibi byihebe byiyitirira Al Shabab byarashe inyeshyamba mu ishyamba rya Mbau.

    Mu birometero nka bitanu utarinjira Mbau, ingabo z'u Rwanda zasakiranye n'umutwe w'ibyihebe biri hagati ya 80-100, bihatakariza abarwanyi 11.

    Aba barwanyi bari barahungiye muri Mbau,ubwo bateshwaga icyicaro gikuru cyabo cya Mocimboa da Praia bakubiswe inshuro n'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike.

    Mbau ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk'ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk'aho zikorera imyitozo.

    Ku wa Gatanu w'iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y'imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n'ahandi.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yabwiye IGIHE ko nubwo Mbau yafashwe, ibikorwa byo kurwanya iyi mitwe bikomeje.

    Ati 'Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.'

    Ibyumweru bisaga bibiri bishize byabaye iby'urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

    Ni nyuma y'urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z'u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k'Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zarokoye-abantu-basaga-100-bari-barashimuswe

  • Rubavu: Umugabo akurikiranyweho kwica umukobwa we amuhoye ko yatinze gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 11/08/2021, uregwa, ari mu mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze icyaha cy’ubwicanyi, aho yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, akaba yaramwishe amunize, amuhoye ko yatinze gutaha.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kumwica, bakavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite, bityo bakaba bakeka ko yaba yaramunize.

    Uregwa we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa. N’ubwo uregwa ahakana ko atigeze aniga umukobwa we, raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe.

    Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3Ddm2qU

  • Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda zo hambere arashima ubutwari bw’Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hategekimana atuye mu Murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu, ubu ni umuhinzi mworozi witeza imbere ariko mu byo akora avuga ko atazibagirwa ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikagarura umutekano mu Rwanda, igihe ibintu byari bimeze nabi.

    Hategekimana kimwe n’abatuye Umurenge wa Kanama muri Rubavu, tariki 20 Kanama 2021 bagiye gushimira ingabo zakomerekeye ku rugamba ubutwari n’ubwitange bwabo mu kwitangira igihugu.

    Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu
    Hategekimana (uhagaze) wahoze muri ex-FAR ashimira uwakomerekeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu

    Ni igikorwa cyaranzwe no gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside hamwe no kubashyikiriza inka 9 n’imyaka irimo toni 5 z’ibirayi na litiro z’amata 600.

    Mu ngoro y’amateka abatuye mu Murenge wa Kanama bagaragarijwe uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zageze mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu gice cyayo cya Hotel cyakiraga Abadepite mu gihe cyo guhura, bagaragarizwa ubushake Inkotanyi zari zifite mu kubahiriza amasezerano ya Arusha ariko Leta ya Habyarimana ntibyubahirize.

    Ni ingoro irimo amateka y’uburyo ingabo za RPA Inkotanyi zakoze ibidasanzwe mu guhagarika Jenoside yarimo ikorwa mu mujyi wa Kigali muri Mata 1994, gutabara abicwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda no kugarura amahoro.

    N’ubwo benshi bumva birenze ubwenge bwabo kubera ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi, Hategekimana avuga ko we abyibuka neza kuko yari ahanganye na zo mu mujyi wa Kigali cyane cyane ko yari umusirikare kandi akorera hafi y’aho Inkotanyi zari zicumbitse ku Kacyiru.

    Ati “Amateka y’urugamba twahoze dusura hariya ku Nteko Ishinga Amategeko ni ibintu nanyuze imbere kuko nabaga muri Kigali ndi umusirikare, ndabashimira aba benedata ubwitange bwabaranze, kuko kuba bamwe badafite ingingo ni ubwitange bagize, yaba umuntu uhinga agasarura akarya ibyo yasaruye, uworoye akanywa amata akumva ameze neza, abagenda mu modoka yewe n’abatuye mu magorofa bajye bazirikana ko babigezeho kubera aba benedata bitanze.”

    Hategekimana avuga ko igikorwa bakoze cyo kwitangira igihugu Abanyarwanda bagomba guhora bakizirikana ndetse bakibuka no kuza kubasura.

    Ati “Ibi byose mujye muzirikana bano bantu kuko si uku baremwe, bajye babazirikana babasure kuko ibikorwa bakoze tuzakomeza kubizirikana tubasabira ku Mana.”

    Abaturage b’Umurenge wa Kanama basuye abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro bashimishijwe no kubona bamwe mu bitangiye umutekano w’Abanyarwanda, bavuga ko bazatoza abana babo gukunda Igihugu no kurangwa n’ubutwari nk’ubwaranze ingabo za RPA Inkotanyi.

    Abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga, barimo 59 batuye mu mudugudu hamwe n’abandi 124 batuye muri uyu murenge, icyo bahurizaho ni uko bishimira ababatekereza ndetse bakabasura.

    Karagirwa Jules ni umwe mu batuye mu mudugudu wubakiwe abamugariye ku rugamba. Avuga ko hari benshi bamennye amaraso yabo mu gihe cyo kubohoza igihugu, abandi bakuramo ubumuga gusa icyo bari bashyize imbere ni uguharanira igihugu buri wese yisangamo kandi kirangwamo amahoro nk’uko bimeze ubu.

    Agira ati “Hari abo twashyinguye, hari abagize ibibazo dufite hano, hari abandi basigaye bakomeje urugamba rw’iterambere. Turi imidugudu 3 igizwe n’abasezerewe, kubona iterambere, amashuri n’ibindi bikorwa bikomeje kwiyongera mu myaka 27 tubohoje Igihugu biradushimisha, kandi mukomeze umuvuduko.”

    Ndekezi John wasezerewe mu mwaka wa 2004 avuga ko baterwa ishema no kubona hari ababazirikana bakabasura kuko bumva ko akazi bakoze hari abagaha agaciro kandi babazirikana, asaba ababyeyi kurera abana babatoza ubutwari kugira ngo u Rwanda bameneye amaraso rukomeze kwiyubaka no gutera imbere.

    Ndekezi avuga ko yanyuzwe no kubona abaturage bo mu Murenge wa Kanama babatekereza kuko baha agaciro ibikorwa by’umutekano babonye.

    Agira ati “Kanama ndayizi mu gihe cy’intambara y’abacengezi, byari bigoye ariko abaturage bifatanyije natwe dushobora kugarura umutekano, ubu barahinga bakeza. Byadushimishije kuba bazirikana uruhare rwacu mu kugarura umutekano, icyo tubifuriza na bo ni ugutoza abana gukunda igihugu.

    Mugisha Honore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, avuga ko igitekerezo cyo gusura ingabo zakomerekeye ku rugamba babitewe no kuzirikana ibibazo by’umutekano bahuye na byo mu gihe cy’intambara y’abacengezi none bakaba bahinga bakeza, bakorora ndetse bakaba bateye imbere, ibintu batari kugeraho iyo izi ngabo zititanga mu kugarura umutekano.

    source : https://ift.tt/3sLxSns

  • Nyabihu : Rurageretse hagati y’Akarere n’umuturage uvuga ko yanyazwe inka ye ku maherere #rwanda #RwOT

    Uyu muturage avuga ko yahawe iyo nka muri 2017 ikiri umutavu akayitaho mu buryo bwose bushoboka.

    Ati 'Ubwo bwatsi narabuguraga nkirya nkimara kugira ngo mbone ubwatsi bw’inka yanjye nahawe n’umukuru w’igihugu.'

    Nitegeka Jean de Dieu avuga ko iriya nka ye yageze aho ikagira uburwayi bukomeye kandi akabura ubushobozi bwo kuyivuza akigira inama yo kuyiguranisha n’undi muturage mugenzi we.

    Ngo yabanje kubiganirizaho Umukozi ushinzwe kuvura amatungo n’Umuyobozi w’Umudugudu ubundi muri 2020 akayiguranisha ku wundi muturage.

    Avuga ko akimara kuguranisha, ubuyobozi bwahise bumunyaga iyo yari amaze kuguranisha buhita buyiha undi muturage.

    Ngo ibi byatumye ahita ajya kwitabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Karago ati 'Ariko ntacyo gitifu w’Umurenge yamariye ahubwo yaranyirengagije ahubwo nsanga abo ndega aribo ndegera.'

    Niyitegeka avuga ko yagiye gushaka umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette amubwira ikibazo yagize ariko n’Akarere ntacyo kamariye kuko 'no ku Karere nasanze abo ndega ari bo ndegera.'

    Gusa ngo Ubuyobozi bw’Akarere bwamubwiye ko buzamushyira ku rutonde rw’abagomba korozwa.

    Ati 'impungenege mfite ni uko kuva akarere kabimbwira hashize amazi 10 iyo nka ntarayihabwa.'

    Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yemeye ko azi ikibazo cy’uwo muturage witwa Niyitegeka Jean de Dieu kandi nk’ubuyobozi bwagihaye umurongo kandi ko na Niyitegeka na we ubwe azi umurongo cyahawe.
    Madamu Mukandayisenga avuga ko uriya muturage yagurishije inka yari yahawe kandi amategeko ya Girinka atabyemera.

    Avuga ko uyu muturage yabajijwe impamvu yayigurishije akavuga ko yari yatangiye kumunanira akayigurisha atazi ko akoze amakosa ko ahubwo yayigurishije azi ko biri mu burengazira bwe.

    Icyakora uyu muyobozi yemera ko uriya muturage yari yashyizwe ku rutonde rw’abagomba korozwa mu gihe kizaza bityo ko agomba gutegereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Rurageretse-hagati-y-Akarere-n-umuturage-uvuga-ko-yanyazwe-inka-ye-ku-maherere